Amasomo
matagatifu tuzirikana:
Isomo
rya mbere: 1 Abam 19,9a.11-13a;
Zab
84;
Isomo
rya kabiri: Rm9, 1-5;
Ivanjiri:Mt14,22-33
Mwigiraubwoba!
Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru cya 19,
araduhamagarira kwemera ko Imana iri hejuru ya byose, bityo ikaba ikwiye
umwanya w'ibanze mu byacu byose, gusengwa no gusingizwa iteka. Aratwigisha
kandi ko guhitamo Imana bijyana no kuzinukwa ibindi; akatwigisha ndetse
n'uburyo bunoze bwo guhura n'Imana no kuyumva.
bavandimwe, dukunda kugwa mu gishuko cyo gushakira Imana mu bishashagirana, mu
bivuza induru no mu bigaragarira amaso. Nyamara nkuko tumaze kubyumva mu isomo
rya mbere, Imana yihishurira abayo mu buryo bworoheje, bushyikirwa na
bose, ubwo buryo bukaba bushushanywa n'akayaga gahuhera. twibuke neza ko akaya
gahuhera udashoboka kukabonesha amaso, ko no kugira ngo ubashe kukumva bisa
umutuzo uhanitse, bigasaba no kubanza guhigika ibiri mu mutwe no mu mutima
byose.
Muri iyi vangili tumaze kumva uko Yezu yabigenje amaze kugaburira abantu
batabarika imigati itanu n'amafi abiri. yategetse abigishwa be kujya mu bwatwo
bakagenda, ubundi we yurira umusozi ajya ahantu hiherereye gusenga. kubera ko
umuyaga n'inyanja bidatana, abigishwa bagifata urugendo bageze kure y'inkombe
inkubi y'umuyaga n'imivumba bitangira gucugusa ubwato bibubuza kugenda kuko
umuyaga wabuturukaga imbere. Abigishwa babunza imitima, uko bagashya umuyaga
ukarushaho kwiyongera. cyera kabaraye Yezu wari wibereye mu isengesho ashimira
Imana kandi asabira abayo, aba aratabaye agendera hejuru y'inyanja! aka
wamuhanzi wabivuze neza mu nganzo inogeye amatwi n' umutima ati nubwo
yicecekera isaha ye aba ayizi iyo igihe cye kigeze nibwo atabarana ingoga!
bavandimwe, iyi mivumba irashushanya ibitujegeza byose mu buzima bwa buri
munsi: imitego mu butumwa, amashyari mu kazi, inzangano mu miryango,
kubeshyerwa, kubakira ku kinyoma, n'ibindi byose duhura nabyo bibangamiye ineza
ya muntu n'umugambi w'umuremyi wo gukiza muntu. Mu mijugujugu n'imivumba
y'ubuzima, mu byanditwe bitagatifu dufite urugero rwihariye rwa Yobu. yatakaje
byose na bose ku buryo bukabije, ariko ntiyigera agwa mu gishuko cyo kumva ko
ibiri kumubaho bifite ijambo rya nyuma ku buzima bwe.
Iyaba twabashaka kwibuka umunota ku wundi ko urugendo tugomba kugenda, n'ibyo
duhamagariwe gukora dutumwa n'Imana, nti twagakuwe umutima, n'imivumpa duhura
nayo. iyo abigishwa ba Yezu baza kwibuka ko uwabasabye kwambuka inyanja adakangwa
n'imivumba, ntibari kwiheba ngo bumve ko birangiye.
Igihe abigishwa bateye hejuru bati dutabare turashize, uwo babonagamo baringa
ni we wagize ati mwigira ubwoba ni jye! Yezu ni We wenyine ushobora kuronkera
amahoro uwayabuze kuko ari mahoro ya muntu. aha arashaka ku twereka ko
ahorana natwe akagendana natwe iminsi yose, ariko akaduhishurira ko yari
kumwe natwe nyuma y'inkubi n'inkubiri duhura byo. Yezu kugendera juru
y'Inyanja, arashaka kutwigisha ko ashobora gutsinda ikibi, ubwoba n'urupfu.
tugendeye kuri Petero ugerageje kururuka ubwato agasanga Yezu agenda hejuru
y'inyanja, natwe duhamagariwe kurenga ibitunaniza, ugushidikanya kugira tubashe
kugira amahoro y'umutima.
Petero, mu kwemera n'ishyaka, mu muhate n'icyemezo ndakuka yiyemeje gusanga
Yezu agenda hejuru y'imivumba. Twiyumviye neza ko mu gihe cyose yari ahanze
amaso Yezu, yabashije kujya mbere nta shiti, ariko agikura amaso kuri Yezu
akarangamira imivumba, yahise atangira kurigita.
bavandimwe, ibi natwe ni kenshi bitubaho: iyo tugeze mu bihe bikomeye aho
kurangamira uwo dukesha ubugingo ngo dufate umwanya w'isengesho no kugirira
Imana icyizere, twiifungirana mu kibazo akaba aricyo turangamira aho
kurangamira ufite ububasha bwo kubicubya.
twibukiranye ko ubu bwato bushushanya kiliziaya ihungabanywa na byinshi, ingo
zacu, amatsinda anyuranye duhuriramo, ndetse n'ubuzima bwa buri wese muri twe.
nkuko Yezu yinjiye mu bwato umuyaga ugahosha, n'ubuzima cyangwa urugo atashyemo
ahosha ibibabuza amahoro byose. kumutuza iwacu no mubyacu, tubihabwa n'umwanya
tugenera isengesho muri gahunda zacu zaburi munsi. ibyo Yezu yakoraga byose,
ubwabyo byari isengesho rinyura Imana, ariko ntiyigeraga abura umwanya mu
gitondo na nimugoroba ngo yitarure ajye kusenga. natwe bavandimwe, birakwiye ko
mubyo duhamagariwe byose tudakwiye kubura umwanya wo kwitarura ngo duhure
n'Imana mu isengesho. niba koko twarahisemo Kristu, birakwiye ko hari ibyo
twizituraho kimwe na Pawulo wemeye kuba igicibwa muri bene wabo kubera guhitamo
Kristu.
dusabirane kutareka ikibi n'ubwoba bitwigarurira, ahubwo ni twegamire uri
hejuru ya byose kugira ngo adushoboze kumwiringira muri byose tuhanze amaso
inkombe tuganaho.
umubyeyi w'abakene adusabire kugira umuhate mu kwemere no mu rukundo rwa
kibandimwe, mu gihe icurabundi n'imiyaga idahuga bitwugarije.
Padiri Théogène NDAGIJIMANA
Retour aux homelies