Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Ezk 17, 21-24
Zaburi: 92(91), 2-3, 13-14, 15-16
Isomo rya kabiri: 2 Kor 5, 6-10
Ivanjili: Mk 4, 26-34
UMUNTU W’INTUNGANE YATUMBURUTSE NK’UMUKINDO
Bavandimwe, kuri iki cyumweru amasomo
matagatifu aratwibutsa kuzirikana cyane ku muhamagaro bwite wa muntu ariwo
w’ubutungane akomora kuri Uhoraho Umunyabutungane.Ni koko abanyarwanda baravuze
bati imfura ingana na se , inyana ni iya
mweru cyangwa se ukwibyara gutera ineza ababyeyi. Bityo umuntu aba koko ari mu
munezero nyakuri iyo ari mu isura y’ubutungane nk’iy’Imana, agatsindagira ko
yaremwe mu ishusho nyabutungane yayo. Imana niyo soko y’ubuzima, maze
ikishimira ko ubwo buzima bukuze bugasagamba bugasendera mu muntu, kandi
bukisanzurira muri bose bwera imbuto nyinshi nziza nyabutungane.Ibyo bigashushanywa
n’amashusho ngero batwibukije agendanyen’igiti,imbuto, inyoni,imisozi,igitaka
n’ibindi.
Igiti cy’ubugingo
Uhereye mu gitabo cy’intangiriro batubwira igiti cy’ubugingo nk’ikimenyetso cy’ubuzima butunganye Imana yahanze ngo kizabe ikimenyetso cy’ubuzima bw’Imana yageneye umuntu kugira ngo azahorane ihirwe ridashira.Ariko abakurambere bacu ubwo buzima ntibwabahiriye kuko batsindiwe ku giti, bakarya urubuto babujijwe bityo kudatunganira Imana bikabambura ubuzima butazima, ubugingo buhoraho.Ariko ntabwo Imana yatereranye muntu yakomeje gushakashaka inzira zose zatuma agarura agatima ku mwimerere we w’ubutungane nk’isura ye nyakuri maze akigiramo ubuzima.Nuko mu bitabo by’abahanuzi na zaburi bagaruka cyane ku butungane bw’Imana buzatsinda bwifashishije abazaba barabugarukiye gahoro gahoro. Nyuma yo kunangira umutima kwa muntu akihekura akivutsa ubuzima yishyira hejuru,Uhoraho azamucisha bugufi maze yerekane ko ari we Nyirikuzo abigiriye ubutungane bwe buhoraho iteka. Nibyo twumvishe mu isomo rya mbere aho Uhoraho avugisha umuhanuzi Ezikiyeli ko isederi ritoshye(ubutungane)ariryo azatera ku musozi muremure wa Israheli, maze rikazagaba amashami, rikera imbuto kandi rikaba isederi ritagira uko risa.Iri sederi rirasobanura neza ko Uhoraho azarumbutsa umuryango w’ubutungane umwizihiye uzamukorera uko ashaka. Naho ibiti byo mu gasozi ni ayandi mahanga atazumvira ubutungane bw’Imana, maze akazacishwa bugufi akabura ubuzima nyabuzima, naho abazamwumvira bagakuzwa babikesha kugarukira ubutungane nk’isoko y’ubuzima nyakuri butanga ubugingo bwiteka, bakajya ahirengeye bakaba urugero n’urumuli rw’amahanga yose mu bishushanyo by’imisozi miremire.
Igitaka, imbuto, inyoni
Mu ivanjili ntagatifu Yezu Kristu agaruka cyane ku gaciro n’imiterere y’igitaka kizaterwamo cya giti kizeramo imbuto.Henshi adusaba kuba igitaka cyiza gishobora kwera imbuto y’ubutungane Uhoraho ashaka gutera muri twe,ngo twere imbuto nziza nyinshi zihesha Imana ikuzo. Muri iyi vanjili, aratsindagira cyane ubwo buzima buhesha Imana ikuzo yita ingoma y’Imana,Uhoraho ni We ubwe uyitera mu muntu utuza kandi woroshya, maze akayikuza ntigwingire ahubwo ikagera ku ntego y’ubutungane ari wo mwero ushimisha Uhoraho ku muntu.Ibyo byose Uhoraho akabikorera mu ibanga rye rikomeye kuko ibya Nyagasani bidasakuza ngo bihinde ahubwo uburame bwabyo akaba ari bwo bugaragaza ubuhangange bwayo. Koko iby’isi bishira nk’ibishara bashyizemo akariro naho iby’iby’ijuru byo ni nk’umunyotwe cyangwa umuriro w’igisheshe udahindagana nyamara ukarama ugakomeza gutanga ubushyuhe aho bukenewe gahoro gahoro bihoraho.
Burya koko ubugabo si ubutumbi kandi kurumbarara
siko kuremera.Ubutagaragara bw’Imana si bwo buranga ubudashoboka n’ubutabaho
bwayo, ahubwo ni ubwiyoroshye bugamije kwerekana ububasha bw’ubutungane bwayo
bwuzuye uburame n’uburumbuke.Yezu ajya kuza ku isi ntiyaje ahinda, na za nkuba
zose ziricecekera maze mu kavure havuka akabuto ka sinapisi kihinduye
ubusabusa,aza ari umukene mu batuye isi
yose nk’akabuto ka sinapisi gato kurusha imbuto zose maze uko iminsi igenda
yicuma agenda agaragaza ububasha bw’ubutungane bwe, akagira neza aho anyuze
hose.Ubutungane bwe bukurura benshi ,urukundo n’impuwe bye bihinduka ubwugamo
n’umukiro wa benshi mu ishusho y’inyoni twumvishe.
Icyo
tugambiriye ni ugushimisha Imana
Bavandimwe,nkuko Pawulo mutagatifu
yabigiriye inama abanyakorinti, natwe nitubeho duharanira gushimisha Imana mu
buzima bwacu bwose, duharanira ubutungane. Duhora turirimba ko twaremewe
kuzajya mu ijuru mu bugingo bw’iteka, nitubiharanire mu buzima bwacu bwose bive
mu bitekerezo no mu mvugo bijye mu ngiro.Niduhorane amizero muri Yezu Kristu we
muzabibu w’ukuri twe tukaba amashami .Twunge ubumwe na We maze koko tube rya
shami ritoshye ryo kwa Ezekiyeli rishibutse ku butungane bwa Yezu, ritame hose
ubwiza bw’isura nyabutungane y’Imana.Dushimire Nyagasni Yezu wakosoye
abatsindiwe ku giti maze akabikora neza yifashisha igiti cy’umusaraba cyatugaruriye
ubugingo.Duharanire gutsinda urugamba rw’ubutagatifu twahamagariwe na Nyagasani
ngo tuzaronke amasezerano dusanga mu gitabo cy’ibyahishuwe ko uzatsinda
bazamuha kurya ku giti cy’ubugingo .
Nitworoshye imitima yacu ibe igitaka
cyiza, Nyagasani aduce ku mihihibikano y’isi itubuza kwakira ijambo rye, maze nkuko
Bikira Mariya i Kibeho yabitwibukije, duharanire gutunga ubukungu busumbye
byose aribwo umutima ukeye, umutima mwiza nk’uwa Yezu. Mutagatifu Yohani Pawulo
II niwe watwibutsaga ko umuhamya w’Imana uyu munsi ari umuntu w’intungane. Nitwugame
mu gicucu cy’urukundo rwa Yezu maze tumusabe kwinjira neza mu mushinga we wo
kudufasha kugarukira Imana tugasubira ku muhamagaro bwite wa muntu wo kuba
intungane nka Data wo mu ijuru.
Padiri Gilbert
NTIRANDEKURA
Retour aux homelies