Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Iyim 3,1-8a.10.13;
Kuzirikana: Zab 102 (103), 1-2,3...;
Isomo rya kabiri: 1Kor 10,1-6.10-12;
Ivanjili ntagatifu: Lk 13,1-9.
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe iteka. Uko Imana iteye n’imikorere yayo biraturenze. Iyi ni yo ngingo mbona twazirikanaho kuri iki cyumweru cya 3 cy’igisibo. Amasomo matagatifu aradufasha kurushaho kumenya no kumva uko Imana yacu iteye ndetse n’icyo idusaba muri iki gihe twitegura guhimbaza Pasika. Koko Imana iteye ite? Ikora ite? Dore ikibazo gikomeye kandi muntu akomeza kwibaza, cyane cyane iyo ari imbere y’ibyago bikomeye cyangwa amakuba nk’intambara, indwara z’ibyorezo, ubwicanyi, ubugome butandukanye n’ibindi bibabaza cyane muntu bigatuma yibaza ku mikorere y’Imana n’igituma ireka abantu bakora ibibi bikomeye kugeza ku mahano y’indengakamere nka jenoside maze inzirakarengane zigatikira. Imana iba iri hehe? Kuki idatabara? Kuki itabuza ibyo byago kuba? Iki kibazo kirakomeye, kandi uwabeshya cyangwa uwakwibeshya ni uwavuga ko afite igisubizo cyuzuye cyangwa cyumvikana neza. Gusa, nk’uko ijoro ribara uwariraye, buri wese ashobora kugira icyo avuga mu bahamya bwe uko yumva cyangwa yaba yarahuye n’Imana mu buzima bwe no mu mateka ye.
Mu isomo rya mbere, turabona ukuntu Musa aganira n’Imana mu buryo butangaje: ku musozi, mu gihuru cyaka ntigikongoke! Ariko mbere y’ibyo, ni ngombwa kwibuka no kwibaza ukuntu Musa yageze aho hantu. Byose byabaye nyuma y’uko atorotse umwami Farawo, igihe yari amaze kwica Umunyamisiri wakubitaga Umuhebureyi. Icyo gihe yacikiye mu gihugu cya Madiyani. Musa rero yatowe n’Imana yarahunze Misiri, igihe yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero umuherezabitambo w’i Madiyani. Kuri uwo musozi w’ibonekerwa, Musa ntiyabonye Imana imbonankubone, ahubwo yumvise ijwi ryayo. Muri iryo bonekerwa ritangaje, Musa yashatse kumenya izina ry’uwo umubonekera akanamutuma kuri Isiraheli mu Misiri. Ni bwo Imana ibwiye Musa uko yitwa igira iti “Ndi Uhoraho”; “Ndi” (Iyim 3,14). Iri zina birakomeye kuryumva cyangwa kumva neza igisobanuro cyaryo. “Ndi uwo ndi we”; “Ndi Uwiteka”; “Ndi Uhoraho” “Ndi uriho” “Ndi”. Turihereyeho, turabona ko uko Imana iteye n’imikorere yayo birenze mwenemuntu. Mu yandi magambo, ni nk’aho Imana yavuze iti “Muzagenda mumenya”. Biragaragara rero ko kuri “Ndi”, buri wese azagenda yuzuzaho akurikije uko yabonye Imana mu buzima bwe. Ni buhoro buhoro umuryango ndetse na buri muntu azagenda yumva kandi yakira Imana uko iteye n’imigambi yayo, maze izina ryayo rikagenda risobanuka binyuze mu buzima n’amateka by’umuryango wayo ndetse n’ibya buri wese, kuko Imana yihishurira umuryango wayo ndetse na buri muntu mateka ye.
Musa amaze kubwirwa ko uwo bavugana ari “Ndi”, Imana y’abasekuruza Abrahamu, Izaki na Yakobo, ni bwo yahawe ubutumwa: kujya kubohora Isiraheli, umuryango w’Imana. Binyuze kuri Musa, “Ndi” “Uhoraho” yigaragaje kandi azakomeza kwigaragaza nk’Imana ibohora imbohe, Imana yumva amaganya n’agahinda by’abayo bari mu bucakara. Ni yo ubwayo igira iti “Nzabakura mu magorwa murimo mu Misiri, mbajyane mu gihugu ... gitemba amata n’ubuki” (Iyim 3,17). Muri icyo gikorwa cy’impangare, Imana izihishurira imbaga yayo nk’Imana ibohora, Imana y’impuhwe.
Bavandimwe, mu gihe cy’igisibo twibutswa ko Imana yacu ibohora, kuko ari Nyirimpuhwe. Itubohora mu bucakara bunyuranye kandi ikumva amaganya n’imiborogo byacu. Ariko se koko, mu buzima bwacu bwa buri munsi ni ko tubona iyo Mana yigaragaza? Rimwe na rimwe aho ntitwibaza niba itaradutereranye, ndetse tukaba twagera kure cyane, tuvuga tuti “Yewe, iby’Imana biratuyobera koko! None se iri hehe ko idatabara inzirakarengane tubona zihohoterwa mu mafuti anyuranye y’abatuye iyi si? Kuki isa nk’iyicecekeye niba ibaho koko cyangwa niba yumva ugutabaza kw’abayo? Kuki idahanagura ikibi ngo gitsindwe burundu? Kuki inzirakarengane zikomeza kubabazwa no gutikira zitikijwe n’abanyagitugu n’abandi basa nk’aho ntacyo bubaha cyanga batinya muri iyi si? Kuki yemera ko ibyo byose bidaha muntu amahoro bibaho? Kuki mbabara, kuki mbabazwa, Imana ntintabare?” Ibi bibazo byose, nk’uko twabivuze, kubibonera igisubizo ntibyoroshye. Icyakora, mu rugendo rw’ukwemera, mu mateka y’umuryango n’aya buri wese, ni ho umuntu ashobora kugenda abonera igisubizo bitewe n’uko Imana yigaragaza kandi mu bushake bwayo no mu mugambi wayo no ku isaha yayo. Muri byose na none, nta kwibagirwa ko muntu yaremanywe ubwenge n’ubwigenge. Ni yo mpamvu mu byago binyuranye cyangwa mu bibabazo by’inzitane isi n’abayituye bahura nabyo, ni ngombwa kuzirikana uruhare rwa buri wese, bityo aho gutaka tuboraga kugeza ubwo twatuka Imana, ahubwo buri wese akibaza uruhare rwe mu bibera kuri iyi. Ntitugombaga rero kwiyibagiza uruhare rwacu mu bibera aho dutuye ndetse n’ubutumwa dufite muri bagenzi bacu. Igishuko gikomeye ni icyo kubishakira undi twabigerekaho ndetse ntidutinye no kubishyira ku Mana nk’aho ari yo iduteza ibyago. Aha twaba twirengagije ko Imana ishaka ko dufatanye kugira ngo umukiro itanga usesekare ku isi. Mutagatifu Agustini agira ati: “Imana yaturemye nta ruhare tubigizemo, ariko ntituzakizwa tutabigizemo uruhare”.
Mu rugamba rwo gutsinsura ikibi ku isi no mu bantu, Imana inyura kuri bamwe muri bo. Igihe ibohoye umuryango wayo wari mu Misiri, yitabaje Musa na Aroni. N’uyu munsi rero Imana iragukeneye wowe, irankeneye nange aho ndi hose, ngo nyifashe mu kubohora abantu mu bucakara bunyuranye. Ariko rimwe na rimwe hari igihe amatwi dusa n’abayavunira ibiti cyangwa se imivurungano y’isi ikatubuza kumva iryo jwi ry’Imana riduhamagarira kubohora abandi cyangwa se kubohorana. Hari n’igihe twigirira ubwoba, tugatinya kwiyemeza kubera ibyo tubona bidukangaranya. Kandi koko kwegera Farawo ukandamiza umuryango w’Imana si iby’ubonetse wese. Mbese n’iby’ibiharamagara. N’ubundi Yezu atubwira ko ingoma y’Imana izegukanwa n’ibyihare. Icyakora Imana ikomeza kwizera muntu, ikamuha igihe, igategereza, kugera ubwo habonetse abiyemeza kujya mu butumwa no kuburangiza.
Ni koko Imana yacu irabohora. Ni yo ica ingoyi zose, ariko ikeneye abantu ngo umugambi wayo usohozwe, maze isi yose ibone umukiro. Muri urwo rugamba rwo gukiza umuryango wayo, ni bwo Imana ikomeza kwihishurira abantu nk’Imana itarambirwa, Imana yihangana, nk’uko twabyumvise muri uriya mugani w’umutini uteraga imbuto. Ni koko Imana si umuntu kandi abantu si Imana. Mu gihe twe twumva ko abagome n’abagiranabi bose bakwiriye kurimbuka, Imana yo si ko igenza, ahubwo ikomeza kwizera ko guhinduka kw’abanyabyaha bishoboka. Iyaba Imana yakoraga nk’abantu, ubanza nta muntu n’umwe uba ugituye kuri iyi si. Mbese tuba twararimburanye bikarangira. None se intungane ni nde kuri iyi si? Yakobo mutagatifu ni we utubwira ati “Uwavuze ati ‘ntuzasambane’, yaranavuze ati ‘ntuzice’” (Yk 2,11). Urugamba duhamarirwa twese, cyane cyane muri iki gihe cy’igisibo, ni ugutsinsura icyaha mu buzima bwacu, dore ko ari nabwo bucakara bubi. Tuzirikana rero ko twese, n’ubwo turi muri Kiliziya ntagatifu itunganye ikomoka ku ntumwa, ariko ni na Kilizya igizwe n’abanyabyaha. Ntawakwihandagaza rero ngo avuge ko ari intungane cyangwa se ko kwihana no kwisubiraho bitamureba. Muri iki gisibo ni byo twese duhamagarirwa. Pawulo mutagatifu yatubwiye ati “N’uhagaze aritonde atagwa” (1 Kor 10,12). Umuririmbyi wa Zaburi y’129 we agira ati “Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu, Nyagasani, ni nde warokoka? Ariko rero usanganywe imbabazi”. Aya magambo akomeye y’Inkuru nziza, ko Imana yacu yihangana, ko igira imbabazi, ko ari inyampuhwe, igisibo kirayatwibutsa cyane. Tuyakire, tuyumve neza, tuyiteho mu buzima bwacu n’aho turi hose no mu byo dukora byose.
Imana rero ntiyihutira guhana cyangwa kurimbura abantu ngo ni uko imbuto zabuze. Ndetse n’imbere y’ibibi bikomeye biboneka muri iyi si, tutibagiwe amahano avugwa muri Kiliziya muri ibi bihe. Imana ikomeza kwihangana, ikaduha igihe ngo duhinduke tuyigarukire, twakire impuhwe zayo zitwinjiza mu buzima budashanguka. Uwumvise neza Ivanjili ya none, atangazwa n’imyitwarire ya Yezu igihe bamubwiye iby’amakuba yari yagwiririye abantu, maze akabasubiza nk’aho ibyo atari cyo kibazo. Kuri Yezu, ari abo bantu bari bishwe na Pilato maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo, ari abari bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, ikibazo gikomeye si ibyo byago byabagwiririye cyangwa se urupfu bapfuye. Ikibazo gikomeye kiri ahandi. Ni yo mpamvu avuga ati “Nimuticuza, mwese muzapfa kimwe nabo!” Mu gihe twebwe abantu dutangira kwibaza uwo tugomba kugerakaho ibyo byago, mu gihe tuboraga tuvuga ngo ntibyumvikana, ni akarengane gakomeye, ni ubugizi bwa nabi budasanzwe kandi bukabije... kandi ni byo koko nta we utababazwa n’ubugome bugirirwa inzirakarengane, nta we utakumirwa yumvise ibibera muri Kiliziya yacu twemera twubaha kandi dukunda cyane, nta we utababazwa n’akarengane kari muri iyi si, intambara abaturage bashorwamo batazisabye (mbese nk’iriya ibera muri Ikrene n’ahandi),... Yezu we, imbere y’ibyo byose, adutumirira kureba kure. Kuri we, hari igiteye ubwoba kurusha ibyo ngibyo. Mu kinyarwanda twavuga tuti “Nta rupfu rubi nko gupfa uhagaze, kuba umupfu wigendera; kubaho utariho”. Ku bakristu, mu gaharanira kurangiza neza ubutumwa dufite rwagati muri bagenzi bacu, duharanira kurwanya ikibi cyose n’aho gituruka hose, duharanira kubohorana, ni ngombwa kumenya ko urupfu rubi ari ugupfa uhagaze; mbese ni ugupfa mbere yo gupfa; kwibera mu bibi utabona ko ari bibi kugeza aho ubyita ibyiza; kwibera cyangwa gupfira mu byaha. Ngurwo urupfu rubi, urupfu dukwiriye kurindana, tugaharanira gutuma abandi bagira ubuzima bwiza busendereye. Ni yo mpamvu Inkuru nziza ya none idusaba kwakira Imana iza idusanga ije kutubohora ngo dushobore kubohorana mu bucakara bunyuranye dushobora kubamo. Nta kindi dusabwa kandi tuburirwa gukora: ni uguhinduka buri munsi, ni ukwisubiraho twakira impuhwe z’Imana kandi tuzigeza no ku bandi.
Bavandimwe, igisibo ni igihe cyiza Kiliziya iduha itwibutsa ikihutirwa kurusha ibindi mu buzima bw’abamera Kristu: kugororokera Imana, guhinduka twakira Ivanjili yo kubohorwa no kubohorana. Igisibo ni igihe cyiza cyo guharanira kurushaho kwegera Imana, twihana, twicuza, kandi twigorora na bagenzi bacu, bityo tukabasha kwakira ubuzima bushya dukesha Yezu Kristu wapfuye akazuka. Kuri iki cyumweru, Yezu araduhamagarira kuva mu bucakara bw’icyaha n’urupfu, maze tugahamya ibirindiro nka Musa na Aroni mu butumwa Imana iduha muri iyi si, duharanira kuba intumwa z’ubuzima n’amahoro muri bagenzi bacu. Muri iki gihe isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo ubukene, indwara z’ibyorezo n’intambara, dukomeze gusenga cyane dutabaza Imana, maze uko yumvise isengesho rya Isiraheli natwe ize ituvune igiriye urukundo rwayo n’impuhwe z’igisagirane byigaragarije muri Yezu Kristu. Uyu munsi, ni we uduhamagarira kwakira ubuzima bw’Imana no kubusangiza abandi. Ni nk’aho atubwira ati « Nyabuneka, mureke kuba abapfu. Mwiba abapfapfa n’abapfayongo ; ahubwo nimube abantu bazima, abantu bitanga bitangira abandi ngo ubuzima busagambe. » Dukomeze kwiragiza Bikira Mariya, we buhungiro bw’abanyabyaha, we utabara abakristu. Bikira Mariya, wowe Mubyeyi w’abakene, ukaba n’Umwamikazi w’amahoro, udusabire.