“UBWAMI BWE NI UBWAMI BUHORAHO ITEKA, N’INGOMA YE NI INGOMA ITAZAGIRA IKIYITSIMBURA”
Amasomo matagatifu tuzirirkana:
Isomo rya mbere: Dan 7, 13-14;
Zaburi 93(92), 1ab, 1c-2, 5
Isomo rya kabiri: Hish 1, 5-8
Ivanjili: Yh 18, 33b-37
Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umwami w’ibiremwa byose. Ni umunsi mukuru usoza umwaka wa Liturjiya ndetse udufasha kwinjira no gutangira neza undi mwaka mushya dutangirana n’igihe cy’Adventi. Mu nyigisho ze no mu bitangaza yakoze, Yezu Kristu icyo yari agamije ni ukwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu kugira ngo tuyumve kandi duharanire ko yogera hose. N’ubwo abantu benshi bari bategereje ko ingoma y’Imana izaza yigaragaza nk’ingoma z’abami bo ku isi, zazindi zagiye zisimburana, zikora amahano cyangwa se zikora ibinyuranye n’ugushaka kw’Imana, baje gutungurwa no kubona Ingoma ya Kristu itandukanye kure n’imyumvire bari bafite. Isengesho rikuru ry’Ukaristiya ry’uyu munsi, riratwereka ko Kristu ari Umwami w’ibiremwa byose kandi ko ingoma ye itandukanye kure n’izindi ngoma zo kuri iyi si. Iri sengesho riratwereka kandi ko nyuma yo kwitangaho igitambo kitagira inenge kandi cy’amahoro kuri altari y’umusaraba, nyuma yo gusoza amayobera y’icungurwa ry’imbaga ya muntu ndeste no kuyobora ibiremwa byose ku bwami bwe, Yezu Kristu azashyikiriza Imana Se ingoma y’amahoro, ingoma y’urukundo, ingoma y’abiyoroshya, ingoma y’abacisha make, ingoma y’ubutabera, ingoma y’ukuri n’ubugingo, ingoma y’ubutungane n’ineza, ingoma ihoraho iteka kandi itagira imipaka. Ngiyo ingingo remezo ihatse amasomo y’uyu munsi: Gusobanura byimbitse imiterere y’ingoma y’Imana kandi tugomba gusaba buri gihe, nk’uko tubisaba mu isengesho Yezu ubwe yatwigishije rya Dawe uri mu ijuru, tugira tuti: Ingoma yawe yogere hose.
Yezu Kristu ni Umwami urangwa n’ineza n’impuhwe. Ntawe ahutaza kandi icyo yifuje ni uko ingoma zose zo ku isi zamureberaho maze zose zikamuyoboka. Ibi nibyo umuhanuzi Daniyeli yeretswe ndetse arabyandika kugira ngo agaragaze ko Uhoraho ari We mugenga wa byose, ko ari We ugena uko ibintu byose bibaho atitaye ku myivumbagatanyo y’abantu n’imihindagurikire y’ingoma ndetse agatuma ibihe byose bigenda bisimburana kugira ngo bigane ku ndunduro yabyo, ari ryo shingwa ridasubirwamo ry’Ingoma y’Imana. Iyo ngoma y’Imana ni yo igomba gukurira mu mahanga yose. Daniyeli abishimangira agira ati: Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka (Dan 7, 14).
Yezu Kristu igihe yari imbere ya Pilato yemeje adashidikanya ko ari Umwami kandi aduhamiriza ko Ingoma ye ntaho ihuriye n’ingoma zo kuri iyi si. Aragira ati: Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho kugira ngo ntagabizwa Abayahudi (Yh 18, 36). Ibi byose Yezu yabivuze kugira ngo ahamye ibimwerekeyeho kandi ahamye ibyerekeye ukuri. Ngicyo icyamuzanye ku isi. Ngiyo impamvu igaragaza ko ingoma zose zo ku isi zigomba kumupfukamira. Mu rupfu n’izuka, twahaboneye ku buryo budashidikanywaho ko Yezu Kristu ari Umwami ukunda imbaga yaragijwe kuko yatweretse ko Umwami nyawe kandi w’ukuri ari uhara amagara ye kubera intama yaragijwe. Twakijijwe ibyaha kubera amaraso Kristu yameneye ku musaraba ndetse twanarotse imbaraga zo guhamya ko twagizwe ubwoko bwa cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se kuko ari We mwami ukwiye guharirwa ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Aya magambo ya Yohani intumwa twumvise mu isomo rya kabiri, iyaba twayagiraga ayacu, cyane cyane dusaba ko abategetsi n’abayobora abandi kuri iyi si bamenya kuyobora mu kuri no mu butabera abo Imana yiremeye maze bose barebeye kuri Yezu Kristu Umwami w’isi n’ijuru, bagaharanira ko abo bayoboye bagira ubuzima bwiza byaba ngombwa bakageza n’aho kubitangira. Mu isengesho ry’ikoraniro ry’uyu munsi mukuru, turasaba imbaraga zo kuyoboka no gusingiza ubuziraherezo Umwana w’Imana akaba n’Umwami w’ibiriho byose. Nitumuyoboke kandi duharanire kuzataha ingoma ye ariko twibukako kuyigeramo biharanirwa ndetse bidusaba no kwiyibagirwa. Nibyo Yezu atubwira agira ati: Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare nibo bayikukana (Yh 11, 12)
Bavandimwe, mu gusoza ndasaba buri wese kurangamira ingoma ya Kristu, agaharanira ko abantu bose bayimenya uko iri kandi twese tugaharanira ko yogera hose. Ntabwo dukwiriye guhera gusa mukwibaza igihe n’isaha izigaragariza, ahubwo dukwiriye kumenya ko iri rwagati muri twe nk’uko Yezu yabibwiye Abafarizayi bamubazaga igihe Ingoma y’Imana izazira (Lk 17, 20-21). Icyo tugomba kumenya nuko uwakiriye wese inyigisho za Yezu Kristu kandi akazemera, uwo nguwo yatangiye muri we kwakira Ingoma y’Imana. Uyu munsi mukuru rero ntutubere imfabusa ahubwo twubure amaso turangamire iyo ngoma y’Imana kandi twisuzume turebe uko twaharaniye kuyinjiza mu buzima bwacu muri uyu mwaka wose wa Liturjiya dusoje. Dusabe imbabazi ku byo twakoze binyuranyije n’ugushaka kw’Imana maze dufate umugambi n’umwanzuro wo kuzabitunganya muri uyu mwaka wundi dutangiye. Twegere Nyagasani Yezu Kristu Umwami w’ibiremwa byose kugira ngo adutoze kumuyoboka igihe cyose kandi aduhe umutima wo kumukorera ubudahwema mbese nk’uko dutinya kandi tukubaha abami n’abategetsi b’isi, tubigire akarusho kuri Yezu Kristu kuko abasumba bose kandi akaba ari na We ubagenga. Abami baratanga abandi bakima ariko Ingoma ya Kristu yo izahoraho iteka. Niba rero duha ibyubahiro abami b’iyi si kandi tuzi ko ingoma yabo itaramba, kuki tubura imbaraga zo gukorera Umwami ubasumba? Akenshi tubikora twishakira inyungu z’ako kanya cyangwa se twishakira amaramuko nyamara tuba twiyibagiza ko byose bigengwa na Kristu. Ubutegetsi, icyubahiro n’ikuzo uko byamera kose ntibyakomera bidakomejwe n’uwo biturukaho. Niyo mpamvu rero indimi zose, ibihugu byose n’amahanga yose bigomba kwamamaza ko Kristu ari We mugenga wa byose kandi ko ari We Mutegetsi w’amahanga yose.
Twese duharanire guhimbazwa no gukurikiza amategeko ya Kristu, Umwami w’ibiremwa byose maze azaduhe kuzabana na We iteka mu ngoma y’ijuru kuko ari We Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Kristu Umwami, tumuyoboke twese! Mwese mbifurije Umunsi mwiza wa Kristu Umwami.
Padri Fidèle KARASIRA, Diyosezi ya Nyundo
Retour aux homelies