^

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU WA PASIKA, UMWAKA B, TARIKI YA 31 WERURWE 2024

Publié par: Padiri Théoneste NZAYISENGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Intu 10,34a.37-43 ;

ü  Zab 118(117), 14, 16-17, 22-23 ;

ü  Isomo rya kabiri: Kol 3,1-4 ;

ü  Ivanjiri: Yh 20,1-9

 

YEZU NI MUZIMA, YEZU YAZUTSE, YATSINZE SHITANI, ICYAHA N’URUPFU, ALLELUYA !!!!!!!!!

Bakristu, bavandimwe, nimugire Pasika nziza, Yezu ni Muzima, Yezu yazutse, Alleluya, Amen ! Bavandimwe, nyuma y’iminsi 40 y’Igisibo Gitagatifu tuje guhimbaza mu byishimo umunsi Mukuru wa Pasika : Yezu ni muzima, Yezu yazutse, Yezu yatsinze Shitani, icyaha n’urupfu. Uyu ni umunsi Uhoraho yigeneye nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo, Alleluya, Kristu Yezu ni Muzima. Ni ngombwa kumva igisobanuro cya Pasika twizihiza none icyo ihuriyeho n’icyo itandukaniyeho na Pasika yo mu gihe cya Musa ubwo Umuryango w’Uhoraho wabohorwaga ubucakara bwo mu Misiri. Urangajwe imbere na Musa, wambutse inyanja y’Umutuku ugenda werekeza mu gihugu Uhoraho yari yarasezeranyije Abrahamu n’urubyaro rwe. Twe uyu munsi turizihiza izuka rya Yezu Kristu ; yambutse urupfu agana ubuzima nyabuzima.

1.      Ubuhamya ku izuka rya Yezu

Izuka rya Yezu Kristu ava mu bapfuye ni insinzi abakristu twishimira cyane kuko ari insinzi yacu. Yezu yadutsindiye Shitani, wa mushukanyi utera abantu ibyaha, ibyaha na byo bigakurura urupfu.  Yayitsindiye ku giti cy’umusaraba agira ngo ayitsimbure mu birindiro byayo yo yashukiye abantu ba mbere ku giti cyo muri Edeni.

Yezu yarapfuye, nyuma y’iminsi itatu arazuka nk’uko byari byaranditswe,  kugira ngo abe bapfe ku cyaha kandi bapfire muri We binyuze mu isakramentu rya Batisimu yasize ashinze muri Kiliziya ye, batsinde muntu w’igisazira, maze twese dutunge umunezero uzira iherezo, bityo ntihagire ikizadutandukanya n’urukundo adukunda.

Abanditsi 4 bose b’Ivanjili Ntagatifu bahuriza ku kuzindukira ku mva kwa Mariya Madalena  n’abandi bagore mu gitondo cya Pasika. Wakwibaza uti « kuki ari bo ba mbere babonye imva irimo ubusa, bakamenya iri zuka mbere y’intumwa ? » Twibuke ko no mu bubabare bwa Yezu Intumwa zari zahunze, nyamara abo bagore bo bamukurikiye mu rubanza, banagera i Gologota, bagahagarara iruhande rw’umusaraba. Ibi bitwereka ko bamwiziritseho bihagije; mu bihe byiza no mu makuba ntibaviririye Nyagasani. Mariya Madalina  abaye umugore wa kabiri wamamaje Kristu mu bavandimwe be nyuma ya wa wundi wo kuri Samariya wagiye kwamamaza mu rusisiro rw’iwabo ko yabonye Mesiya, ko yahuye n’uwanditse mu Bitabo bya Musa n’iby’Abahanuzi (Yh 4, 28-30).

Mariya Madalina akibona imva ikinguye, irimo ubusa yarahangayitse ahuruza Petero na Yohani na bo bajya kureba ibyo ari byo, Petero yararebaga ntasobanukirwe, kugeza ubwo bari yari atarumva ibyerekeye izuka ry’abapfuye. Yohani we afite icyo amurusha : yararebye aremera. Ibyo yabitewe n’umubano ufatika yari afitanye na Yezu. « ngo ni we wa mwigishwa Yezu yakundaga maze na we akajya amwegamira mu gituza ! » Urwo rukundo rwatumye yemera. Urukundo nyarwo rudukuzamo ukwemera. Mbese iyo turirimba ngo « jyewe na We tubaye umwe mushyitsi muhire, koko Yezu turamwemerera ngo atubere umushyitsi muhire ? Twamuhabwa mu Ukaristiya akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana muri byose na hose ? » Turongera tukavuga ngo « tumweguriye imitima yacu ngo ayituremo, n’izindi mvugo nyinshi … ! » Mbese koko tubivuga duhari cyangwa tuba twibereye ahandi ? We ntajya adusiga kuko yazanywe no kubana natwe, kuduha ubugingo no kudukiza ibyaha. Mariya Madalina na Yohani tubigiyeho iki uyu munsi mu kubana na We?

Natwe nka Petero iyo tweguwe n’agahinda duterwa n’ibyago, intambara, urugomo, indwara, ubukene n’inzara bihora biyogoza isi ntibitworohera kumenya icyo gukora habe no kwibuka ko Yezu ari hamwe natwe aho tunyura hose !  Petero aracyahuzagurika mu kwemera, bizasaba ko ahura na Yezu wazutse imbonankubone kugira ngo azamuzamure ku yindi ntera y’ukwemera.

2.      Muntu wari we mbere ya Pasika  anyuranye n’uwo ugomba kuba we nyuma yo guhura na Yezu wazutse.

Ni byo twumvishe mu Isomo rya mbere ukuntu Petero wahuye na Yezu wazutse atandukanye cyane na wa wundi wo kuwa Gatanu Mutagatifu ubwo yihakanaga Umwami we imbere y’abaja n’abagaragu !  Nyamara kubera imbaraga za Roho Mutagatifu yahawe na Yezu wazutse, ubu arahagarara imbere y’abatware, abategetsi, abafarizayi, abaherezabitambo, abakuru b’umuryango n’abasirikri akababwira ashize amanga, akabashinja uruhare rwabo muri urwo rupfu, agahamya ibigwi bya Yezu wagenda agira neza aho yanyuraga hose, yamamaza Inkuru nziza y’umukiro, akiza abahanzweho na Sekibi bose kuko Imana yari kumwe na We (Intu 10,38).

Inyigisho ya Petero irakomeye kandi ubuhamya bwe burasobanutse. Aragira ati : « twebwe abaririye kandi tukanywera hamwe na We aho amariye kuzuka mu bapfuye… » biratwereka ukuntu numa ya Pentikosti ibintu byabaye bishya.  Imbaraga za Roho Mutagatifu zamufashije kuva muri Senakulo maze yamamaza Inkuru Nziza y’umukiro. 

3.      Pasika nidufashe kumva neza ubuzima n’imibereho by’abagize Kiliziya

Pentikosti yabaye intangiriro y’ubuzima bushya bw’abemera Kristu. Tugiye kuzamara iminsi 50 yose twumva isomo rya mbere rikuwe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa  ukuntu Kiliziya yavutse, imibereho y’abemera ba mbere, isengesho, ubumwe, gukundana, gufashanya n’ubwitange byabarangaga ari na byo byatumaga abemera bashya biyongera, kandi izo nshingano ni twe abariho uyu munsi twazisigaranye. Urumuri rwa Kristu wazutse ni twe tugomba kurukongeza hose muri iyi si igenda yuzuramo ubuhakanyi na ba Ntibindeba ! N’ubwo bimeze gutyo ariko nta rwitwazo n’impamvu tugomba kuzana, ahubwo nka Pawulo Mutagatifu «turiyimbire niba tutamamaje Inkuru Nziza » (1 Kor 9,16).  Dusabirane kugira ngo Roho Mutagatifu akomeze yenyegeze  mu mitima yacu icyo kibatsi  cyo guhagukira ubutumwa.

Mu gihe Igisibo cyamaze iminsi 40 Kiliziya idushishikariza gusenga, gusiba no gufasha, Pasika yo izamara iminsi 50 kugira ngo muri twe hapfe ibigomba gupfa, tubeho mu buzima bushya.

4.      Ibyo tugomba kwibandaho n’ibyo tugomba kureka

Bakristu, bavandimwe muri iki gihe cya Pasika hari byinshi dusabwa kwibukiranya no kwibandaho n’ibindi tugomba kureka:

Ø  Yezu Kristu yazutse mu bapfuye  bityo aduharurira inzira kugira ngo abe tuzashobore kuyinyuramo tugana ikuzo rye tudakangaranywa n’urupfu kandi twizeye gutsinda icyaha nka We. Yezu Kristu yaratubimburiye ; yatsinze Shitani, icyaha n’urupfu. Abemera bose muri We duhabwa imbaraga, ubuzima n’ubugingo bw’iteka. Si ukubitunga ngo tube indorerezi, ahubwo biduha  inshingano zo kumuhamya no kumwamamaza muri hose muri rubanda, tukigisha abavandimwe bacu ko ari We mucamanza utabera w’abazima n’abapfuye, ko muri We ariho tuzaronkera imbabazi z’ibyaha.

Ø  Turasabwa gusabira Kiliziya umubyeyi wacu n’abayobozi bayo kandi kububaha ni iby’agaciro nk’uko bigaragaye muri iyi Vanjili Ntagatifu aho Yohani yirukanka akarusha  Petero amaguru, ariko yagera ku mva agategereza ko umukuru (umuyobozi Petero) abanza kwinjira akaba ari we utangaza ibyo yabonye.

Ø  Iyi Nkuru Nziza ya Yezu Kristu wazutse mu bapfuye tuyamamarize mu buzima bwacu : tugendera kure muntu w’igisazira twari we kera tukibera mu mwijima, dupfa ku cyaha, dutandukana n’inabi, ishyari, ubugome n’ubugambayi nk’ubwo Yezu yagiriwe n’abategetsi bafatanyije n’abe hamwe na rubanda.

Ø  N’ubwo nta nyiturano ifatika twamuha, reka duhaguruke turangamire uwahinguranyijwe n’icumu, agapfa mu mwanya wacu, reka tumuhange amaso, tumuramye, tumushengerere, tumwegurire imitima yacu burundu ayituremo byuzuye.

Bikira Mariya twarazwe, umwamikazi w’izuka naduhakirwe iteka !

Padiri Théoneste NZAYISENGA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka