^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 18 GISANZWE, UMWAKA B, TARIKI YA 4 KANAMA 2024

Publié par: Padiri Théoneste NZAYISENGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Iyim 16,2-4.12-15;

Zab 78 (77);

Isomo rya kabiri: Ef 4, 17.20-24;

Ivanhiri: Yh 6, 24-35.

 

IGIKORWA IMANA ISHIMA NI UKO MWAKWEMERA KO MUBESHEJEJWEHO NA YO

Ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizera, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara ariko twahishuriwe muri Kristu. Kristu yaduhishuriye ibanga ry’ubuzima, kandi ubuzima buhoraho. Ubuzima kugira ngo bubeho ni ngombwa ko bugira icyibutunga. Ku ruhande rumwe, ubuzima bw’umubiri hano ku isi, butungwa n’ibiribwa n’ibinyobwa biva mu mirimo y’amaboko y’abantu. Ku rundi ruhande ubuzima bwa roho, butungwa n’ijambo ry’Imana n’amasakramentu cyane cyane iry’umugati umanuka mu ijuru Yezu Kristu atanga(Ukaristiya) kandi uwo mugati ni We ubwe. Ubwo buzima bwombi rero buruzuzanya kandi bukaba bwuzuye. Naho rero ibitunga umubiri ntibizadutware uruhu n'uruhande ngo twibagirwe ibitunga roho, kuko guhitamo kimwe ukirengagiza ikindi ni ukwemera gukura nk’igihindungembe. Rimwe na rimwe bikakuviramo kwirenganya no kurenganya abandi. Kwiyima iby’ubuzima bukeneye cyane cyane ubuzima bwa roho ni ukwishyira ku ngoyi. Ariko cyane cyane kwihambira ku by’isi bishira no kubigira ikigirwamana ni ukunyagirwa aho abandi bagabirwa.

Bavandimwe, ni ryari abantu bashobora kwigobotora ingoyi y’akarengane? Iyo batimirije imbere inda yabo gusa, ahubwo bakibuka n’ifunguro rya roho. Iyo batekereza bagashyira ku munzani icyo bari cyo n’icyo batunze cyose bakihatira guharanira ibituma Imana yubahwa, na muntu agahabwa agaciro aho yaba ari hose. Ikiruta byose burya byose biryoha bisangiwe. Gabanya ubusambo bw’iby’isi, dore ko hariho nabagira ubusambo bw’ibya roho bikanabaviramo kwikuza(orgueil spirituel). Rimwe na rimwe ugahutaza abandi ushaka ibitunga umubiri cyangwa ibitunga roho. Iyo Ivanjili y’Umwana w’Imana Yezu Krisitu ikurikizwa, uburenganzira bw’ikiremwa muntu burubahirizwa. Nta we uhutazwa. Bose bajya mbere mu buzima bw’umubiri n’ubwa roho bishimye. Reka twese dusange Yezu Krisitu atumenyeshe icyaduteza imbere.

Igikorwa Imana ishima ni uko mwakwemera

Abayahudi babajije Yezu icyo bakora kugira ngo buzuze ibyo Imana ishima. Yezu ati: “Igikorwa Imana ishima ni uko mwakwemera uwo yatumye”. Kwemera Krisitu Imana yatumye ku isi, ni ukwakira inyigisho ye ishyira imbere urukundo. Nta rukundo, nta bikorwa bifatika byateza abantu imbere. Nta rukundo cyane cyane rwa rundi rwitangira ubabaye wese, nta n’amagambo yandi afite akamaro agaragara. Ahatari urukundo rwa Krisitu, aho bataruharanira, nta we ukwiye kurangaza abantu ngo arigisha. Inyigisho zitabohora abantu ku by’isi, za zindi zisinziriza muntu agakomeza gutsikamirwa nko mu Misiri kera, izo nta kamaro. Inkuru Nziza igamije ko muntu aba ikiremwa gishya kirangwa n’Urukundo rwa Kirisitu rwitangira abamerewe nabi, rukababohora ku ngoyi y’akarengane n’ibyaha byangiza urukundo. 

Bavandimwe, aho Inkuru Nziza yamamazwa bizira imbereka, imurikira abantu bakagaburirwa kuri roho no ku mubiri. Ibyo kubatoteza no kubababaza ku buryo bwinshi birarangira hakimikwa Urukundo rukuza Imana rugateza muntu imbere mu byiza bya hano ku isi no mu bimuganisha mu ijuru. Ubukire bwanga ibyo ndaburetse, ntumpeho.

Twemerere Nyagasani ahugure ubwenge bwacu

Bavandimwe, muntu akomeje kwigira Bamenya na Nyirandabizi. Nyamara kuri iki cyumweru, Nyagasani Imana Ishoborabyose se wa Yezu Krisitu utuyobora muri Roho Mutagatifu, arashaka guhugura ubwenge bwacu. Umuntu wamenye Imana y’ukuri ari mu rugendo rugana ubwigenge bw’abana b’Imana. Nta bucakara ubwo ari bwo bwose bw’ibintu cyangwa bw’abantu. Nibikunanira kwigenga, ibohe wenyine ariko ureke abandi babohoke, gusa uzaba uteye agahinda. Ubukristu bukwiye gutuma umuntu yishyira akizana mu kuri no mu rukundo. Utaramenya ukuri kw’Imana, yiturira mu bucakara. Uwakiriye Umwana wayo Yezu Krisitu, ntasubira mu bucakara ukundi. Muvandimwe, waremwe n’Imana igukunda. Ishaka ko usangira ubuzima na Yo. Ntiwirangareho. Haranira ubwo buzima. Irinde icyagucakaza cyose. Wikururwa n’ibiribwa byo mu si gusa. Wirya cyangwa ngo unywe nk’uwaryohewe ubudasigaza. Wikwibwira ko umugabo ari urya utwe akagerekaho n’utw’abandi. Mugabo wikwifatira ifaranga ngo urimire n’iry’umugore ryaza ukarimira. Wikwiyiba, wikwiyibisha, wikwisahura. Kuri iki cyumweru, duce akenge dufashijwe n’aya masomo Matagatifu cyane cyane iri jambo rya Yezu: nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo umwana w’umuntu azatanga.

Nitwemere ko Imana ari yo idutunze.

Muvandimwe, ntukabone wariye, wanyoye, ufite inzu nziza, imyambaro, imodoka, ….. maze ngo ugire uti: ndi Kazitunga. Tekereza ubuzima Abayisiraheli babayeho mu Misiri. Ibuka uko abasekuruza babo bahasuhukiye. Misiri yari ikize cyane. Nta nzara nta nyota. Ariko se muri iyo myaka magana ane babayeyo, bari bamerewe bate? Bariho mu buretwa. Ubuhake bubapyinagaza ni bwo biberagamo. Nta bwigenge. Nta gukopfora. Bagombaga kugenda bubitse umutwe, nta kuvuguruza abambari ba Farawo. N’ubwo bari barapfukiranwe, icyo bibuka bose ni uko mu Misiri baryaga bagahaga. Bibuka ibikono bitogota byuzuye ibinyama baryaga! Aka wa Mugore ubwira umugabo ati unkubite urushyi ariko unyambike igitenge. Nyamara imiborogo yari yose mu Bana ba Isiraheli. Koko rero kugira byinshi ariko udafite umutima wigenga, umutima w’ubuntu n’ubumuntu ni ukunyagwa zigahera. Gusa rero, Imana ntiyabatereranye. Igihe cyarageze iboherereza Musa.

Musa yabyirutse ari umugabo wanga akarengane aho kava kakagera. Ni we wayoboye umuryango wa Isiraheli wigobotora iyo ngoma y’agahotoro. Birumvikana ko urugendo rugana mu gihugu cy’Isezerano rutari rworoshye. Ubuzima bushya bwo mu butayu bwarabagoye. Habayeho igihe cyo kwijujuta. Nyamara imibabaro yose bahuye na yo mu butayu, yabaye nk’ibibagiza ingoyi yo mu Misiri. Ni bwo batangiye kwijujutira Musa n’Imana yabo. Bijujutaga bavuga ngo: “Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka!”. Ibi bitekerezo by’Abayisiraheli bazambijwe n’inzara n’inyota bisa n’aho bidutangaje. Nyamara ni uko bimeze. Burya iyo umuntu ashonje, nta n’ubwo atekereza neza. Iyo umuntu yicishijwe inzara, ibyo gutekereza ku matwara yandi agirira abantu akamaro, ntibiba bikiriho. Cyakora na none, iyo umuntu ahawe ibyo akeneye byose akadamarara, na none akenshi ntiyumva imibabaro y’abandi. Bavandimwe, inda ntizadusubize inyuma. Inda ntizasumbe indagu nkuko babivugaga mu kinyarwanda cyo hambere.

Kuva kera no mu Bwami bw’Abagereki n’Abaromani, abami n’ibikomangoma babagaho nta bibazo nyamara abakene baborogaga ntibabumve. Uwatamitswe amaronko kurusha abandi, uwo nta bwenge agira bwo kugokera abakene. Ni uko ubusumbane n’akarengane bikururira isi ibyago bitagira ingano. Abanyamisiri mu butayu, bifuje ibiribwa batapfunaga nyamara bibagirwa ingoyi n’ikiboko byabahoragaho. Igihe turimo, muntu yari akwiye guca akenge agashyira imbere ubutabera, urukundo n’amahoro kuri buri wese. Ahari akarengane, nta rukundo ruharangwa. Ahari ugupyinagaza abantu, nta matwara yandi ashyira muntu imbere aharangwa. Abantu babaho mu gahiri n’agahinda. Reka tureke kwibajisha bino bibazo bya gifarizayi na Kiyahudi kandi by’amaco y’inda: Mwigisha wageze hano ryari? Twagenza dute kugira ngo dukore icyo Imana ishima? Ikimenyetso utanze ni ikihe? Ukoze iki ngo tukwemere? Mwigisha jya uhora uduha kuri uwo Mugati.  Nyamara se mwagizengo turasabwa ibintu byinshi? Oya. Ni bibiri gusa: Gusanga Yezu no kumwemera. Agira ati: “unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera wese ntazagira inyota bibaho”(Yh 6,35).

Kuri iki cyumweru, dusabire Abashumba baragiye imbaga y’Imana, babashe kwita ku buzima bwa roho n’ubw’umubiri bw’intama bashinzwe kandi natwe dukomeze kuba abashumba bamwe ku bandi.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe!

Padri Theoneste NZAYISENGA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka