^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 19 UGUSHYINGO 2023

Publié par: Padiri Théophile NIYONSENGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Imigani 31,10-13.19-20.30-31;

ü  Z 128(127);

ü  Isomo rya kabiri: 1 Tes 5,1-6;

ü  Ivanjiri: Mt 25,14-30

 

Italenta isumba zose twahawe: ubushobozi bwo gukunda

Turi ku cyumweru cya 33 gisanzwe, icyumweru kibanziriza icya nyuma cy’umwaka wa Liturjiya. Igitaha ni umunsi mukuru wa Kristu Umwami. Nk’uko papa Fransisko yabyifuje kandi akabitangaza, ku cyumweru cya 33 Kiliziya izajya ihimbaza umunsi mukuru mpuzamahanga w’umukene. Papa yifuza ko Kiliziya ya Kristu ihora irabagirana mu mahanga yose nka Kiliziya ikennye kuko ikeneye Imana kandi ikeneye kugera ku muntu wese kandi Kiliziya ibereyo bose cyane cyane abakene, ingorwa n’abatereranywe. Iyi ni inshuro ya 7 Kiliziya ihimbaje ku mugaragaro umunsi w’umukene. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ntihazagire umukene n’umwe wirengagiza” (Tobi 4,7). Ntawe ukize kuri byose, nta n’ushobora kwiha ubwe servises zose. Buri wese afite ibyo akeneye; akenera abandi kandi n’abandi hari ibyo bamukeneraho. Nyamara ariko tuzi ko hari abakene cyane kandi rwose badafite iby’ibanze nkenerwa byabafasha kubaho bishimye. Abo bakene ni abacu, ni abavandimwe bacu. Tubakunde, tubegere, twicarane nabo, tubumve, dusangire nabo, tubasabire, tubafashe maze muri twe babone Kristu ubakunda.

Dukunde umurimo maze mu byo twungutse turambure ikiganza dusangire n’abakene bacu

Mu isomo ryo mu gitabo cy’Imigani twumvise ibyiza biranga umugore w’umutima. Twibuke ko muri Bibiliya umugore ashushanya umuryango w’Imana, Kiliziya. Naho umukwe cyangwa umugabo w’uwo mugore akaba ari Kristu (reba Ef 5,21-33). Umugore w’umutima ntarangwa gusa no gukunda umurimo cyangwa gutinya Uhoraho. Ibi ni byiza cyane ariko nyibihagije. Kuri byo yongeraho kuramburira amaboko ye abakene, akabaremera, akabafasha. Ijambo ry’Imana riti: “akagirira ubuntu ababuraniwe”. Umugore w’umutima ahora ari maso, arangamira Uhoraho kandi azi neza ko bidahagije kwifurahisha! Zaburi igaya cyane umugore w’umupfapfa, uwe urya wenyine, akihaza mu mibereho, akihanagura ku munwa akirengiza abandi. Umugore wikungahaza ubwe, akima amatwi akanwa kavuza induru gataka inzara ku irembo rye, uwo nta mugore umurimo!

Kiliziya ni wa mugeni cyangwa umugore mwiza, w’umutima: yumva abana bayo bataka kubera inzara, ubukene n’izindi ngorane. Irabasabira, irabumva, irabegera kandi igerageza mu bushobozi bwayo kubaramira no kubaremera. Urukundo rw’Imana nirwogere maze rugere ku bakene; CARITAS yubahahwe maze abakene bacu batere impundu z’ibyishimo bati: Aleluya, natwe twabonye Imana. Tuzirikane ko ku munsi w’urubanza, abakene n’indushyi tuzaba twaragobotse ari bo bazatwakirana ibyishimo mu ihirwe ry’Ijuru.

Twese twahawe italenta y’ikirenga izatwinjiza mu ihirwe rihoraho

N’ubwo tutanganya, nyamara twese Imana yaduhaye amatalenta. Bamwe bahawe atanu, abandi abiri, abandi imwe. Igishimishije ni uko twese twahwe. Nta waburiyemo! Twahawe amatelanta anyuranye kugira ngo twuzuzanye kandi dufashanye muri urugendo. Ivanjili itwereka ko bamwe bahawe atanu, abandi abiri, abandi imwe.

Dufite byinshi biduhuza: twese uduha impano, umugisha, ubuzima, ubwinyagambure, kuramba no kuramuka ni umwe: Imana Data, Umubyeyi udukunda. Ikindi kiduhuza: twese duhamagariwe kubyaza umusaruro ibyiza dukesha Imana, bigahesha izina rye ibisingizo n’ikuzo, bikatugirira akamaro kandi bikakagirira Kiliziya n’abantu Imana yiremeye. Duhuriye kandi ku kuba twese twarahawe italenta y’ikirenga ariyo kuba twararemanywe twese ubushobozi bwo gukunda.

Imana izaducira urubanza idahereye ku bwinshi bw’ibyo twakoze ahubwo ihereye ku buryo twashyize mu ngiro, mu bikorwa ubwo bushobozi karemano rwo gukunda. Ntuzabazwa uko wakunzwe, uzabazwa uko wakunze Imana n’abantu. Imana ni urukundo. Udakunda, uwo si uw’Imana. Mwene uyu ni nka wa wundi wahawe italenta imwe arayitabika, ntiyagirira abandi akamaro. Imana iha buri wese ibyiza ikurikije ikigero cye cyo kwakira.

Hari igihe twifuza nabi tugasaba ibiturenze ku buryo Imana ibiduhaye byarenga ingano y’ibiganza byacu bikameneka. Dusenge: Nyagasani, dusaba nabi tukarambirwa, turakwemereye duhitiremo uduhe ibiri ku rwego rwacu no ku myumvire yacu wowe umenya ibidukwiriye kandi byose ukabiduha ku buntu. Ibyo uduhaye ku buntu, uduhe kubikoresha neza dusangira kandi twuzuzanya n’abandi bitume ingoma yawe y’urukundo, impuhwe n’ukuri yogera hose.

Icyumweru cyiza!

Padiri Théophile NIYONSENGA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka