^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA MUNANI GISANZWE, UMWAKA C, TARIKI YA 02 WERURWE 2025

Publié par: Padiri Antoine Marie Zacharie MUSABYIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana :

ü  Isomo rya mbere : Sir 27, 4-7 ;

ü  Zab 92(91), 2-3. 13-16 ;

ü  Isomo rya kabiri :1Kor 15, 54-58 ;

ü  Ivanjili : Lk 6, 39-45.

Bakristu bavandimwe,amasomo y’iki cyumweru cya munani ,mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturgia, umwaka C, aratubwira ibyerekeye ubuhanga,cyane cyane isomo rya mbere n’Ivanjili.Isomo rya kabiri ryo rigaruka ku ndunduro y’Ibyanditswe: Umutsindo w’ubuzima n’ugutsindwa k’urupfu. Abazaba bararanzwe n’ubuhanga, amaherezo yabo ni ukugera ku budashanguka,babikesha urupfu n’izuka bya Kristu, We Buhanga nyakuri bw’Imana,We kandi uzaduha kuzuka,maze imibiri yacu isanzwe ari iminyantege nke,akayishushanya n’umubiri we wuje ikuzo.

Duhereye ku buhanga ; twakwi baza tuti : ‘Umunyabuhanga ni muntu ki” ? Umunyabuhanga ni umuntu wubaha Uhoraho,akamusenga kandi akamukunda, ari nabyo rimwe na rimwe byitwa gutinya Uhoraho! Umunyabuhanga kandi agomba kuba akunda abantu, akamenya no kubana na bo. Kuko nk’uko Yohani intumwa abitubwira, umuntu avuze ati : ‘Nkunda Imana ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi” (1Yh4, 20). Ubuhanga, abantu babukomora ku Mana, Yo Soko y’ubuhanga. Babukomora kuri Yezu Kristu, wakuraga mu bwenge no mu gihagararo, anyuze Imana n’abantu. Ubuhanga ni ijambo ry’ikiratini ‘Sapientia’, rikava ku nshinga ‘Sapere’ ; mu Kinyarwanda navuga ko ari kunurirwa. Mbese ni nko gusogongera ikintu, ukumva kirakuryoheye ! Abanyabuhanga nyabo, hari ubwo abantu babafata nk’abasazi, nk’abahanzweho, bahereye ku bikorwa byabo, kenshi biba bihanitse hakaba ubwo abandi batabisobanukirwa, kandi naYezu ubwe byamubayeho bavuga ko yasaze, kandi yahanzweho na Belizebuli (Reba Mk3, 20-22).

Mu isomo rya mbere, ubwo buhanga tuvuga, bwasuzumirwa ku magambo umuntu avuga. Niyo mpamvu umuhanga mwene Siraki, adusaba kutagira uwo turata cyangwa dushimagiza mbere y’uko avuga ; kuko tuba tutaramenya icyo ahatse. Iyo umuntu avuze, cyane cyane mu ruhame, nibwo abandi bamenya niba ari umuhanga cyangwa atari we. Gusa na bo bagomba kuba ari abahanga nyine, kugira ngo bashobore kumusuzuma ; hato ibyabo bitamera nk’ibyo Yezu yatubwiye mu Ivanjili agira ati : ‘Witegerereza iki akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe,kandi umugogo uri mu ryawe ukawirengagiza?’

Mu kurushaho kudusobanurira ijambo risohoka mu muntu,Mwene Siraki yakoresheje ibigereranyo bitatu:

1.Kugosora: Mu kugosora,ugosora aba ashaka gusigara iby’ingenzi,ibitari ngombwa (incenshu) bikajugunywa. Koko rero mu kugosora cyangwa kuyungurura imyanda ikagenda,nibwo zahabu isigara igaragara neza.Bityo n’ijambo rihishura ibitekerezo by’umutima  w’umuntu.

2.Icyokezo gisuzuma ibibindi by’umubumbyi: iyo ibibindi bigeze mu cyokezo, ikitameze neza, ikidakomeye, kirahasandarira.Iki kigereranyo cy’umubumbyi kirakomeye,kuko n’Imana ubwayo yaremye byose, ihabwa icyo kigereranyo: ‘Bantu ba Israheli, uwo ni Uhoraho ubivuze, murakeka ko ntabagira nk’uko uriya mubumbyi abigenza? Bantu ba Israheli muri mu kiganza cyanjye nk’ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi” (Yer 18, 5).

3.Igiti: Imbuto zacyo zigaragaza umurima giteyemo. Ari Zaburi yikirije iri somo rya mbere, ari Ivanjili y’uyu munsi, nabyo bigaruka kuri icyo giti n’imbuto zacyo. Niba imbuto ari nziza, n’igiti kiba ari cyiza, ndetse n’umurima giteyemo.

Isomo rya kabiri, riri mu ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye abanyakorinti umutwe wa 15, aho avuga ku buryo burambuye ibyerekeye izuka, ahereye ku izuka rya Kristu, nyuma akavuga izuka ry’abapfuye. Izuka ryacu, turikesha izuka rya Kristu. Agace twumvise uyu munsi, ni nk’umwanzuro kuri iyo nyigisho ndende, yari amaze gutanga ku izuka. Mu by’ukuri izuka ry’abapfuye rifite inkomoko mu mugambi w’Imana, mu mushinga wayo muremure wo kudukiza muri Yezu Kristu Umwana wayo (Reba Ef1, 3-10). Ni nabyo biha igisobanuro amateka yacu: Dufite aho tuva, tukagira n’aho tugana, mu iyuzuzwa ry’umugambi w’Imana, muri uwo mushinga wayo mugari w’ubuzima. Iyo dusenga tukabwira Imana ngo icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu ijuru,tuba dusaba ngo uwo mugambi wayo wuzurizwe muri twe. Kwemera ko uwo mushinga w’Imana wuzurizwe muri twe, kandi tukagira uruhare mu kuwushyira mu bikorwa, nibyo biha abantu ihirwe, naho kutinjira muri uwo murongo bikajyana mu rupfu. Ku wemera, icyaha n’urupfu byaratsinzwe, k’utemera bikomeza kumugiraho ububasha. Kubera umutsindo w’ubuzima ku rupfu, Pawulo intumwa adusaba kudahungabanywa n’ibyaba bigoranye mu buzima, ahubwo tugakomera mu kwemera, tuzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazadupfira ubusa. Nta kugira ubwoba rero. None se n’urupfu rudukangaranya ko ari we mwanzi w’imperuka uzariburwa,twabuzwa n’iki kugendana amizero? Ni koko:

-Uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa ku budashanguka.

-Uyu mubiri ugenewe gupfa,uzagabirwe ukudapfa.Urupfu ruzatsindwa,nuko Ibyanditswe bizuzuzwe bityo.

Mu Ivanjili ntagatifu, Yezu aratwereka ko nta mpumyi yayobora indi, zombie zagwa mu mwobo. Aratubwira kandi ko nta mwigishwa usumba umwigisha we; ko ahubwo umwigishwa uhamye yamera nk’umwigisha we. Aradushishikariza kumureberaho no kugenza nka we!

Mu mubano wacu n’anbantu, Yezu arakomeza inyigisho ye itubuza gucira abandi imanza: Kutitegereza akatsi kari mu jijsho ry’uwo muva inda imwe, kandi mu ryawe harimo umugogo! Wajya gutokora undi ute, kandi nawe utareba? Yezu ati: ‘Banza witokore ubone gutokora undi”. Mu yandi magambo, banza wisubireho, ubone gufasha abandi kwisubiraho! Yezu aradushishikariza gutanga ubuhamya bw’ubuzima,tukabaho bijyanye n’ibyo twemera. Mu kubaza niba impumyi yashobora kurandata indi, niba zombi zitagwa mu mwobo,Yezu ntatanga igisubizo, ahubwo arashaka kumurikira ubwenge bwacu, ngo tubashe kumenya icyo twakora.

Bavandimwe,Yezu yita impumyi abumva amagambo ye ntibayemere.Umva icyo yavuze ku bafarizayi,ubwo abigishwa be bari bamubwiye ko abafarizayi barakajwe n’amagambo yari yavuze:”Nimubihorere,ni impumyi zirandata izindi mpumyi.Kandi iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo (Mt15, 14). Muzi ko abafarizayi bari abayobozi. Iri jambo Yezu abwira abayobozi b’impumyi, ryaburira buri wese muri twe,kuko ntawe utagira icyo ashinzwe yabazwa. Yezu kandi atanga inama ku bakuru cyangwa abayobozi bamukurikira: ‘Kuri mwe rero siko bimeze.Ahubwo umukuru muri mwe nagenze nk’aho ari we muto, kandi umutware ahinduke umugaragu’ (Lk22, 26).

-Umwigishwa ntasumba umwigisha: Kugira ngo umuntu ashobore kuyobora, ni uko na we aba yarigishijwe n’umwarimu mwiza. N’ubwo umuntu yaba ari umuhanga ate, ariko akirengagiza ko hari aho yavomye, biba bitangiye kuba ukwikuza. Uko byagenda kose, umwigisha aba afite byinshi azi, umwigishwa atazi. Yezu afite byinshi atubwira akomora kuri Se, ni ngombwa kumutega amatwi.

Mu gukurikira umwigisha kandi, ntabwo ari ugutega amatwi gusa no gufata mu mutwe ibyo avuga, ahubwo no kumwigiraho uburyo bwo kubaho, utakura ahandi, utasoma mu bitabo. Ubwo nibwo buhanga twavugaga hejuru. Ukwemera ni ubuzima kurusha uko kwaba ubumenyi, tukemera guhura imbonankubone na Kristu Umwigisha.

-Kuki ureba akatsi kari mu jisho ry’undi? Aha, Yezu araduhamagarira gukubura imbere y’umuryango wacu! Ku cyumweru gishize, Yezu yadusabaga kudashinja abandi, kudaca imanza, kandi byanaba ngombwa ko tuzica, tukazica mu kuri tugamije gukosora (Reba Lk17, 3). Yezu aradusaba kwitonda, kugenza make, ngo hato tutavaho tubona ko abandi ari bo babi, ari bo bakora nabi, tukibeshya ko twe dutunganye, kandi wenda tunakora ibibi kubarusha. Kureba akatsi kari mu jisho ry’undi mu ryawe harimo ingiga, Nyagasani abibonamo uburyarya (Reba LK13, 15). Gucira abandi urubanza, ni nko kwishyira mu mwanya w’Imana, ni yo yonyine izacira abantu imanza,buri muntu agahembwa hakurikijwe ibikorwa bye.Kandi kenshi mu manza duca,twe abantu, hari ubwo haburamo impuhwe. Kugira ngo twumve neza iyi Vanjili, ni ngombwa kurebera kuri Yezu utubwira ko ataje gucira isi urubanza, ahandi akavuga ko yaje gushakashaka no kurokora ibyari byarazimiye. Ni ngombwa guhindura imitima yacu,kwisukura,niba dushaka ko isi ihinduka. Buri mukristu wese arabisabwa: Guhinduka mbere yo kujya guhindura abandi. Aho kubacira urubanza no kubanegura, Yezu araduhamagarira gufashanya kujya mbere, kwivugurura, buri wese yihereyeho.

Ese kugira ngo tubashe gukosora abandi ni uko twe twaba twarabaye intungane? Oya! Kuko twese turi mu rugendo tugana ubwo butungane. Mu gufasha abandi rero, ntitukiyibagize ko natwe turi abanyantege nke muri byinshi, ariko twifuza kuzivamo. Si cyo uri cyo, si icyo wabaye cyo Imana itindaho, ahubwo icyo wifuza kuba cyo.

-Igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo: aha Yezu adushishikariza kutanyuranya imbere n’inyuma, bityo koko akuzuye umutima kagasesekara ku munwa. Ibikorwa nibyo bizagaragaza niba umuntu ari umwigishwa we koko. Imbuto nziza zigaragaza igiti, niba ari cyiza, ari kizima, cyangwa niba kirwaye. Bityo n’ibikorwa bikagaragaza niba umuntu yemera cyangwa atemera, akunda cyangwa adakunda, yizera cyangwa atizera.

Bakristu bavandimwe, mujye muhora murangamiye Kristu We Soko y’amizero yacu, bityo mukomere mu kwemera, mube abahanga n’abahamya nyabo koko, barumbuka imbuto z’ubutungane, bityo muzashobore kubana na We mu ikuzo rye.

Padiri Antoine Marie Zacharie MUSABYIMANA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka