Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Gn 9,8-15 ,
Zab 25(24), 4-5ab, 6-7bc,8-9
Isomo rya kabiri: 1 P 3,18-22
Ivanjiri: Mk 1,12-15
Bakristu
bavandimwe, kuva kuwa”Gatatu w’ivu” twatangiye igihe cyidasanzwe aricyo gihe
cy’Igisibo. Igisibo ni urugendo rw’iminsi mirongo ine (40) abakristu dukora
tuzirikana ya myaka mirongo ine, umuryango w’Imana wamaze mu butayu, ubwo
bavaga mu bucakara mu gihugu cya Misiri bagana igihugu cy’Isezerano, gitemba
amata n’ubuki.
Igisibo ni igihe cyo
kwirundumurira mu Mana, ni igihe cyo kunagura urukundo rwacu n’Imana turangwa
n’isengesho, ibikorwa by’urukundo, dusiba kandi twihana ibyaha byacu.
Amasomo matagatifu ya kino
cyumweru aratwereka Yezu ashukwa na sekibi ariko akayitsinda. Umwanditsi
w’ivanjiri Mariko aratwereka uburyo Yezu yatsinze urwo rugamba, uburyo yezu
yatsinze ibishuko bya sekibi.
Isomo rya mbere riratwereka
ko Imana yacu ari Imana yuzuza isezerano;Dore ngiranye Isezerano namwe
n’urubyaro rwanyu, kimwe n’ibinyabuzima byose murikumwe (Gn9, 9-10), Nowa avuye
mu bwato n’abantu umunani kimwe n’ibinyabuzima byose, Imana yagiranye nabo isezerano,
ko amazi atazongera kurimbura isi. Umukororombya twumvise mu isomo rya mbere
n’irya kabiri ni icyimenyetso ko Imana idukunda, ni inshamarenga, integuza
ya Yezu Kristu. Igisibo ni igihe cyo
kuvumbura isezerano twagiranye n’Imana. Amazi twumvise mu isomo rya mbere
n’irya kabiri ashushanya batisimu twahawe itugira abana b’Imana kandi tugahabwa
n’imbaraga zo gutsinda ibishuko. Igisibo kidufasha kwibuka isezerano twagiranye
n’Imana muri Batisimu ariryo kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.
Mu isomo rya kabiri,
riratwereka ko Yezu mukudupfira yatwitangiye twese, yuzuza isezerano rya Kera,
itangira n’irishya kubw’amazi ya Batisimu.
Ese gutsinda ibishuko birashoboka muri iy’isi yacu?
Bavandimwe, Yezu araduha
urugero ko gitsinda ibishuko bishoboka “Ako kanya Roho Mutagatifu amuganisha mu
butayu. Ahamara iminsi mirongo ine, ashukwa na
sekibi (Mk1, 12-13). Bavandimwe,ubutayu ni ahantu hagasi, hatagira
ikinyabuzima na kimwe, nta mazi ahaba, nta bimera, nta nyamaswa. Sekibi
yakoresheje uburyo bwose, haba icyubahiro,ubutunzi,ibintu , ariko Yezu yatsinze
sekibi.
Ubutayu bwa muntu na none,
ni igihe wumva uri kure y’Imana, uri mu bibazo by’ubukene, ibibazo mu rugo,
ibibazo mu muryango, mbese igihe twabuze epho na ruguru. Muri ibyo byose
turasabwa guhagarara gitwari, tukaba abahamya ba Yezu twirinda guhemuka no
kurwa mu mitego yose sekibi yakoresha, dore ko intwari igaragarira aho
rukomeye.
Ikindi tubona mu Ivanjiri ya
none, nuko Yezu atajya mu butayu wenyine, agenda ayobowe na Roho Mutagatifu, ibyo
biratwereka ko, iyo turi mu butayu, igihe kibigeragezo, iyo twiringiye Roho Mutagatifu aradukomeza, atubuza gucika
intege kandi akadufasha gutsinda ibishuko byose bya sekibi.
Mu gusoza, bakristu
bavandimwe, urugendo rw’iminsi mirongo ine, tugiye gukora muri kino Gisibo,
ruzadufashe guhura n’Imana, tuzirikana ko turi mu rugendo rugana mu ijuru,
iwacu h’ukuri. Ingoma y’Imana iregereje, duharanire kwisubiraho maze tuzibanire
nawe ubuziraherezo.
Padiri Théogène SENYONI