Amasomo matagatifu:
BaKristu
bavandimwe, twebwe twese abacunguwe na Kristu
wababaye, agapfa, agahambwa kandi akazuka, dukomeje guhimbaza ibyishimo bya Pasika,
tukaba tugeze ku munsi wa munani ari nawo wa nyuma muri ya minsi umunani
duhimbazamo Pasika nkaho ari umunsi umwe. Iki cyumweru cya 2 cya Pasika kandi,
cyitwa icyumweru cy’Impuhwe z’Imana
nkuko byasabwe na Yezu ubwe, ubwo yiyerekaga umujakazi We Mama Faustina, nyuma
bikemezwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya . Ni
icyumweru cyarahariwe Kristu Nyirimpuhwe
wazutse, kugira ngo bitubere umwanya wo kumuha ikuzo kurushaho, no kumushimira
inema ubucunguzi bwe bwaturonkeye.
Ni
yo mpamvu amasomo matagagatifu yo kuri iki cyumweru aje kutwigisha uburyo Kristu
wazutse adahwema kwiyereka abasonzeye kumubona, akatwigisha kandi urugendo
ushaka ku mubona ahamagariwe gukora, ndetse n’imibereho mishya iranga uwahuye na We. Mu ivanjili, twumvise
ukuntu Yezu yiyeretse abigishwa be kuri Pasika Tomasi adahari, hanyuma akagaruka
ku munsi wa munani noneho Tomasi nawe ahari. Uku kubura kwa Tomasi ku munsi wa Pasika,
ntitwabitindaho kuko Ijambo ry’Imana ritadutangariza aho yari yagiye. Cyakora
ukubura kwe hari icyo twabyigiraho. Wabona wenda yari yagiye gushakira Yezu aho
atari, nkuko natwe kenshi bitubaho! Cyangwa se akaba yari yaciwe intege n’ibyo
yari yabonye, hanyuma akigira mubyo yumva byamuha ibyishimo nkuko natwe
bitubaho kenshi. Reka twekwita kuho yari yagiye n’ibyari byamujyanye, ahubwo
duhe agaciro kuba yaragarutse aho yagombaga kuba, ndetse tugahe n’icyemezo
yafashe amaze kumva ko Yezu yazutse. Nkuko twabyumvise, Tomasi amaze kubwirwa
ko Yezu yazutse, inyota yo gushaka kumubona yahise yiyongere maze yiyemeza kutazigera
Yemera ataramubona. Yezu niko kumwiyereka, maze Tomasi ahita ahanika ahamya
ukwemera ati “Nyagasani Mana yanjye”. Yezu na We ati “wemejwe nuko umbonye,
hahirwa abemera batabanje kwirebera”.
Bavandimwe,
aba bahirwa Yezu avuze ni twebwe, kuko ukwemera kwacu tugukesha kuba intumwa
zaremeye izuka, zikaryamamaza, none ubu akaba ari njyewe nawe duhamagariwe kuba
abahamya b’uwazutse. Kristu wazutse ari
rwagati muri twe, ashaka kwiyereka abe bose, niyo mpamvu abiyemeza gutera
intambwe imwe bamushaka, We ahita atera 99 zisigaye akababishurira.
Ku
bw’ibyo, ni twibuke ko ababatijwe twese, twagiranye igihango na Yezu nk’uko na Tomasi
yakigiranye na We igihe atorewe kuba intumwa. Kudakomera mu butore bwacu
dukesha batisimu, bitujyana kure y’ugushaka kw’Imana. Yezu yadushakira mubyo
yaduhamagsriye kubamo akatubura nkuko yabanje kubura Tomasi. Gusa igishimishije
ni ukuntu Tomasi yagarutse mu nteko yahamagariwe kubamo, agasanganizwa inkuru
nziza, yayibwirwa akumva irenze ubwenye bwe, agahita yiyemeza gutangira
urugendo rwo gushaka ukuri ku nkuru nziza yabwiwe. Tomasi uzi neza urupfu Yezu
yapfuye, rwose afite ishingiro ryo gushidikanya ku izuka rye. Ariko gushaka guhinyuza, bitumye Yezu amwiyereka.
Bavandimwe,
ushaka kubona Yezu ntamwiyima kandi usonzeye impuhwe ze, azimusesekazaho.
Ibigeragezo n’intege nke zacu iyo biduteye gushidikanya, Yezu aba ari kumwe
natwe ategeje ko tumutabaza kugira ngo atugaragarize ikuzo rye. Twibuke ko yadusezeranyije
guhorana natwe kugeza igihe isi izashirira! Yifuza guhorana na buri wese muri
twe, ku buryo ahora ategere ko tumushakashaka kugira ngo atwishurire. Mbese
ntajya agamburuzwa n’intege nke zacu cg ukunangira umutima kwacu. Erega
bavandimwe, niba Imana yariyoroheje ngo idukize, dukwiye guhora tuzirikana ko
utaziyoroshya ngo yumve akeneye ubuvunyi bwa Yo, kwakira umukiro ukomoka ku
izuka bizamugora. Mu kinyarwanda bavuga ko amaboko ataresha ataramukanya!
Ubwiyoroshye bw’Imana dusanga henshi no kuri benshi mu mugambi wo gucungura
muntu, bugamije kutwigisha ko mwene muntu aciye bugufi bihagije, bityo ikuzo
yifitemo akaba arikesha umuremyi we. Yezu iyo aba akora nk’abantu, nyuma yo
kuzuka mbere yo kwiyereka ba Mariya Madalena n’intumwa, yari guhera kwa Pilato
no kubishi be kugira ngo bakangarane. Nyamara n’abashungereye urupfu rwe ntawe
tubwirwa wamubonye. Yiyeretse gusa abamugaragarije urukundo.
Ikindi
nkuko bigaragara, uhuye na Kristu wasutse, ntahinduka gusa ahubwo
aranahindukira akajya guhamya ko Kristu ari muzima. Biragaragarira mu mibereho
y’abaKristu ba mbere twumvise mu isomo rya mbere. “Imbaga y’abemera yari
ifite umutima umwe n’amatwara amwe , kandi nta n’umwe w’ibwiraga ko icyo atunze
cyose ari icye bwite, byari rusange kuri bose”. Ibi, bigamije kutwigisha ko uwahuye na Kristu
wazutse, ahora azirikana ko icyo ari cyose n’ibyo atunze byose abikesha Imana, bityo
akabasha kugenga byose mu gushaka kw’Imana. Byose bigakoranwa ubugwaneza. Ibi
bishobokera gusa uwifitemo urukundo rw’Imana n’abayo nkuko Yohani yabitubwiye
mu isomo rya kabiri.
Ngaho
rero, ni twongere tuzirikane amesezerano yacu ya batisimu, tuzirikana kandi ko twese
abemera twabatirijwe mu rupfu n’izuka bya Kristu. Uko dusohoza aya masezerano,
bigaragarira mu mibereho yacu ya buri munsi, binyuze mu mihamagaro inyuranye
twakiriye nko kwiha Imana, ugushyingirwa, ubusaseridoti nyobozi, ndetse tutibagiwe
no kwitangira abandi mu mirimo inyuranye! Ariko abenshi twikoreye ikizami cy’umutimanama,
twasanga ibiranga abana b’imana isomo rya mbere n’irya 2 byadutangarije bitaturanga
ku buryo bwuzuye. Niba rero, ibikorwa n’imibereho byacu bidahamya ko turi abana
b’Imana byuzuye, nitwemere ko kwitwa abana bayo tubikesha impuhwe zayo, tubonereho
n’impamvu yo gushimira Imana izitugirira ubudahwema. Ikindi, dukwiye guharanira
guhora tuzisonzeye kuko zituremarema. Uziringiye akaziyambaza zimusesekazwaho,
nk’uko magnificat itubwira ko zisesekarizwa
abamutinya bo mu bihe byose. Kugira ngo tubyumve neza, reka dufate
ingero ebyeri z’abazigiriwe dusanga muri Bibiliya: rumwe turufate mu isezerano
rya cyera, urundi mu isezerano rishya.
Mu
mateka y’isezerano rya cyera twumvamo abicanyi babiri Imana yagiriye impuhwe,
ariko ntibazakire kimwe. Hari Gahini wagiriye ishyari umuvandimwe Abeli bigera
aho amwica, Imana imubajije umuvandimwe we aho ari, Gahini anangira umutima
atsimbarara ku kibi yakoze bimuviramo urupfu. Undi, ni Dawudi wambuye Uriya umugore
we, mugusisibiranya icyaha cye, agerekaho no kwicisha Uriya. Nubwo yari
yagerekeranyije ibyaha, Imana ibimubajije, yahise arizwa n’icyaha cye, yambura
ikamba yambara igunira, ava kuntebe ya cyami yivuruguta mu ivu yicuza ibyaha,
none ubu yitwa sekuru wa Yezu! Mu isezerano rishya, reka tuvuge kuri Petero na
Yuda. Petero yihakanye Yezu, Yuda we, aramugambanira. Aba bagabo, buri wese
y’ibukijwe icyaha cye, ndetse Yezu udashaka kugira uwo azimiza, agaragariza
Yuda urukundo Nyampuhwe igihe basangiraga n’igihe yamusomaga. Nyamara Yuda abura
ubwiyoroshye bwo kwakira Impuhwe yarimo agirirwa, ubu Imana ye niyo azi aho
ari. Naho Petero amaze kwihakana
umukunzi, Yezu yamurebanye indoro yuzuye Impuhwe, yicuza arira yakira, impuhwe
yagiriwe, bityo aba yegukanye gushingwa Kiliziya no guhabwa imfunguzo z’ijuru.
None rero bavandimwe, unyotewe kuzahabwa karibu na Petero, ajye agenza nka we. Uwiyumvamo ko ari
intungane, aribeshya, kuko izi ngero ziratwereka ko ubutungane bwa muntu
bukomoka ku guca bugufi akakira impuhwe yagiriwe.
Mbere
yo gusoza, tuzirikane ko turi guhimbaza umutsindo w’ubuzima (Pasika)
n’icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, mu gihugu cyacu twibuka kushuho ya 30 Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu gutura Kristu wazutse abazize Jenoside
yakorewe Abatutsi, twebwe twese abemera n’Abanyarwanda muri rusange, dusabe Yezu
wazutse kudutsindira urupfu maze yomore abagifite ibikomere kandi abakomereze
ukwemere bizere izuka. Yezu wazutse aradukunda, adufiteye impuhwe. Nikimenyimenyi,
igihe yabonaga tugiye korama, yatwoheheje umubyeyi We kutuburire, ku buryo
amarira turira ubu, Umubyeyi Bikiramariya yayarize mbere yacu nkuko tubisanga
mu butumwa bwa Kibeho. Bavandimwe, ni twiyemeze gutera intambwe yo gushaka Yezu
watsinze urupfu, azatwereka uruhanga rwe maze dukire. Uko
yahiritse ibuye ryari rikinze imva yarimo akiyereka abe ari muzima, ni nako
yiteguye gukiza abemera kumwubakiraho bose.
Dusabirane
Ingabire y’ukwemera, ni bwo tuzashobora kunyura Imana, no kuba abanyampuhwe nka
Data wo mu ijuru. Mpuhwe z’Imana wowe
utagatifuza imitima yuje umurava, turakwiringiye.
BikiraMariya Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho,
udusabire.
Padiri Théogène NDAGIJIMANA