Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo
rya mbere: Hish 7, 2-4.9-14
ü Zab
24(23), 1-2z,3-4ab,5-6
ü Isomo
rya kabiri; 1 Yoh 3, 1-3
ü Ivanjiri:
Mt 5, 1-12a
Bakristu
bavandimwe, kuri icyi cyumweru cya 31 Gisanzwe cy’umwaka turahimbaza Umunsi
mukuru w’Abatagatifu bose. Ubusanzwe, muri Kalendali ya Kiliziya uyu munsi
mukuru uteganyijwe taliki ya 01 Ugushyingo. Bitewe n'agaciro k’uyu munsi muri
Kiliziya, abepiskopi bacu, mu nana yo kuwa 9 kugeza kuya 10 Kanama 2016, bashingiye
ku mpanvu z’uko mu gihugu cyacu iyi taliki itakiri muri konji z’umwaka nk’uko
byahoze hambere, igihe cyose ihuriranye n’imibyizi, tuyihimbaza ku cyumweru
kiyikurikira.
Koko
rero guhimbaza Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose birashingira cyane ku kwemera
no ku mizero yacu abakristu: twemera ko Roho z’abantu bose bapfiriye mu kuri no
mu nema zikomoka ku kwemera Nyagasani Yezu Kristu bazazukira kubona ikuzo
ry’Iteka hamwe na We, maze bambikwe ikamba ry’Ubugingo buhoraho, ikamba ry’abatsinze.
(Reba Gatigisimu ya kiliziya gatolika No 1052)
Guhimbaza Abatagatifu bose ni uburyo bukomeye Kiliziya yongera gushimangira umutsindo w’Izuka ku rupfu; uyu munsi mukuru ufitanye isano ikomeye na Pasika umunsi mukuru uhatse iyindi yose.
Bavandimwe,
amasomo matagatifu twumvise uyu munsi arashimangira cyane iyi ngingo iri mu
zigize indangakwemera duhamya kenshi nyamara ntibitubuze gusigarana muri twe
udusigisigi tw’ugushidikanya kugaragarira mu bibazo tuba twibaza ku batagatifu
n’urusange rwabo, ku bumwe bafitanye natwe tukiri hano munsi y’amagorwa
n’ibigeragezo. Ese koko hari umuntu wabaye kuri iyi si waba kandi akitwa
umutagatifu? Ese abo kiliziya ishyira ku rutonde rw’abatagatifu iba yashingiye
kuki?
1.
Nuko
numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: aba bavuye mu magorwa akomeye,
bameshe amakanzu yabo mu maraso ya Ntama
Yohani
Intumwa ya Kristu wagize amahirwe yo kwerekwa ibyo mu ijuru, aradufasha
gusubiza kuri bimwe mu bibazo twibaza cyangwa tubazwa n’abandi ku byerekeye
Abatagatifu: Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu
maraso ya Ntama. Ibyo twumvise muri iri somo rya mbere Yohani yabyanditse ari
umukambwe wari umaze kubona byinshi bikurikira ibyo yigishijwe na Nyagasani
babanye kugeza ubwo apfuye, akazuka, agasubira mu Ijuru kwa Se: abayoboke ba
Kristu bari bugarijwe n’amagorwa ataretsa, bamwe mu bakristu ba mbere bapfiriye
mu itotezwa abandi benshi bagamburuzwa na ryo bahakana Kristu bari baremeye.
Benshi bakiranye igishyika ivanjili Ntagatifu yabizezaga kuzabona bidatinze
umunsi wa Nyagasani; nyamara ibitotezo nibyo byatanze imbere ayo mizero ku
buryo byari bigoye ko bagira ikindi bizera kuzaronka nyuma ya byo. Yohani rero
ashingiye ku ibonekerwa yagize aratanga ihumure rishishikariza abayoboke
gukomera no kurwana kugeza ku ndunduro. Urugamba rw’abakristu rurangira binjiye
mu Ijuru. Yeretswe intambara abamalayika b’Imana baturwanirira kugirango
ibitero Sekibi atugabaho bitadutsinda burundu. Uretse n’ibyo Kristu watsinze
icyago n’urupfu, amaze kuzuka yijeje Intumwa ze ko ari kumwe nabo kugeza ku
ndunduro y’isi n’ibihe. Ari hafi yacu mu buzima bwacu, agendana natwe agatuma
agahinda no gushidikanya bitatugamburuza nk’uko yabigenjereje abigishwa bajyaga
i Emmaus (Lk 24, 13-35)
Bavandimwe,
iri humure Yohani yagejeje ku bakristu bo mu gihe yandikaga iby’ibonekerwa rye,
rigenewe abakristu bo mu bihe byose n’ibi bya none turimo, kuko buri gihe
kigira ibigeragezo n’itotezwa byacyo. Ikindi ni uko umutsindo uzabanzirizwa
iteka n’urugamba kuko ikanzu y’ubutagatifu imesheshwa amagorwa akaze dushatse
twagereranya n’isabuni ijya iba ngomba kugirango umwenda ucye, naho amazi
tumeseramo akaba amaraso ya Ntama, Kiliziya ikatubera imesero n’aho twanika twizeye
ko bitandura.
2.
Nuko
mbona imbaga nyamwinshi y’abantu umuntu atashobora kubarura
Dukunda
kumva abakristu bamwe bavuga ko ibihe turimo bifite umwihariko w’ibishuko n’ibigeragezo
bifite ubukana kurusha ibyo mu bihe bya kera, ko rero abahire n’abatsinze amasomo matagatifu
atubwira uyu munsi, kuzabonamo ab’ubu bitazashoboka.
Bavandimwe,
igihe cyose kigira ibibazo n’ibitotezo byacyo kandi kikagira n’abahanuzi
Nyagasani umugenga w’ibihe akigenera, kandi ubuhanuzi bukomeye ni ubuhamya
bw’imibereho n’ubuzima buhuje n’Ivanjili. Tumenya neza iby’ibihe turimo kuko
ari ibyacu naho ibyabanje ni uko tuba tubimenyera mu nyandiko n’amateka dusoma
cyangwa twigishwa, nyamara ntitwibeshye ko Abakristu bahowe Imana mu ntangiriro
ya Kiliziya, abahanga ba kiliziya bahuje inyigisho zitanga urumuri aho
iz’ubuyobe zari zitangiye kuzimya ukuri kw’Ivanjili, abamisiyoneri bajyaga
gukwiza inkuru nziza mu bihugu by’abapagani bisenga ibigirwamana, Abagabo
n’abagore barwaniye ko ubuzima n’uburere bwa muntu biyoborwa n’indangagaciro
z’ubukristu… n’andi masura y’umuhamagaro w’ivanjili dusangana abatagatifu, abo
bose barwanye urugamba rutoroshye kandi rwagiriye akamaro Kiliziya n’abantu
b’ibihe byabo ndetse n’ibyacu
Ni
benshi mu bakurambere bacu mu kwemera bapfiriye mu mizero Yohani Intumwa ahamya
muri iri somo kandi ubuhamya bw’urugamba rw’ubuzima bwabo hano ku isi
bukadukomeza natwe tukizera ko nkabo, hamwe nabo tuzarutsinda. Ngiyo impamvu
iduhuje nabo kandi ituma tubisunga tukabaha n’icyubahiro bakwiye.
Ikindi
ni uko Urusange rw’Abatagatifu rugizwe n’Imbaga nyamwinshi y’abayoboke b’Imana,
imbaga y’abavuye mu mahanga yose y’isi; “Nuko mbona imbaga nyamwinshi y’abantu,
umuntu atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu
bihugu byose no mu ndimi zose. ( Hish 7, 9) Iyi mbaga nyamwishyi rero Yohani
intumwa atubwira ntigizwe n’ababayeho kera gusa, ntigizwe kandi n’abazungu ngo
abirabura bahezwe (Twibuke ko mu batagatifu twisunga kandi duhimbaza harimo
n’abamalitiri bapfiriye Imana mu gihugu cya Uganda hafi aha y’iwacu) ahubwo
Ubutagatifu ni Umuhamagaro Imana itugenera twese: Twaremewe kuzajya mu ijuru
kubana n’Imana kuko ari nayo duturukaho, ni naho kandi ibyishimo byacu nyabyo
biri nk’uko Ivanjili ya none ibigarukaho.
3.
Inzira
y’Ubutagatifu si ibanga rihishe
Bavandimwe,
Mu ivanjili tumaze kumva, igihe Yezu Kristu atangiye kwigisha ari ku musozi
imbere y’abigishwa n’imbaga nyamwishi y’abantu yateruye agira ati: “ Hahirwa” ijambo
rigaruka mu ngingo umunani zose dukunze kwita ingingo umunani nterahirwe ( Huit
beatitudes) maze akazisoza agira ati “ Nimwishime munezerwe…”
Ngirango
mu buzima busanzwe, nta muntu wakumva aho bamurangiye ari busange amahirwe,
ibyishimo n‘umunezero ngo areke kuva mubyo yari arimo byose ngo maze
yirukankireyo abandi batahamutanga. Ubuzima bwo kuri iyi si ya none bwuzuyemo
ingorane nyinshi zitihanganirwa kandi zibutera kuremera no gusharira, harimo ubukene,
inzara, indwara, kurenganywa,… ku buryo uwahiriwe nabwo ari ufite uko ari,
ugize icyo afite n’uwahawe icyubahiro mu bantu ari igishingiye ku butegetsi
cyangwa ku kugira ijambo kubandi kuko afite n’icyo avugiraho.
Ibi
byose rero abahiriwe n’isi bishingikirijeho (ibintu, icyubahiro, ubutegetsi)
nta na kimwe cyababera urufunguzo rubinjiza mu Bahire ba Nyagasani Yezu Kristu
atubwira mu Ivanjili. None ko inzira itugeza ku buhire yaba igoranye ndetse
ahubwo idashoboka? Na Yezu Kristu yerurira abigishwa be ko byoroheye ingamiya
kunyura mu mwanya w’urushinge kuruta uko umukungu w’iby’isi yazinjira mu ngoma
y’Imana (Mt 19, 23-25)
“Hahirwa
abakene ku mutima kuko Ingoma y’Ijuru ari iyabo”. Bavandimwe kimwe n’izindi
ngingo nterahirwe Yezu Kristu atwigisha muri iyi Vanjili, ari nazo Mutagatifu
Agustini yita tugenekereje mu Kinyarwanda: “Imbanziriza- ntangacyerekezo
z’umuyoboke wa Nyagasani Yezu Kristu”, muri iyi nyigisho turahamagarirwa kugira
ibyifuzo bitangukanye n’ibyo kuri iyi si ku buryo tuyibamo ariko tutari
kugengwa nayo, tukayibamo ariko dufitiye inyota n’amatsiko byisumbuye kuri yo
aribyo byo mu ijuru, tukayibamo duharanira kuzatura mu ijuru tukabana
n’abariyo. Iyo wakuruwe n’ibyiza by’Ijuru, ntuba ugiha umwanya wa mbere ibi byo
ku isi uzasiga bidatinze. Uziyumvamo ubukene bw’iby’ijuru ubiharanire mu
bwiyoroshye n’ubwizige, ibikerereza by’isi ubifate nk’amahomvu. Zabuli y’uyu
munsi iragira iti: “Ninde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho, maze agahagarara
ahantu he hatagatifu? Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu, kandi ntarahire ibinyoma” (Zab 24(23),
3-4)
Bavandimwe,
twebwe abakistu usanga nubundi twinjirana n’abatari bo mu isibaniro ryo muri
iyi si ridutwara umwanya wose wo gushaka ubukire bw’isi , kunezeza umubiri
wacu, gushaka imyanya myiza y’imbere yadufasha kwicarira abandi no gutungwa
n’utwo baruhiye… uwamazwe n’inyota y’ibi byose ntaba agishobora kubona
n’umwanya wo kuvuga ‘Dawe uri mu ijuru’ cyangwa se na Ndakuramutsa Mariya imwe
ku munsi. N’abo ubukristu butarimukira burundu inyota y’ubuhire n’ibyishimo
by’isi, basa n’abari mu cyeragati cyo kubura amahitamo aka wa mwana babajije
bati hitamo kuza gufata umugati cyangwa ukomeze kurya umunyenga w’igare, maze
we asubiza ko ararira umugati ku igare. Nyagasani we aradusaba ko duhitamo
kandi tukishimira amahitamo yacu, tukanyurwa. Hari ingero nyinshi z’ubuzima
zitwereka ko ibyishimo isi itanga bitaramba, n’ubukungu bwayo ntawe ubuheza, si
ibyo kwiringira igihe kirekire. Nyamara uwanyuzwe n’iby’Imana n’iby’ijuru
ntabivamo. Ibyo nibyo byabaye ku batagatifu bagiye bagarukira iby’Imana ariko
barabanje kunyura mu iraha ry’iby’isi, muri bo twavuga nka Agustini na Inyasi
batagatifu. Ni nabyo Bikira Mariya ahamya muri Magnificat agira ati: Umutima
wanjye urasingiza Nyagasani kandi uhimbajwe n’Imana umukiza wanjye”.
4. Abatagatifu
si Ibimanuka (Super –homme)
Abatagatifu ni abantu nkatwe bavukanye intege nke za
muntu twiyiziho, si abahiriwe n’amavuko meza ngo tuvuge ko batabonye
ibibarushya, muri bo n’abavutse ari ibikomangoma sicyo cyabahesheje
ubutagatifu, ahubwo ni abanyabyaha n’abanyantege nke bahisemo kwicuza bagarukira
kandi bakurikira ivanjili y’Abahire ba Nyagasani. Inzira Abatagatifu banyuzemo
yaranzwe no guhitamo kujyana no kuzinukwa kuko harimo n’abatangiye ubuzima kuri
iyi si ari abanyabyaha ruharwa nyamara bahitamo guharanira gutunga umubiri
usukuye urwanya icyaha cyose. Bakimara kwakira Nyagasani mu buzima bwabo,
biyemeje guharanira gusa nawe no gushobozwa nawe, we ugira ati : “ku bantu
ntibishoboka ariko ku Mana birashoboka” (Mt
19, 26). Kwakira Yezu Kristu, kumukunda, kumuhabwa, kumubanira mu baciye bugufi
n’abanyantege nte, kumukundisha abandi…mbese muri make kwitoza kubana nawe
tukiri hano munsi kugirango tuzakomereze neza mu ijuru aho yaduteguriye
icyicaro… iyo niyo ncamake y’imibereho y’Abatagatifu duhimbaza uyu munsi.
Bavandimwe, guhimbaza uyu munsi bitwongerere ibyishimo n’inyota
yo guharanira kuba natwe abatagatifu. Turusheho kwemera ko ari umuhamagaro
ukeneye Yego yacu, twitoza gushyira Ivanjiri y’Abahire mu bikorwa. Abatagatifu batubere
urugero n’abavugizi mu nzira y’ijuru tugana, dutwaza tuzira gucogozwa
n’ibigeragezo, amagorwa n’inyota y’iby’isi. Kugera ku butagatifu birashoboka
rwose, kandi ntibigombera imyaka myinshi kuko abo duhimbaza none harimo n’abapfuye
ari abana bato n’ibitambambuga, ntibisaba kwiga no kuminuza amashuli, nta
kiguzi cy’amafaranga dusabwa kandi tudafite, ahubwo twemere kubera Kristu ingingo nzima muri
byose (communion avec le Christ) we Mutwe uziha gukomera no gutsinda.
Mubyeyi Bikira Mariya hamwe na Yozefu Mutagatifu, namwe
Bamalayika w’Imana muduhakirwe twe tukiri mu rugendo hano ku isi, natwe
tuzatsinde maze tuzaze kwibanira namwe ubuziraherezo mu byishimo by’Ubutatu
Butagatifu bw’Imana yacu, Amen.
Padri Thaddée MUSABYIMANA
Retour aux homelies