Amasomo matagatifu tuzirikana:
·
Isomo rya 1: Am 7, 12-15;
·
Zab 85 (84);
·
Isomo rya 2: Ef 1, 3-14;
·
Ivanjiri: Mk 6,7-13
INYIGISHO
Bakristu
bavandimwe, dushimire Imana yongeye kuduha akanya ko kuyihimbaza kuri iki Cyumweru
cya 15 gisanzwe ari nako twumva icyo idushakaho nk’abana bayo ikunda cyane.
Amasomo
matagatifu aragaruka ku butore. Ni koko Imana ni yo yitorera ikohereza intore
zayo aho ishaka. Nta witora kandi umuhanuzi ni uvuga mu izina ry’uwamutoye ari
we Uhoraho.
Mu
isomo rya mbere twummvise ubuhamya bw’umuhanuzi Amosi wabayeho mu kinyejana cya
8 mbere ya Yezu Kristu. Yari umuhinzi usanzwe yewe ngo nta n’icyo yari asanzwe
ahuriyeho n’abuhanuzi yenda nko kuba mu matsinda yabo. Yitaga ku matungo ye
bisanzwe. Umunsi umwe nyine Uhoraho aramuhamagara amutuma kujya kuburira Umuryango
we, cyane cyane abayobozi barenganyaga abo bayobora. N’ubwo bwose bagerageje
kumuhungeta, yagerageje kwihagararaho kuko yari azi neza ko yari kumwe n’Imana
yamutumye. Umuhanuzi Amosi adushishikariza kwanga akarengane, kwita ku butabera
ndetse no kubana kivandimwe. Ni ubutumwa buhoraho. Isi yacu irabikeneye.
Isomo
rya kabiri riratwereka Mutagatifu Pawulo Intumwa nk’umuntu wirundumuriye mu
Mana agahora yiteguye gukora ugushaka kwayo aharanira ko Ivanjiri ya Yezu
Kristu igera kuri bose. Aratugaragariza ibyishimo by’intore atewe n’uko Inkuru
nziza igenda igera kuri benshi n’ubwo ingorane zitabuze. Burya intore z’Imana
n’ubwo zivunwa na byinshi, zigahura n’imihengeri myinshi yo kuri iyi si, ariko
zigomba no kurangwa n’ibyishimo kuko Yezu wazutse aruta byose kandi atanga
ibyishimo birenze kure iby’iby’isi. Twige guhora dushimira Imana muri byose nka
Pawulo Mutagatifu.
Mu
Ivanjiri ntagatifu, turumva Yezu ahamagara intumwa ze akazituma babiri babiri.
Bivuze ko gusohoza ubutumwa b’Imana atari umwihariko w’umuntu ku giti cye
cyangwa se akarima ka bamwe, ahubwo hagomba kubaho gufatanya no gutahiriza umugozi
umwe. Urukundo rw’Imana n’urwa bagezi bacu ni byo by’ibanze mu gusohoza Inkuru
nziza. Ngo abagishwa ba Yezu bazabamenyera ku rukundo ruzaba rubaranga.
Ababatijwe bose bafite inshingano zo kubusohoza aho bari hose mu byiciro
by’ubuzima barimo. Waba uri uwihayimana cyangwa se uri umulayiki usanzwe, Yezu
ashaka ko uba umuhamya w’urukundo hose; mu ngo, mu mirimo dukora n’aho tunyura
hose. Nk’uko Yezu yahaye ububasha Intumwa zo kwirukana roho mbi, ni nako
abakristu bose bahabwa ingabire n’impano zitandukanye za Roho Mutagatifu kugira
ngo babe ingirakamaro mu isi bahamya urukundo rw’Imana.
Iyi
si iriho ibyiza byinshi Imana yaremye, ariko ntihabura n’urumamfu mu ngano
bivuze ko n’ikibi kiriho. Papa Yohani Pawulo wa II, ahereye ku magambo ya Paulo
Mutagatifu, yakundaga kugira ati: “Ntimugire ubwoba”. Sekibi ntagira ikiruhuko, ahora arekereje ngo
arebe ko nta we yaconshomera, ni ngombwa iteka kuba maso twishyingikirije
imbaraga z’ukwemera. Tugomba kumera nk’ishami ry’umuzabibu rigomba guhora
rifashe ku gihimba kugira ngo ryere imbuto nk’uko Yezu yabivuze agira ati:
“Nimugume mu rukundo rwanjye kuko tutari kumwe ntacyo mwakwimarira.” Ariko tuvuye
ku muzabibu twamera nka ya mashami yumirana bikarangira bayatemye bakayatwika. Yezu
kandi aragira ati ntimugire ubwoba bw’uko muzabaho ngo murinde mujya kwitwaza
inkoni, ibindi bishura cyangwa se uduhago tw’impamba. Aha aradukuzamo ingabire
yo kwizera bigomba kuranga intumwa y’Imana kubera ko mu nzira inyuramo igomba
kwemarara, kuko yizera ko uwayitumye afite byose kandi ntacyo yamuburana.
Icyisumbuyeho kandi cy’ingenzi ni uko intumwa iba yiringiye umugane w’ubugingo
bw’iteka kuko ni cyo cyiza gihebuje tuzagororerwa kubera ko twabaye indahemuka
ku rukundo rw’Imana kugera ku ndunduro.
Ni
koko rero abahanuzi nyabo mbese nka Amosi twumvise, n’abandi bo mu isezerano
rya kera, Paulo twumvise n’izindi intumwa zo mu isezerano rishya, abahowe Imana
n’abandi batagatifu banogeye Imana baratwigisha kuri iki cyumweru ko umukristu
wese ahamagariwe kuba umuhanuzi nyawe mu kwamamaza, kwamagana, kumenya guhara
byose ataganya, akitanga atizigama kandi adaharanira amagana.
Nk’uko
isengesho ry’ikoraniro ry’iki cyumweru ryabivugaga, dusabirane kugira ngo tubashe kubona urumuri
nyarwo rutuma tubasha kuzibukira icyo ari cyo cyose cyatuma tugayisha izina rya
Kristu, ahubwo twihatire kurihesha ishema hose.
Umubyeyi
Bikira Mariya, Abamalayika n’Abatagatifu
badusabire.
Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE
Retour aux homelies