Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya
mbere: Iyim.26,4-10;
Zab91(90);
Isomo rya Kabiri:
Rm10,8-13;
Ivanjiri: Lk 4,1-13
Uwiringira Uhoraho amubera ubuhungiro
Bakristu
bavandimwe,ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane
kuri Roho Mutagatifu , bihorane namwe mwese. Dutangiye Igihe cy’igisibo kimara
iminsi mirongo ine.Ni Igihe gikomeye muri Kiliziya gitegurira abakristu
guhimbaza iyobera ry’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu: injishi y’inyigisho
ze. Igisibo Ni igihe kimara iminsi 40; kigafasha abakristu kumarana na Kristu
mu butayu ya myaka 40 Abanyayisraheli bamaze mu butayu bagenda bagana mu gihugu
cy’isezerano. Muri iyo myaka yose bagiye bahura n’Ibizazane byinshi, cyane
cyane inzara n’inyota. Rimwe na rimwe bagacika intege ariko kandi bikaba n’umwanya
wihariye wo kwibonera ineza n’impuhwe bya Nyagasani. We utarahwemye kubagaragariza
indoro ya kibyeyi yo kubakiza,kubarokora , kubaramira no kubarengera mu gihe
cyose babaga basumbirijwe. We utarahwemye kubiyegereza no kugumana na bo kandi
kubagenda imbere bituma bagera iyo bajya amahoro.
Bakristu
bavandimwe, natwe nk’abakristu dufate umwanya twongere tuzirikane ku rugendo n’umubano
byacu n’Imana.Twongere tuzirikane ku rukundo n’ubuntu by’Imana yo yadukijije
muri Yezu Kristu wababaye ku mubiri no kuri roho agasigara nta buranga
ntagikundiro uwo bagera imbere bakipfuka mu maso; yabambwe ku musaraba
kugirango atwereka urukundo rwahebuje adukunda, yemeye gupfa maze urwo twari
dukwiye aba ari we ruhama,maze ubuzima bwe bukaba incungu ya benshi. Ibi
bikagaragaza agaciro gakomeye umuntu afite imbere y’Imana. Muri Iki gihe
gikomeye Yezu Kristu rero akaturemburiza kugumana na we,kumukunda kurusha
ibisanzwe,kumwemera no kumutuza mu mitima yacu, kumurata mu mitekereze,mu mvugo
no mu migirire yacu kuruta ibisanzwe. Mbese tukareka akatwigarurira. Bakristu
bavandimwe nimureke Imana ibigarurire.
Isomo rya mbere umwanditsi
aradutekerereza ukuntu Imana ari yo yadukijije. Turumva igisingizo umuyisraheli
wese yavugaga buri mwaka,ashima Imana akanayitura umuganura w’imyaka ye.
Israheli iriyibutsa iyimukamisiri ryabo aho Imana yabakijije abanyamisiri
ikabambutsa inyanja itukuru ikabageza mu gihugu gitemba amata n’ubuki. Imana
ntitererana abari mu kaga, ihora ishaka kubarengera.Mukuzirikana ineza
n’impuhwe byayo, bahaye Imana umuganura w’imyaka yabo mu rwego rwo kwitura
ineza y’Imana yagendanye na bo mu rugendo rutoroshye banyuzemo. Zaburi twumvise
uyu munsi iragira iti uwiringira Imana imubera ubuhungiro,ikamuzigura mu
makuba. Umuntu utuye aho usumba byose yibera yikinga mu gacucu k’ushoborabyose.
Uri aho umusumbabyose ari ibyago n’ibyorezo ntibizamushyikira. Nzakandagira
intare n’impiri ndibate urusamagwe n’ikiyoka kinini. Nzamurinda kuko azi izina
ryanjye. Nanyiyambaza nzamwitaba nzamuba hafi mu gihe cy’amage,nzamurokora maze
nzamuheshe ikuzo. Imana yacu ni Imana turikumwe ni Imana ihora irinda abana
bayo kandi igahora ishaka kubiyegereza ngo ibarinde ikibi aho kiva kikagera. Zaburi
twumvise uyu munsi yuzuzanya cyane n’ivanjili y’uyu munsi, Turabona ko Uwiringira
Imana imubera ubuhungiro. Mu ntangiriro y’ubutumwa bwa Yezu hano ku isi, yahuye
n’ibishuko ariko Imana se imubera ubuhungiro n’imbaraga kuko Roho w’Imana
yagendanaga na We.
Mutagatifu Agustini
ati “ntushobora kumenya uko uhagaze udahuye n’ibishuko. Ntushobora kwambara
ikamba utatsinze urugamba, ntushobora gutsinda utarwanye urugamba, ntushobora
gutsinda urugamba utahuye n’umwanzi n’ibishuko.
Bwa mbere Yezu wari ushonje yahuye n’umwanzi Sekibi ati imigati iraryoshye! Yezu arayisubiza ati Ijambo ry’Imana riraryoshye kurushaho muyandi magambo ati umuntu ntatungwa n’umugati gusa ahubwo ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.Yezu aba aratsinze bwa mbere. Sekibi arongera ati nzaguha ububasha n’ikuzo niba umpfukamiye ukandamya!Yezu arayisubiza ati Uzasenge Nyagasani Imana yawe maze uzabe ariwe ukorera wenyine.
Yezu aba ayitsinze ubugira kabiri. Sekibi iza yariye karungu maze imutereka ku gasongero k’Ingoro iti ngaho ijugunye hasi,Imana izakurinda ngo utagwa nabi! Maze bose bakwemere! Yezu arayisubiza ati si abantu bakoresha Imana, ahubwo ni Imana ikoresha abantu. Sekibi itsindwa ubugira gatatu. Ngo Sekibi imuva iruhande kuzageza ikindi gihe. Icyo gihe ni igihe cy’urupfu rwa Yezu aho Sekibi iseka Yezu iti ngaho ikize ubwawe.Yezu ntiyikuye ku musaraba ariko yikuye mu mva ari muzima:atsinda urupfu,akandagira umwanzi,aganza burundu, biba ikimwaro kuri Sekibi. Sekibi yaratsinzwe ariko ntihera. Iyo ntambara iracyahari na n’ubu aho umwanzi ahora ahigira abantu ashaka kubagusha yifashishije intwaro zinyuranye: Inda, ikuzo, icyubahiro, ubusambanyi,ubunebwe,umururumba,ishyari,uburakari…..Yezu ashaka ko duca ukubiri n’icyaha,kuzibukira ikibi n’ingeso mbi tukabaho dushaka ikinyura Imana,ikiri icyiza:ubumwe,ineza,ukwiyoroshya,ubwumvikane,imbabazi n’indi migenzo myiza.Sekibi ihora idutega iti korera inda yawe;irate umpfukamire nzaguha amafaranga ,icyubahiro ubuzima n’amahoro. Iti kandi igenge nta cyaha kirimo maze aho unyuze hose bagukomere amashyi kandi bagupfukamire,usengwe usingizwe. Sekibi ishaka ko dusuzugura Yezu maze tukayegukira twe n’ibyacu byose ariko se twasanga nde wundi Atari Kristu we ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka ! Ariko se n’iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibintu se ? ntimuzise ko abakungu yabasezereye amara masa ! Ibikomerezwa se ? ntimuzi se ko yahanantuye abakomeye akabakura ku ntebe zabo ! Ubwibone se?Ntimuzi se ko yatatanyije abirata! Yezu Kristu yageragejwe muri byose ariko ntiyatsindwa n’icyaha (Heb 4,15).
Muri iki gihe cy’igisibo turwanye natwe
ibicumuro,turandure imizi yabyo dukurikire Kristu kandi gukurikira kristu ni
ukumukurikiza: tureke gutwarwa n’ibintu kuko Imana iruta Imari n’ibintu; tureke kwiratana
ibyubahiro ahubwo twiratire muri Nyagasani Yezu we wihinduye ubusabusa kugirango dushishe;tureke
kuba ibyingenge ahubwo tureke Imana igenge buri muntu: mu ngo zacu, mu mirimo yacu
no mu mubano wacu n’abandi. Tureke guhagarika umutima w’ibintu byinshi kandi
ejo bizaba byashaje. Ahubwo Ijambo ry’Imana ritunge imitima yacu,riyobore
imigenzereze yacu,ridutoze gukunda gikristu. Kandi hahirwa abumva ijambo
ry’Imana bakarikurikiza kuko bameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku
rutare ngo imivumba yaraje ntiyanyeganyega kuko yari yubatse neza. Iryo jambo
ry’Imana kandi ni kristu nyagasani ubwe. Igihe twamamarisha umunwa wacu ko ari kristu
Nyagasani kandi tukemera mu mutima wacu ko Imana yamuzuye mu bapfuye,tuzarokoka.
umuntu wese uzambaza izina rye azarokorwa.
Mu gusoza twisunge Mutagatifu Visenti wa Pallotti mu isengesho
rye aho yagiraga ati“Nimujya kubyuka mujye mwiragiza Imana kugirango
ibatize imbaraga : muti jyewe ubwanjye ntacyo nshobora,ndikumwe n’Imana
nshobora byose,icyubahiro ikuzo n’iby’Imana na ho jye naho nasuzugurwa ntacyo bintwaye”
maze Imana yo ngabo idukingira igihe cyose ikomeze isingirizwe mu buzima bwacu
ubu n’iteka ryose Amen.
Padiri
Alexandre BAYISENGE
Retour aux homelies