^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA KARINDWI GISANZWE, UMWAKA C, TARIKIYA YA 23/02/2025

Publié par: Padiri Alfred UWANTAGARA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya : 1 Sam 26, 2.7-9.12-13.22-23;

ü  Zab 103 (102), 1-4 8-.10, 12-13

ü  Isomo ra 2: 1 Kor 15, 45-49

ü  Ivangili: Lk 6, 27-38

Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe. Amasomo y’icyi cyumweru aratwigisha ikintu gikomeye mu buzima bw’abantu muri rusange no mu buzima bw’abakristu by’umwihariko: «Kuba abanyampuhwe, nk’uko Data wo mw’ijuru ari Umunyampuhwe», bikagararira cyane mu muco mwiza wo kubabarira kugeza no ku banzi bacu. Nyagasani aratwibutsa ko n’uwo twita umwanzi wacu, aba akiri umuvandimwe. Icyo umuntu nkawe yagukorera cyose, dusabwa gukomeza kumubonamo ishusho ya Dada wo mw’ijuru tukanabimwubahira nk’uko Dawudi yubashye umwanzi we Sawuli kuko yasizwe amavuta y’Ubwami. Dawudi yanze gukurikiza inama agiriwe n’umugaragu we ati «sigaho kumwica! Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku wo Uhoraho yasize amavuta, maze ntabiryozwe?» (1Sam 26, 9). Kuba twaramenye Imana yatwigaragarije mu mwana wayo Yezu Krisu, ntibitwemerera gutekereza no gukora kimuntu gusa, ahubwo bidusaba gutera indi ntambwe ikomeye, tugatekereza kandi tugakora nka Yezu Kristu nyine, We uturebana indoro y’Imana Data yuje urukundo n’impuhwe kuri twese.

Isomo rya mbere dusanga mu gitabo cya mbere cya Samweli kitubwira ko umwami Sawuli wabaswe n’ishyari n’ubugome yari yaragerageje kenshi kwica umusore Dawudi wari wanzwe cyane n’uwo Sawuli. Twibuke ko Sawuli ari we mwami wa mbere wa Israeli nko mu myaka 1040 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Ni Imana yamwihitiyemo, ibwira Samwrli kumusiga amavuta no kumwimika. Ntabwo yakomeje kumeje kubera Uhoraho indahemuka. Nibwo Imana yabwiye Samweli kujya gusiga amavuta umwe mu bahungu ba Yese maze Imana yihitiramo Dawudi akiri muto. Dawudi arererwa ibwami kwa Sawuli, aramukunda aranamutonesha, ariko uko Dawudi yagendaga aba intwari muri byose, umwami atangira mukugirira ishyari kugera n’aho atangira gushaka uko yamwica. Dawudi amenye umugambi mubisha w’umwami, ahitamo kumuhungira mu Butayu, maze naho Sawuli arahamukurikira aherekejwe n’ingabo zigera ku bihumbi bitatu. Aho niho isomo rya mbere ritangirira. Umwami Sawuli ubwe n’ingabo ze barabakurikira bagera aho bagwa agacuho kubera umunaniro w’urugendo ndetse barasinzira, ngo icumu rya Sawuli ryari rishinze iruhande rw’umutwe we. Dawudi n’umugaragu we baragenda babahagarara iruhande basinziriye. Bwari uburyo bwiza bwo kwikiza Umwami Sawuli nk’uko umugaraguru wa Dawudi yabimubwiye ati «Uyu munsi Imana yashyize umwanzi wawe mu biganza byawe. None rero ndeka mutere icumu rimwe rizira irya kabiri, maze mubambe ku butaka » (Isam 26, 8).  Dawudi yahagaragarije ubutwari n’ubutungane bukomeye cyane kuko bitashoborwa na benshi, abitewe n’uko yubahaga umwami kuko yasizwe amavuta n’Imana. Twibaze tuti kuki Umwami Sawuli atabashije kwica Dawudi kandi yari afite uburyo bwose bwo bwo kumwica nk’Umwami? Ariko ku rundi ruhande, kuki Dawudi we atahisemo kwitanga Umwami Sawuli kandi umugaragu we yaramubwiye ati uyu munsi Imana yashyize umwanzi wawe mu biganza byawe. Sawul i ntiyari kubasha kwica Dawudi kuko Imana yari yarateguye Dwudi kuzaba Umwami wa Israeli igihe kigeze kuva igihe Samweli yamusigaga amavuta. Nibyo koko agati kateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga. Urebye icyo iri somo rya mbere rigamije, ni ukutumenya ikizira imbere y’Imana no gutinya guhemukira uwaguhemukiye. Dawudi yanze gukora iyo sakirirego kugira ngo atazagubwaho n’amahano kuko yishe uwasizwe amavuta, uwatowe n’Imana. Kandi nk’uko Sawuli yahoraga yikanga ko ashaka kumuhirika ku ngoma, iyo Dawudi amwica byari guhita bishimangira ko koko yari afitiye umwami ishyari ngo namwica azamusimbura ku ngoma. Cyokora yamweretse akabarore, amutwara ibimenyetso bikomeye bibiri, icumu rye n’igicuma cy’amazi byari ku musego wa Sawuli. Dawudi ageze ahitaruye ahamagara Sawuli ati ngwino ufate icumu ryawe, [...] Uhoroaho ni we wakugabije ibiganza byanjye uyu munsi, ariko nanze gukoza ikiganza cyanjye ku uwo Uhoraho yiyimikiye.

Bavandimwe, Dawudi ni urugero rwiza rw’ubutwari bukomeye kandi muri kiriya gihe guhora no kwihorera byari nk’ibisanzwe ndetse n’amategeko yarabyemeraga. Ubutwari nk’ubu Dawudi si ubwa mbere yabugaragarije Sawuli, dusoma nanone mu mutwe wa 24 w’iki gitabo cya mbere cya Samweli, ko Sawuli yongeye gushaka kumwica kubera ubutwari Dawudi yari yagaragaje ku rugamba akica abanzi ba Sawuli noneho Dawudi agashimwa cyane, akaririmbwa akanaririmbirwa, ariko birakaza umwami Sawuli nanone ashaka kumwica, ariko Dawudi yongera kumugaragariza ko we amwifuriza icyiza (reba Sam 24, 5-8).

Iri somo rya mbere ridutegurira kwakira inyigisho ya Yezu Kristu ku muco mwiza wa gikirisitu wo kubabarira no kutihora. Dawudi yababariraga Sawuli kubera gutinya guhanwa n’Imana kubera icyaha cyo kuba yakwica uwasizwe amavuta n’Uhoraho, ariko yezu we adusaba gutera indi ntambwe ikomeye yo gusabira abatwanga kandi yabiduhayemo urugero kuko yasabiye abamutoteje, bakageza no kumubamba ku musalaba. Ntabwo Yezu adusaba ibidashoboka kuko uretse na We, hari ababishoboye mbere yacu. Mu rugaga rw’abatagatifu twiyambaza harimo benshi bahutajwe ndetse baranicwa bahorwa inkuru nziza n’inyigisho bya Yezu Kristu n’iza Kiliziya baranzwe no kubabarira ababagiriraga nabi, Twibuke nka Mutagatifu Stefano wababariye abishi be, n’abandi benshi bahowe Imana Kiliziya iduhaho ingero nziza zo kubabarira. Ubwo butwari babukesha ko bamenye Imana by’ukuri kuko ariyo Umunyambabazi n’Umunyampuhwe twese tureberaho. No mu mibereho isanzwe muri sosiyete nyinshi, abantu b’intwari bahaho, nta sosiyete y’ibigwari gusa ibaho. None se wowe wamenye Kristu, ubutwari bwawe mu kubabarira abandi bugarukira he?

Ibyo Yezu atubwira Mu Ivanjili yo kuri icyi cyumweru ntibisanzwe mu bantu basanzwe. Ni twebwe abamwemeye Yezu abwira ati: «Mwebwe munyumva reka mbabwire. Mujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga. [...] Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ariko namwe mubagirira» (Lk 6, 27-31) Nta wanga gukundwa, kugiriwa neza, kwifurizwa icyiza, kubabarirwa, kubaho mu mutekano usesuye ndetse n’uw’ibye,..., n’ibindi byose Yezu adusaba. Ariko iyo hageze kubigirira abandi ndetse n’abo twita abanzi, tubigendamo biguruntege. Hari n’abavuga ngo Yezu yarivugiraga, ngo nawe azi neza ko bidashoboka cyane cyane iyo tugeze kubo twita abanzi. Ese abo twita abanzi ni abo twebwe twanga cyangwa n’abo dutekereza ko batwanga, uretse ko hari n’abo twikanga ngo n’abanzi bacu bidafite gihamya. Simvuze ko abanzi batabaho, kuko na Yezu aabatubwira. Gusa n’ukwirinda guhubuka mu gucira abandi imanza cyane cyane izibashyira muri icyo kiciro cy’abanzi. Muri sosiyeti zose hari imitego tugushwamo n’amategeko yashyizweho n’abantu, ndetse n’amateka yacu, bigasa n’ibivuguruza itegeko ry’Imana ry’urukundo ridusaba kurebesha umuvandimwe indoro nshya nk’iya Kristu. Hari abo dushobora gufata nk’abanzi kandi ntacyo tubashinja ahubwo ari umurage mubi w’amateka yacu cyangwa ari ingaruka z’uko sosiyete n’isi turimo biyobowe. Bijya kumera nka bya bindi Yezu avuga ati niko abasekuruza babo bagenjereje abahanuzi... Sosiyete ica imanza ikanahana. Ijambo rya nyuma kuwagaragweho n’intege nke zitugusha mu cyaha uko cyaba kimeze kose, ntiryagombye kuba ibihano, ahubwo ryagombye kuba ukwigishwa no kugororwa no gusubizwa mu muryango mugari, umuntu akaba ingirakamaro mu buryo butandukanye. Iyo bitabaye ibyo nibwo Yezu atubwira ko ntacyo twazahemberwa kuko ibyo dukora n’abanyabyaha cyangwa abapagani ariko  babikora. Ibyo Yezu atubwira bidusaba gusimbuza ubwenge bwacu ubuhanga buturuka ku Mana, tugasimbuza ubutabera bw’abantu ubw’Imana, inzagano zimunga imibano n’imibanire y’abantu tukazisimbuza ririya tegeko dusanga no mw’isezerano rya kera ridushishikariza gukorera abandi ibyo natwe ubwacu twifuza ko badukorera.

Ipfundo ry’inyigisho ya Yezu muri iyi Vanjili ni ugusubira ku nkomoko yacu nyirizina, ku Mna Data. Nicyo gituma atubwira ngo :«...Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi » (Lk 6, 35b). Yezu yaje kutumenyesha Imana Umubyeyi, Umunyampuhwe n’Umunyambabazi, itinda kurakara ikihutira kubabarira. Muby’ukuri si Imana iducira urubanza ahubwo n’ibikorwa byacu biruducira. Iyo mu Kinyarwanda bavuze ngo naka asa n’Imana, baba bahereye ku mico ye, ku rukundo rwe, no ku zindi ndangagaciro zimuranga kurusha benshi. Twese dushyiremo agatege turangamire Kristu kandi twakire inyigisho ze n’iza Kiliziya yasigiye umurimo wo Kwigisha, Gutagatifuza no Kuyobora umuryago w’abana b’Imana. Uwo murimo wa Kiliziya ugenda uhura n’inzitizi kandi birasanzwe mu mibano y’abantu, ariko Nyirayo yayisezeranyije ko atazayitererana, ko ari kumwe nayo kugeza igihe azagarukira. Imwe mu mitego abana ba Kiliziya bahura nayo, ni ugushidikanya ku butumwa itugezaho ndetse n’inyigisho ziyivangira, zimwe twita inyigisho z’ubuyobe, zifatirana abakristu mu ntege nke bashobora kugira. Ibyo bishobora guterwa n’abayirwanya cyangwa n’indi myumvire abantu bashobora gutsimbararaho.

Ibyo nibyo Intumwa za Yezu zahuye nabyo mu ntangiriro ya Kiliziya. Pawulo mutagatifu twumvise mw’isoma rya kabiri yahuye n’ikibazo cy’imyumvire y’abanyakorinti ku bijyanye n’izuka ry’abapfuye. Mukubasobanurira akabibutsa ko icyavuye mu gitaka kizasubira mu gitaka, naho uwamenye Kristu akazabaho mu misusire ya Muntu waturutse mw’ijuru, ari we Yezu Kristu wapfuye akazuka ngo natwe turokoke urupfu rw’iteka. Nicyo gituma twemera urupfu rwe rwadukijije, tugahamya n’izuka rye kandi tukamutegerezanya amizero kugeza igihe azagarukira. Ngicyo icyatumye amanuka mw’ijuru, ni twebwe abantu no kugira ngo dukire (urupfu rw’iteka). Muri icyi gihe cyiza cya Yubire y’impurirane twizihiza imyaka 2025 Kristu yigize umuntu akabana natwe n’imyaka 125 Inkuru nziza igeze iwacu mu Rwanda, turusheho kuyoborwa n’icyerekezo Kiliziya yacu iduha kugirango turusheho kwivugurura kuko dufite Amizero ko Kristu ari kumwe natwe nk’uko yabidusezeranyije kandi akaba atica isezerano; tube imboneza mu Ubuvandimwe budaheza bwubakiye ku Isano isumba iy’amaraso dukesha Kristu We utubwira ati mwese muri abavandimwe, ubuvandimwe bubabarira, butabarana, bifashanya kandi bwitanga bukitangira abandi; Nibwo tuzaba intumwa n’abagabuzi b’amahoro aturuka ku Mana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Maze tujye turirimba zaburi twishimye tugira tuti:

Mutima wanjye singiza Uhororaho,

N’icyo ndi cyo cyose gisingize izina ryawe!

Mutima wanjye singiza uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

Amen.

Padiri Alfred UWANTAGARA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka