^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 29 UKWAKIRA 2023

Publié par: Padiri Straton NSHIMYUMUREMYI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Iyim 22, 20-26;

Zab 18(17);

Isomo rya kabiri : 1Tes 1,5c-10 ;

Inavjiri : Mt 22,34-40

 

Gukunda Imana n’abavandimwe ni indatana

Inyigisho itoza ubukristu ntigoranye, umuntu ashobora kuyigisha mu isomo rimwe gusa ryo gukunda: nitwubaha itegeko ry’urukundo tuzaba twubahirije amategeko yose, ibindi bisigaye ni ugusobanura no gusesengura. Ubu ni bwo butumwa dusanga mu ivanjili yo kuri iki cyumweru.

Isomo rya mbere na ryo riradusaba kubahiriza iri tegeko ku bavandimwe bacu b’abanyantege nke: abasuhuke, imfubyi n’abapfakazi.

Isomo rya kabiri na ryo ntabwo rijya ku ruhande iyi ngingo nyamukuru y’uyu munsi, riraduha urugero rw’ikoraniro ry’abakristu ba mbere bubahirije itegeko ry’urukundo.

Mu ukuzirikana kuri aya masomo, dusabe Imana kugira urukundo rushyitse, rukunda Imana n’abavandimwe.

Gusoma Ibyanditswe Bitagatifu no kubisesengura ngo turusheho kubyumva, ni akamenyero dusangana abakristu benshi. Turabisoma ngo dushakemo icyo Imana itubwira. Kubera ko Ibyanditswe ari ibaruwa y’urukundo Imana yandikiye abantu b’ibihe byose, buri wese asangamo

ibitunga ubuzima bwe bwa roho, bimuha kubaho no kubana n’abandi mu mahoro. Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri riratwereka ukuntu Imana yita ku bantu bose, cyane cyane abanyantegenke, bamwe dukunze kuvuga ko batungwa n’ubugiraneza bw’abandi. Nyagasani aravuga ati: « Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi, niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga, kuko ari cyo kiringiti cye rukumbi n’umwambaro yifubika ». Imana izabumva nibayitakambira.

Mu kuzirikana iri somo tuzirikane abantu bose bahunga ibihugu byabo kubera intambara aho ziri hirya no hino ku isi. Tuzirikane kandi abazahajwe n’ubukene n’abatagira kivurira. Iri somo ritwibutse isezerano ry’Imana ryuzuzwa mu rukundo rwakira abavandimwe, cyane cyane abanyantege nke. Imbere y’Imana buri muntu afatwa nk’umuvandimwe ugomba gukundwa.

Mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abanyatesaloniki, na we aratubwira ibyo kwakira. Aragaruka kuri rwa rukundo. Arashimira abakristu bo muri uwo mujyi uko bagaragaje urwo rukundo bakamwakira ndetse bakakira n’inkuru nziza yabazaniye. Arabatangaho urugero mu kwemera no mu rukundo, kuko biyemeje gufatanya mu ugukorera Imana nzima kandi nyakuri. Iri somo ni ingenzi kuri twe muri iki gihe.

Turi mu isi igoye, aho ukwemera nyakuri kugeragezwa, bityo tukaba dusabwa gufatanya mu uguhamya urukundo rw’Imana no guterana inkunga mu iyogezabutumwa. Mu ivanjili turabona abafarizayi bashaka kwinja Yezu. Bazi neza ko gukunda Imana ari itegeko riruta ayandi, ariko barashaka kumufatira mu magambo bamubaza, kuko bari bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi. Abasaduseyi kimwe n’Abafarizayi ni amwe mu matsinda yo mu gihe cya Yezu yihatiraga gufasha umuryango wa Israheli, mu ukunoza umubano wawo n’Imana. N’ubwo ku bigaragara bari bafite ubutumwa bumwe, ariko bari bahanganye. Kumva ko uruhande rundi Yezu yaruzibije akanwa, byashimishaga abo bahanganye. Bigasa nk’aho inyigisho zabo zihawe agaciro. Uyu mufarizayi uje kubaza Yezu, na we ni ikigeragezo. Arashaka kumutega umutego nk’uko Ivanjili ibivuga. Abafarizayi kimwe n’andi matsinda ntibashimishwaga no kubona abantu benshi cyane bishimira inyigisho za Yezu kurusha izabo, ni na yo mpamvu basimburanaga mu kumubaza ibibazo byisukiranya, birimo imitego ngo berekane ko ntacyo azi; bashaka kwereka rubanda ko Yezu atari umwigisha w’ukuri. Ari na yo mpamvu uyu mwigishamategeko abajije Yezu ikibazo cy’itegeko riruta ayandi, umunya-israheli wese yagombye kumenya,  kuko yari amagambo basubiragamo buri munsi muri rya sengesho rya “Tega amatwi Israheli”, nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Ivugururamategeko (6, 4-5).

 

1. Itegeko riruta ayandi rero ni Urukundo 

Abayisiraheli bari bafite amategeko menshi agaragaza uburyo bagomba kuyoboka no kubana n’Imana, uburyo bagomba kubanira abo bafitanye isano n’abanyamahanga, uburyo bagomba kubanira abafite ibibazo n’ingorane z’ubuzima ndetse n’uburyo bagomba kubanira inyamaswa

n’ibidukikije. Ibyo byose byari bikoze urusobe rw’amategeko ndetse ibisobanuro byayo byinshi byashoboraga kujijisha abatabihugukiwe. Ngo bari bafite amategeko 613 arimo 365 y’ibizira batagombaga gukora n’andi 248 y’ibyo bagombaga gukora. Bigatuma umuyahudi uyubahirije aba koko umuntu uzirikana Imana buri gihe. Ni muri urwo rwego umwe mu bafarizayi yabajije Yezu iby’itegeko riruta ayandi, atari uko ashaka kurimenya, ahubwo agamije kumwinja no kumugushamo kuko Abafarizayi bari bazi amategeko, bayatoza abandi kandi bayakurikiza uko yanditswe. Umutego bari bateze Yezu waganishaga ku nyigisho ze n’ibikorwa bye : bamubonaga buri munsi akora ibikorwa by’impuhwe, akegera abafite ibikomere by’ubuzima, abarwayi, abatereranywe, agakiza abantu ku isabato,… ibyo bigatuma bakamushinja ko atubahiriza itegeko.

Mu gisubizo Yezu amuhaye, biragaragara ko uwo ariwe wese wakwibwira ko akunda Imana yirengagije gukunda umuvandimwe yaba yibeshya nk’aba bafarizayi biyita abahanga mu by’Imana nyamara bangana n’andi matsinda. Yezu yibukije ya magambo basubiramo buri munsi dusanga mu gitabo cy’Ivugururamategeko : « Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose ». Yashoboraga kurekera aho, ariko yongeyeho ikindi kintu uriya mwigishamategeko atari yamubajije, agira ati: « Irya kabiri risa na ryo : Urajye ukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe ». Yezu ashyize hamwe aya mategeko kugira ngo atwereke ko yuzuzanya kandi ari indatana. Ntawe ushobora gukunda Imana adakunda mugenzi we, nk’uko ntawe ushobora gukunda mugenzi we adakunda Imana.

 

2. « Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose »

 

Yezu yasubiyemo isengesho rya buri munsi ry’Abayahudi, kugira ngo asobanure uburyo yahoraga arangamiye Imana, Akayikunda kandi akayikorera. Natwe ni byo dusabwa. Gukunda Imana mbere ya byose no kuyikorera kuruta byose. Iri jambo « byose » turebe ukuntu ryasubiwemo muri aya magambo Yezu yasubije : gukunda n’umutima wose, amagara yose, ubwenge bwose. Izi nshuro eshatu zitwereka ko tugomba gukunda Imana twimazeyo n’ibyacu byose.

3. Ni ngombwa gukunda Imana

Iri tegeko rya mbere ni indasimburwa. Ntidushobora gukunda tudakunda Imana. Hari ibyateye by’abantu bemeza ko kunoza umubano n’Imana mu masengesho n’indi migenzo atari ngombwa. Ahubwo bakemeza ko bazakora ibikorwa by’urukundo bakagirira neza abandi. Bigatuma banenga abihatira ibyo gusenga ariko ntibagaragaze urukundo mu mibereho yabo. Ni byo ntawashyigikira amasengesho atagira ibikorwa, ariko nta n’urukundo rwbaho rudaturutse ku Mana.

Kwibwira ko wakorera abandi ibikorwa by’urukundo utavoma urwo rukundo ku Mana bisa nko guha amatungo ubwatsi. Gukunda Imana biduha kumenya ko tuva ku Mana kandi ko tuzayisubiraho kuko ari yo yaturemye. Ibi biha icyerekezo imibereho yacu. Utazi inkomoko ye, ntamenya n’iyo yerekeza, bityo ibije byose bikamujyana, kuko aba atumva impamvu ariho. Utumva impamvu ariho ntiyanakumva n’impamvu abavandimwe bandi bariho, ntiyanabasha kubatandukanya n’ibindi binyabuzima. Ni cyo gituma abantu bamwe bakinisha urukundo, abandi bakaruhindanya, abandi bakaruzanamo imibare n’ubucabiranya, nyamara urukundo rw’Imana ni ubutumwa bukomeye ku bantu b’ibihe byose. Uwarwumvise, arugaragariza aho ari hose ndetse no mu bo ari kumwe na bo bose.

4.     “Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”

Mugenzi wacu aduha kumva no kubona abo turi bo.

Twaba tubeshya igihe twakwibwira ko dukunda Imana niba twangana n’abavandimwe bacu. Hari ubwo dushobora gukaza amasengesho n’indi myitozo y’ubuzima bwa roho ariko gukunda abavandimwe bikatugora; aha Yezu aratwibutsa ko urwo rukundo ruba rutuzuye. Umuvandimwe atuma tugira ubumenyi buhagije kubo turi bo, tukagira n’icyerekezo cy’ubuzima bwacu. Ugereranije n’abakinnyi b’umupira w’amaguru,  buri wese mu bakinnyi aba afite umwanya akinaho, ari na byo bituma akina yishimiye igikorwa arimo. Gushaka kubaho wenyine utari kumwe na mugenzi wawe, bisa nko kujya mu kibuga uri umwe; ntiwakina ngo utsinde. Bagenzi bacu rero kabone n’iyo baba ari abanzi bacu, bafite uruhare rukomeye mu gutuma tuba abo turi bo. Biba byiza rero iyo tugiriye urukundo abo badukikije bose batuma twimenya kandi tugakunda; atuma dufata umwanya mu biremwa by’Imana, kandi akanatuma kubaho kwacu bigira igisobanuro,... Kubaho biryoshywa n’urwo runyuranyurane rw’abavandimwe baremye mu ishusho y’Imana duhura na bo mu mibereho yacu.

5.     Nta cyaruta urukundo mu migenzereze yacu.

Batubwira impinduka nyinshi muri iyi si. Batubwira ihungabana ry’ubukungu hirya no hino. Nyamara ihungabana rikomeye ni iry’urukundo. Igihe turimo gikeneye abantu bakunda ikiremwa muntu koko. Atari rwa rukundo injangwe ikunda imbeba. Kuko hari abakibwira ko bakunda ikiremwa muntu, atari uko bibavuye ku mutima ahubwo bikundiye inyungu zabo bagikurikiranyeho. Kubera ibikundwa nabyo byabaye byinshi, ni byiza kumenya ko icy’ingenzi ari ukubahiriza itegeko ry’urukundo. Iyaba buri wese yaharaniye kwirinda icyahungabanya urukundo, n’ihungabana ry’ubukungu ku isi riteje inkeke kuri ubu ryarangira; Intambara n’ubugome bwa hato na hato na byo byazima, maze Ingoma y’Imana ikogera hose.

6.     Urukundo rw’Imana ni rwo shingiro y’urukundo mu bantu

Bavandimwe, urukundo rw’ukuri n’imbaraga zarwo ni ibimenyetso by’ububasha bw’Imana, kuko Imana ari Urukundo. Urukundo ni Imana. Urukundo ni impano y’Imana. Ukunda Imana, yoroherwa no gukunda abantu no gukundana na bo. Ukunda Imana ategetswe gukunda abantu kuko umuntu ari ishusho y’Imana n’umwana wayo. Itegeko ry’urukundo rero ribumbye ayandi yose kandi nta rindi tegeko ritugeza ku rukundo ahubwo urukundo ni rwo tegeko. Ibi kandi birumvikana kuko andi mategeko ashyirwaho bitewe n’uko hari ibirubangamiye. Urugero ni uko usanga twugarijwe  n’ubwikunde bukabije, urugomo, icyubahiro kirenze, guhimana no kuba ba ntibindeba. Ni cyo gituma Yezu atwibutsa ko tugomba gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. 

Buriya buri wese arebye mugenzi we, akishyira mu mwanya we, cg aga haranira ibimwubaka ku mutima no ku mubiri,… iyi si yacu yagira amahoro; yaba nziza kandi buri wese yakwishimira kuyibaho, nta n’ubwo wabona abantu baryana hagati yabo. Kubera iyo mpamvu, ntabwo dutumwe gukunda abandi nk’uko twikunda gusa, ahubwo ni nk’uko Imana idukunda n’uko Imana ibakunda. Ngira ngo birababaza kubona abantu babaho nk’abadahambana, abandi baribagiwe ubuntu n’ubumuntu; Bigashengura umutima kurushaho igihe ugomba kukurengera cg uwagusezeraniye urukundo ari we ukubamba cyangwa akakubambisha,…  Ibi turabibona muri iki gihe aho umugore adatinya kwica umugabo we; umugabo ntazuyaze guta umugore we, ndetse n’abana ntibajijinganye kwigira imfubyi bica ababayaye, cg se aho usanga ababyeyi bamwe na bamwe bihekura. Umubano mu baturanyi na ba bandi bahujwe n’amaraso ugasanga warangiritse. Muri ibi byose, impamvu ibitera ntabwo ishingiye ku rukundo ruke dufitiye abantu ahubwo ni urukundo ruke dufitiye Imana hakiyongeraho ubwikunde bukabije. Uwataye Imana ata n’ubumuntu; nuko uwari umuntu agakora nk’igikoko.

Uyu munsi, dusabe Nyagasani ingabire yo kumukunda muri byose no kumukunda kuruta byose. Kuko azi ko urukundo rwacu ari ruke. tumusabe akomeze adufate ukuboko kandi aturengere. Ni bwo tuzoroherwa no kumukundira kandi tugakundana. Ukunda ni we uzi Imana kandi ni we mwana w’Imana kuko Imana ari Urukundo. Twemerere Nyagasani atuvane mu mva z’urwango, z’ubwikunde, zo kwiheba n’izo gutesha abandi ubuzima n’ibyiza byo kubaho. Twigire kuri Bikira Mariya gukundana no gukunda Imana kugeza ku ndunduro. Biragoye ariko birashoboka kuko bidasaba amashuri, ntibinasabe amafaranga kandi ntibisuzuguza umuntu ubifite. Bidusaba gusa umutima ukunda. Nshoje nongera kwibutsa aya magambo ya mutagatifu Augustini: “kunda maze ukore icyo ushaka!

 

Padiri Straton NSHIMYUMUREMYI

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka