^

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’ISAKRAMENTU RITAGATIFU. ICYUMWERU CYA 10 GISANZWE UMWAKA A, TARIKI YA 11 KAMENA 2023

Publié par: Padiri Théogène SENYONI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Ivug 8, 2-3.14b-16a

Zaburi 147, 12-13, 14-15, 19-20

Isomo rya 2: 1Kor 10, 16-17

Ivanjiri: Yh 6, 51-58

 

Bakiristu bavandimwe, kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu. Turahimbaza Yezu ubana natwe, Yezu watwihaye mu Isakramentu ry’Ukaristiya akaba icyarimwe ifunguro n’incuti tubana. Kuri uyu munsi umuntu yakongera kwibaza: kuki Imana yatwihaye mu Ukaristiya? Ukaristiya ni iki? Kuki dutambagiza Isakramentu Ritagatifu? Ese Yezu mpurira he na we? Ese muhabwa nte? Ese ni uwuhe mwanya muha mu buzima bwanjye bwa buri munsi? Ese ni uwuhe mwanya mpa Misa, igitambo cy’ukaristiya?

Ijambo ry’Imana tumaze kumva ryatweretse Imana Rukundo ruduhora hafi, rukadutabara bwangu aho rukomeye. Ngiyi Misa duhimbaza ishushanya ibirori Imana idukorera hano ku isi bitwerekeza ku birori by’ijuru. Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika itwibutsa ko Ukaristiya ari isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose n’umubiri we n’amaraso ye mu bimenyetso by’umugati na Divayi akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana. Aya magambo 3: igitambo, ifunguro n’inshuti arakomeye nk’aturangira umugati w’ubugingo buhoraho. Yezu yitanzeho igitambo ngo aducungure ubwo yaremye Ukaristiya kuwa kane mutagatifu araye ari budupfire ubwo yavugaga ati iki ni umubiri wanjye iki ni amaraso yanjye. Ukaristiya ni izina rituruka ku ijambo ry’ikigereki « eucharistein » risobanura gusingiza, gushimira Imana.
Ni Ijambo rigaragaza umuntu ushimira Imana:
kuko Imana yamuhagije ibyiza byayo; kuko Imana yamugaburiye;
kuko Imana yamumaze inzara n’inyota; kuko Imana yamuruhuye.

 

Amasomo ya none atweretse ko umuryango w’Imana wagombye guhura n’akaga gakomeye kugira ngo uzashobore kubona no guha agaciro ubuvunyi bw’Imana. Mu isomo rya mbere, tubonye Musa yibutsa Abayisraheli ibyago byose bahuye nabyo mu mateka yabo ya kera na kare: Urugendo rurerure mu butayu, Inzara n’inyota byabiciye mu butayu.

 

Ubu buzima bubi Abayisiraheyi bagiriye mu butayu buratwigisha ko umugambi w’Imana atari uwo kubabaza umuryango wayo, si uwo kuwugerageza, ahubwo umugambi w’Imana ni uwo kwigisha umuryango wayo: Imana iratwigisha ko ari Yo itugoboka iyo izindi mbaraga zose zadushiranye. Imana iratwigisha ko ari Yo iturwanirira iyo intege zacu zacitse.
Imana iratwigisha ko ari Yo iturengera iyo twabuze kirengera. Imana yagaragarije umuryango ko ari KIMARANZARA: Imana yabigaragaje ibaha amazi avuye mu rutare rukomeye;
Imana yabigaragaje ibagaburira umugati uvuye mu ijuru.

 

Hari ubwoko 4 bw’ifunguro ryari risanzwe rikoreshwa mu bayisraheli bwagenuraga Ukaristiya: Manu, ifi, umugati na Divayi.  Manu Imana yagaburiye Abayisraheli nk’uko twabizirikanye mu isomo rya mbere ari byo Musa ari kwibutsa Abayisraheli ati Uhoraho yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara maze akugaburira Manu utari usanzwe uzi n’abasokuruza bawe batigeze bamenya, ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho. 

 

Mbere y’uko ashyira mu bikorwa iki gikorwa gitagatifu cyo kwitangaho ifunguro ry’ubugingo bw’iteka, yabanje gutegura abigishwa be mu nyigisho twumvise mu Ivanjili ya none, agira ati:
“Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka”.  “Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka”. “Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose ».

Bakristu bavandimwe, ni ubuntu bukomeye Imana yatugiriye mu kwemera kutwihaho ifunguro.
Ubwo buntu bw’Imana twabwitura iki? Nta kindi usibye GUSHIMIRA IMANA. Umugati nk’ifunguro ryo ku isi ryari risanzwe rikoreshwa mu bayisraheli, Yezu nawe akawukoresha agaburira abamukurikiye kugirango abaganishe ku Mugati utanga ubugingo ariwe ubwe.

Divayi yavaga ku mbuto y’imizabibu, umuzabibu ushushanya umuryango w’Imana na Divayi ikimenyetso cy’ibyishimo aho Yezu yemera kumena amaraso ye kugira ngo dukire, tugire ibyishimo, ubumwe nk’uko na Pawulo yabitwibukije mu isomo rya Kabiri ati mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe si ugusangira umubiri wa Kristu? Mutagatifu Tomasi w’Akwino mu nyigisho ze kuri Ukaristiya ntagatifu atubwira uburyo umugati na Divayi bihinduka umubiri n’amaraso bya Kristu. Mu ndirimbo ye, Rata Siyoni, atubwira ko Yezu ahabwa ababi n’abeza ariko biranyuranye, abeza bahabwa ubuzima, ababi bagahabwa uruphu.

Yezu mu Misa araduhaza, umugati w’ubugingo, ni ukimenyetso cy’Urukundo yadukunze. Yezu witanga kubera urukundo akihindura ifunguro agira ngo natwe abasangira twunge ubumwe. Ukaristiya ni ifunguro rya Roho, ridutera imbaraga za roho tukagira ibyishimo n’amahoro, ni umuti n’urukingo rw’ikibi.

Bavandimwe,Yezu duhabwa agenda atuvugurura buhorobuhoro, Ukaristiya ntabwo ari igihembo cy’abakora neza gusa, cyangwa intungane, ahubwo ni impamba y’abajya mu ijuru, umugati w’abamalayika, umugati w’abana b’Imana bityo buri mukristu aharanira kuyihabwa neza yisukuye, yahawe Penetesiya, yitunganyije kugira ngo bitamera nka ya mazi basuka ku ibuye.

Kuki dutambagiza Isakramentu Ritagatifu?

Kuri uyu munsi mukuru cyane, dutambagiza Isakramentu Ritagatifu mu isengesho, mu ndirimbo, mu byishimo byinshi, abana batera indabo tugaragariza Yezu uri mu Isakramentu ry’Ukaristiya icyubahiro n’urukundo tumufitiye, tunamwereka iwacu, aho dutuye kugira ngo ahatagatifuze kandi atagatifuze ibyacu byose, tumushyira abamutaye ngo abereke ko abakunda.

Ni ngombwa kugira umwanya w’umwihariko wawe ku giti cyawe ugenera Yezu. Utagaruka ngo muganire mwembi mwenyine, biragoye ko wasobanukirwa n’Ukaristiya, biragoye ko watera imbere mu bukristu niba nta mubano wihariye ugirana na Yezu ari byo mutagatifu Yohani Mariya Vianney yavugaga ati Yezu ari muri Ukaristiya ndamureba nawe akandeba kuko mba nizeye ko ahari. Nawe muntu utemera ko Yezu ari muri Ukaristiya, hagomba imyitozo impande zose. ujya mu Misa, usenga, ushengerera. Mukristu rero ntucike intege n’ubwo waba utarasobanukirwa komeza ukora iyo myitozo myinshi yo gusenga uyihate,Yezu arakureba, Yezu arahari, Yezu arakuruzi, Yezu igitambo, Yezu funguro, Yezu nshuti yacu aradukunda yifuza kugumana natwe. Tumusenge, tumurangamire, kumukunde kandi tumukundishe abataramumenya.

 Padiri Théogène SENYONI 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka