^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE, UMWAKA B, TARIKI YA 20/10/2024. UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABUTUMWA

Publié par: Padiri Gaspard NZABAHIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana: 


Isomo rya 1: Iz 53,10-11;

Zaburi 33(32);

Isomo rya 2: He 4,14-16

Ivanjili: Mc 10,35-45


USHAKA GUSANGIRA IKUZO NA KRISTU, ASANGIRA NA WE UBUBABARE 


Bavandimwe kuri iki cyumweru cya 29 gisanzwe umwaka wa liturgiya B, hamwe na Kiliziya yose turahimbaza umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa. Insanganganyamatsiko Nyirubutungane Papa Francisco yageneye uyu minsi iragira iti: “Nimugende mutumire bose mu bukwe” (Mt 22, 9). Ni umunsi wo gusaba Nyir’imyaka ngo yohereze abakozi mu murima we kandi akomeze abo atuma mu bice bitandukanye by’isi. Tuzirikana kandi ko twese ku bwa batisimu turi intumwa za Kristu. Uyu munsi abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza batanga inkunga yo gushyigikira Papa mu bikorwa by’iyogezabutumwa. 

 Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru aradufasha kumva neza agaciro k’ububabare bwa Yezu Kristu n’icyo dusabwa ngo tuzime ingoma hamwe na we. Umuhanuzi Izayi yahanuye umugaragu w’Uhoraho ubabara kandi ari intungane. Uyu mugaragu arangwa mbere na mbere no gutuza ndetse no koroshya.Umugaragu agomba gutanga ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha. « Uhoraho yashatse kujanjaguza umugaragu we imibabaro kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho » (Iz53,10). Uyu mugaragu we ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga. Uyu mugaragu wahanuwe na Izayi ni Yezu wazanywe no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi nk’uko abyivugira mu ivanjili. Ni we witanzeho igitambo kinyura Imana kuri Alitari nziza y’umusaraba. Kristu uwo ni we Muherezabitambo mukuru ibaruwa yandikiwe abahebureyi yatubwiye igira iti: “Ubwo dufite umuherezabitambo mukuru uhebuje watashye mu ijuru,Yezu umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera”(He 4,14). Uyu ni we ni we tugomba kwegerana icyizere maze akatugirira impuhwe kandi akaduha n’imbaraga.

Ivanjili tuzirikana uyu munsi, irakurikira aho Yezu yabwiye abigishwa be ku nshuro ya gatatu ibyerekeye ububabare n’urupfu rwe byagombaga gukiza inyoko muntu.” Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, kandi umwana w’umuntu agiye kugabizwa abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko; bakazamucira urubanza rwo gupfa, maze bamugabize abanyamahanga. Bazamushinyagurira, bamuvunderezeho amacandwe, bamukubite, bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azuke.” (Mc10,33-34). Mu gihe Yezu yavugaga aya magambo akomeye kandi ateye agahinda abigishwa ntibayitayeho ngo bayahe agaciro bayashyingure mu mutima. Bo bafite ibindi bibashishikaje bafite ibindi bimirije imbere ari byo ikuzo, icyubahiro n’imyanya ikomeye. Ntibaramenya neza Yezu uwo ari we n’inzira y’umukiro we, baramufata nk’abami b’isi bagenga amahanga uko bashatse. Ibi biragaragazwa n’ikibazo cya Yakobo na Yohani ndetse n’imyitwarire y’abandi icumi basigaye.

Mwigisha:” Uraduhe kwicarana nawe, umwe iburyo, undi i bumoso mu ikuzo ryawe?”. Yezu mu kubasubiza arabagarura ku cy’ingenzi kuko yari yamaze kubona ko batarumva neza aho ikuzo rye ryigaragariza. Ni cyo gituma ababwira ati: “Ntimuzi icyo musaba.” Arabereka ko igisabwa ngo basangire na we ikuzo ari ugusangira na we ububabare:” Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?”. Bavandimwe kunywera ku nkongoro imwe na Yezu no guhabwa batisimu imwe na we ni ukwifatanya nawe mu bubabare kandi kunywa iyi nkongoro ntibyoroshye. Igihe Yezu yasengeraga i Getsemani yaragize ati: “Data niba bishoboka iyi nkongoro ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko njye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka” (Mt26,39). Yezu rero yemeye iyi nkongoro bityo abashaka gusangira nawe ikuzo bagomba kwemera gusoma kuri iyi nkongoro.Ku musaraba Yezu yatanze ubugingo bwe ngo acungure imbaba: ” Dore n’umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi”(Mc10,45). Ibi Yezu yabishimangiye igihe yasangiraga n’intumwa ze bwa nyuma agafata inkongoro avuga ati:” Nimunyweho mwese kuko ari amaraso yanjye, ay’isezerano agiye kumenerwa benshi ngo babarirwe ibyaha.” (Mt 26,28)

Bavandimwe igihe ba cumi na babiri bumvise ibyo Yakobo na Yohani babwiraga Yezu nabo ntibigeze batega amatwi igisubizo cya Yezu, ahubwo batangiye kubarakarira no kubagirira ishyari. Yezu rero we uzi ibyo batekereza arabaha inyigisho ikomeye natwe dukwgiye kugira iyacu kuri iki cyumweru. Kwemera guca bugufi ukaba umugaragu kuko niyo nzira igeza ku ikuzo: “…Ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye jigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere yihindure umucakara wa bose” (Mc10,43)

Uku kwiyoroshya kwa Kristu ni ko Pawulo mutagatifu agarukaho mu gisigo gisingiza Kristu agira ati: “N’ubwo we yarafite imimerere imwe n’iy’Imana ntiyagundiriye kureshya na yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu maze mu migirire ya agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu yicisha bugufi kurushaho.Yemeye kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumwe Imana imukuza imuha izina risumbye ayandi yose.” (Ph5,6-9)

Bavandimwe kuri iki cyumweru tuzirikane ko kuba intumwa ya kristu bijyana no gusangira na we ububabare n’urupfu rwe bityo tugasangira na we ikuzo ry’izuka. Umusaraba wa Kristu ushoborwa n’abaca bugufi, abiyoroshya, abatishyira imbere; mbese abemera kuba abagaragu b’abavandimwe babo. Twese dusengere hamwe iri sengesho tuvuga tuti: “Nyagasani aho kungabanyiriza inkongoro y’umubabaro, umpe ubutwari bwo kuyinywa kugeza ku ndunduro.” Bikira Mariya umwamikazi w’abogezabutumwa adusabire. 

Mugire icyumweru cyiza.

Padiri Gaspard NZABAHIMANA





Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka