AMASOMO
MATAGATIFU TUZIRIKANA:
Isomo rya
mbere: Dan 1, 3-6. 17-20
Isomo rya
kabiri; Ef 6, 1-4
Ivanjiri: Lk
2, 41-52
Basaserdoti, bihayimana, barezi namwe bana bacu dukunda, mbanje
kubasuhuza kandi mbifuriza amahoro n’imigisha bituruka ku Mwami wacu Yezu
Kristu. Kristu Yezu akuzwe!
Uyu munsi, muri Diyosezi yacu ya Nyundo, nishimiye kwifatanya namwe
kugira ngo dusoze ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu
mashuri ku rwego rw’a Zone ya Gisenyi. Muribuka ko twawutangirije ku mugaragaro
kuri Paruwasi Katedrali ya Nyundo. Uyu munsi tuwuha agaciro gakomeye kuko Kiliziya
gatolika ikomeye ku burerere bwiza buhabwa abana mu mashuri. Uburere bwiza ni
umusingi (fondation) twubakiraho iterambere nyaryo ry’umwana ku giti cye
n’iterambere rya sosiyete muri rusange. Uburere bw’abana mu mashuri bufite
umwanya ukomeye mu butumwa bwa kiliziya y’isi yose. Kwigisha ni kamere ya
kiliziya. Yezu yohereza intumwa ze ku isi yose, yarabwiye ngo “nimugende
mwigisha amahanga yose, mubababatize ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho
Mutagatifu. Kwigisha ni cyo cyambere Yezu yabasabye. Kiliziya ntihwema
gushishikarira guha abana bayo uburere bwuzuye buzatuma bigirira akamaro,
bakakagirira kiliziya ndetse n’igihugu. Ibyo bigerwaho iyo umwana ahawe uburere
bwo kumufasha kuba umuntu nyawe koko kuva akivuka.
Dutangira uyu mwaka w’ikenurabushyo wa 2021-2023 turi
kuganisha ku musozo, nabahaye icyerecyezo kigira kiti «DUKOMERE KU BUMWE N’UBUFATANYE, TWUBAKE
UMURYANGO UHAMYE KANDI WITA KU BANA N’URUBYIRUKO. » Duhitamo iki cyerekezo twashakaga guha imbaraga umuryango.
Turabizi neza ko ari wo kiliziya y’ibanze ukaba n’amizero y’igihugu. Ikindi twari
twifuje ni uko muri uyu mwaka twagaruka by’umwihariko ku bana n’urubyiruko kuko
nabo bafite umwanya ukomeye mu muryango no muri kiliziya. Byabaye mahire kuko
Inama Nkuru y’Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bafatanyije na komisiyo yayo
ishinzwe uburezi gatolika nabo bahisemo ko uyu mwaka w’Ikenurabushyo waharirwa
kwita ku burezi bagendeye kuri iyi nsanganyamatsiko, igira iti: « UMWANA USHOBOYE KANDI USHOBOTSE ». Abepiskopi gatolika bifuje ko uyu mwaka w'Ikenurabushyo wa 2022-2023
wadufasha kuzirikana ku burere butangirwa muri ya mashuri yacu, bikatubera
n'umwanya wo kureba ibyo twashyiramo imbaraga.
Twe Abepiskopi banyu twifuza ko uburere bugomba guhera mu rugo, bukunganirwa n’umuryango mugari,
bugashimangirwa n’abarezi b’ingeri zose kandi bo mu byiciro bitandukanye
(amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza) kugeza umwana akuze. Twasanze
kandi ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo umwana adahagama hagati y’ibyiciro
bitandukanye by’abamwitaho. Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bati “Uburezi
bufite ireme bushingira ku burere, bugasigasirwa n’integanyanyigisho zishyitse,
zigendana n’imyigishirize ihamye irangwa n’ubushobozi mu bumenyi n’ubwitange
nk’ubw’Imana mu bushake bwo gufasha abana”. Abepiskopi bifuzaga ko uyu mwaka
wahabwa ingufu Kandi ugafasha abarerwa kuba abantu nyabantu n’abarezi bakumva
ko ari ababyeyi bizihiwe n’umuhamagaro wabo. Ibi kandi byifujwe na
Nyirubutungane Papa Fransisko, mu butumwa yageneye isi yose, ku wa 01 Mutarama
uyu mwaka, ku munsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro. Papa Fransisko yaragize
ati: “Kwigisha no kurera ni byo shingiro rya sosiyete yunze ubumwe, ifite
umuco, ishoboye kurema icyizere, uburumbuke n’iterambere”. Umushumba wa
Kiliziya gatolika ku isi asanga kandi ari ngombwa ko imiryango, amakoraniro,
amashuri na kaminuza, ibigo, amadini, abategetsi, n’abatuye isi bose baharanira
kurera muntu ushyitse. Agasoza agira ati “Gushora imari mu kwigisha no kurera
abakiri bato ni inzira nyamukuru yo kubafasha kugira umwanya ubakwiye ku isoko
ry’umurimo binyuze mu myiteguro iboneye.”
Niba dushaka ko ahazaza ha kiliziya n’ah’igihugu cyacu haba heza,
turasabwa kuhategura duhereye mu guha ingufu uburezi. Aha ndashaka kuvuga
uburezi buhereye mu muryango hakiyongeraho ubwo mu mashuri. Uruhererekane
rw’ibyo byiciro by’abarerwa n’aho barererwa ni byo bizaduha umusaruro wo kugira
abana barezwe neza, bashoboye kandi bashobotse. Hakenewe ubufatanye n’ubwitange
bw’inzego zitandukanye za Leta, iz’abafatanya na Leta ndetse n’abikorera.
Abarezi nabo, n’ubwo bagize igihe cyo kurerwa, bagahabwa ubushobozi bwo
kwitangira uwo muhamagaro w’ibanze mu mikurire ya muntu, nabo bakeneye
gukurikiranwa, bakaba abarezi bashoboye kandi bashobotse. Ibyo kandi
bikabanzirizwa na none kubaka umuryango uhamye kugira abana barererwe ahantu hatuje.
Amasomo matagatifu tumaze kuzirikana aragaruka ku kamaro k’uburere
bwitaweho kandi bufite ireme. Mu isomo rya mbere, twumvise uko abasore bane,
Daniyeli, Ananiniya, Mizayeli na Azariya, bitaweho kugira ngo bagire ubumenyi
n’ubujijukirwe mu byerekeye inyandiko n’ubuhanga by’i bwami. Umwami yabashyize
ahantu hakwiye, abagenera ifunguro ritunganye kandi rivuye ku biribwa bye,
ndetse abagenera igihe cyo kwigishwa kizwi. Umuhanuzi Daniyeli agamije kwibutsa
abarebwa n’uburezi ko butanga umusaruro kubera ibintu byinshi biba byahujwe.
Aha navuga aho abana barererwa hatekanye, ababarezi bashoboye, amafunguro
ateguwe neza n’imfashanyigisho zihagije. Umugani wa kinyarwanda uragira uti
« Umwana apfa mu iterura ». Uburere ni uruhererekane rutuka ku
babyeyi, rugakomereza ku ishuri hakiyongeraho na sosiyete. Iyo buri rwego
rwubahirije inshingano rusabwa, uburere butanga umusaruro. By’umwihariko
ababyeyi nibo barezi b’ibanze. Abarezi bo mu mashuri bahera ku burere abana
batozwa n’ababyeyi babo. Abo basore twumvise uko ari bane, igihe kirangiye
batangiye umurimo wabo i bwami baba ibirangirire ndetse ngo basumbye inshuro
cumi abanyagihugu bose kuko biteguwe neza umurimo bari bagiye gushingwa.
Mu isomo rya kabiri
Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi, aragaruka ku nshingano
z’ababyeyi n’abana babo mu mibanire. Inshingano z’abana ni ukumvira ababyeyi
babo « wubahe so na nyoko ». Ababyeyi nabo barasabwa kurera abana
babo mu mutuzo, batabakura umutima. Umwana ukiri muto aba yumva ibintu byose
yabyiyerekezaho; yita ku bibazo bye kandi akibanda ku byo akeneye gusa. Nta
mpagarara aterwa no kuvuga ngo burije cyangwa burakeye, cyangwa se kanaka afite
ibibazo. Ibyo ntibiri mu nshingano ze. Inshingano ya mbere y’ababyeyi ni
ugutoza umwana ko atari we wenyine ugize isi (centre de l’univers), ahubwo ko
hari abandi bantu basa nka we, bamukeneye kandi nawe ashobora gukenera. Ubwo
burere bukangura umwana, bukamwereka ko hari n’abandi bantu bamukikije, ahereye
ku babyeyi be, n’abavandimwe be, ni bwo rufunguzo rwo kumutoza kububaha akiri
muto. Ibyo bituma yiga gusangira n’abandi, akabubaha, ntashake kubayobora
(s’imposer) kandi akamenya kuyobora ibyiyumviro bye igihe atabonye ibyo ashaka
muri ako kanya. Bavandimwe, Mutagatifu Pawulo yandikira Abanyefezi yashakaga
kubasaba guha abana babo uburere bw’ibanze kuko ni bwo butuma bakira n’ubwo mu
mashuri. Kumvira, abana babitozwa bakiri bato.
Mutagatifu Pawulo kandi
asaba abana kubaha ababyeyi muri Nyagasani. Nkuko Yezu yumviye ababyeyi be, agakora
ibyo bamutoje, agakura anogeye Imana n’abantu; ni nako abana bagomba kugenza. Inshingano
ya mbere ku bana ni ukubaha ababayeyi babo no kubumvira. « Bana,
nimwumvire ababyeyi muri Nyagasani…..wubahe so na nyoko.” Kubaha ababyeyi ni itegeko ry’Imana kubera ko
ababayeyi ni umugisha nk’uko abana ari umugisha.
Bana mwese, ndabashishikariza
kubaha ababyeyi banyu kuko babahaye ubuzima, barabarera, barabakuza. Ntitwabona
icyo duhemba izo ntwari zigomwe ibitotsi kubera guhangayikishwa n’imibereho
myiza y’abo bibarutse; bagahangayikishwa n’uburwayi bwabo; bakihanganira
amakosa yabo, kugeza igihe bakuriye. N’Ubwo nta bihembo byangana n’ibyo babakoreye,
bana mwese, nimubiture kubumvira no kububaha. Murabizi neza ko babifuriza
ihirwe. Muatagatifu Pawulo intumwa ati wubahe so na nyoko ……“kugira ngo uzagire
ihirwe, kandi uzarambe ku isi”. Abakuru namwe mugifite
ababyeyi, nimubere urugero rwiza abo mwibarutse. Kubaha ababyeyi banyu byigisha
abakiri bato, bigatuma namwe babubaha kandi bakarushaho kumenya agaciro
k’umubyeyi. « Uwubaha se azaronka ibyishimo mu bana be». Abatabafite namwe,
mujye mwibuka kubasabira kuko nabo aho bari barabasabira. Nabibukije ko uburerere buhera
mu muryango wa Papa, mama n’abana. Iryo shuri ryo mu muryango rihera ku
myitwarire y’anbabyeyi n’ingero nziza baha abana babo. Mu gitabo cy’imigani, umwanditsi wacyo aragira ati “Mwana wanjye, ujye
wumva inyigisho za so, kandi ntugahinyure icyo nyoko agutoza” (Pr 1, 8).
Arongera kandi akagira ati “Mwana wanjye uzite ku magambo yanjye, amategeko
yanjye uyahamane. Amategeko yanjye ujye uyatunganya, bizakuviramo kubaho (Pr 7,
1-2). Iyo urerera neza uba witeganyirije. Burya igiti uteye ukiri muto, uretse
kugisoromaho imbuto, kizanakuramira ugeze muzabukuru. Uzugama izuba mu gicucu
cy’amababi yacyo, amashami yacyo uyasarureroho akabando ko kwishingikiriza mu
ntege nke zawe, imbuto zacyo zigutunge, indabyo zacyo zishimishe amaso yawe
n’impumuro ikwizihire aho uzaba wicaye ku mbuga. Uzakireba unezerwe kandi
wishimire igikorwa cy’ubuto bwawe.
Mutagatifu Pawulo intumwa kandi aributsa ababyeyi
inshingano zo kurera abana babo batabakura umutima ahubwo bakihatira kubakosora
babigiriye inama zikomoka muri Nyagasani. Ababyeyi bafite inshingano zo kurera
neza abana Imana yabahaye batabahutaza. Umwana agomba gukurira mu muryango utekanye,
utarangwamo intonganya za hato na hato kuko burya ziri mu bidindiza
imitekerereze n’imyitwarire bye. Abana nabo ntibakinubire ko ababyeyi
babacyaha. Ubona umuhana aba agize amahirwe. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi itwibutsa
ko gucyaha umwana atari bibi: Iragira iti “Twarezwe n’ababyeyi bacu b’umubiri kandi
bitugwa neza……Bo baducyahaga by’igihe gito, uko babyumvaga; Imana Yo ibigirira
ikidufitiye akamaro, igamije kutugeza ku butungane bwayo (He 12, 8a. 9).
Babyeyi rero nimurere abana banyu mugamije kubageza ku butungane. Byose mu
bikore mugamije kubatoza kugira ubumuntu. Uko mubarera niko bazakura. Twese
hari imyitwarire dufite ihuje n’uko ababyeyi bacu batureze. Barayidutoje tukiri
bato, aho dukuriye, tumenye gushishoza, turayikunda, turanyurwa, tuyigira
ubuzima bwacu. Umubyeyi ukunda umwana we rero aramucyaha nk’uko natwe Imana
iducyaha iyo tugiye gucumura. Mubyeyi, kangara umwana wawe, bityo uzaba
umutabaye ku munsi w’urupfu rwe.
Hari imvugo zadutse muri iyi minsi zisigaye zumvikana nabi, zikadindiza
uburere bw’abana: sinshaka kwiteranya, sinakibwirira umwana wanjye nabi, sinamukangara,
sinamubuza gukora icyo ashaka, nakura azihitiramo. Ndabibutsa ko ari mwe mugomba
guhitiramo abana banyu iby’ibanze mu buzima bwabo bakiri bato. Nta mubyeyi
ugisha inama umwana we uko amurerera ahubwo amuhitiramo ikimukwiriye. Babyeyi,
murabizi neza ko mutigeze mugisha inama abana banyu niba mugomba kubonsa;
ntimwabagishije inama mugiye kubita amazina; ntimwabagishije inama ishuri
ry’inshuke mwaboherejemo. Ni yo mpamvu n’ibindi bakeneye mutagomba kubagisha
inama kuko nyine barabikeneye ku myaka yabo. Bakeneye kwigishwa kugira
ubumuntu, kubaha, kumvira, kugira discipline, gufasha abandi no kubitaho,
gusenga no kurangwa n’imigenzo ya gikristu n’ibindi. Ibyo barabitozwa,
ntibabyihitiramo. Ntimukeneye kubagisha inama ngo bagire discipline, bubahe
abandi, babumvire ahubwo mutegtetswe kubibahitiramo nk’uko mwabonkeje
batabihisemo. Kandi uburere bwose mubaha, mujye mwibuka ko bugomba kubaganisha
ku Mana. Aha ndibutsa ba bandi banga kubahesha amasakramentu bavuga ko
bazihitiramo bakuze……byaba bibabaje. Ibyo ni ukwirengagiza inshinagano.
Mu Ivanjili y'uyu munsi yanditswe na Luka twumvise uko ababyeyi ba Yezu
bamuhaye uburere bwo kuyoboka Imana akiri muto. Iyo bajyaga i Yeruzalemu
baramujyanaga. Ageze ku myaka cumi n’ibiri niho yajyanye n’ababyeyi be i
Yeruzalemu gusenga, batahutse Yezu we agasigara mu Ngoro yigisha. Ababyeyi be
baramushakishije baramubura biba ngombwa ko basubira i Yeruzalemu
kumushakirayo. Bamubonye, ntibamurakariye. Iyi Vanjiiri icyo itwigisha,
babyeyi, ni ugutoza abana banyu imigenzo nyobokamana bakiri bato. Uko umwka
utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu. Uwo muco Yezu yawukuriyemo. Umuryango
ugomba gufasha umwana gukurana imigenzo myiza nyobokamana, ukamufasha gukura mu
mubano we n'Imana kandi ukabimuhamo urugero. Ababyeyi kimwe n'abarezi mugomba
gutoza abana isengesho, mukabakundisha Igitambo cy’Ukaristiya n’indi migenzo ya
gikristu.
Ikindi twazirikana ni uko ababyeyi ba Yezu bamenye by’ukuri umuhamagaro
we. «Mwanshakiraga iki? Muyobewe se ko ngomba kuba mu nzu ya Data? » Ayo
magambo abamwumvaga barayatangariye kuko bari bataramenya uwo ariwe. Uburere
bwo mu muryango bubereyeho gufasha umwana gusobanukirwa n’umuhamagaro we uko
agenda akura. Ababyeyi bagomba gufata iya mbere, bakamenya imihamagaro y’abana
babo kandi bakashyigikira. Abashaka kwiha Imana, mukabayobora, mufatanyije
n’abandi bayobozi ba roho (abasaserdoti, abihayimana). Abafite umuhamagaro wo
gushinga urugo nabo mukabafasha guhitamo neza mutabagora, mudategereje inyungu
mu nkwano ahubwo mubafasha kubaka urugo rwiza. Umuryango cyangwa ishuri nibibe
kandi ahantu umwana yigira kwitaba Nyagasani nk'uko Heri yafashije umwana
Samuel kumenya kuvuga ngo: «Vuga Nyagasani, umugaragu wawe arumva» (1Sam 3, 9).
Burya akenshi mu muryango, niho umwana atangirira kuba icyo azaba cyo.
Umuryango rero ugomba kumufasha kugira ngo yikuzemo icyerekezo cyiza cy'ubuzima
bwe.
Ikindi ngira ngo mbasabe, babyeyi namwe barezi, nimuhugukire
gukurikirana abana. Aya magambo ya Bikira Mariya «Mwana wanjye, watugenje ute?”
aragaragaza intimba yatewe no kubura umwana we. Muri ibi bihe abana n’ababyeyi
barahuze. Ababyeyi bahugiye mu gushaka imibereho. Ibyo ni byiza kandi
turabishima. Ndabasaba ngo mujye mwibuka ko guhihibikanira byinshi bituma
mwibagirwa uburere mugomba guha abana banyu nta cyo bimaze. Abana banyu bari
kwangirika, barabakeneye ariko ntibababona. Umwanya mwabahaga mwawusimbuje
abakozi bo murugo, televiziyo, ordinateur, smartphones n’ibindi. Ibyo bikoresho
byasimbuye ababyeyi biri kuroha abana banyu. Muhugijwe no gushaka imibereho
ariko muzasanga abo muyishakira batakiriho. Uko mukomeza kubaburira umwanya,
bigira ingaruka nyinshi: barahohorerwa, bagashorwa mu biyobyabwenge, bagashorwa
mu ngeso mbi z’ubusambanyi, bamwe muzi ko biga ariko ishuri ryabaye amateka,
abenshi birirwa mu nzu zerekana amafilimi yangiza imitekerereze yabo, n’ibindi.
Ibyo rero bisaba kubaha umwanya kugira ngo mubimenye kuko murabizi televiziyo
ntizishobora kubaha raporo y’imyitwarire y’umwana. Intego yacu ni ukurera
umwana ushoboye kandi ushobotse. Icyerekezo cyacu, ntituzakigeraho igihe
ababyeyi mukihugiyeho. Abenshi mwitwaza ya mvugo ngo ni uburenganzira bw’umwana
kwitwara uko ashaka ariko namwe mumenye ko ari uburenganzira bwanyu ndetse
n’inshingano zo kubayobora mu nzira nziza, kubaha icyerekezo cy’ubuzima
n’ibindi byiza bizabafasha kugira uburere bwiza. «Uko Yezu yakuraga niko
yungukaga ubwenge n'igihagararo anyuze Imana n'abantu». Aya magambo agaragaza
icyerekezo gikwiye mu burere n'uburezi bw'abana bacu. Abarezi muri hano, namwe
muharanire ko abo murera bakura banogeye Imana n’abantu. Umurimo mukora ni
umuhamagaro. Uwukora kubera ko azahembwa gusa yumve ko bidahagije ahubwo
awukore nk’umubyeyi aharanira kurera umuntu wuzuye kuri roho no ku mubiri.
Mwese mbifurije umunsi mwiza!
Bikiramariya, Umubyeyi
w’abakene, akaba n’umurinzi wa Diyosezi yacu, adusabire!
✠ Anaclet MWUMVANEZA
Umwepiskopi wa Nyundo