Amasomo
matagatifu tuzirikana:
Isomo rya
mbere: Iz 55, 10-11
Zaburi:
Zab 64
Isomo rya
kabiri: Rm 8, 18-23
Ivanjili:
Mt 13,1-23
Kuva kera
umutima wa muntu uteye ku buryo utoroherwa no kwakira inama nziza, ijambo rikiza,
ijambo ry´ubuzima akaba ariyo mpamvu abenshi mu batuye isi bakomeza kunangira
umutima no gutera Imana umugongo yemwe n´abakristu, twumva ijambo ry´Imana
ntiduhinduke ngo twere imbuto nziza. Nyamara Imana ntihwema kutuburira kubera
urukundo idukunda. Yaremesheje byose Ijambo ryayo. Muntu amaze gucumura Imana
yamukirishije ijambo, imwoherereza abayobozi, abacamanza, abami n´abahanuzi
bavuga iryo jambo kugeza no kuri Yezu Kristu Jambo Nyakuri w´Imana,
waduhishuriye Imana ku buryo bwuzuye.
Amasomo yo kuri iki cyumweru
nadufashe kutanangira umutima, kugira ngo tuzagire ubugingo n´umukiro. Yezu mu
gusubiramo ibyavuzwe n´umuhanuzi Izayi ko “umutima w´uwo muryango unangiye,
bipfutse amatwi bahunza n´amaso, bagira ngo batabona, bagira ngo batumva,bagira
ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza” (Reba Iz 6, 10; Mt
13,15) yashakaga mu byukuri kubabwira ko kutumva kwabo bitumvikana, ko barimo
buzuza ibyahanuwe kandi Imana idahwema kubakiriza muri Yezu Kristu. Mu isomo
rya mbere, umuhanuzi Izayi yishingikirije Ijambo ry´Imana rifite ububasha,
yahishuriraga abayisraheri ko bazasubira mu gihugu nyuma y´igihe kirekire bari
bamaze barajyanywe bunyago kuko Imana itabeshya kandi ntiyivuguruze. Iryo jambo
ryabanyura cyangwa ritabanyura rizasohoza icyo ryatumwe kuko Imana itameze
nk´abantu bo bivuguruza. Muri Zaburi no mu ivanjili twumvise ko Uhoraho ariwe
mubibyi, abiba uko bikwiye, akanita ku mbuto no ku murima we ariko kwera no
gutanga imbuto bikajyana n´uko umurima wakira neza imbuto zibibwa. Ijambo ry´Imana
rishinga imizi ku buryo bunyuranye bitewe n´uburyo turyakiramo. Isomo rya
kabiri rikaduhumuriza ko twe abana b´Imana nubwo twanyura mu magorwa, hari
ikuzo ridutegereje rirenze kure imiruho n´ayo magorwa by´iyi si.
Aya masomo aributsa abigisha Ijambo
ry´Imana ko ritambutse kure ubushobozi bwabo kuko ritabibwa aho bashaka cyangwa
ngo ryakirwe kubera bo ahubwo ryifitemo ububasha n`ubushobozi; aratwibutsa
kandi ko bamwe tugira imitima imeze nk´agasi, inzira, amahwa n,ubutaka bwiza.
Birakwiye kumenya icyo umutima wanjye wagereranywa nacyo muri ibyo uko bine
ariko na none namara kwimenya ngafata umwanzuro wo guhindura umutima wanjye ugasa
n´ubutaka bwiza bwera imbuto zijyanye n´amahirwe nahawe. Ubutwari ni ukwemera
kwibona uko turi kuko abenshi tugira ipfunwe ryo kwemera abo turi bo. Abahanga
b`abayahudi bavugaga ko ubwo buryo bwo kwakira ijambo ry`Imana buhuye neza
n’amategeko yose: gukunda Imana n´umutima wawe wose, n`ubwenge bwawe bwose,
n`amagara yawe yose ku buryo imbaraga umuntu ashyira mu gucumura yagombye no
kuzishyira mu gukunda no kunogera Imana, dore ko kunangira umutima, kugira
ubuzima bwacu ikigirwamana no kwizigira ibintu by`isi bihita aribyo bitubuza
gusanga Imana umubyeyi no kwera imbuto nyinshi kandi nziza. Ijambo ry´Imana
rirasukura, rigatanga ubuzima ku umuntu wese uryakirana umutima utaryarya (Reba
1Pt 2,22-25). Ijambo ry´Imana kandi ritera ibyishimo, rigakora ibitangaza
nk´uko umutwe wa 55 w´igitabo cya Izayi, umuhanuzi, usoza ubishimangira. Ijambo
ry´Imana riduha kuyimenya no kumenya icyo ishaka ku biremwa byayo, rigatuma
muntu abaho akabeshaho n´abandi. Kwakira Ijambo ry´Imana nibyo byonyine
bishobora guhindura iyi si.
Burya tumenyera umuntu mu magambo
avuga cyangwa se tukamenyera ubwangamugayo bwe mu kubahiriza ijambo yavuze, mu
gusohoza isezerano yagize. Umuntu ashobora no kugirira akamaro abandi
abigirishije ijambo ryiza (Bene dicere=Benir cg kuvuga neza). Ni ngombwa
kwirinda kuba abantu bavuga ariko ntibakore: (“nguriza amafranga nzakwishyura umunsi uyu ni uyu; wa munsi wagera akajya
yihisha; Nzagukorera iki cyangwa kiriya; igihe cyagera akacyirengagiza)
Twirinde kuba abahubuka mu kuvuga, bakavuga ibyo batabanje gutekerezaho neza
bikaba byabagiraho ingaruka bo ubwabo cyangwa se ku bandi; Twirinde kuba abatinya
kuvuga no kuvugisha ukuri kubera ubwoba, indonke cyangwa se gushaka kurengera
ubuzima bwacu bwite; twirinde kuvuga ubusa, dushimishwa no kuvuga ibitagira
shinge na rugero, ibitutsi, ibiterasoni, kunegurana kunyurwa no kuvuga nabi
abandi, kubeshya, kuzimura……… Ibi byose bigirwa n´uwateye Imana umugongo akanga
kuyigarukira yo Muzirakinyoma bikagenda bidukururira umuvumo.
Ijambo twumva niturikunda,
tukaricengera rizatubeshaho Iz 55, 3. Naho
ubundi ibibazo byinshi mu mibanire y´abantu bikomoka ku kutumva Imana no
kutumva mugenzi wanjye, bitari kumvisha amatwi gusa ahubwo kumvisha umutima,
nkumva impamvu undi ateye uko ateye, ko ibyo avuga n´ibyo akora biyoborwa
n´amateka y´ubuzima bwe, ibikomere bye, n´ibyishimo bye. Sekibi azi neza ko
ijambo ry´Imana rikiza, atuma twumvirana, akaduteza kumva za nyiramubande.
Kugira kandi ngo dushobore kumva no gucengera ibyo ibyo twumvishe, ni ngombwa
cyane umutuzo (le silence interieur). Muri iki gihe abantu ntibashaka gutuza,
bakunda urusaku, ahantu hose ni ibiduhira, ibisakabaka, Yewe no mu masengesho
ugasanga ni imiziki no kubyina nk´abasazi imbere y´Imana. akenshi na kenshi
bikaba ari uburyo bwo gupfukirana muntu uturimo mo imbere, tudashaka kwakira
uko ari no kubana na we, tudashaka kwereka abandi, tugasa n´abahungira mu
rusaku, no muri Kiliza gatolika aho tugira uburyo bwiza bwo gutuza mu misa n´imbere
y´isakaramentu ritagatifu, usanga abakristu benshi badashaka gutuza no
kwiyinjiramo ngo bareke Imana ibabwire, ahubwo bakabangukirwa no gutera
indirimbo no kuvuga amasengesho bo bashaka kubwira Imana.
Bana b´Imana, Nubwo ijambo ry´Imana
ryagiye rihura n´ibiribuza kwera imbuto, ntibizaribuza gukomeza umurimo wo
kuburira isi no guhura n´ubutaka bwiza bwera imbuto nziza. Ntabwo dukwiye
gucika intege no kwiheba kuko iryo jambo rihorana ububasha. Bikira Mariya
Mwamikazi wa Karumeli, wowe uduhamagaruira kwakira Kristu, Jambo rikiza, dusabire
kuryakira no kurigeza ku bandi, Amina.
Padiri
Innocent TUYISENGE
Retour aux homelies