“Nimwishime munezerwe kuko ingororano yanyu izaba
nyinshi mu Ijuru”
Amasomo matagataifu tuzirikana:
ü Isomo
rya mbere: Hish 7,2-4.9-14;
ü Z
23,1-2.3-4ab.5-6;
ü Isomo rya kabiri : 1
Yh 3,1-3 ;
ü Ivanjiri : Mt 5,1-12a
Mu rwego rwo guha abakristu benshi amahirwe yo kwitagatifuza,
Kiliziya Umubyeyi wacu iri mu Rwanda yagennye ko ku cyumweru cya mbere
cy’ukwezi kwa 11 hajya hahimbazwa Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose.
Ubusanzwe muri Kiliziya y’isi yose wizihizwa ku ya
mbere ugushyingo buri mwaka. Ariko kubera ko atari umunsi w’ikiruhuko mu
Rwanda, Abashumba ba Kiliziya yo mu Rwanda bagennye ko uhimbaza kuri icyo
cyumweru. Ibi bifite ishingiro kandi byashimisha uwemera wese kuko nta we
ukwiye guhezwa mu birori byo guhimbaza icyo yaremewe ndetse n’iherezo
rye: twaremewe kuzajya mu ijuru, ni ukuvuga ubutagatifu kandi ni nabwo
tuganaho, aho duhamagariwe twese kuba intungane n’abatagatifu nk’uko Imana Data
ari Nyirubutagatifu (Mt 5, 48).
Abatagatifu
ni bantu ki? Ese babaye kuri iyi si
kimwe natwe ? Ese bashingiye ku ki kugira ngo bitwe abatagatifu ? Amasomo yo
kuri uyu Munsi mukuru arabitunyuriramo neza.
Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose ufitanye isano n’Icyumweru cya
Mashami
Ubwo Yezu yinjiraga mu murwa wa Yeruzalemu agiye kuva kuri iyi
si ngo asange Se, imbaga yari yaranyuzwe n’imigati n’amafi yatubuye ndetse
n’ibindi bitangaza, yamwakiriye koko nk’Umwami. Abana, urubyiruko, abagore,
abagabo, abakecuru n’abasaza nta n’umwe watanzwe mu kwakira Yezu nk’Umwami wuje
ikuzo. Umwe yamutije icyana cy’indogobe agendaho nk’Umwami w’amahoro, abandi
basasa ibishura byabo, abandi barambura imyambaro yabo mu nzira ari nako
bahanikira icyarimwe ngo: “Nahabwe impundu Umwami uje mu izina rya Nyagasani.
Hosanna ! Amahoro mu ijuru, n’ikuzo mu bushorishori bwaryo ! (Luka
19,28-40). Ariko iyi mbaga yari ikiri kure y’ubutagatifu kuko yari itarahura
byuzuye na Yezu. Yo yemeraga Yezu nk’uje gushinga ingoma ya cyami ishingiye ku
gisirikari cy’inkazi cyo ku isi, ku mbaraga z’amaboko ya muntu ndetse no ku
ntwaro z’intambara! Bari bataramenya neza Yezu uwo ari We kuko bamwiyumvishaga
nk’umunyamaboko ubavumbutsemo uje gutsinda ruhenu ingoma y’abaromani yari
yarabakoronije imyaka n’imyaniko.
Yezu ntiyatereranye iyo mbaga y’imyumvire mike. N’ubwo mu kanya iyo
mbaga twayibonye imuvugiriza impundu ngo “Hozana”, “Nasingizwe”,
mu kandi kanya twayibonye ivuga ngo “Nabambwe, nabambwe”. Yezu yiyemeje
kuyicungura maze abemeye kwigishwa na We no kumwakira, Yezu yabashyizeho
ikimenyetso (Ibyahishuwe 7,2-4), maze koko bitwa abana b’Imana
batabikesheje kuvuka bisanzwe by’umubiri ahubwo babikesheje ivuka rishya
ryagenywe n’Imana ari ryo twita Batisimu (Yh 1,13). Abashyizweho
ikimenyetso cya Batisimu, nibakomera ku isezerano ryayo bazinjira mu Ngoma
y’Ijuru bibanire n’Imana ubuziraherezo. Abo bantu bashyizweho ikimenyetso
cy’umukiro ni benshi cyane ; mbese twavuga ko ari ya mbaga yo kuri Mashami
yakuze, igaba amashami mu bwiza no mu bwinshi, mu kwemera no mu kwizera.
Abashyizweho ikimenyetso cy’uburokorwe baturuka mu mahanga yose,
mu miryango yose, mu moko yose, mu ndimi zose no mu bihe byose. Ni imbaga
umuntu atashobora kubarura. Bamwe muri abo, bavuye muri ubu buzima maze kuko
banogeye Imana bagororerwa kwakirwa imbere y’intebe y’ubwami n’imbere
ya Ntama w’Imana Yezu Kristu. Mu byishimo birenze ibyo twakwiyumvisha,
bagitunguka mu Ijuru, bahise bikiranya amajwi bashengerera imbona nkubone Ntama
w’Imana, bamuhunda ibisingizo, bati: koko ubwami, n’ububasha n’ikuzo ni
ibyawe, Nyagasani, uko ibihe bihora bisimburana iteka.
Koko Yezu akwiye gusingizwa no
gushengererwa: ni We wenyine utunganye, ni We wenyine
usumba byose hamwe na Data na Roho Mutagatifu. Ni We kandi soko y’ubutungane
kandi ikitwa “igitagatifu” cyose ni We gikomokaho, kikamushingiraho, We wenyine
ubeshaho byose kandi akabitagatifuza. Yewe n’iyo duhimbaza ibigwi n’ubutwari
bw’abatagatifu, tuba turimo guhimbaza ingabire za Yezu muri bo. Iyo dukoresheje
neza ingabire za Yezu maze tukagororerwa ijuru igihe tuvuye muri ubu buzima, ni
ingabire ze nyine bwite yihereye igihembo.
Uyu munsi mukuru ni indunduro y’Indangakwemera y’abakristu
Kuva ku Ntumwa z’ikubitiro za Yezu, gukomeza mu Bakristu b’ibihe
byose kugeza ubu Kiliziya ihamya ukwemera kwayo igira iti: “Nemera n’urusange
rw’abatagatifu,…n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka”. Koko rero
Kiliziya ikiri mu rugendo niyishime kandi inezerwe kuko abatagatifu bose
uhereye kuri Bikira Mariya bunze ubumwe aho baganje mu Ijuru, bashengereye
Imana ubutaretsa. Bene abo bitwa Abahire kuko mu buzima bwabo
bwo ku isi basonzeye kandi bakeneye Imana kuruta byose; bariyoroheje barwana
urugamba rwo kwigobotora amakuzo, ubwami, n’ibindi bishuko by’iyi si; bababajwe
n’icyaha n’ubugome bibera muri iyi si kandi bihatira kubirwanya bakoresheje
intwaro z’Ivanjili (urukundo n’ubwitange); bihatiye kugirira abandi impuhwe
atari uko badamaraye kubarusha, ahubwo byose babigiriye Nyagasani; bene abo
kandi, bemeye gutukwa, gutotezwa no kwicwa bazira ko bamamaza kandi bahamya
UKURI ari we Yezu Kristu; bemeye guhoza abandi nyamara nabo batabuze intimba
n’amateka ashaririye yabashegeshe; bene abo baharaniye kurangwa n’umutima
ukeye, uzira imbereka, uburyarya n’ubucabiranya; yewe n’igihe bamwe banyuzagamo
bagatsikira, bahitaga babaduka ku bwo kwiringira no gutakambira impuhwe
z’Imana; bityo rero, bagororerwe kubana n’Imana no kuyishengerera iteka
ryose kandi imbonankubone. “Hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona
Imana”. Abatagatifu baganje rwose mu Ijuru hamwe n’Imana kandi bunze ubumwe
na Yo. Nyamara kandi natwe abakiri mu rugendo ntibaturi kure.
Abatagatifu bunze ubumwe natwe kandi baturi hafi mu rugamba
rw’ubutagatifu
Mu Ibaruwa ya 1, yandikiwe Abanyakorinti (1 Kor
13,13) Pawulo Mutagatifu aragira ati: “Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera
n’urukundo uko ari bitatu birabangikanye; ariko icy’ingenzi ni urukundo”.
Abatagatifu bo bageze mu ihirwe, nta kwemera cyangwa ukwizera bagikeneye kuko
bashyikiriye imbonankubone ibyo bemeye bakanabyizera igihe bari bakiri kuri iyi
si. Ubu rero bituriye bishyitse kandi bidasubirwaho mu RUKUNDO: Imana ni
urukundo; batuye muri Yo ku buryo bwuzuye kandi buhoraho (1Yh 4,16). Urwo
rukundo ni narwo ruduhuza nabo; baradukunda, baradusabira kandi baraduherekeza
bakanadushishikaza bakadutera imbaraga n’ishyaka mu guhangara ubutagerura
urugamba rw’ubutagatifu. No kuba bituriye mu Mana izi byose kandi ireba hose
icyarimwe, aba batagatifu bituma bumva indimi zose zivugwa ku isi. Bageze ku
ndunduro y’ubumenyi n’ubuhanga bwose. Ibi bituma, nta shiti, uwiyambaje
umutagatifu wavugaga igishinwa, ikinyarwanda, ikidage….kandi akamwiyambaza mu
rurimi wa mutagatifu atavugaga, aramwumva rwose kandi akamusabira ku Mana.
Abatagatifu baminuje indimi zose kandi bakira amasengesho yose aturanywe
ukwemera, ukwizera n’urukundo.
Abatagatifu bose ni ishema cyacu twe abakristu
Kuba umuntu yarahawe Batisimu nanjye nahawe; yaramamaje ukwemera
mpora namamaza, agahabwa Ukaristiya mpabwa kenshi kandi nshengerera, akagwa
akabyuka akiyunga n’Imana na Kiliziya muri Penetensiya nk’uko bimbaho, akaba
yarakomejwe nkanjye, akaba yaritagatifuje nk’uwihayimana cyangwa uwubatse kimwe
natwe…none akaba atuye mu ihirwe ry’Ijuru, bintera ishema ryo kwitwa UWA
KRISTU. Umukristu nyakuri igihe Kristu azigaragariza, azaba asa na We,
azamurebe uko ari mu by’ukuri (1Yh 3,1-3). Bakristu, namwe mwese mushakashaka
Imana n’umutima utaryarya, nimwishime, munezerwe, mushonje muhishiwe.
Bashumba ba Kiliziya mukenura mu rukundo umuryango w’Imana,
bihayimana muhamya hose urukundo rwa Kristu, balayiki muhamya aho mubarizwa
hose no mu byo mubarizwamo byose ko muri urumuri rw’isi, bayobozi muyoborana
urukundo abantu b’Imana mwaragijwe, mwebwe mwese mworohera kandi mukorohereza
iyogezabutumwa rya Kristu, bana mwese mukunda isengesho, rubyiruko mwitwararika
mu bugimbi bwanyu mukihatira kunogera Imana no kubahiriza amategeko yayo,
mwebwe mwese munamba kuri Yezu mwemeye kabone n’aho mwamuhorwa, basaseridoti
mukunda gushaka kenshi no gutanga neza Penetensiya n’ubujyanama bwa roho, mwese
mwese abashakashakana Yezu Kristu umutima utaryarya, nimwishime
munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu Ijuru. Nta shiti,
nimugeraho muzasangayo abatagatifu bakuru banyu bafite amidari n’amazina
y’ibyiza bibaranga ubu. Ingero uzasangayo nka mutagatifu kanaka wari Umwami,
Umusirikari, Umubyeyi, Umusaseridoti, Umupapa, Umujene, Umubikira, Umufurere,
Uwunga abantu, umuhereza, umusomyi w’Ijambo ry’Imana, umuririmbyi, n’andi
mazina meza y’imirimo n’ubutumwa dufite muri iyi si.
Urufunguzo rw’ubutagatifu : Nanjye/Nawe twaba
abatagatifu
Urufunguzo rw’ubutagatifu, nta handi ruri usibye mu
kwifuza kwinjira mu ijuru no kubana n’abarituye. Iyo ibyo byiza by’ijuru
bigukurura, ntuba ugiha umwanya wa mbere ibi byo ku isi uzasiga bidatinze.
Uziyumvamo ubukene bw’iby’ijuru ubiharanire mu bwiyoroshye. Uzemera kubabara
aho kubabaza abandi. uzaharanira ubutabera no kugira inyota y’ubutungane.
Uzahora ugirira impuhwe abakene n’abarengana bose. Uzahora uharanira umubiri
usukuye urwanya icyaha n’ingeso mbi. Uzahora ushakashaka amahoro no kwemera
kubitoterezwa. Abatagatifu rero bumva neza izo ngingo zose. Umuntu wese wumva
izo ngingo nterahirwe nkabo akazikurikiza nta kabuza, uwo nguwo agahe ke hano
ku isi nikarangira azinjira mu Rumuri ruhoraho rwo mu ijuru.
Umunsi mukuru mwiza w’Abatagatifu bose kuri mwese !
Padiri Thaddée NKURUNZIZA
Retour aux homelies