Amasomo
matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere:
Yer 20,10-13;
Zaburi 68;
Isomo rya
kabiri: Rom 5,12-19;
Ivanjiri: Mt
10,26-33
Yezu ati:
Mwigira ubwoba, muhumure natsinze isi
Kuri iki cyumweru, turazirikana impanuro zikomeye
Yezu ahaye intumwa ze n’abandi bose bazamwemera. Aragira ati: Ntimugatinye, mwigira ubwoba, nimuhumure.
Iri jambo Yezu atubwiye, mwigira ubwoba, rirakomeye cyane. Igihe atorewe kuba Papa, Yohani
Paul II ni ryo yagize intero, intego ndetse n’umurongo ndangacyerekezo
cy’ubutumwa bwe nka Papa. Yakanguye isi
yose n’abemera by’umwihariko agira ati: mwigira
ubwoba, mwitinya kwemera no kwegera Yezu Kristu no kumukingurira imiryango yose
y’ubuzima bwanyu. Kristu ntaje kubahombya cyangwa kubanyaga ahubwo aje
kubakungahaza mu buntu no mu bumuntu bityo akabahunda ingabire zose za Data.
Ubwoba ni ikigeragezo gikomeye. Dusabe Yezu
abudutsindire kuko butoba ubwonko n’amizero, bugatesha umuntu icyerekezo cyiza,
bukamusubiza inyuma akabaho nk’uwiyanze.
Twibaze: Dutinya
iki? Ni ibiki bidutera ubwoba?
Ivanjili itweretse bumwe mu bwoba nyamukuru tugomba
kurwanya no gutsinda nk’abemera:
– Ubwoba duterwa
n’intenge nke twiyiziho. Hari abatari bake
bapfukirana ingabire bahahwe, bakishyiramo ko nta cyo bamaze, bakabaho
batiyizeye cyangwa bikandagira, bicira urubanza. Njye nta cyo maze, ntacyo nshoboye. Abandi nibo babinkorera…n’ibindi.
Uhoraho ati: witinya, turi kumwe
ndagutabara… naho Yezu ati: Mbese
ibishwi bibiri ntibigura igiceri? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So
atabishaka! Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze! Ntimugatinye
rero: mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi. Yezu atwijeje ko niba yita
kuri ziriya nyoni zitanakanganye mu gaciro, “agatakaza” igihe cye amenya
umubare w’imisatsi yacu, ni gute atamenya muntu waremwe mu ishusho ry’Imana. Ni
gute yabura kwita no guha ibyiza byose uwo yaje gukiza akiyemeza no
kwishushanya nawe muri byose, nta na kimwe amwitandukanyijeho uretse icyaha?
Duhumure, tuzwi n’Imana, twitaweho nayo kandi niyo tuzakesha iherezo ryiza.
– Duterwa kandi ubwoba no
kuba hari byinshi cyane byahishwe muntu!
Ingero: nta n’umwe ureba mu mutima w’undi ngo amenye uko amufata! Nta n’umwe
uzi isaha itariki n’ahantu azapfiraho! N’ikizamwica ntakizi. Nta n’ujya gukora
ikizamini cy’akazi cyangwa icya permis
yizeye ijana ku ijana, ko aratsinda: kereka yakopeye cyangwa harimo ruswa. Naho
ubundi usanga buri wese avuga ati: Imana nibishaka…Imana ibimfashemo.
Yezu atubwiye ko
tudatkwiye gukangarana no kugira ubwoba kubera ibyo byinshi byatwihishe. We
ariyizeye ni yo mpamvu aduhamagara ati: Nimuze
munsange mwe mwese murushye cyangwa muremerewe, njye nzabaruhura. Akomeza
atubwira ati: Ntimukabatinye rero kuko
nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Icyo mbabwiriye
mu mwijima muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize
ahirengeye. Igihishe cyose kabone n’aho cyahishwa mu nda hamwe imbwa itiba
cyangwa mu mutima, hamwe umuzindutsi wa kare kare adashobora gutaha, icyo rwose
Yezu aba akireba kandi umunsi umwe azagihishura. Ibi umuririmbyi wa Zaburi
yabiteye hakiri kare imboni z’ukwemera maze atangarira Imana ireba hose no muri
bose ndetse ikamenya n’ibitekerezo bya muntu: Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese; iyo nicaye n’iyo
mpagaze, byose uba ubizi, imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe; iyo ngenda
n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza, mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe
kigusoba. Ijambo riba ritarangera ku rurimi, woweho, Uhoraho, ukaba warimenye
kare ryose. Ari imbere, ari n’inyuma yanjye, hose uba uhari, maze ukantwikiriza
ikiganza cyawe. Bene ubwo bumenyi bumbera urujijo bukandenga;
burajimije
by’ihabu ku buryo ntabasha kubushyikira.
(Zab 139).
-Duterwa ubwoba n’urupfu. Yezu ati: mwirutinya. Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo
mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro.
Yezu atweretse ko uwakangisha kwica uyu mubiri aba yikoza ubusa! Yezu yarazutse,
ni muzima, arakiza kandi aha abamwemera bose kugira uruhare ku izuka rye.
Urupfu rw’umubiri ntirudutandukanya n’Imana na mba! Ahubwo iyo twayemeye mu
kuri no mu rukundo, ruduhuza nayo maze tukazuka. Habe no kudutandukanya
n’abantu bacu twakundaga cyangwa badukundaga. Upfiriye mu busabaniramana niho
ahubwo aba agiye kugirira abavandimwe asize akamaro gahoraho kandi kuzuye.
Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yabihamije agira ati: Ubuzima bwanjye bw’iteka mu ijuru nzabubamo ngirira neza abari ku isi
bose!
Dushishoze:
umuntu yakwibeshya ko ubwoba bufite ingufu
Iyo umuntu yibeshya
cyangwa yabeshywe ko ari wenyine, ubwoba buramuganza! Ni nde wakubwiye ko uri
wenyine? Barakubeshye; nturi wenyine: Uri kumwe na Yezu mugendana buri gihe
wenda utanabizi cyangwa utanamuzi aka ba bigishwa b’i Emmaus (Lk 24).
Ntagusiga, ntagutererana. Uri kumwe na Bikira Mariya ndetse n’abatagatifu bose,
na malayika murinzi wawe na Kiliziya ndetse n’abo Imana yashyize mu nzira
uzanyuramo cyangwa aho uzatura. Wikwiheba, wikwibura.
Ikindi kandi nuhunga
umusaraba cyangwa ntubashe guhuza umusaraba wawe n’uwa Kristu, ubwoba
buzakuganza wihebe. Wikwihererana ibibazo byawe: reba uwo ubisangiza ariko
kandi ntiwibagirwe kubyereka Yezu.
Ubwoba
dutegetswe kugira ni bumwe gusa: Ubwoba bwo kuba twabura Imana burundu
biturutse ku cyaha kuko ari cyo cyonyine cyica ubugingo na roho.
Nyagasani Yezu, ineza yawe iraduhoreho ariko kandi twagira inema zawe zo
zadushoboza kukugumishaho amizero yacu.
Padiri Théophile
NIYONSENGA
Retour aux homelies