^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 6 GISANZWE, UMWAKA C, TARIKI 16/02/2025

Publié par: Padiri Anaclet AKARIKUMUTIMA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya 1: Yer 17, 5-8

ü  Zab 1, 1ab, 2, 3, 4.6

ü  Isomo rya 2: 1 Kor 15, 12.16-20

ü  Ivanjili: Lk 6, 17.20-26

Mu buzima bwa buri munsi duhora dushakisha icyaduhesha umukiro. N’ubwo usanga akenshi tuwushakira aho utari, nyama biterwa no guhitamo nabi, kuko icya duhesha umukiro ndetse n’aho umukiro ubwawo uganje haba hari imbere yacu. Ibi bitwere ko mu nzira tunyuramo icyiza n’ikibi bibangikanye, nyamara Imana ikaba yaraduhaye ubushobozi bwo kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi. Amasomo y’uyu munsi arongera kutugarura kuri uwo muco mwiza wo kumenya guhitamo kandi tugahitamo icyiza. Ingingo nterahirwe ni zo ziradufasha uyu munsi kuzirikana no kumenya aho dushakira umukiro. Ijambo “Murahirwa” rikurikiwe na “Muragowe” aradufasha kurushaho kwinjira mu mugambi w’Imana wo kudukiza. Iyi mvugo ya Yezu Kristu yegereye bya hafi iyo isomo rya mbere ryakoresheje “Aravumwe” na “Arahirwa” bitubere impamvu yo kumenya guhakana inzira y’ikibi cyose no kwerekeza imitima yacu kuri Kristu wazutse kuko ari We soko y’Amizero yacu nk’uko isomo rya kabiri ryabigarutseho.

Ni kenshi usanga mu buzima bwa muntu ibikorwa bye bipimiye mu mahirwe bikaba ikimenyetso cy’uko Imana yigaragaje mu buzima bwe. Ku buryo hari abakora bagerageza amahirwe yabo, ibikorwa bakabisasiza ayo mahirwe bafite. Yewe n’inzira bashobora guhitamo kunyura bayiragiza amahirwe bazahura na yo. Nyama duhereye ku ivanjili ya Luka turi kuzirikana, amahirwe aherekeza ibikorwa. Ni yo mpamvu iyi vanjili yanditswe na Luka iduhaye gusubiza amaso inyuma mu bikorwa byacu byongera kutwerekeza ku ihirwe ry’Ingoma y’Ijuru. Ayo mahirwe ntatana n’amahoro arambye Yezu yaje kutumenyesha. Yamanutse mu ijuru atuzaniye amahirwe y’Ijuru. Uyu munsi aramanuka (Lk 6,17) agira ngo atwereke ko yifuza kutwegereza umukiro w’Imana, ashaka ko tuwakirana umutima utaryarya.

Luka iyo avuga izi ngingo 4 nterahirwe yongeraho n’izindi 4 zatubuza iryo hirwe ry’Ijuru, mu gihe Matayo we yigisha ingingo 8 zibanda ku ihirwe riduteganyirijwe mu Ijuru igihe cyose dukurikije ugushaka kw’Imana; bombi bagahurira mu kumenya guharanira ihirwe ry’ijuru twitegurira hano ku isi. Ni ubuzima Imana iduhamagarira kumenya.

Byose bishingiye ku rukundo Imana ikunda abantu bose kugeza no ku baciye bugufi dore ko ari bo izi ngingo zigarukaho: abakene, abashonji, abarira, abatereranywe n’isi ya none Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII yongera kugarukaho mu nyandiko ye ya gishumba Pacem in Terris ihigika icyiza, ikarwanya ukuri n’ubutabera, igatererana abatishoboye. Iyi si ni yo Papa agarukaho adusaba kuyisabira kugira ngo amahoro ya Kristu ayituremo. Umukristu wese agomba guhora yifuza ko yabaho mu ihirwe ry’Ijuru. Ariko se yabigeraho ate? Dufite amizero ko ubu buzima budutegurira kwinjira mu ngoma y’Ijuru. Ariko ayo mizero yacu ashingiye kuki? Muri uru rugendo rwa Yubile y’impurirane, twongeye kugaruka ku isoko y’amizero yacu. Ni kuri Yezu Kristu. Imwe mu nkingi z’amizero dufite ni ukwakira imibabaro duhura na yo mu buzima bwacu (tubisanga mu ibaruwa y’Abepiskopi: Duhimbaze Yubile uko bikwiye turangamiye Kristu, soko y’Amizero, Ubuvandimwe n’Amahoro,  no 23). Izi ngingo nterahirwe zongera kubishimangira zidushishikariza kwakira ingorane duhura na zo mu buzima bwo kogeza Ingoma y’Imana kuko zidutegurira kwakira ikuzo ryayo (Lk 6, 22-23). Uwo arahirwa kuko yiteganyirije ubukungu mu ngoma y’Ijuru.  Kuba iyi vanjili igaruka no ku bagowe, ni ukugira ngo buri wese yumve ko azahemberwa icyo yakoze. Hari abapfunyikiranwe n’ubukungu bw’Isi bwibagirwa Imana, ibikorwa bwabo bikabahuma amaso. Ibikorwa byacu ni byo bidushinja imbere y’Imana. Ikigaragara ni uko umuntu ashobora gukora agira ngo ari kubaka kandi ari gusenya kugeza n’aho yisenya ubwe. Ngiyo impamvu y’amagorwa ye.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Yeremiya yabishimangiye asubira mu magambo y’Uhoraho ubwe. Aratwibutsa ko muntu agomba guhora yibuka Umuremyi. Kwibuka uwakuremye ni ko kwakira ubuzima akuzanira. Nyagasani yifuza ko twamwegurira imitima yacu ni yo mpamvu aduhamagarira kumwakira. Ntahandi twarongera ubuzima nyabuzima hatari muri Nyagasani. Nimucyo twiyake ibikorwa by’umubiri ahubwo turangwe n’ibikorwa bya roho kuko ari byo bituyobora ku Mana. Umutima w’umuntu uharanira ibyiza naho umubiri wo ukagira intege nke (Mt 26,41).  Nyamara Uhoraho ntajya atererana abamwiringiye. Hari benshi bayobotse ibigirwamana bizera ko ari ho bazabonera umukiro kandi ahatari ubuzima nta mukiro ushoboka. Uwiringiye imbaraga z’abantu cyangwa iby’isi, ubuzima bwe buba buri mu kaga. Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana (Lk 12,21).  Nyamara abo Nyagasani abereye ikiramiro bahorana ubuzima busagambye kandi bukera imbuto.

Nyagasani ni we soko y’ubuzima kandi ni na We bugomba kuganaho. Ngayo amizero yacu. Twizera ko ubu buzima budutegurira ubw’ijuru bushingiye ku rupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Ni yo mpamvu ibikorwa byacu bigomba guhora iteka bitwerekeza ku bugingo bushya muri Yezu Kristu. Amizero yacu ashingiye kuri Yezu We uduhamagarira ubuzima bushya nyuma y’ubu buzima bwa hano ku isi. Pawulo intumwa ashishikariza Abanyatesaloniki kudahera mu bujiji ku byerekeye abapfuye agamije kubarinda ishavu nk’abandi batagira icyo bizera (cf.1Th 4,13). Ni byo akomeza kwibutsa n’Abanyakorinti kuko ubwo buzima tuburonkera mu kwemera. Ni yo mpamvu twamamaza urupfu n’izuka kuko twizera kuzicarana na We  mu bwami bw’ijuru. Dusabe Imana kuduhumura amaso y’umutima kugira ngo tubone ubwo buzima bushya twazaniwe na Yezu Kristu wazutse maze akomeze atubere isoko y’Amizero, Ubuvandimwe n’Amahoro.

Padiri Anaclet AKARIKUMUTIMA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka