Amasomo
matagatifu tuzirikana:
Ø Isomo rya mbere: Intu 2, 1-11 ;
Ø Zab 104(103) ;
Ø Isomo rya kabiri: Ga 5,16-25 ;
Ø Ivanjiri: Yh 15,26-27; 16, 12-15
Pentekosti ni umunsi wa 50 uhereye kuri Pasika. Abayahudi
bahimbaje Pentekosti nyuma y’iminsi 50 bambutse inyanja bava mu bucakara(Pasika).
Icyo gihe nibwo Uhoraho yabahaye Amategeko Cumi. Wabaye umunsi w’ ivuka ry’Umuryango wigenga.
Abakristu bahimbaza Pentekosti ku munsi wa 50 nyuma ya
Pasika bibuka itangwa rya Roho Mutagatifu n’Ivuka rya Kiliziya. Uwo Roho Mutagatifu ni nde ?
Amariye iki Kiliziya ?
Intumwa za Yezu zimaze
kwitegura, Yezu abonye ko igihe
kigeze, yazoherereje Roho Mutagatifu
yazisezeranije. Twumvise uko byagenze, uko Roho Mutagatifu yaje (Isomo
rya mbere). Dusesengure ibimenyetso byagaragaye uwo munsi bidufashe kumva
Roho Mutagatifu uwo ari we mu buzima bwa Kiliziya no mu buzima bw’abemera.
·
"Umuriri umeze nk’inkubi y’Umuyaga uva mw’Ijuru , maze
wuzura mu nzu barimo " ( Intu 2, 2)
Roho Mutagatifu asa n’Umwuka : Umuyaga ni umwuka ufite umuvuduko n’icyerekezo
kimwe. Uyu mwuka uratwibutsa wa mwuka
wahuheraga hejuru y’inyanja mu
ntangiriro ukayiha uburumbuke (Intg 1, 2). Wa mwuka Uhoraho
yahushye mu mazuru ya muntu akaba
muzima, agahaguruka (Int 2,7). Wa mwuka
Yezu yahushye ku ntumwa ze amaze kuzuka akazibwira ati “ Nimwakire Roho Mutagatifu…” (Yh 20, 22). Roho Mutagatifu ni umwuka
w’ubuzima, ni umwuka wa Kiliziya, niwo mwuka igomba guhumeka ; ni wo mwuka
w’abakristu.
Roho Mutagatifu ni Nyagasani
utanga ubugingo (Ubuzima) ukomoka kuri Data na Mwana( Reba
Indengakwemera). Ahatari umwuka uhagije cyangwa ahari
umwuka mubi nta buzima buhaba. Umubiri utagira umwuka ni intumbi. Umukristu
udafite Roho Mutagatifu aba yarapfuye. Roho Mutagatifu ni we uzana umwuka mwiza
mu bantu.
Nta
Roho Mutagatifu Kiliziya yaba ari ishyirahamwe risanzwe cyangwa umuryango
utegamiye kuri Leta (ONG), ariko ntiwaba ari umubiri muzima wa Kristu. Ntitwabaho
tudafite Roho Mutagatifu kimwe n’uko tutabaho tudafite umwuka. Niwe uzana
ubuzima bw’Imana muri twe. Niwe utuma byose bishoboka, ni umushobozi
w’ibidashoboka. Niwe watumye Yezu asamwa
(Roho Mutagatifu azakumanukiraho) ;
Niwe umuzana mu Ukaristiya (Usakaze Roho
wawe kuri aya mature kugira ngo ahinduke…) ; Niwe wamaze ubwoba intumwa
zitangira kwamamaza Yezu wazutse mu mahanga (Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa).
Roho
Mutagatifu niwe ukwiza impumuro nziza muri Kiliziya. Iyo adahari hazamo umwuka
mubi, haranuka, hakavuka amacakubiri. Umuntu udafite Roho Mutagatifu akora
ibidatunganye. Niwe bagira bati “Uriya ntagira barohwa(roho)”.
Roho
mutagatifu asa n’umuyaga : Umuyaga ni isoko y’imbaraga zitwara amato, indege, instyo zo
hambere. Umuyaga ntugira umupaka n’urubibi, ntukumirwa. Roho Mutagatifu ni
imbaraga z’abemera Kristu, niwe ujyana Intumwa aho ashaka iyo zimwemereye, iyo
adasanze ziremereye. Umuyaga uterura ibitaremereye, ibitaziritse, ibitaboshye. Umuyaga urasukura: abakurambere bacu
niwo bakoreshaga bagosora imyaka, batandukanya
ingano n’inkumbi. Niwo dukoresha iyo duhuha mu kintu cyanduye cyangwa cyazibye
ngo umwanda urimo uvemo.
Roho
Mutagatifu aradusukura, akadukiza umwanda, akatuzibura, ubuzima bw’Imana
bukadutemberamo. Mu Isakramentu rya Penetensiya niho tuvuga ngo ”Imana Data Nyirimpuhwe, ibigirishije urupfu
n'Izuka by'Umwana wayo, yohereje Roho Mutagatifu gukiza ibyaha, nawe nikugirire
imbabazi iguhe n'amahoro…”. Turamukeneye rero kuko tudahwema kuziba no
kwanduzwa na byinshi tunyuramo.
·
"Nuko haboneke indimi
zisa n'iz’Umuriro zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo" (Intu 2, 3)
Dukeneye
umuriro nk’uko dukeneye umwuka. Roho Mutagatifu aza mu Ntumwa yaje asa
n’Umuriro n’ibijyana nawo : Urumuri
(hehe n’umwijima), ubushyuhe (hehe
n’imbeho). Umuriro urakangura,
ukozweho nawo arinyagambura iyo atari igiti cyangwa ibuye. Umuriro ugira imbaraga zihisha ibyari bibisi, zikoroshya ibyari
bikomeye, zikagorora ibyari bigoramye, zigahuza ibyari bidashoboka.
Roho
Mutagatifu agobotora ururimi rw’abigisha, kandi akazibura amatwi y’abigishwa.
Aravugisha, akumvisha, agasobanura, agahindura abantu ukundi, ibintu bikaba
bishya. Niwe wabwirije abahanuzi (abigisha Ijambo ry’Imana) ibyo bavuze, ariko
ni nawe uduha kubisobanukirwa no kubihuza n’ubuzima bwacu. Dukeneye Roho Mutagatifu nk’uko dukeneye
umuriro. Tumureke akorere muri twe, atujijure, atwigishe maze byose bibe bishya
nk’uko byagenze ku ntumwa kuri Pentekosti, n’isi izabone guhinduka.
·
"Ubwo bose buzuramo
Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi uko Roho abahaye kuzivuga
" (Intu 2, 4)
Roho
Mutagatifu yigishije abigishwa ba Yezu ururimi
rushya. Kuri Pentekosti abantu bose barumvikanye, bavuze rumwe. Kuvuga
rumwe ni igikorwa cya Roho Mutagatifu. Yahaye abatarumvikanaga kuvuga rumwe.
Niwe MUHUZA w’abantu. Yakosoye ibyabereye kuri Babeli aho abantu bashatse
kuvuga rumwe ubwabo ariko batavuga rumwe n’Imana. Kuri Pentekosti abantu bavuze ururimi rumwe
babwirijwe na Roho Mutagatifu, ururimi
rw’Urukundo, ururimi rw’Impuhwe.
Kugira ngo abantu bavuge rumwe ni uko baba bavuga
URUKUNDO. Abatavuga urukundo, abadakunda Imana ntibashobora gukundana. Abatavuga
rumwe n’Imana ntibashobora kuvuga rumwe ubwabo.
Isoko y’Ubumwe n’Ubwumvikane ni Roho Mutagatifu. Hari ubwo tubona cyangwa twumva “abantu
bagira indimi ebyili”, abo nibo bitwa na none ba “Kimwamwanya".
Uwakiriye Roho Mutagatifu avuga ururimi rumwe, ntagira
indimi ebyili cyangwa nyinshi, ntahindagurika, amesa kamwe, agakomera kucyo
yasezeranye. Roho Mutagatifu niwe udufasha kukomera ku masezerano ya Batisimu
n’andi tugira, akaturinda kujarajara no kumwamwanya.
·
"Buri
wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite" (Intu 2, 6)
Ni uruhe rurimi rwavuzwe n’intumwa kuri Pentekosti ku buryoburi
wese yarwumvaga? Ni URURIMI RW’IMANA, ururimi rwo mw’Ijuru.
Imana ivuga uruhe rurimi ? Mu Ijuru havugwa uruhe rurimi ? Ururimi rw’Imana ni
urwo wayumvisemo, urwo nayumvisemo : Ururimi rw’Urukundo. Ntawe utarwumva kuko Imana
ishaka ari y’abantu bose.
Twakire, dukingurire Roho Mutagatifu atwigishe ururimi
rw’Imana. Niwe dukeneye kugira ngo tuvuge rumwe. Dusabire abatavuga rumwe bose
mu ngo, mu miryango, mu kazi, ku misozi n’aho dutuye kugira ngo Roho Mutagatifu
abasenderemo bumvikane. Dutabaze cyane Roho
Mutagatifu kugira ngo yoroshye imitima inangiye
idashaka kumvikana, idashaka kuva
ku izima. Tumutabaze aze aduhuze twunge ubumwe.
Roho Mutagatifu yatumye Intumwa zumvwa n’abantu bo mu
mahanga yose no mu ndimi zose. Niwe udufasha kumva no kubwira abandi mu ndimi zabo kavukire, mu mico yabo, mu bibazo byabo. Kenshi
abantu bapfa kutumvikana ku rurimi, kutumva no kutakira undi mu mwihariko we.
Buri wese afite ururimi rwe kavukire ni ukuvuga umwihariko we bitewe n’imico ye
n’amateka ye.
Ni Roho Mutagatifu wenyine uduha kumvikana muri izo ndimi
zinyuranye tuvuga, mu mico inyuranye dufite. Uwakiriye Roho Mutagatifu abasha
gushyikirana na buri wese mu rurimi rwe kavukire atamuhatiye kuvuga urwe byanze
bikunze.Uwakiriye Roho Mutagatifu ntahatira abandi kuvuga nkawe, kumera nkawe
ahubwo yihatira gusanga abandi akiga ururimi rwabo, akihanganira imico yabo
igihe itanyuranya n’Ivanjili.
·
Bamaze
kwakira Roho Mutagatifu basohoka hanze batangira kuvuga ibitangaza by’Imana (Intu
2, 11)
Ikizatubwira ko Roho Mutagatifu yadutashyemo ni ubutwari
mu Kwemera. “Roho Mutagatifu aza mu mitima y’intumwa, dusabe inema yo gukomera mu
Kwemera”. Hehe no gutinya abayahudi, hehe no kwikingirana, hehe no
guceceka ukuri, hehe n’ubute n’ubunebwe.
Roho Mutagatifu ni wa muriro w’urukundo udutwika tukagomba
kwinyagambura; ni wa muriro w’Impuhwe utuma tubura amahoro mu gihe tutaratabara
ubabaye, udukeneye…Ntawakiriye Roho Mutagatifu ugira ubute, uguma hamwe,
unebwa, wirondereza. Ni wa muyaga udutwara hirya no hino nk’uko umwuka ukwiza
impumuro hirya hino.
Kiliziya yacu yavutse kuri Pentekosti kuko aribwo
abigishwa baretse kwikingirana no gukingirana Ivanjili ahubwo bagasohoka
bakayamamaza. Niho Kiliziya yatangiye kubaho ku mugaragaro. Kiliziya ihabwa ubuzima n’ubutumwa ikora bwo
kwamamaza Yezu wapfuye akazuka. Kiliziya ntabwo ari iyo mu mitima gusa. Ntabwo
ari ibanga ry’abantu bake baziranye badashaka ko hari ubamenyera ibintu.
Twese ababatijwe tugakomezwa dufite inshingano zo
gusohoka, zo kwisohokamo, zo gukwiza Inkuru Nziza, impumuro ya Kristu ahantu
hose binyuze mu butumwa, mu muhamagaro no mu mpano buri wese yahawe. Dutabaze
Roho Mutagatifu azure abari barapfuye, abapfukiranye ingabire n’Ubushobozi
bafite bwo kumunyekanisha Yezu.
Dufite impano n’ingabire zinyuranye ariko zose zikomoka
kuri Roho umwe kandi zose zibereyeho Kiliziya imwe. Ntawe Roho Mutagatifu
atagabiye cyangwa atatumye. Ntawe udafite ingabire yahawe agomba kushyikiriza
abandi kimwe n’uko ntawahawe zose ku buryo adakeneye iz’abandi. Icyo na none
twasaba Roho Mutagatifu ni UBWIYOROSHYE butuma twumva ko dukeneranye muri
byose. Turi kumwe turi abakire, ariko buri wese ukwe ni umukene n’umunyabyago.
Tureke gupfukirana impano n’ingabire twahawe ngo tuzifashishe abandi.
Twongere dutabaze cyane Roho Mutagatifu tugira tuti: Ngwino Muhoza, Ngwino utuyobore (Igitabo
cy'Umukristu, Indirimbo K1)
1) Ni wowe Muhoza kabuhariwe, Umubyeyi w’abakene, Umugabyi
w’Ingabire, Urumuri rw’imitima, umushyitsi unyura imitima, uburuhukiro nyabwo,
agacucu mu cyokere, Igihozo mu marira.
2) Ngwino wuhagire ibyanduye muri twe,
udukuremo umwanda wose kuko uri umuriro utwika usukura ugatuma dusa nawe.
3) Ngwino wuhire imitima yumiranye,
utumare inzara n’inyota dufite
4) Ngwino womore ibyakomeretse
n’abakomeretse dusubirane ybuzima.
5) Ngwino ugonde icyari indahetwa, aho
twananiranye udushobore, utworoshye tuve ku izima ry’ikibi, tworohere Imana
n’abavandimwe.
6) Ngwino ususurutse icyari gikonje
muri twe, udukuremo ubukonje, ububore n’ubukanyarere; udususurutse natwe
dusususutse abandi.
7) Ngwino uyobore icyatannye muri twe,
mu masezerano twagize. Ngwino usubize ku murongo w’Ivanjili ibyawuvuyeho byose.
8) Ngwino uduhe za ngabire zawe ndwi:
ubuhanga, ubwenge, ubujyanama, ubudacogora, ubumenyi, ubusabane ku Mana,
icyubahiro cy’Imana n’ibyayo.
9) Ngwino uduhe ibyashimo bizahoraho,
ibyishimo by’ukuri bitari ibinezaneza by’akanya gato.
Ngwino Roho Mutagatifu, uduhe kumenya ubwenge bwo
kudukundisha iby’Imana, abe ari wowe utegeka imitima y’abana bawe. Ngwino Muhoza, ngwino utwiyoborere. Amina. Alleluya!
Padiri Evariste DUKUZIMANA
Retour aux homelies