Ø
Isomo rya mbere: Yow 2,12-18
Ø
Zaburi: Zab.51(50)3-6ab,12-14.17
Ø
Isomo rya kabiri: 2 Kor 5,20-21;6,1-2
Ø
Ivanjili: Mt6,1-6.16-18
“Nimungarukire
n’umutima wanyu wose” Uwo ni Uhoraho ubivuze.
·
Uhoraho arifuza ko
umuryango we umugarukira. Ni umuryango we. Uzi amategeko ye n’isezerano rye.
Nyamara umuryango we waje gukurikiza andi mategeko, andi masezerano maze ujya
kure y’Imana. Ngiyi impamvu ya mbere y’igisibo. Ni uko turi umuryango w’Imana.
Imana yaradukunze yewe iduha n’amategeko yayo ndetse tugirana isezerano nayo.
Musa ni byo yibutsaga abayisraheli ati: “Koko
se hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana
yacu abigenza igihe cyose tumutabaje? Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko
n’imigenzo biboneye nk’iri tegeko mbagejejeho y’umunsi?” (Ivug 4,8). Amategeko ntakindi yari
agamije usibye ineza, ihirwe, amahoro, ubuzima by’umuryango w’Imana. Kuyaca
hirya bivuze guhitamo inabi, ibyago, guhangayika, urupfu. Kuyaca hirya bivuze guhitamo
kuba kure y’Imana. Natwe abakristu, umuryango w’Imana iki gihe, hari igihe
duhitamo kuba kure y’Imana, duca hirya amategeko n’imigenzo by’Uhoraho. Uyu
munsi ijambo ry’Uhoraho tubwiwe n’Umuhanuzi Yoweli riratureba, riti: “Nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe
mu byo kurya, murire kandi muganye.” (Yow2,12).
·
Kugarukira Imana
birihutirwa. Si ibyo gushyira ejo ahubwo ni iby’uyu munsi. Ni iby’umuryango
muri rusange, na buri muntu ku giti. Ni iby’abakuru n’abato, abakire n’abakene,
abayobozi n’abayoborwa. Igisibo ni icya twese kandi kirihutirwa: akazi cyangwa
ubushomeri, ibyishimo cyangwa akababaro, ibihe byiza cyangwa ibigeragezo
ntibitubuze kugarukira Imana. Kuko kuba kure y’Imana (kuba mu cyaha) arirwo
rupfu rw’iteka. Abantu turacumura, tugahitamo urupfu. Amahirwe tugira ni
impuhwe z’igisagisagirane z’Imana yacu. Ngiyo impamvu ya kabiri y’igisibo: Ni
impuhwe zayo n’ibicimuro byacu. Ni impuhwe zayo zakira abatannye (abanyabyaha)
bifuza kugaruka mu nzira nziza. Umuririmbyi wa zaburi ati: « Mana yanjye ngirira imbabazi ukurikije ineza
yawe, kubera impuhwe zawe nyinshi umpanagureho ibyaha byanjye. » Zab 51 (50),3. Imana igira impuhwe,
natwe nituyisange, duciye bugufi mu kwemera, twicujije, tuyitakambire,
tuyirire, tuyambaze, tuyigarukire. Yoweli ati : « Hari uwabimenya se ? Ahari wenda ntiyazisubiraho ! Ahari
wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo
tumutura ! » (Yow 2,14).
Hari ababimenye babibereye abahamya ko Uhoraho yisubiraho iyo hari
umunyabyaha ushaka kwisubiraho: Umwami w’i Ninivi yahagurutse
ku ntebe ye y’ubwami, yambura igishura, yambara ikigunira, yicara mu ivu asaba Imana kumukiza
kurimbuka we n’abaturage be. (cfr Yon
3,6) Imana yumva ugutakamba kwe maze ikuraho igihano bari bakwiriye. Uyu
gatatu w’ivu, utubere umunsi guca bugufi, gutakamba no kugarukira Imana tugakurikiza
Ivanjili. Igisibo rero ni igihe cyo kwiyunga n’Imana twateye umugongo kandi
ariyo idutunze ikanaturengera iteka. Pawulo mutagatifu ati : « Ngaho rero turabinginze mu izina rya
Yezu : nimwemere mwiyunge n’Imana ! » (2Kor5,20).
·
Kugarukira Imana si amagambo gusa ahubwo ni ibikorwa. Si ibikorwa
byo kwigaragaza (nk’indyandya) no kwiyerekana ngo abandi batubone ahubwo ni igikorwa
cyo gukingurira umutima wacu Imana n’abagenzi bacu. Impamvu ya gatatu y’igisibo
ni ugukingurira Imana n’abagenzi bacu umutima wacu. Mu ivanjili, Yezu
yaturangiye uburyo bwo gukingura imitima yacu : Gufasha abakene, gusenga
no gusiba. Muri ibi bikorwa 3 by’igisibo Yezu yatubujije ikintu kimwe :
kubikorana uburyarya, kubikora ngo abandi badushime ahubwo tukabikorera Imana
gusa. Gufasha umukene kubera Imana, bisobanuye kwegera umukene nk’umwana
w’Imana, nk’uwo tungana bityo tukamufasha nk’aho ari twe turiho twifasha. Yezu
ati : « Mujye mutanga namwe
muzahabwa : icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje,
nicyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo. »
(Lk6,38). Gusenga kubera Imana ni
ugusenga tuzineza ko ibyo tuyisaba ibizi na mbere y’uko tubivuga, bityo aho
kuvuga menshi mu isengesho, tugatega amatwi inshuro nyinshi ijambo ry’Imana,
umutimanama wacu, n’abagenzi bacu. Gusiba kubera Imana, ni ugusiba kubera
impamvu y’ukwemera tuwirijwe na Roho. Mutagatifu Luka ati : « Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho
mutagatifu, maze ajyanwa na Roho mutagatifu mu butayu. Ahamara iminsi mirongo
ine ashukwa na Sekibi ; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize
arasonza. » (Lk4,1-2). Ni Roho
mutagatifu wajyanye Yezu mu butayu ngo asibe kurya no kunywa ashukwa na Sekibi.
Impamvu y’ugusiba kwa Yezu ni ugutsinda Sekibi mu bishuko. Ugusiba kunyura
Imana ni ugutsinda Sekibi mu ngeso twiyiziho. Akenshi izi ngeso zihera mu byo
dukunda. Ni yo mpamvu twemera no kwigomwa ibyo dukunda tubwirijwe na Roho
kugirango dushobore gutsinda Sekibi udahwema kudushuka.
·
Iyi ntangiriro y’igisibo, nitubere umwanya mwiza wo
kugarukira Imana, tuyikunda mu bikorwa, tuyisaba imbabazi z’ibyaha byacu,
tugirira impuhwe bagenzi bacu maze tuzasoze igisibo turi abahamya b’urupfu
n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu.
Padiri André Pascal BANA NGANZO
Retour aux homelies