Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo
rya mbere: Iz 45, 1. 4-6;
ü
Zab 96(95);
ü
Isomo rya kabiri : 1 Tes 1, 1-5b;
ü Ivanjili : Mt 22, 15-21.
Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari n’iby’Imana,
mubisubize Imana”
Mu nyigisho y’iki cyumweru, Nyagasani
Yezu aratwigisha imyitwarire ikwiriye umukristu mu mibanire ye n’ubutegetsi
busanzwe bw’isi: twe abakristu tugomba kumenya ibiri ibya Kayizari tukabimuha
igihe bitabangamiye ivanjili ya Kristu no gufasha Kayizari kumenya no korohera
Imana yo soko y’ubutegetsi bwose (Rom
13,1) Ibi kandi tubihamya mu gitambo cy’Ukaristiya: “kuko Ubwami,
n’ububasha n’ikuzo, ari ibyawe Nyagasani, iteka ryose”. Tugomba kandi kumenya ibinyura Imana, ibyayo,
tukabiyiha; dore ko ibyo dutunze n’icyo turi cyose ariyo tubikesha.
Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri icyi
cyumweru, araduhamagarira kuzirikana k’uko tugomba kwitwara mubyo tugomba Imana
Umuremyi wa byose ndetse n’ibyo tugomba ubutegetsi bw’isi. Ibyo Nyagasani
araduhamagarira kubizirikanaho, kuko kenshi mu mateka y’iyi si, hari abategetsi
bagiye bigereranya n’Imana, maze bakifuza guhabwa icyubahiro n’ikuzo bigenewe
Imana yonyine.
Ibyo turabizikanaho mu masomo y’icyi cyumweru:
Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi,
turumva amagambo Uhoraho abwira umwami Sirusi. Uyu mwami yinjiye mu mateka
y’umuryango wa israheli, ku mpamvu y’uruhare yagize, mu gufasha uwo muryango
gusubira mu gihugu cyawo, no kuwufasha kubaka ibyari byarasenywe n’ingabo
z’umutware w’i Babiloni aho bari barajyanywe bunyago ahagana mu mwaka wa 587
mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Mu byo uwo mwami Sirusi yateyemo inkunga mu
gusana, hari n’Ingoro y’Uhoraho y’i Yeruzalemu.
Mu by’ukuri, uwa kumva ariya magambo avugwa kuri
Sirusi atayazirikanyeho yitonze, yakeka ko ari ibisingizo birata uyu mwami
Sirusi, nyamara ahubwo ipfundo riri mu gace gasoza iri somo ku murongo wa 5
n’uwa 6 “ Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye, nta yindi Mana ibaho.
Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi, kugira ngo iburasirazuba kimwe
n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa; ni jye Uhoraho, nta
wundi ubaho”.
Umutegetsi wese muri iyi si, ugendeye mu gushaka
kw’Imana, agateza imbere icyagirira akamaro abo ayobora, akirinda kubarenganya,
agaharanira ubutabera n’uburenganzira busesuye bwa buri wese nk’uko uyu Sirusi
yabigiraga mu bihugu byose yigaruriye, Uhoraho ntahwema kumushyigikiza ukuboko
kwe. Ariko iyo anyuranyije nabyo, ingaruka z’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi
ntizitinda kumwigaragariza nk’uko Nebukadinetsari n’abandi nka we byagiye
bibagendekera.
Iyi nyigisho kandi ni nayo ikomeza mu ivanjili ya
none aho Yezu atahura uburyarya bw’abigishwa b’abafarizayi n’abaherodiyani. Bari
bamuteze umutego utoroshye, kuko iki kibazo uko kibajije kwari ugusubiza yego
cyangwa oya. Iyo Yezu asubiza oya, akemeza ko atari ngombwa gutanga umusoro wa
kayizari, nta gushidikanya ko baba barareze Yezu imbere y’Abanyaroma, kandi
ntibyari kumerera neza. Gusubiza yego nabyo, yari kuba yikururiye urwango
rukomeye n’abayahudi batari bishimiye gukandamizwa n’abanyaroma; bikaba byari
gutuma abura benshi mu bamutegaga amatwi.
Igisubizo cya Yezu, kirasobanutse kandi gikemura
impaka. Ndahamya ko benshi mu bamwumvaga bari bafite amatsiko y’igisubizo ari
butange. Yezu ati: Ibya Kayizari mubimuhe, kandi Imana nayo muyihe ibyayo. Guhera
ubwo, iyi mvugo ya YEZU yabaye insigamugani kuburyo nta muntu n’umwe utayizi;
Ndetse akenshi n’ abategetsi b’inzego zinyuranye mu bihugu bakunze kuyitwaza
cyane bashaka kumvikanisha ko umuntu wese agomba kumvira amategeko yabo.
Yezu yemeza ko igihe dutanga imisoro uko bikwiye,
tuba duhamya ko twemera ubutegetsi butuyobora kuko butangwa n’Imana. Imana
idusaba kumvira ubutegetsi bw’iyi si igihe buri mu murongo w’Ivanjili no
kubusabira cyane ngo bubereho inyungu rusange kandi bukurikize ugushaka
kw’Imana. Na Izayi yabitwibukije mu isomo rya mbere yerekeza ku mwami Sirusi,
agaragaza ko Imana ishobora gukoresha ubutegetsi bwo mu isi ngo irengere umuryango
wayo.
Ikindi ni uko Yezu adusaba gutanga umusoro wa
Kayizari, uhagarariye ubutegetsi bw’isi. Bivuga ko iyo umutegetsi yaka imisoro,
ibyo biba ari ibye; ariko ibyo bikwiye kugarukira aho. Yezu rero akadusaba
kutarenga umurongo ngo twitiranye ibya kayizari n’iby’Imana. Aho rero niho Yezu
ahera adusaba guha Imana ibyayo. Turasabwa gushishoza ngo turebe mu buzima
bwacu nk’abakristu niba tudatandukira, tukitiranya iby’Imana n’ibya Kayizari.
Pawulo na bagenzi be twumvise mu isomo rya kabiri,
nibatubere urugero. Basize byose birundurira mu Mana, bamamaza inkuru nziza
bashize amanga, bitari mu magaombo gusa, bishingikirije ububasha butyaye bwa
Roho Mutagatifu. Tubisunge badusabire kuba intwali nkabo. Dusabe Imana kumenya
gutandukanya ibya Kayizari n’iby’Imana.
Mugire icyumweru cyiza.
Padiri Jean Paul RUTAKISHA