Kuzirikana
Kuri iki cyumweru cya kabiri cy’Igisibo, nk’uko liturjiya ibiteganya, buri mwaka tuzirikana Ivanjili ya Yezu yihindura ukundi, kimwe n’uko mu isomo rya mbere twumva amateka y’umukurambere wacu mu kwemera, Abrahamu.
Umwanditsi w’ivanjili Luka mutagatifu, kimwe na Matayo na Mariko batubwira ukuntu umunsi umwe Yezu yajyanye na bamwe mu Ntumwa ze mu mpinga y’umusozi akihindura ukundi bamureba, agaragara yuje ikuzo ry’Umwana w’Imana. Luka Mutagatifu aho ataniye n’abandi banditsi b’ivanjili mu kubara iyi nkuru ni uko avuga ko ibyo byabaye basenga. N’ubusanzwe akunda kumvikanisha ko Yezu ubwe cyangwa umwigishwa we bavoma imbaraga zo kubaho mu isengesho, bityo akerekana ko ibikorwa bikomeye bya Yezu byabanzirizwaga buri gihe n’isengesho, rimwe na rimwe ryakeshaga ijoro ryose!
Yezu mbere yo kuzamuka umusozi ari kumwe na Petero, Yakobo na Yohani, yari amaze iminsi abwira abigishwa be amagambo abahungabanya. Ibyo gukururwa n’ibitangaza n’inyigisho zinyuze ubwenge bwa muntu byasaga n’ibyegejwe ku ruhande, ahubwo yari ageze igihe cyo kubaganirira ku byari bigiye kumubaho i Yeruzalemu: gufatwa n’abakuru b’umuryango, gucirwa urubanza no kwicwa. Biragaragara ko Yezu yari azi neza ibigiye kumubaho kandi ko yabyakiriye. Ku bigishwa be si ko bimeze, kandi birumvikana ku muntu uwo ari we wese: nta wishyira urupfu, cyane iyo bigaragara ko hari ukundi bishobora kugenda, ko umuntu ashobora guhunga cyangwa agakoresha ubundi bubasha ngo aruhonoke. Kuri Yezu byaba guhunga cyangwa gukoresha ububasha ngo iyo nkongoro ntayinyweho, byarashobokaga, ariko yahisemo kugenda arusanga.
Iyo uzirikanye ivanjili ya none utibagiwe iyo ku cyumweru cyumweru gishize usanga mu ntangiriro z’Igisibo Ijambo ry’Imana ritwereka amahitamo atandukanye kugira ngo natwe bidufashe guhitamo, bizatugeze ku kuvugurura amasezerano ya Batisimu no kuri batisimu y’abigishwa mu gitaramo cya Pasika : ku cyumweru gishize, mu gutsinda ibishuko bya Sekibi, Yezu yatsinze igishuko cyo kuba yasohoza ubutumwa yibereyeho we ubwe aho kuberaho abandi, aharanira ikuzo rye aho kubanza irya Se, afite abagaragu aho kuba umugaragu no gutanga ubuzima bwe. Kuri iki cyumweru arashaka ko abigishwa bahitamo uburyo bwo kumukurikira bazi neza icyo bahisemo, n’uwo bahisemo gukurikira : Yezu bakurikiye ni Yezu ugiye i Yeruzalemu kandi uzi ibizahabera byose, ariko ibyo bizahabera sibyo bimufiteho ijambo rya nyuma, si ryo herezo rye kuko we ubwe ni Umwana w’Imana wuje ikuzo. Iryo kuzo Petero, Yakobo na Yohani bararyiboneye, kandi n’Ijwi rya Data rirabibahamiriza. Ushaka gukurikira Yezu agomba guheka umusaraba we akamukurikira. Ubwo ni bwo buryo bwo kuba umwigishwa. Ese ko yababwije ukuri ku bimugiye kubaho bikabahungabanya, baremera gukomeza kumukurikira? Batatu muri bo babaye abagabo bo guhamya ikuzo rye byarabakomeje kandi nabo bagomba gukomeza abavandimwe kugeza igihe ibyo byose bizabera. N’ubwo rero batumva neza amahitamo ya Yezu, barasabwa kumugirira icyizere, kandi ibabara n’urupfu bye bizakurikirwa n’ikuzo ry’izuka.
Mu isomo rya mbere buri mwaka mu gihe cy’Igisibo tuzirikana ibihe bikomeye by’amateka y’ugucungurwa kwa muntu, cyane cyane amasezerano Imana yagiye igirana n’abantu bihariye cyangwa umuryango wayo Israheli. Icyumweru cya kabiri twumva amateka ya Abrahamu n’inzira Imana yamunyujijemo. Hose yagiye arangwa n’ukwizera gutangaje, ari muhamagaro we, igihe yavaga mu gihugu cye, ari mu kwemera gutura umwana we Izak ho igitambo, ari n’uyu mwaka aho uyu munsi twumvise Isezerano yagiranye n’Imana, bakurikije uburyo bwo kugirana igihango mu muco wa Israeli, nk’uko natwe abanyarwanda mu muco wacu kera twagiraga uburyo bwo kugirana igihango binyuze mu kunywana. Umuntu yagira ati Abrahamu yanywanye n’Imana. Twebwe umuntu yanywaga amaraso y’uwo banywanye, hagira uhemuka igihango kikamwica; mu muhango twumvise mu isomo, aho abayisraheli basaturagamo kabiri amatungo igice kimwe bakagishyira i buryo ikindi i bumoso abagira igihango bakanyura hagati, ni nko kuvuga ngo uzatatira igihango agahemuka azapfe nk’iri tungo. Mu isomo hamwe Abrahamu yitwa Abram, ahandi Abrahamu. Igisobanuro cy’izina rishya kirimo: yahise ahamagarirwa kuba sekuru w’imbaga itabarika.
Reka tugaruke ku bintu bibiri gusa bidufasha guhuza iri somo n’andi maze bidufashe kuvanamo imwe mu nyigisho zikomeye z’icyi cyumweru. Icya mbere ni aho rigira riti : « Abrahamu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane » ; icya kabiri turakivana mu mwijima w’icuraburindi wabundikiye Abrahamu bigatuma ubwoba bumutaha mu muhango wo kugirana igihango n’Uhoraho. Ibyo byombi biradufasha kwikiriza hamwe n’umuririrmbyi wa zaburi ugira ati: « Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye ». Abrahamu yemeye Uhoraho, yizeye ibyo amusezeranya, nta mpaka cyangwa gusaba ibisobanuro byinshi, atari uko byumvikana neza cyangwa se byoroshye kwemera: yamusezeranyaga urubyaro kandi yari ageze mu zabukuru nta mwana, uko kwizera ijambo abwiwe gutuma Uhoraho amubonamo ubutungane. Kwizera bitanga ubutungane. Mu gihe cy’amateka turimo ubu, n’imitekerereze ya muntu igezweho, aho muntu arangwa n’ubwigenge bujyanye n’ubumenyi bucengera isi n’ibyaremwe kurusha mu bindi bihe byose by’amateka azwi ya muntu, abemera dukeneye kumva no gusaba Imana ukwemera nk’uku kwa Abrahamu, aho twemera ukuri kw’Imana kubera icyizere dufitiye nyirako, aho gushingira gusa ku bumenyi n’ibyiyumviro bya muntu. Ukwemera nk’uko kudashingiye ku marangamutima, cyagwa ibyifuzo, cyangwa ubumenyi bwacu bwite, ahubwo gushingiye ku kwizera ineza iri mu migambi y’Imana, isi iragukeneye, imiryango migari cyangwa imito y’abantu iragukeneye, abantu ku giti cyabo baragukeneye kugira ngo babeho kandi babashe kunyura mu myijima y’icuraburindi y’amateka nta bwoba no kwiheba. Uko kwizera ni ingabire y’Imana. Tuyisabe kuri icyi cyumweru. Duharanire kuba abantu bakwiye kugirirwa icyizere, kandi dusabe n’umutima wemera kugira abo tugirira icyizere, kuko imyitwarire dusabwa kugira mu mubano wacu n’Imana, iyo idafite ishusho igaragara mu mibanire y’abantu baremwe mu ishusho ry’Imana, ni ikimenyetso ko nta kwemera dufite, ko gucagase cyangwa bigatuma kubura aho gufata kukayonga.
Dukomeze kugira twese Igisibo cyiza, kidutoze kurushaho kumva no gukunda umusaraba wa Yezu wadukijije.
Padiri Jean Colbert NZEYIMANA
Retour aux homelies