Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere : Intu 1, 1-11;
ü Zab 47 (46), 2-3.6-7.8-9;
ü Isomo rya kabiri : Ef 4, 1-16;
ü Ivanjili : Mk 16, 15-20
Bavandimwe, none turizihiza umunsi mukuru w’isubira mu ijuru rya
Nyagasani. Amasomo y’uyu munsi aradufasha gucengera iyobera tuzirikana kuri uyu
munsi. Kandi koko aya masomo yose aribanda ku ijambo ijuru. Isomo rya mbere ni ryo rivugwamo iryo jambo inshuro nyinshi.
Riragira riti : “Amaze kuvuga atyo
azamurwa mu ijuru bamureba, maze
igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru babona abantu babiri bambaye
imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati ‘Yemwe bagabo bo mu
Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru’” (Intu 1, 9-11). Isomo rya kabiri na ryo rigaruka kuri
iryo jambo : “Uwari waramanutse ni na we wazamutse mu bushorishori bw’ijuru
kugira ngo aganze muri byose” (Ef 4, 10). Ivanjili nayo ni uko : “Nuko
Nyagasani amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, yicara iburyo bwa se” (Mk 16,
19).
Ese iryo jambo ijuru risobanura iki ? Mu mico hafi ya yose iyo bavuze
ijuru, baba bashaka kumvikanisha aho Imana ituye. Iyo twerekana aho hantu
dutunga urutoki hejuru, dushaka kuvuga ko mu ijuru ari hejuru. Gusa nanone tuzi ko abahanga bavumbuye ko isi yacu yizenguruka,
bityo ahantu hose hakaba hashobora kuba hejuru cyangwa munsi bitewe n’aho isi igeze
yizenguruka. None iyo tuvuga ngo “Dawe uri mu ijuru” cyangwa ngo abacu bapfuye
bari mu ijuru tuba dushaka kuvuga iki? Tuba dushaka kuvuga ko ari hehe?
Mu ijuru si hejuru nk’uko tubitekereza kuko, nk’uko tumaze kubivuga
hejuru y’isi hashobora no kuba munsi yayo kuko yizenguruka. Ikindi ni uko
tunavuga ko Imana yacu iba hose, ikareba hose, ikamenya byose, ikabeshaho
byose. Ibyo rero bitwumvisha ko mu ijuru
atari ahantu, ahubwo ni ukuntu. Ni imimerere y’Imana, si
ahantu ituye kuko aho ituye turahazi neza : ni hose. Dukunda kureba hejuru iyo
tuvugisha Imana cyangwa se tukarambura amaboko tuyerekeza hejuru iyo dusenga.
Na Yezu ubwe yajyaga gusenga akubura amaso akareba hejuru, kuko hejuru ni ho
hadushushanyiriza Imana : icyo kirere tureba ijisho ntirigiheze,
kidushushanyiriza iyobera ry’imiterere y’Imana itagira ibipimo, itagira aho igarukira, iba muri byose na hose, ijisho
ry’umuntu ritashobora kureba ngo riheze n’ubwenge bwe bukaba budashobora
kwiyumvisha imbibi zayo zitagira
imbibi. Kuvuga rero ko Imana ituye mu ijuru (hejuru), ni ukugenekereza no kugerageza
kuvuga iyobera ry’icyo tutazi, tutabonye. Ni nko kubaza umuntu ufite ubumuga
bwo kutabona yavukanye ngo adutandukanyirize amabara : umutuku, umweru,
umuhondo, ubururu, n’ibindi. Ntacyo yashobora kubivugaho kuko amabara abonwa n’amaso
gusa; kandi nta n’ushobora kumusobanurira ibyo ari byo ngo abyumve kuko byumvwa
n’ubireba. Ni ko natwe bitumerera iyo dutekereza ijuru cyangwa se iyo tuvuga
ubugingo bwo mu gihe kizaza; biratugora kuko byombi biri hanze y’igihe n’ahantu
tuba. Twifashisha rero ikigereranyo cy’ahantu twita ijuru, ariko mu by’ukuri si
ahantu (kuko Imana iba hose !), ahubwo ni ukuntu, ni imimerere.
Niba ijuru atari ahantu, akaba ari ukuntu, iyo tuvuga ko tuzajya mu
ijuru biba bisobanura iki? Kujya mu ijuru ni ukujya kubana na Kristu (Fil 1,
23). Ariko rero na none si ugukora urugendo ngo tuzamuke cyangwa tumanuke,
ahubwo ni ukwinjira mu mimerere ya Kristu wazutse. Kujya mu ijuru ni ukuzukana
na Kristu no gusangira na We kamere ye bwite, nk’uko Pawulo mutagatifu abivuga
mu yandi magambo, abibwira Abanyakolosi : “Ubwo mwazukanye na Kristu,
nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana Data;
nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi” (Kol 3, 1). Kujya mu ijuru ni ugusezerera muntu
w’igisazira tukaba abantu bashya, nk’uko Pawulo intumwa akomeza abivuga agira
ati : “Nimuherukire aho kubeshyana kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze
ye, mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura, akamwishushanya,
agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri” (Kol 3, 9-10).
Ibi biratwumvisha ko ijuru turyinjiramo tukiri hano ku isi. Ntabwo
tuzaritaha ari uko tuvanywe muri ubu buzima ngo batwimurire aho riri. Mu mwaka
w’1961 ni bwo umusoviyete wa mbere yakoze urugendo mu isanzure rwamaze isaha
n’iminota 48, agarutse ku isi abwira abakristu, ati : “Ya Mana yanyu muvuga ko
iri mu ijuru ntayihari, kuko ijuru ryose narizengurutse sinayibona”. Nuko umwe
mu bayobozi ba Kiliziya muri icyo gihugu aramubwira ati : “Niba utaraboneye
Imana hano ku isi no mu ijuru ntuzayibona”. Bishaka kuvuga mu yandi magambo ko
ijuru turyinjiramo tukiri muri ubu buzima. Gusa nanone tuzarituramo ku buryo
busendereye mu bundi buzima.
Bavandimwe, ibyo tumaze kuvuga, bituma twibaza uko byagenze Yezu
atandukana n’intumwa ze: ese ko batubwira ngo Yezu yasubiye mu ijuru, kandi
koko, akaba yaratandukanye n’intumwa ze akagenda ntizongere kumubona, ubwo
ntiyavuye ahantu akajya ahandi, bityo koko ijuru akaba ari ahantu, no kurijyamo
bikaba ari ukuva ahantu ujya ahandi. Mu by’ukuri, ugusubira mu ijuru kwa Yezu
si uguhindura ahantu, ahubwo ni uguhindura ukuntu.
Ubuzima bwa Yezu umuntu yabugabanyamo ibice bitatu, tugendeye ku
mimerere ye, cyangwa ku kuntu kwe ko kubaho. Igice cya mbere ni ukuva avuka
kugeza apfuye, icya kabiri ni ukuva azutse kugeza “asubiye mu ijuru”, icya
gatatu ni ukuva “asubiye mu ijuru” kugeza igihe azagarukira.
Mu gice cya mbere imimerere ya Yezu yari nk’iy’undi muntu wese ufite
umubiri. Yari afite aho aba, akagaragara abandi bakamubona, akarya agasinzira,
akagenda, akaba ari ahantu hamwe ntabe ahandi, umushaka akamusanga aho ari
nk’uko bigendekera umuntu wese ufite umubiri.
Mu gice cya kabiri, Yezu yahinduye imimerere. Uko guhinduka kugaragazwa
n’uko abantu bagendanaga na we bamubonaga ntibamumenye (Mt 28, 18; Mc 16, 11.13-14;
Lk 24, 9-11.16.37; Yh 20, 14; 21, 4). Yari yahinduye imisusire. Ntabwo yari
agifite imisusire y’umuntu ufite umubiri nkatwe twese, umubiri we wari wahawe
ikuzo, ku buryo yagaragaraga mu buryo umuntu yavuga ko buvanze, rimwe akagaragara
afite umubiri, abantu bakamukoraho, ubundi agahinduka roho nsa, akinjira ahantu
inzugi zikinze; rimwe bakamuha ifi akayirya nk’umuntu ufite umubiri,
ubundi bakabona arazimiye inzugi
zikinze. Muri iki gice cy’ubuzima bwe rero, igihe yabonekeraga abigishwa be,
yagendaga ahinduranya ukuntu yariho.
Icyo gice cy’ubuzima bwa Yezu Yohani atubwira ko yakimazemo iminsi mirongo ine,
bigaragara ko ari igice cy’agateganyo cyagombaga kumara igihe gito ariko
gihagije kugira ngo abigishwa be bamenyere buhoro buhoro igice cya nyuma
cy’ubuzima bwe yari agiye kubinjizamo.
Igice cya nyuma cy’ubuzima bwa Yezu, nk’uko twabivuze gitangira ku munsi
“w’ijyanwa mu ijuru” rya Yezu. Muri icyo gice, umubiri we urazimira burundu
ntiwongere kugaragara, Yezu agasigara abayeho “buroho” gusa. Aha rero ni ho cya
kibazo cyacu kigaruka : ese Yezu yaragiye? None se yagiye he? Yaba yaragiye
ahantu cyangwa yahinduye ukuntu nk’uko yagiye abikora mu bice by’ubuzima bwe
bwabanje ? Igisubizo ni uko Yezu atagiye, ahubwo yahinduye imimerere ye. Ese ni
iki kitugaragariza ko atagiye ko ahubwo yahinduye ukuntu ko kubaho? Hari ikintu
kidutangaza mu Ivanjili ya Luka. We adutekerereza ku buryo bwe inkuru
y’”isubira mu ijuru” rya Yezu. Tumutege amatwi :
“Hanyuma abajyana ahagana i
Betaniya, maze abaramburiraho amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo Yeruzalemu. Nuko
bagahora mu Ngoro basinziza Imana” (24, 50-53).
Ko dusanzwe tuzi ko amatage ari amatindi, bishoboka bite ko abigishwa ba
Yezu batandukanye na we bakagarukana ibyishimo? Nta muntu n’umwe ushobora
kwishima atandukanye n’inshuti. Impamvu yonyine ishobora gusobanura ibyishimo
by’intumwa Yezu amaze kugenda, ni uko batandukanye
badatanye. Mu by’ukuri Yezu yagiye ku buryo bumwe ariko agumana na bo ku
bundi buryo. Umubiri we warazimiye ariko abagumamo ku buryo bwa roho. Kandi
ubwo buryo bwa roho nibwo bwatumaga bamwumva kurusha uko bamubonaga agifite
umubiri. Ururimi rw’Igifaransa, ku barwumva, ni rwo rwadutiza neza amagambo
meza yo kumvikanisha iki gitekerezo : son
absence spirituelle a donné place à sa présence spirituelle. Après l’Ascension les apôtres découvrent que
désormais Jésus les habite plus
fortement qu’avant sa résurrection.
Ntabwo rero Yezu yagiye. Yahinduye ukuntu abana n’abe, kandi ukuntu kwa
nyuma yo gusubira mu ijuru ni ko gutuma abamwemera barushaho kumwumva no kubana
na we. Igihe cyose rero tuzajya twumva imvugo ngo « Yezu asubira mu
ijuru » ntitukongere gutekereza ko yagiye, ahubwo tujye tumenya ko iyo
mvugo isobanura ko Yezu yahinduye uburyo bwo kubana n’abe, ariko ntiyagiye. Gihamya y’ibyo tuvuga ni
amagambo twumvise mu Ivanjili ya none : « Nuko Nyagasani amaze
kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. Naho bo
baragenda bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo,
kandi ijambo ryabo akarikomeresha
ibimenyatso byariherekezaga » (Mk 16, 19-20). Nyagasani rero yakomeje
kubana nabo ariko mu bundi buryo. Ariko si ibyo gusa…
Igisobanuro cy’umunsi mukuru wa Asensiyo ni ayo mahitamo ya Yezu yo
kubana n’abe buroho gusa. Uko kuntu Yezu abayeho ni ko kurimo amahirwe menshi ashoboka
yo kubana na We ku buryo bworoshye kandi bwuzuye. Koko rero, mbere yo gupfa, Yezu agifite
umubiri, yabaga ahantu runaka. Umushaka wese yagombaga kumusanga aho ari,
hahandi yazengurukaga mu nsisiro no mu mijyi yo mu Galileya yigisha, muri
Samaliya aho yanyuraga cyangwa i Yeruzalemu igihe yabaga yagiyeyo. Ariko kuva
Yezu « asubiye mu ijuru », yahawe ububasha bwo kubera hose icyarimwe.
Ntawe ukijya kumushakira kure iyo muri ibyo bihugu yabagamo, ahubwo yatashye
iwacu. Yezu yasubiye mu ijuru none nta we uzongera kuvoma kure, nta we uzongera
kurahura kure, nta we uzongera gutashya kure. Iwacu habaye i kambere mu
Mana !
Padiri Théodose Mwitegere