^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE, UMWAKA B, TARIKI YA 27 UKWAKIRA 2024

Publié par: Padiri Théodose Mwitegere


ü  Isomo rya mbere: Yer 31, 7-9;

ü  Zaburi 125 (126);

ü  Isomo rya kabiri: Heb 5, 1-6;

ü  Ivanjili: Mk 10, 46-52.

1.      Yeriko, umujyi utangaje!

Yeriko, aho Yezu yakirije iyi mpumyi, yari umujyi ukomeye uri ku brometero 16 mu majyaruguru y’iburengerazuba y’inyanja y’umutuku. Yari iherereye mu kibaya cya Yorudani. Ni umujyi bitaga uw’imikindo (Ivugururamategeko 34, 3), kuko wari ahantu heza, hatari mu butayu, hari hateye ibiti byiza byiganjemo imikindo nyine. Wari umujyi munini uri mu isangano ry’imihanda minini kandi ikomeye ituruka i Yeruzalemu yerekeza ahantu hatandukanye. Uwo mujyi wagiraga ikirere cyiza ku buryo abaherwe b’I Yeruzalemu bazaga kuharuhukira mu gihe cy’impeshyi. Ni wo mujyi wa nyuma rero Yezu yanyuzemo, anawukoreramo igitangaza cya nyuma mbere yo kujya i Yeruzalemu aho yagombaga kubabarizwa akanahapfira. Iki gitangaza cyo guhumura Baritimeyo rero ni cyo Yezu yakoze bwa nyuma, agikorera muri uwo mujyi; umuntu akaba yatekereza ko niba ari igitangaza cya nyuma Yezu yakoze, ko yacyitondeye, mbese kikaba nk’agashinguracumu mu bitangaza byinshi yari yarakoze mbere yaho, kandi ni ko bimeze nk’uko tuza kubibona.  

2.      Baritimeyo mwene Timewo, impumyi yicaye ku nzira isabiriza!

Umwanditsi Mariko aritonda akatubwira amazina ye n’umwirondoro we wose ndetse n’ikibazo afite; kandi ubundi si akamenyero ke. Ntabwo rwose Mariko akunda kuvuga amazina y’abantu Yezu yakizaga (kereka gusa wa mukobwa ya Yayiro muri Mk 5, 22). Niba rero Mariko atinda ku mwirondoro wa Baritimeyo, hari inyigisho ashaka kuduha awifashishije. Atubwira rero ko Baritimeyo ari mwene Timewo, kandi ko yari impumyi. Mu gihe abandi bose bagenda bagana i Yeruzalemu, Bairimewo we ntava aho ari. Aricaye kandi birumvikana kuko atabonaga ntiyashoboraga kugena nkabo kandi atareba. Kuba yarasabirizaga byanze bikunze nibwo buryo yari afite bwonyine bwo kubaho. Muri Israheli, umuntu w’impumyi yendaga gufatwa nk’umunyabibembe. Abanyabibembe bari abantu bahezwaga cyane, bakaba kure y’abandi ngo batabanduza, bakumva hari n’umuntu ubegereye bakavuza inzogera kugira ngo amwitaze. Impumyi na zo Abayahudi barazihezaga cyane, bagendeye ku byo igitabo cy’Abalevi cyavugaga, ko badashobora gutura igitambo mu Ngoro (Lev 21, 18). Ubuhumyi babufataga nk’ubuhumane, kandi abenshi muri bo bemeraga bakomeje ko bwabaga bwaratewe n’ibyaha byabo cyangwa iby’ababyeyi babo, nk’uko bigeze kubibaza Yezu mu Ivanjili ya Yohani. Uko guhezwa kugaragazwa n’aho Baritimeyo yari yicaye: hanze y’umujyi kandi iruhande rw’inzira. Ibi byose Mariko abitubwira ashaka kutwumvisha akaga gakomeye ka Timewo. Afite ibibazo bibiri bikomeye: kutabona no guhezwa na bose. Yari ari ho ariko atariho.

3.      Mwene Timewo atabaza mwene Dawudi.

Abantu bakunda kuvuga ko umuntu ufite urugingo rwaremaye, imbaraga zarwo zijya mu rundi rugingo ruzima cyangwa mu zindi ngingo nzima, maze zikagira imbaraga n’ubushobozi bidasanzwe. Kuri Timewo na we, wagira ngo ubushobozi bwo kubona atari afite kubera ubuhumyi bwagiye mu ijwi maze rigira ubushobozi budasanzwe. Kandi koko, Timewo acyumva Yezu ahise yatangiye gutera hejuru atabaza Yezu, imbaga y’abantu yari aho iramucecekesha ariko ntiyaceceka. Gusa rero, n’ubwo bwose Timewo yari impumyi, yari azi neza uwo Yezu ari we kurusha ndetse n’ababona neza. Kandi koko bo bamubwiye ko ari Yezu w’i Nazareti uhese, we amutabaza amwita umwana wa Dawudi. Ikintu gitangaje ni uko muri Iyi vanjili ya Mariko, ari we muntu wa mbere wise Yezu iryo zina, kandi nyuma ye nta wundi uzarimwita. Iyi mpumyi rero si impumyi! Ihumye amaso y’umubiri ariko ay’umutima arabona neza ndetse no kurusha ay’abantu bose bari kugendana na Yezu. Baritimeyo azi Yezu uwo ari we akamenya n’icyamuzanye: Yezu ni umwana wa Dawudi wazanywe no gukirisha bene muntu imbabazi z’Imana.

4.      Inzitizi

Abenshi mu bari aho babereye Baritimwewo inzitizi, kuko yatangiye gutabaza Yezu bakamucecekesha. Nyamara icyari inzitizi ni na cyo cyamuteye inkunga, ku ka wa mugani ngo “Uruzi rwoshywa n’amabuye”, na we kumucecekesha byakabuye icyifuzo cye cyo gukira maze bituma arushaho gusakuza (kandi koko ubabaye ni we ubanda urugi !), akomeza gutabaza mwene Dawudi. Umuntu umenyereye iyi vanjili ya Mariko, yatekereza ko na Yezu ubwo ari bucecekeshe Baritimeyo kuko ntashaka ko abantu bavuga uwo ari we. Roho mbi nzi zo zamuvumbuye bwa mbere zishatse kuvuga uwo ari we arazicecekesha (Mk 1, 25.34); Petero na we avuze uwo ari we, Yezu yaramwihanangirije we na bagenzi be ngo ntibavuge uwo ari we. Aha ngaha Yezu asa n’uwemeye noneho ko Baritimeyo avuga uwo ariwe; n’ubwo atabitangaje ku mugaragaro, ariko ntiyanabimubujije nk’uko yari asanzwe abikora.  

5.      Abafatanyabikorwa

Yezu amaze kumva urusaku rwa Baritimeyo yarahagaze maze ategeka ko bamuhamagara, nuko ba bandi bamucecekeshaga baramubwira bati “humura dore araguhamagaye”! abamuberaga inzitize bamubera abafanyabikorwa; abamucaga intege baramuhumuriza. Icyo ni cyo gitangaza cya mbere cyabereye hariya: guhumuka amaso kwa bariya bantu, uwo babonaga yarahumanye bakamubonamo umuntu, uwo bari baraheje bakamuhamagara ngo aze mu bandi.

6.      Gusimbuka no kujugunya igishura

Acyumwa ibyo Baritimeyo yakoze ibintu bibiri: gusimbuka no kujugunya igishura yari yambaye. Gusimbuka bigaragaza umurego yari afite ukomoka ku cyifuzo cyo gukira no ku cyizere yari afitiye Yezu. Kera nta byangombwa bindi byabagaho, umwambaro ni wo wagaragazaga iimimerere y’umuntu; bityo rero kujugunya igishura byakumvikana nko kwiyambura ubuzima yari asanzwemo kubera ijwi rya Yezu yumvise rimuhamagara, agahobora ubuzima bushya yari amutegerejeho. Ni uguhindura imimerere. Ni uguhinduka nyabyo, uko Yezu abyigisha muri IyiVanjili ya Mariko.

7.      Icyo Baritimeyo ashaka

Dutangazwa n’uko Yezu adahita akiza impumyi, ahubwo akabanza kuyibaza icyo yifuza ko ayikorera. Ugukira k’umuntu ni umurimo uhuza ubushake bwe n’ububasha bw’Imana. Baritimeyo amaze kuvuga ko ashaka kubona, Yezu amutangariza ko ukwemera kwe ari ko kumukijije. Ariko nyuma yaho hagaragara ikindi kintu Baritimeyo yashakaga n’ubwo atakivuze ku buryo bweruye.

8.      Kuva mu buhumyi no mu guhezwa ukaba umwigishwa wa Kristu

Baritimeyo amaze kubona yakurikiye Yezu. Baritimeyo rero yashakaga no kuba umwigishwa wa Yezu. Aha rero ni ho twasubira inyuma noneho tukumva neza impamvu mu ntangiriro y’iyi Vanjili Mariko yatinze ku mwirondoro wa Baritimeyo. Kwari ukugira ngo atugaragarize ukuntu Baritimeyo yari ari kure cyane: mu mwijima w’ubuhumyi no mu bwigunge bwo guhezwa na sosiyete. Ubu noneho icyo yashakaga kugeraho turacyumvise : umuntu ashobora kuva ahantu nk’aho akaba umwigishwa wa Kristu abikesha ukwemera.  Kandi koko, imyitwarire y’iyi mpumyi ntisanzwe : icyifuzo ndakumirwa cyo gukira, umurego wo kwigerera kuri Yezu akarenga inzitizi zagaragaraga nk’izirenze ubushobozi bwe mu buryo bwose; gusimbukana imbaraga asanga Yezu atitaye ko umwenda we utakaye; ibi tubisanga hake mu Ivanjili. Inyuma y’ibi bikorwa byose Yezu yahabonye ukwemera kwamuviriyemo gukizwa. Iyi Vanjili rero ni urugendo rusa na rwa rundi Imana yakoresheje Umuryango wa Israheli twumvise mu isomo rya mbere. Kandi muri uwo muryango naho harimo impumyi. Nka Baritimeyo, na bo batakiye Uhoraho bagira bati “Tubabarire”, ni uko Uhoraho abakoresha urugendo rubahindurira ubuzima.

9.      Ukwemera

Ivanjili itwereka kenshi Yezu yemeza ko ukwemera « gushobora byose ». Kimwe na Baritimeyo, ni kenshi Yezu  abwira abo amaze gukiza ati « ukwemera kwawe kuragukijije » ! Hari abaza bamutakambira akababwira ati « upfa kwemera gusa… » ! Yigeze anihanangiriza abigishwa be ati « N’iyo mwagira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwira umusozi muti va hariya ujye kwitera mu nyanja bikaba ».

Ubuzima butagira ukwemera buba bumeze nka ya nzu yubatse ku musenyi Yezu avuga mu Ivanjili. Mu nzu zacu za kinyarwanda haba igiti gishamikiyeho ibindi bifashe igisenge bakunda kwita MWIKOREZI cyangwa MWAMBA. Ukwemera nako twakugereranya n’icyo giti : niyo MWIKOREZI y’ubuzima bw’umuntu. Icyo giti kiramutse kivunitse, igisenge cyose cy’inzu cyagwa. Ni kuri ubwo buryo rero n’umuntu iyo ataye ukwemera ubuzima bwe busenyagurika !

Ukwemera ni bwo bukungu ushobora gutunga ukabwizera. Inzu yawe ishobora gusenyuka; umwambaro bashobora kuyikwiba, ariko ukwemera ntawakugeraho ngo agushyikire maze akukwambure. Guhishe kure muri wowe nta wagutwara.

 Ukwemera ni bwo bukungu buhanitse. Ugufite kumutuza mu kindi gihugu : igihugu cy’Imana ; akumva kandi akabona ibyo abandi batumva cyangwa ngo babone. Umuntu wuzuye ukwemera, igihe abandi babihiwe, we aba aryohewe ; igihe abandi bacitse intege we akuzura ubutwari. Ni inshyimbo umuntu asindagiriraho iyo byakomeye ; ni ubuvumo umuntu azimiriramo iyo yagirijwe. Ni intwaro itsinda intambara zose.

Padiri Théodose MWITEGERE

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka