^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 28 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 15 UKWAKIRA 2023

Publié par: Padri Pie NZAYISENGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Iz 25,6-10a

ü  Zaburi: Zab 22

ü  Isomo rya kabiri: Fil 4,12-14,19-20

ü  Ivanjiri ntagatifu: Mt 22,1-14

Kuzikana Ijambo ry’Imana: Hejuru ya byose, Uhoraho ni we Mana yacu.

Mu gihe turi kwegereza gusoza umwaka wa Liturjiya, Kiliziya iratwereka ko igihesha agaciro ubuzima bwacu muri iyi si, atari kuba umukungu cyangwa umukene (reba Fil 4,12), ahubwo gukomera ku butungane bubyarwa no guhorana amahitamo atuganisha ku Mana yacu, yo dufitemo amizero y’amahoro adakama n’ubugingo bw’iteka (Reba Iz 25,8). Mu buhanuzi bwe Izayi atwereka ko nta ntambara cyangwa urupfu bizongera kuvugwa ku gihugu no mu muryango w’abayoboke b’uhoraho. Aya masezerano y’Uhoraho aduhamiriza ko amarira akomoka ku makimbirane n’intambara mu bantu atari yo afite ijambo rya nyuma, imihangayiko y’ubukene bwa none na nzamera nte kimwe n’umururumba n’ubwikanyize bw’abatunzi b’iby’isi bibwira ko aribwo buryo bwo kubirinda, byose bizimukira ibirori by’abiteguye kwakira ubutumire bwo mu Ngoro ya Nyagasani nk’uko Ivanjili ibidushushanyiriza. Uyu mukiro niwo utegerejwe n’imbaga y’abiringiye uhoraho kandi bakamuyoboka.

Kwiringira Uhoraho bisobanura kumenya ko ikiza cyose twifitemo ndetse n’ibyo dukungahayemo byose, bitatubera isoko y’amahoro mu gihe twakwitandukanya n’Imana soko y’ibyiza byose. Nguko uko abari basanzwe aribo batumirwa mu birori by’umwami, babyihejemo nyamara amahitamo yabo yo kwigomeka akababyarira kurimburwa kw’isi. Uyu mwami uvugwa ni Uhoraho Imana udutumirira kuzaragwa ibirori by’iteka by’umutsindo w’umwana we Yezu Kristu. Kwiringira Uhoraho kandi bivuze ko uburyo bwose wakwisangamo ko uri mubi, ukennye mu migenzo myiza nyobokamana kandi ya gipfura, ko mu gihe cyose wagarukira Imana yuje impuhwe n’imbabazi wakwakirwa mu batumiwe mu bukwe bwa Ntama w’Imana nk’uko  Ivanjiri ibidushushanyiriza mw’isura y’uyu mwami utumira ababi n’abeza, nyamara agashikariza ababi kwambara umwambaro w’ubukwe: ari byo kuvuga ubutungane n’ibikorwa bitagatifu. Ni koko mu buntu bwayo Imana ntawe iheje mu mukiro yageneye bene muntu, nyamara mu butungane n’ubutabera bwayo, muntu we mu mahitamo ye ashobora kwivutsa aya mahirwe y’umukiro.

Uhoraho ngo azategurira ibirori abantu bo mu miryango yose no mu bihugu byose. Niko Izayi abyemeza. Na Kiliziya, mbere yo kutugaburira Umubiri wa Kristu, ikatwibutsa iti “hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani”. Ngaha rero ahatazataramira abo bose bibohesheje iminyururu y’urwango, amacakubiri kimwe n’ababaswe n’urukundo rw’ibyisi kugezaho bahitamo no kugira ibitambo bagenzi babo mu gihe bakeka ko babangamiye mu nzira zo kubigeraho cyangwa mu mugambi wo kwikubira ibyakaramiye abakene babakikije.

Reka twumve Izayi utubwira ko nta bwoko buruta ubundi, nta muryango cyangwa igihugu kiruta ikindi mu mugambi w’Imana wo guhuriza hamwe mu Ngoro yayo abayo bose bo mu bihe byose no mu miryango yose. Nitwumve kandi Pahulo uduhamiriza ko imiruho yose nk’ubukene cyangwa amahirwe twagirira muri iyi isi nko kwisanga mu bahiriwe no gukungahara muri byinshi binyuranye, ko muri ibi byose urufunguzo rwo kubitambukamo neza ari ukubaho turangamiye Imana n’ugushaka kwayo. Nk’uko izayi abitubwira kandi, igihe amarira yose, urubwa n’agasuzuguro bizaba bimaze guhanagurwa, umwanzi wa nyuma ariwe rupfu amaze gutsindwa, twese abayoboke b’Imana tuzikiranya turirimba ko Uhoraho ari we Mana yacu, ko twatunzwe n’amizero y’isezerano ry’umukiro we none tukaba tuwutashyemo!

Yezu Kristu mu rugero rwe rwo kudupfira, niho dutorezwa kandi dukura imbaraga zo gutabarana no kunganirana. Bityo ufite imbaraga akazikoresha mu gutabara no kurengera abanyantege nke, maze n’ubukire bw’abatunzi bukaramira abakene, abapfakazi, imfubyi n’indushyi. Ni koko kandi birakwiye, kuko abakene n’indushyi tuzaba twaragobotse, nibo bazatwakira kandi batuburanire nyuma y’ubu buzima!

Mwese mugire icyumweru cyiza!

Padiri Pie Nzayisenga

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka