^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE, UMWAKA B, TARIKI YA 10/11/2024

Publié par: Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: 1 Bami 17, 10-16

ü  Zab 146 (145)

ü  Isomo rya kabiri: Heb 9, 24-28

ü  Ivanjiri: Mk 12, 38-44

Umuntu nyamuntu arangwa n'ibintu 2 by'ingenzi aribyo: Ubumuntu n'Ubuntu.  Amasomo matagatifu  yo kuri iki cyumweru aradufasha kubizirikanaho. Mu isomo rya mbere baratubwira umugore w'umupfakazi wagiye kuzanira amazi Umuhanuzi Eliya ku buntu. Uwo mugore kandi yahaye Umuhanuzi Eliya umutsima ku buntu. Uwo mugore kandi yacumbikiye umuhanuzi Eliya ku buntu.

Muri iyi minsi umuco w'ubuntu ugenda ukendera hirya no hino ku isi. Umuco w'ubuntu wasimbuwe na Urampa angahe? Urampa angahe kugira ngo njye kukuzanira amazi yo kunywa? Urampa angahe kugira ngo njye kuguhekera umurwayi? Urampa angahe kugira ngo njye kukurwariza umurwayi? Urampa angahe kugira nkurangire inzira? Urampa angahe kugira ngo nkucumbikire? Umubyeyi atuma umwana we amazi, umwana akamubwira ngo urampa angahe?  Umugabo arasaba umugore bashakanye kumuha service, umugore agasubizaa ngo arampa angahe? Bavandimwe iyo nta buntu bugihari, burya n'ubumuntu buba bwagiye. Twongere twige umuco wo kugira ubuntu n'ubumuntu.

Ivanjili yo kuri iki cyumweru igizwe ni ibice 2 by'ingezi ariko byuzuzanya . Igice cya mbere, Yezu aratubwira Umuntu wabuze ubuntu n'ubumuntu. Yezu akatubwira ko tugomba kwirinda abantu nkabo.  Umwanditsi w'Ivanjili yavuze ko uwo muntu yari Umwigishamategeko. Umwigishamategeko yabaga yaraminuje mu byanditswe bitagatifu, ashinzwe kubisobanurira abandi. (Twamugereranya n'umuntu ufite impamyabumenyi y'ikirenga muri Bibiliya.)  Ikibabaje ni uko kubisobanurira abandi yarabikoraga, ariko kubikurikiza byaramunaniye. Yabuze ubuntu n'ubumuntu. Kuko ngo icyabo ari ugusenya ingo z'abapfakazi!!!!!!!!!!! birababaje. Muri ino minsi wumva abanyamasengesho babaswe n'ubusambanyi ndetse n'izindi ngeso mbi nyinyinshi. Muri ino minsi isi yacu ifite abigisha benshi, bahabwa cyangwa biha amazina meza cyane: ba Apôtres, ba Prophètes, Abanyamavuta, ba Bishop, n'andi mazina aremereye. Amazina si cyo kibazo.  Ikibabaje ni uko hari bamwe muri bo badakurikiza ibyo bigisha. Ibikorwa byabo bigahindukira bigasenya inyigisho zabo. Ugasanga nibo basenya ingo z'abashakanye, abayoboke babo bakabahindura indaya zabo, bagacyura abapfakazi bitwaje ubufasha babagenera,  nibo bahindutse abatekamutwe, nibo bahindutse abambuzi, nibo bahindutse abasinzi, n'ibindi bibi byinshi ..... bataye ubumuntu n'ubuntu. Niba wumva ubarizwa muri icyo cyiciro, hinduka. Kuko uyu munsi niwowe Yezu arimo atunga itoroshi. Ntudahinduka, umva icyo Yezu yavuze: « Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi. » ( Mk 12,40).

Igice cya kabiri cy'Ivanjili, Yezu aratwereka urugero rw'undi muntu ugira ubuntu. Nawe ni umupfakazi w'umukene. Umwanditsi w'Ivanjili aragira ati «Yezu yari yicaye mu Ngoro y'Imana, ahateganye n'ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura». yego ni byo koko Yezu yitegereza uko dutura. Yezu areba byose. N'igihe dutura aba atubona. N'igihe twanze gutanga ituro ryo gufasha Kiliziya twitwaje ko ntacyo dufite aba atubona. Nuko ngo Yezu arareba, abona  abakungu benshi  bashyiragamo byinshi. Ngo maze haza umupfakazi w'umukene, ashyiramo uduceri tubiri. Umupfakazi w'umukene ariko wuzuye ubuntu! Gukena kubi ni ukubura ubuntu. Kandi gukena ntibibuza umuntu kugira ubuntu. Hari abakene bagira ubuntu, ariko kandi hari n'abakungu batagira ubuntu n'ubumuntu. Dushobora kuzirikana Ivanjili ivuga iby'umuntu w'umukungu n'umukene wasabirizaga witwaga Lazaro (Luka 16,19-31). Muri icyo gikorwa cyo gutura hari ikintu cyakoze ku mutima wa Yezu, maze ahitamo kugisangiza abigishwa ati “Ndababwira ukuri: Uriya mupfakazi w'umukene yarushije abandi bose gutura. Kuko bariya bose bashyizemo ku by'ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.”

 

Bavandimwe, uriya mupfakazi w'umukene   yashoboraga gutura igiceri kimwe agasigarana ikindi, akabona icyo aza kwifashisha asubiye mu rugo, ariko yahisemo gutanga ibyo atunze byose.  Uriya mupfakazi w'umukene yashoboraga gutekereza ko akennye, ntatange ituro. Uriya mupfakazi w'umukene yashoboraga kuza aje gusabiriza, Uriya mupfakazi w'Umukene yashobora kutaza no gusenga yitwaje ko atabonye umwambaro mwiza n'ibindi.  Uyu mupfakazi w'umukene afite icyo yigisha abantu baciye bugufi, abakene, abatabasha kubona ifunguro rya buri munsi, cyangwa abaribona byabagoye, afite icyo yigisha abashomeri, afite icyo yigisha abahembwa umushahari muto. Gukena ntibikakubuze kugira ubuntu n'ubumuntu. Gukena ntibikakubuze kuzuza inshingano zawe muri Kiliziya.

Uyu mupfakazi atwigisha kurenga inzitizi zose  zishobora kutubuza guhura n'Imana. Uyu mupfakazi w'Umekene wo mu Ivanjili ya none hamwe n'umupfakazi w'Umukene wo mu isomo rya mbere ni ingero nziza z'uko abantu baciye bagufi, bafite ubushobozi bucyeya, bashobora kwitagatifuza bigakunda muri bicyeya Imana yabahaye. Ibyo dutunze byose byaba bicye cyangwa byinshi dushobora kubikoresha neza bikatuzanira umugisha. Turangamire Yezu we wagize ubuntu busumbye ubw'abantu bose akitanga ku buntu nk'uko Isomo rya kabiri ryabitumbwiye.

 

Roho Mutagatifu adushoboze, aduhe imbaraga zo kuvoma mu masomo y'uyu munsi inyigisho zubaka ubukristu bwacu. Umubyeyi Bikiramariya adusabire.

 

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Diyosezi ya Nyundo

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka