· Isomo rya
rya mbere: Iz 35,4-7a
·
Zaburi 146(145), 7.8,9ab-10bc
·
Isomo rya kabiri:
Yak 2,1-5
·
Ivanjili: Mk
7,31-37
Kuri
iki cyumweru cya 23 B mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya , ijambo ry’Imana tuzirikana riratugaragariza
ko Imana twemera itajya yirengagiza na rimwe muntu n’amateka ye; no mu bihe biremereye umuntu Imana
ntihwema kumwigaragariza mu rwego rwo kumubohora no kumukiza .
Ubwo
butabazi Imana igaragariza abantu, umuhanuzi Izayi arabudusobanurira mu isomo
rya mbere tuzirikana mu masomo y’iki
cyumweru ; arifashisaha ikigereranyo
cy’imibereho igoranye umuntu
ufite ubumuga bwo kutabona , kutumva,
ubumuga bw’amaguru, ahurana nabwo, maze
umuhanuzi Izayi akagaragaza ko hari ibyiza Imana izakorera umuryango
wayo maze ugasubirana ubwisanzure .
Arakoresha n’ikigereranyo cy’ubutayu bwongera kuba ahantu heza harangwa ibyatsi
n’amazi, ashaka kugaragaza ibyo Imana ishoboza umuryango wayo. Tuzirikane ko ibyo umuhanuzi Izayi atangariza
umuryango wa Isiraheri yabihanuye ubwo uwo
muryango wari warajyanywe bunyago
I Babiloni.
Ubwo
buzima umuryango wafashwe bugwate warubayemo babangamiwe no kuba mu gihugu
cy’amahanga cyababuzaga no kugaragaza ukwemera
kwabo ngo basenge kandi bayoboke
Imana imwe y’abasokuruza babo, nibwo umuhanuzi Izayi agereranya n’ubuzima
bw’uwamugaye ku buryo bunyuranye cyangwa ubutaka bw’ubutayu butagira amazi ngo
butange umusaruro . Igikorwa cyo kubohora umuryango wa Isiraheri ukazagaruka mu
gihugu cyabo cy’inkomoko bakongera gusenga Imana imwe, bagakurikiza amategeko
yayo, nicyo umuhanuzi agereranya n’umuntu
wamugaye wakize ubumga bwe maze akagira
ubuzima busagambye; ni byo agereranya n’ubutayu buhinduka ubutaka butanga
umusaruro n’ahantu abantu bongera
kwishimira gutura kuko hafutse. Icyo gikorwa cy’Imana ibohora umuryango wayo
nicyo Umuhanuzo Izayi yita guhorera umuryango wayo. Uguhora kw’Imana ntabwo ari
ukwitura inabi uwaranzwe n’inabi, ahubwo ni uburyo bwose Imana ikoresha ngo
abantu bahinduke bitandukanye n’icyaha kuko Imana ikunda umuntu kabone niyo
yaba yacumuye, ariko ikanga icyaha . Umuhanuzi Izayi rero yabereye abantu bo mu
gihe cye isoko y’amizero abarangira ikiganza cy’Imana ibohora. Ayo mizero
yatumye umuryango w’Imana udaheranwa no kwiheba kuko bahoraga bategereje
Umukiza ari we Mesiya. Umuhanuzi Izayi adufashe kuzirikana ubumuga butandukanye
bw’isi y’iki gihe, maze natwe turangamire Imana nk’isoko y’ubutabazi dukeneye
ngo tubeho tubeshejweho n’ukuri kw’Imana aho gutungwa n’ikinyoma n’andi matwara
ashingiye ku cyaha . Kiliziya tubarizwamo nitubere aho dutabaza Imana ngo ize
iduhorere ikoresheje ineza n’urukundo byayo bitsemba icyaha.
Mu
isomo rya kabiri, Yakobo intumwa aributsa abemera ko bagomba kwirinda gutandukanya
abantu bashingiye ku ubutunzi n’ubundi bubasha butuma muri iyi si abantu
bagaragara nk’abasumbana! Abemera ni intumwa z’Imana zihamagariwe gusangiza
bose ineza y’Imana igenewe bose. Iyo bigaragaye ko Isi yasumbanyije abantu kubera
ukutumvira Imana, abemera batumwe byihariye ku baciye bugufi ngo babasubize
agaciro kabo bakesha Imana yabaremye ibakunze. Yakobo mutagatifu adufashe
kongera gutekereza no gusuzuma neza niba mu buzima bwacu tutarangwa no
kwigizayo abanyantege nkeya, tukimakaza abanyamaboko kuko tubatezeho amaronko.
Iki gihe cya Yubile y ‘imyaka 2025 y’ubukristu ku isi hose n’imyaka 125 Ivanjii
ya Kristu yamamajwe mu Rwanda nibitubere ibihe byo kurushaho guha agaciro
indangagaciro zishingiye ku Ivanjili ya Kristu idutoza kudaheza.
Ivanjili
ya Mariko iratwereka Yezu ukiza umuntu wari ufite ibyago byo kuba yarafite
ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga .Bamuzaniye Yezu , maze
aramukiza. Ibyo ni ikimenyetso ko ibyo Umuhanuzi Izayi yahanuye byuzurijwe muri
Yezu Kristu. Yezu ni we Mesiya kuko muri we impumyi zirabona, abatumvaga bakumva,
abacumbagiraga bagataraka kuko bahuye na Mesiya. Ivanjili ya Mariko
idusobanurira ko ubwo Yezu yaramaze gukora icyo gitangaza yabujije abaribahari kubyasasa!
Impamvu yababujije ni uko yabonaga bataramenya neza uwo Yezu ari we, akanga ko
afatwa nk’umunyabitangaza gusa! Yezu si umunyabitangaza ahubwo ni Umukiza,
kandi umukiro atanga ushingiye mbere na mbere ku gukiza icyaha abantu; Ni nayo
mpamvu agargariza ububasha bwe ku musaraba kuko mu rupfu n’izuka bye niho
atsemba burundu icyitwa icyaha, maze akunga abantu n’Imana. Muri Pasika ye niho
abigishwa be baronkera impano ya Roho Mutagatifu ubashoboza guhamya Yezu mu
mahanga yose kugeza ku ndunduro y’ibihe.
Mu
ijambo rishingiye ku bumwe Yezu afitanye n’Imana Data na Roho Mutagatifu,
azibura ubwenge n’imitima y’abatitaga ku mugambi w’Imana. Tuyobowe n’Ijambo
ry’Imana n’ibindi bikorwa bitagatifu bya Kiliziya, duharanire kuba abahamya ba
Kristu mu bantu, maze abantu bose bima amatwi n’imitima ukuri Kiliziya yigisha
bahinduke bagarukire Imana bitume tugira abantu benshi bazima kuri roho no ku
mubiri biteguye kubera Kirisitu abahamya b’urukundo n’ineza mu iyi isi
ibikeneye cyane. Inzangano , intambara, urwikekwe, ukwikuza , ukwikunda n’indi
midugararo igaragara muri iki gihe
bigaragagaza ko amacandwe ya Yezu
akenewe ngo ashyirwe ku maso no ku bwenge bwa benshi maze bazibuke , bahumuke ,
bahagurukire urukundo n’amahoro kuko aribyo
muntu abereyeho . Yezu watsinze icyaha
n’urupfu turagutabaje banguka udukize, Ngwino utuzibure!
Padiri
Elie HATANGIMBABAZI
Retour aux homelies