^

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU W’IVUKA RYA NYAGASANI, UMWAKA C, TARIKI YA 25 UKUBOZA 2024

Publié par: Padiri Théodose UTUJE

Amasomo matagatifu:

Isomo rya mbere: Iz 52, 7-10;

Zab 98(97), 1,2-3ab. 3c-4. 5-6;

Isomo rya kabiri: Heb 1, 1-6;

Ivanjiri: Yh 1, 1-18

Bavandimwe, ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, Kiliziya ihimbaza Umunsi Mukuru w’Ivuka rya Nyagasani. Umunsi Mukuru w’ibyishimo by’Umwana watuvukiye. Isi yose yabonye agakiza. Ni Kristu Nyagasani.Guhimbaza Noheli ni ukuzirikana icyerekezo cy’ubuzima bw’abemera. Kristu amizero y’abemera. Kristu amizero yacu.

Umuhanuzi Izayi yarabihanuye. Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti: « Imana yawe iraganje ». (Iz 52, 7).

Imana yacu iraganje muri Yezu Kristu watuvukiye none. Yezu watuvukiye, Imana yamuduhishuriye kuva kera ikoresheje abahanuzi, none ubu turemera ko ari Imana rwose. Imana mu bantu. Uwo abakurambere bacu bategereje imyaka n’imyaka, ihumure ku muryango wa Israheli, Ihumure ku bemera.

« Mwana uwo, niwe buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’Ijambo rye. Amaze kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru. Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. » (He 1, 3-4)

« Koko rero ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti: « Uri uwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi? » … Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi yaravuze iti « Abamalayika bose b’Imana bazamupfukamire » (He 1, 5-6)

Koko Uwatuvukiye ni Imana rwose, nta wundi ukwiriye Gusengwa, kurangamirwa, gushengererwa uretse Imana yonyine. Mu ibaruwa yandikiwe abahebureyi, uwatuvukiye ni Imana. Aje guhuza abantu n’Imana: ni Umusaserdoti n’Umuhanuzi. Aje kuduhanura, atwereka inzira: ni Umuhanuzi. Araje ngo atuyobore ni Umwami. Araje ngo tumuramye kuko ari Imana rwose. Koko ni Imana rwose. Kristu Nyagasani.

Ni ukubera iki Yohani atugarura mu ntangiriro?

“Mu Ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’lmana, kandi Jambo akaba Imana” (Yh 1, 1). Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. (Yh 1, 14).

Aradusubiza ku isoko. Imana ni urukundo. Yaremye isi n’ibiyiriho byose, iremera muntu mu rukundo. Isi n’ibiyiriho byose ni ibya Nyagasani. Mu irema Imana yabiremye ari byiza, byose isanga ari byiza, maze irema na muntu ngo abigenge, abitegeke. Kudusubiza ku isoko, ni ukudukangurira gusubiza amaso inyuma, tugasogongera ku Rukundo Imana yakunze muntu, ikamurema imwishushanyije. Sekibi yanduje urwo Rukundo, isenya urukundo, isenya ukwizera muntu yari afitiye Imana ye. Muntu yumva ko Imana yamwimye ibyo akeneye kandi yaramuhaye byose.

Mu kwigira umuntu kwa Nyagasani, Yezu atwumvisha agaciro n’umwanya abantu dufite n’iby’iyi si mu maso y’Imana. Muri Yezu hari Ubuzima, Yezu ni Ubuzima, Yezu niwe Mwana w’ikinege w’Imana, wemeye kwigira umuntu, akaza kubana natwe.Yezu watuvukiye aje kandi kutwibutsa  agaciro  k’iby’isi bihita no kubinyuramo neza, kuko muri iki gihe ari yo akoresha ngo adutoze gukunda no kwibanda ku by’ijuru bizahoraho iteka. Aje gutagatifuza muntu, aje gutagatifuza umuryango, aje gutagatifuza urugo, aje gusubiza muntu isura akomora kuri Data wa twese.

Dore ibyishimo by’Ivuka rya Nyagasani: Ni ibyishimo by’Isi yose, ni ibyishimo by’umuryango mugari w’abana b’Imana, ni ibyishimo bya  buri wese: Abamalayika, abami, abanyabwenge, abashumba, nimuze tumuramye. Turi abagaciro gakomeye mu maso y’Imana. Iyobera ry’ivuka rya Nyagasani Yezu rigaragaza Ukwicisha bugufi. Kwicisha bugufi ni inzira y’umukiro. Nyagasani yemeye kwigira umuntu ngo adutumire twese dusangire umukiro twahamagariwe. Mu iyobera ry’Ivuka rya Nyagasani Yezu turangamira Yezu Rumuri, Nyenyeri iboneshereza abari mu mwijima.

“Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye.” (Yh 1, 11-12).

Yezu Rumuri rw’Isi, aratumurikira muri Kiliziya ye. Isi yugarijwe n’umwijima w’imyumvire ihabanye n’ukwemera, umwijima w’intambara, umwijima wo kwihugiraho, umwijima w’ubuhakanyi, umwijima w’ubugizi bwa nabi, umwijima w’ubusambo, umwijima w’ubusambanyi, umwijima w’ubwambuzi, umwijima w’ivangura, umwijima w’ubutekamutwe n’ibindi. Urumuri rwa Nyagasani Yezu Kristu ruje kumurikira isi. Isi yose niyakire Urumuri rw’urukundo n’Impuhwe bya Nyagasani. Urumuri rwe, ruduhe gutsinda icyaha n’urupfu.

Ahenshi mu Rwanda, no ku isi yose muri rusange bamaze iminsi bagaragaza koko ko bitegura umunsi mukuru wegereje. Ibiti bya Noheli, Inyeyeri ziratatse, amatara impande zose. Ese koko bose ni Nyagasani bategereje? Ni Kristu biteguye kwakira? Kiliziya iraduhamagarira guhimbaza Noheli, twubaka Ikirugu kitarimo ubusa. Igiti cya Noheli kitabereye aho. Kiliziya iraduhamagarira guhimbaza Noheli by’Ukuri, tuzirikana Umwana Yezu muri twe. Imana mu bantu. Emmanuel Imana turi kumwe. Twubake Ikirugu kirimo akana Yezu.Yezu watuvukiye, tumwemerere yinjire mu buzima bwacu, yinjire mu miryango yacu, yinjire mu bikorwa byacu.

Isi yose ni iya Nyagasani. Twese, Umwana yatuvukiye, aradushaka: Dusize utununga aze iwacu, dusenye inkuta zo kwikuza no kwihugiraho. Twubake ikirugu cy’amahoro, ubutabera n’ibyishimo muri Nyagasani. Abantu b’ingeri zose binjire, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, abasaza n’abakecuru, abayobozi n’abayoborwa, abategetsi n’abategekwa, abera n’abirabura, abakire n’abakene.

Twese Nyagasani aradushaka, twese Nyagasani yadutumiye, twese Nyagasani araduhamagara ngo tuze tumushengerere mu Kirugu, Tumusange mu Masakramentu, tumusange mu Ijambo rye, tumusange muri Kiliziya ye. Twitabe Karame.

Noheri Nziza kuri mwese!

Padiri Théodose UTUJE

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka