Amasomo matagatifu
tuzirikana
ü Isomo rya mbere:
Dt 4, 32-34. 39-40;
ü Zaburi: Ps
33(32), 4-5,6.9, 18-19, 20.22.
ü Isomo rya
kabiri: Rm 8, 14-17;
ü Ivanjiri: Mt
28, 16-20
Bavandimwe, ku cyumweru
cya mbere nyuma ya Pentekosti, Kiliziya Gatolika Ntagatifu ihimbaza Umunsi
Mukuru w’Ubutatu Butagatifu; nukuvuga Imana data, Imana Mwana, Imana Roho
Mutagatifu.Ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ya Nyagasani iba mu gihe gisanzwe
cy’umwaka wa Liturujiya.
Kuba Kiliziya, ubwayo
ihimbaza iryo Banga ry’Imana, uko yatwihishuriye nyuma ya Pentekosti, ni uko,
igihe Roho Mutagatifu amanukiye ku bemeye Yezu Kristu, nk’uko yari
yarabibasezeranyije, aribwo Imana yari ishoje Umugambi wayo wo kwimenyesha no
gukiza abantu; maze Kiliziya nayo itangira ubutumwa bwayo, bwo guhamya iyo
Nkuru Nziza ku isi yose.
Interuro y’indirimbo
y’intangiriro y’Igitambo cya Misa iragira iti: “Nihasingizwe Imana Data,
n’Umwana w’ikinege w’Imana, kimwe na Roho Mutagatifu, kubere impuhwe yatugiriye’’.
Aya magambo abumbatiye Ibanga ry’Imana yatwihishuriye, ikinjira mu mateka
y’ubuzima bwacu.
Iyo Imana itaza kwihishura, ngo itumenyeshe
iryo Banga ryayo, abantu bari gukomeza bakayitekereza uko bishakiye, bakurikije
imyumvire yabo, bakayishakira aho itari, bakayitekereza uko itari, bakayumva
bakurikije ibitekerezo byabo, byinjiwemo n’umwijima w’icyaha.
Niyo mpamvu, Isomo rya
mbere dusanga mu gitabo cy’Ivugururamategeko riratumenyesha ko Uhoraho Imana
ariwe wafashe icyemezo cyo kwihitiramo abantu bamwe, akabigaragariza nk’Imana imwe
rukumbi kandi ko nta yindi Mana ibaho. Abamumenye bahamagarirwa kurushaho
kugirana na we umubano wihariye ushingiye ku gukurikiza inzira nziza yabashushanyirije:
« Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho niwe
Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho… » (Ivugur, 4, 39).
Ni ukuvuga ko za mana
zindi abantu b’icyo gihe bemeraga zitabaho: imana y’inyanja, imana y’intambara,
imana y’urukundo n’ukurumbuka, imana y’uburanga,imana ya divayi n’ubusinzi,
imana y’ukuzimu n’urupfu ….
Kubera ko uwo muryango wa
komeje gushidikanya kubitangaza Imana iwugirira, Imana Data yatwoherereje
Umwana wayo w’ikinege, kandi iduhishurira Roho Mutagatifu, “Uturuka kuri Data
na Mwana, usengwa agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana” (Reba Indangakwemera
ya Kiliziya Gatolika Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, ku rupapuro
rwa 476). Turasabwa rero kuyoborwa na Roho w’Imana kugira ngo tube abana
b’Imana. Kandi rero ntitwahawe roho y’ubucakara idusubiza nanone mu bwoba,
ahubwo twahawe roho itugira abana bishingiwe kibyeyi nkuko tubisanga mw’isomo
rya kabiri ry’uy’umunsi.
Interuro y’Isengesho
rikuru ry’Ukaristiya, ikoreshwa ku Munsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, ihamya
Iyobera ry’Ubutatu Butagatifu, igira iti:
“Dawe Nyir’ubutagatifu,
Mana ishobora byose, ugahoraho iteka: Hamwe n’Umwana wawe w’ikinege na Roho
Mutagatifu, uri Imana imwe rukumbi, ukaba na Nyagasani umwe gusa. Na none si mu
bwiharire bw’imimerere yawe bwite, ahubwo ni mu Butatu buhujwe na Kamere imwe
rukumbi’’.
Ese ubutatu butagatifu
tubukoresha hehe mu bukristu bwacu?
1.
Mu masengesho yacu
ya buri munsi.
Ku bakiristu gatolika,
iteka iyo dutangira isengesho ryacu cyangwa turisoje dukora ikimenyetso
cy’umusaraba tugira tuti: “Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho
Mutagatifu”. Yewe kuri bamwe n’iyo
bahuye n’ikintu giteye ubwoba, ikintu gitambutse imbaraga zabo, ikintu gihita
kibabangukira hafi ni ugukora ikimenyetso cy’umusaraba.
Ikimenyetso cy’umusaraba
dukora duhamya Ubutatu Butagatifu, ni ikintu gikomeye ku mukiristu gatolika. Ikimenyetso
cy’ umusaraba cyo ngera kudufasha kwemera ko Imana data yaturemye, umwana woyo akaducungura,
roho mutagatifu akatuyobora.
2.
Mu masakaramentu
Iyo usesenguye neza amasakaramentu
duhabwa muri kiliziya uko ari arindwi, usanga hafi ya yose tuyayimbaza mu
butatu butagatifu. Reka tuvuge kuri amwe muri yo.
·
Batisimu
Mu ivanjili, ubwo Yezu
yoherezaga aba cumi n’umwe mu butumwa, yarababwiye ngo “Nimugende mwigishe amahanga
yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana, na Roho Mutagatifu”. Aya magambo dusanga mw’ivanjiri arongera ku
twibutsa akamaro k’ubutatu butagatifu mw’isakaramentu rya batisimu.
·
Penetensiya
Mw’isakaramentu rya
penetensiya, ubutatu butagatifu bugaragara igihe umusaseridoti ari gutanga
abusorisiyo agira ati “Imana data nyir’impuhwe ibigirishije urupfu n’izuka by’umwana
wayo Yezu krisitu yiyujuje n’isi yohereza roho mutagatifu gukiza abantu ibyaha”.
Ibi biratwumvisha neza ko, nkuko duhabwa ubuzima bushya bw’abana b’Imana muri
kiliziya mu butatu butagatifu, ninako dusubizwa ubwo buzima igihe bwononekaye bitewe
n’icyaha binyuze mw’isakaramentu rya penetensiya.
·
Ugukomezwa
Mw’isakaramentu ry’
ugukomezwa, ubutatu butagatifu tubwumva
neza igihe abakomezwa bahabwa roho mutagatifu uturuka kuri data no kuri
mwana. Ibi Kandi bigaragaza ubumwe aba persona batatu bafitanye mu gucungura
muntu.
·
Ugusigwa kw’abarwayi
Mugusigwa kw’ abarwayi,
ubutatu butagatifu bwigaragaza igihe umurwayi ari guhabwa umugisha aho
umusaseridoti asaba Imana data guha umugisha umurwayi, igihe umusaseridoti
asaba umwana w’imana gukiza umurwayi n’igihe umusaseridoti asabira umurwayi ku
murikirwa na roho mutagatifu.
·
Umusaseridoti
lMw’isakaramentu ry’ubusaseridoti,
ubutatu butagatifu bugaragara igihe umwepisikopi ari kuvuga isebgesho ry’iyegurira
Mana n’igihe abasaseridoti bari gukora imirimo ibagenewe: kwigisha, kuyobora no
gutagatifuza.
Ese twebwe ng’abakirisitu
ubutatu butagatifu buratwigisha iki?
·
kunga ubumwe.
Mu nyigisho ze, Yezu
Kristu yaduhishuriye ubwo Bumwe, afitanye na Data, ndetse na Roho Mutagatifu.
Ku Bumwe afitanye na
Data, Yezu Kristu aragira ati: “Unyemera, si Jye aba yemeye, ahubwo abayemeye
Uwantumye “(Yh 12, 44), akongera ati: “Uwambonye aba yabonye na Data” (Yh 14,
9b); “Ndi muri Data na Data akaba muri.” (14, 10a.11a); “Nakomotse kuri Data,
maze nza mu nsi, none mvuye mu nsi nsanga Data.” (Yh 16, 28).
Ku bumwe Data, wunze
ubumwe n’Umwana We Yezu Kristu, afitanye na Roho Mutagatifu, Yezu abuhishura
agira ati: “Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni We
uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose” (Yh 14, 26); akongera
ati: “Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri
Data, naza azambera umugabo” (Yh 15, 26). Izi ngingo zombi zigaragaza ubumwe
budatana Data afitanye na Mwana, na Roho Mutagatifu uko yabihishuye, bakaba
Imana Imwe iteka ryose.
Ubu bumwe rero bugomba
kuturanga mu ngo zacu, mu bavandimwe bacu, mubaturanyi bacu, mu miryangoremezo yacu,
mu bakozi bacu; ese umugabo cyangwa umugore uhisha umugore cyangwa umugabo we
imitingo afite abayunze ubumwe n’umugore cyangwa umugabo we?
Ese abapadiri cyangwa
abihayimana babana mu rugo ariko buri wese akagira gahunda ze baba bunze
ubumwe?
Aha buri wese yashyiraho
n’izindi ngero zigaragaza uburyo abantu babana batacyunga ubumwe.
Twese tuzi ukuntu iyo
ubumwe bubuze havuka ibibazo byinshi. Twavuga ngo gucana inyuma kw’
abashakanye, gusigana mu butumwa dukora, kwihugiraho, kwigunga, kwicana,
kubeshyanya, kuba amakoko…
Twese turasabwa kunga ubumwe
budatana nkuko Imana Data ifitanye ubumwe n’Imana Mwana hamwe n’Imana Roho
Mutagatifu…
·
Kurangwa n’urukundo
Bakiristu bavandimwe,
kuri uyu munsi duhimbazaho Ubutatu butagatifu, turasabwa kurangwa n’urukundo
nyarukundo nk’ururanga Imana mu Butatu butagatibu. Ni Urukundo Rusa, rumwe
rutigera rutegereza inyungu bibaho. Urwo Rukundo nabe arirwo rutaha mu ngo
zacu, nabe arirwo ruturanga mu baturanyi bacu, mu bavandimwe bacu, mu bo
dukorana. Yezu duhabwa muri Ukaristiya ntagatifu mu kimenyetso cy’umugati, niwe
wagaragaje urukundo rwa kivandimwe, rwatumye agera n’aho yitanga, atwihaho
ifunguro. Nitumusabe natwe aduhe urwo urukundo, maze ruganze mu mitima yacu, mu
ngo zacu, mu gihugu cyacu, mu karere kacu, ku isi yose, ubu n’iteka ryose
Padiri Jean Claude HAKIZIMANA