Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Yer 20, 7-9;
Zab 63(62) 2, 3-4, 5-6, 8-9;
Isomo rya kabiri: Rom 12, 1-2;
Ivanjiri: Mt 16, 21-27.
Ndi Umukristu, ndi uwa Yezu Kristu. Nabisezeranye
mbatizwa, nzakomeza kumwemera.
Ku cyumweru
gishize, hamwe na Petero intumwa, twamamaje ukwemera kwacu. Tubwira Yezu Kristu
uwo ariwe: “Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima”. Uku kwemera ni ko
twabatirijwemo, ni ko n’abandi bazabatirizwamo. Tugasezerana muri Batisimu kwanga
icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Kuri iki cyumweru cya 22 turi
kwibaza tuti: Ibi bigarukira he? Yezu ukiza abarwayi, uhosha umuhengeri,
utugaburira imigati dushonje tugahaga, Yezu utwiyereka ari hamwe n’abahanuzi,
akihindura ukundi. Kuki agomba kubabazwa, akicwa?
Wowe wabivugaho
iki? Petero aragira ati: “Biragatsindwa, Nyagasani! Ntibizakubeho. Aho
wambariye inkanda ntuzahambarire incocero. Ntabwo bikwiye. Ninde watinyuka
Umwana w’Imana? Kuri Petero ntabwo bishoboka, ntabwo byumvikana, ariko Yezu
amubwira ko ariyo nzira kugira ngo yuzuze ugushaka kwa Data wa twese kubera
umukiro w’abavandimwe b’isi yose.
Petero
turakumva. Nk’uko mutagatifu Pawulo intumwa abivuga neza yibutsa ko umusaraba ku
batemera ari ari ubusazi, ni ubucucu, ariko ku bemera si ko bimeze.
Tuzirikane iryo
yobera ry’Ubuzima bwa Yezu: turakuramya Yezu, turagushima kuko wakirishije
abantu umusaraba wawe mutagatifu. Mu rupfu rwa Yezu ku musaraba, ubuzima bwa
muntu bwabonye icyerekezo n’igisobanuro. Ububabare, urupfu, amacakubiri, ikibi
duhura nacyo kuri iyi si ntabwo byumvikana. Ibyo byose bitubera urujijo. Ariko
ku mukristu ibyo byose bibi byose muntu ahura na byo bibonera igisobanuro muri
Yezu Kristu wemeye kwikorera ububabare, ibyago kuko mu rupfu rwe yatsinze
urupfu rwacu bwite.
Muri we byose
byarahindutse. “Uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo
bwe, ari jye agirira azabukiza (Mt 16, 25). Koko Ibitekerezo by’Imana si byo
by’abantu.
Umusaraba si
umuvumo nk’uko bamwe babivuga, si umutwaro, si igihano ahubwo ni umugisha ku
twe. Kandi twibuke ko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Umusaraba
utugeza ku mukiro dutegereje. Yezu aragira ati: « Niba hari ushaka
kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire». Turasabwa
imbaraga n’ubwitange kuko Yezu ntitwamugeraho tutiybagiwe, rimwe na rimwe
ndetse tukihanganira imvune kuko tuzi icyo duharanira. Niba dushaka gukurikira
Yezu Kristu ntabwo tuzahunga umusaraba. Imisaraba yacu bwite ni yo miryango
tuzinjiriramo, itubere irembo tujya kwa Data.
Muri iyi minsi,
kwitwa umukristu ntitubigire indirimbo gusa. Kuba umukristu ntabwo bihagije
kugira ngo tuzagire ubugingo bw’iteka. Icyo dusabwa ni ukuba abakristu,
tukarangwa n’imigenzo ya gikristu kandi ntitwitandukanye n’umusaraba. Ntituremererwe
n’ubukristu ahubwo butubere inzira igana ku Mana. Nka Yeremiya nituryoherwe no
kwibanira n’Uhoraho: « Uhoraho, wantwaye umutima nanjye nemera gutwarwa.
Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu yo gutukwa no kunnyegwa,… ariko mu mutima
wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye. Ubudahemuka bw’umuhanuzi
Yeremiya butubere urugero muri iki gihe turimo. Ibihe bitandukanye kandi
bitoroshye.
Ni iki se
kizatubwira ko inzira turimo ari yo Yezu atubwira koko? Ko twamukurikiye by’ukuri?
Pawulo Mutagatifu
araduha igisubizo mu ibaruwa tuzirikana yandikiye abanyaroma, agira ati «
Bavandimwe, nimuture imibiri yanyu ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi
kinyuze Imana”. Ikindi yongeraho gikomeye, ati « Ntimukigane ibi bihe
turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugurure ibitekerezo kugira ngo muzajye mumenya
neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye. (Rom 12, 1-2)
Tureke
gutwarwa n’iby’iyi si bihindagurika ahubwo dusubire ku isoko. Tureke gushaka
ikuzo ryacu ahubwo tureke Imana ikuzwe, isingizwe, yamamazwe iteka ryose.
Ntabwo umutwaro Kristu adukorera uremereye, isi itwumvisha ko bidashoboka, kandi
kwigana Yezu nta kindi kitari ukunga ubumwe na we mu isengesho, guhabwa
amasakramentu, gukomera ku nshingano n’ibyo twiyemeje buri wese ku rwego rwe,
umusaserdoti, uwihayimana, umulayiki, umubyeyi mu rugo rwe, umwana urerwa,
umukozi mu kazi, umukoresha. Twese twemere twikorere umusaraba wacu bwite,
tugendane na Yezu. Ng’ibyo ibyishimo by’Ivanjili. Dusabe Nyagasani kumukurikira
no kumukurikiza we dusangira kenshi Umubiri we n’amaraso ye, byo gitambo
rukumbi turonkeramo umukiro w’iteka. Amen!