Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Iz 55,6-9 ;
ü Zab 145 (144), 2-3,8-9,17-18 ;
ü Isomo rya kabiri: Fil 1, 20C-24.27a ;
ü Ivanjili: Mt 20, 1-16.
SHAKASHAKA UHORAHO,
UMWIYAMBAZE, UHINDUKE UKORE IBITUNGANYE
Bakristu bavandimwe,
Ushakashaka Uhoraho
hari inzira n’ibitekerezo aba akwiye kureka, kandi akemera kugarukira Imana
ikungahaye ku mpuhwe n’imbabazi, kuko aba yemera ko ari umunyantege nke,
agifite byinshi byo gucikaho no gutsinda muri we. Ni izihe nzira ushakashaka
Uhoraho aba akwiye kuzibukira? Abakwiye kureka ubugome buba buri mu mutima we,
kurekera aho kugira nabi. Buriya umuntu wiyemeza gufata bene uyu mwanzuro, ntako aba asa, abera benshi
indashyikirwa, kuko we aharanira kugenza neza igihe cyose n’ahantu hose, mu
gihe kugira nabi ntawe bitakorohera cg bisigaye
byarabaye nk’ingeso cg umuco. Inabi usanga isigaye yarahawe icyicaro,
ubugome bwarabiyogoje mu miryango y’iki gihe, inzangano zarimitswe mu mitima ya
benshi, aho usanga mu ngo, umugabo n’umugore bahora mu nduru gusa, ubundi
baremanye inguma; mu muryango w’abitwa abakristu batagiha umwanya w’ibanze
Imana, isengesho baheruka kurikora bashyingirwa, cg se bahesha amasakramentu.Ugize
ngo aragerageza kwegura umutwe ngo yiyambaze Uhoraho, ugasanga harimo abamuca intege
ngo ko bo badasenga hari icyo babaye, hari icyo abarusha, bakamuhatira
kubireka, atabyemera bikaba intandaro yo gufatwa nabi mu muryango no kumutoteza
mu buryo bunyuranye.
Wowe mukristu, koko
ntawe mubana cg se muturanye, cg se ntawe uzi uri kubaho nabi, uri kurengana,
cg se ntawe uzi abantu benshi bisa nkaho bateye utwatsi, batumva, kandi wenda
azira ubusa, yibasiwe n’inabi n’ubugome by’isi? Hari abitwa abakristu ariko
baboshywe n’inzika n’umujinya, bariho mu nzangano, abandi bariho barashaka
uburyo bakwihorera kubabagiriye nabi, cg se babifuriza ikibi.Nibasigeho.
Turacyakeneye gucungurwa pe, kuko guhinduka, kwisubiraho biracyatubereye
agaterera nzamba, biracyaturi kure nk’izuba, ukwezi n’inyenyeri; urugendo
ruracyari rurerure niba ntacyo dukora ngo tugire ibyo turamira, ngo tugire ibyo
dukiza, ngo tugire ibyo turokora.
Ngaho rero nitureke
Kristu atubere ubugingo maze twihatire gukora ibikwiranye n’inkuru nziza ye.
Turebe icyo Imana itwifuzaho: kubaho neza twishimye, ntawe urenganya, ntawe
urenganywa, turiho mu mahoro, ibyishimo n’umunezero, tunyuzwe n’uko turi, n’uko
tubayeho, tugendere mu nzira z’Imana duhuza ibitekerezo nayo. Nta handi
tuzabikura uretse mu kuyishakashaka, kuyiyambaza no kuyigarukira bityo mu
mbabazi n’impuhwe zayo tuharonkere ubutungane n’urukundo nyakuri. Koko kubaho
dukora ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu, ni byo bizatuma duhesha Kristu
ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwacu, haba mu rupfu rwacu. Uruhande
tubogamiyemo rw’icyiza cg rw’ikibi ni rwo rugaragaza amahitamo dufite y’uko
twifuza kuzabaho n’aho twifuza kuzerekeza ubwo tuzaba dusoje urugendo rwacu rwa
hano ku isi. Igiti rero kizagwira aho kizaba kibogamiye. Uzaba
abogamiye ku ruhande rwa Kristu nta kabuza azishimira kubana na we mu Ngoma
y’Ijuru. Uzaba yarabaswe n’ikibi, yaraboshywe n’inabi na we azabona ingororano
ye. Kandi tumenye yuko ntawe usarura imbuto nziza ku giti kibi, nta n’usarura
imbuto mbi ku giti cyiza. Buri giti ukimbwirwa n’imbuto zacyo. Buri mukristu
naharanire gusa na Kristu mu bitekerezo bye mu masengesho, mu byo avuga no
mubyo akora.
Twese rero turararitswe,
dufite ubutumire bwo kuronka ingororano nziza, ingororano y’Ingoma y’Ijuru.
Buri saha uturarika ahora agenderera buri wese muri twe ngo arebe ko ntawe uri
kwangiza ayo mahirwe, ngo arebe ko nta wipfumbase ntacyo ari gukora, ngo arebe
yuko nta bari aho bameze nk’imbura-mumaro, ba bandi bashobora kumara umunsi
wose ntacyo bamara, nkabariya yagendereye ku isaha ya cumi n’imwe nuko
akababwira ati: ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose ntacyo
mukora ? Bavandimwe, ndagira ngo mbabwire yuko umuntu wese uri aho nta
cyiza ari gukora, nta cyiza ari gukorera abandi, yaba mubo babana, yaba mubo
bavindimwe, mubo baturanye cg se mu bo
bakorana, ….uyu muntu aba ari imbura-mumaro, imbere y’Imana aba agaragara
nk’aho yiriwe aho umunsi wose ntacyo akora.
Bakristu bavandimwe
Ngaho rero nitwemere tujye mu muzabibu We, twere imbuto nziza igihe cyacu ni iki ngiki. Igihe cyo kwiminjiramo agafu ni iki ngiki, igihe cyo kwikubita agashyi ni iki ngiki, igihe cyo kwiyambaza impuhwe n’imbabazi by’ Imana mu isengesho rihindura nyiraryo ni iki ngiki, igihe cyo kureka ubugome n’inabi tukagaruka mu nzira nziza twunga ubumwe n’abavandimwe bacu ni iki ngiki, igihe cyo kwisubiraho tukagarukira Imana turakibonye. Ni aha njye nawe ngo duhinduke, duhindukirire ikiri icyiza, dutere umugongo ikibi n’icyaha, tubihungire kure, tubihindire kure, tubirinde n’abandi bityo dutekereze kandi dukore ibikwiranye n’Inkuru nziza ya Kristu ! Tubisabirane !
Padiri NTIRANDEKURA Gilbert
Retour aux homelies