Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü
Isomo rya mbere: Ez 33, 7-9;
ü
Zab 95 (94), 1-2, 6-7ab,
7d-8a.9
ü
Isomo rya kabiri: Rm 13,
8-10
ü
Ivanjiri: Mt 18, 15-20
Bavandimwe tugeze ku
cyumwewru cya 23 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturjiya, Umwaka A. Amasomo
yo kuri icyi cyumweru aragaruka kuri rya tegeko ry’Imana rihatse ayandi, kandi
rikayabumba yose uko yakabaye: Itegeko ryo gukunda. Pawulo mutagatifu, mu ibaruwa yandikiye Abanyaroma twumvise mu
isomo rya kabiri, aratwereka ko ntawundi mwenda tugomba kugirirana hagati yacu,
uretse uwo gukundana. Buri wese ahamagariwe kandi afite inshingano zo gukunda
mugenzi we nkuko yikunda. Ukunda Mugenzi we aba yujuje icyo asabwa, kandi
amategeko yose aba ayayujuje. Ibi ni byo Pawulo mutagatifu amaze kudutangariza
mu isomo rya kabiri aho agira ati”Kuko
kuvuga ngo ntuzasamabane, ntuzice, ntuzararikire ikib, kimwe n’andi mategeko
yose, akubiye muri iri ijambo ngo”Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe’’.
Bavandimwe, ntawe udakeneye
gukunda no gukundwa, kuko kuba mu rukundo biraryoha, birashimisha. Muri aya
masomo, Nyagasani aratwereka uko tugomba kugaragarizanya ko dukundana koko
bitari mu mvugo gusa, ahubwo biri no mu ngiro: Urukundo si ugushimana gusa,
ahubwo urukundo ni ukurengerana. Iyo uvuze ngo nkunda kanaka, niba koko
utamuryarya, ugomba no kumurengera byanze bikunze, yewe ukamurengera kugera
naho wakwemera guhara ubuzima bwawe, kugira ngo ubwe burokorwe. Ngurwo urukundo
nyarwo dusabwa kugirirana hagati yacu. Ngurwo urukundo Yezu Kristu yaduhayemo
urugero We wemeye guhara amagara ye kubera twe, We wemeye gupfa kugira ngo twe
abo akunda dukire.
Mu isomo rya mbere, mu buryo
bwumvikana, umuhanuzi Ezekiyeri arabiduhamo urugero: aratwereka ko umuntu wese
ukunda umuvandimwe we koko, ntagomba kwigira ntibindeba cyane cyane igihe
yageze mu kaga. Ntagomba kwigira ntibindeba imbere y’uri kugwa. Ntagomba
kwirengagiza akababaro k’abandi. Urukundo rubabazwa no kubona mugenzi wawe
arimo agenda atandukira, maze kubera urukundo umufitiye, ukiyumvamo ishyaka
n’umwete wo guhaguruka ukajya kumutabara utitangiriye itama. Igihe ubonye ko
hari icyago kimwugarije, ni ukuvuga kimusatiriye, ukabaduka bwangu ukamusanga,
ukajya kumuburira.
Ibi ni byo byabaye kuri uyu
Muhanuzi Ezekiyeli twumvise mu isomo rya Mbere: Igihe Yeruzaremu yari yagoswe,
yongeye guterwa ubwa kabiri kubera amakosa yayo yo korama mu bigirwamana no
kwiyumvira gusa abahanuzi b’ibinyoma, Ijambo ry’Imana ryamubibwemo, umwuka
w’ubuhanuzi wamujemo, maze bituma ahaguruka, ajya kuburira uwo muryango w’Imana
wari i Yeruzaremu ngo wisubireho, uhinduke. Yawuburiye awubwira ko nukomeza
kunangira umutima, ntiwemere kwisubiraho; uzagwirirwa n’amakuba akomeye cyane.
Ibyo Ezekiyeli yabikoze atumwe n’Imana ngo ahanurire, aburire, Yeruzaremu yari
muri ako kaga gakomeye.
Bavandimwe Ngiyo Ishusho
y’Imana: Imana ni urukundo. Urukundo
ntirurebera imbere y’amakuba agiye kugwirira umuntu. Imana yatoye umuhanuzi
Ezekiyeli ngo aburire umuryango wayo, kubera urukundo Imana iwufitiye. Ibyo
ntiyari kubura kubiwukorera kandi iwukunda. Ubwo natwe yaturemye mu ishusho
yayo, kandi ishusho yayo akaba ri iy’Urukundo, ubwo natwe turi ba rukundo, ni
ngombwa, ni ishingano zacu kuburirana. Muri iyi si ya none igenda yimika ikibi,
kandi ikibi kikaba gikurikirwa n’ibyago n’amakuba; hakenewe ba Ezekiyeri b’uyu
munsi ngo baburire umuryango w’Imana ugenda wumva abahanuzi b’ibinyoma, ni
ukuvuga abigishabinyoma bamaze kuba benshi. Abo ni babandi birirwa bigisha
batera abantu ubwoba, bakabizeza ibitangaza ngo igihe bazaba bagize ibyo
babaha. Ibyo babikora bagamije inyungu zabo bwite, batagamije inyungu z’abo
babwira. Birumvikana ibyo ntibabikora kubera urukundo babafitiye, ahubwo
babikora kubera amaronko barabakuraho. Urwo si urukundo, ni ubucuruzi
bushingiye ku kwikunda.
Ikindi kiranga urukundo ni
ugukosorana kivandimwe ndetse no gusengera hamwe. Ibi ni byo Yezu Kristu
atsindagira muri iyi vanjili tumaze gutega amatwi. Umuryango w’Imana uri mu
rugendo, ndavuga twese abakiri bazima, tugize umuryango umwe kandi ukomeye
ariwo Kiliziya. N’ubwo uyu muryango ukomeye, twe tuwugize turi abanyantege nke.
Kubera iyo mpamvu, kugwa, kuyoba, gucika intege mu cyiza byorohera benshi. Uwo
muryango, n’ubwo ari uwabanyantege nke, ariko kandi ni umuryango ufite
imbaraga, utadandabirana, kuko wubatse ku rutare rutayega, ukagira umutwe
muzima Yezu Kristu. Ibyo bigatuma uhorana imbaraga zigaragariza mu
gushyirahamwe kw’abawugize. Ubumwe muri Kiliziya ni zo mbaraga zacu. Kubera iyo
mpamvu, abashyize hamwe barangwa no gukosorana, no guhanana bya kivandimwe,
kugira ngo bwa butagatifu bwa Kiliziya butangizwa n’intege nye z’abawugize.
Yezu Kristu yatweretse uburyo ki tugomba gukosorana no guhanana: Yezu
Kristu ati “umuvandimwe wawe naramuka
acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye”.
Urukundo rudusaba gusanga
abandi, ndavuga bagenzi bacu: Duhereye ku bashakanye bo bahujwe n’urukundo,
bagomba guhora baharanira kunga ubwo bumwe mu mubano wabo, haba hari
uwatsikiye, akemera guca bugufi, agakosorwa na mugenzi we, kandi bakabikora
bizeranye koko. Urukundo rusaba ababyeyi b’umubiri n’ababatisimu kwegera abana
babo bakabakosora, kugira ngo bakure bazi gutandukanya ikibi n’ikiza, ikemewe
n’ikitemewe. Abakatechiste n’abarimu, kubera urukundo bakunda abo barera,
ntibagomba kwinubira guhora basanga abo bigisha: abana, Urubyiruko n’abigishwa
babo ngo babakosore kubyo bagenda bagoreka nkana! Abasaserdoti, abihayimanaa
n’abakuru b’amakoraniro y’abasenga n’abakuru b’imiryango y’Agisiyo Gatolika
namwe, mubitewe n’urukundo mukunda abo mushinzwe cg muyobora, ntimukagire
ubunebwe ngo mubure guhaguruka musange abacumuye mubakosere, abatandukira ngo
mubaburire mubagarura mu kerekezo Yezu Kristu atuganishamo.
Bavandimwe uwo muco wo
gukosorana mvuze haruguru si uwa bantu bamwe na bamwe gusa. Yezu Kristu avuga
kuriya, yabwiraga abantu bose, wowe ndetse nanjye, kuko ntawe utifitemo iyo
shusho y’Imana, ndavuga urukundo. Mu kuduhanura, Yezu yagize ati: Umuvandimwe wawe naramuka acumuye,
umusange maze umuhane mwiherereye”. Yezu arabwira bose, kuko umukristu wese
azabazwa ubuzima bw’ingingo z’umubiri wa Kristu. Yezu ati” nakumva, uzaba ukijije uwo muvandimwe. Ngiyo impamvu yo gukunda:
Gukunda si ukwishimisha ahubwo ni ugaharanira umukiro wa buri wese; ni
uguharanira imibereho myiza y’uwo ukunda. Ni ugushimishwa nuko mugenzi wawe
amerewe neza, ahagaze neza, ubigizemo uruhare, ariko kandi nta maronko yandi yo
muri iyi si urindiriye mu kubaho neza kwe!
Mu rwego rwo guharanira ko
umuvandimwe wawe akomeza guhora ahagaze neza, ntakongera kugwa, iyo yacumuye
uba ushobora kumuhana bya kivandimwe. Kumuhana mvuga hano ni ukumuhana ugamije
kumuvura.
Ibindi biranga abakundana ni
ugusangira ibyiza. Bimwe mu byiza tugomba gusangira harimo no gasangira
isengesho, ni ukuvuga gusengera hamwe. Mu kutwereka umusaruro n’ubwiza
bw’isengesho rivugiwe hamwe, mwese mwunze ubumwe, Yezu yagize ati: koko iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe
mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo. » Ni byo koko abishyize
hamwe Imana irabasanga. Abishyize hamwe, bakundana besenga, bakora icyiza, Yezu
Kristu aba ari hagati yabo.
Ngaho rero bavandimwe uyu
munsi nidusabe Nyagasani aduhe iyo ngabire yo gukunda isengesho rusange, dore
ko rikomeza urukundo rwacu dufitanye nk’abavandimwe. Ubumwe bwacu ni zo mbaraga
zacu. Ibi bisobanurwa n’uko icyo dusabiye hamwe, twunze ubumwe, tugihabwa.
Mucyo dukomere kuri ubwo bumwe kuko Yezu ntiyakwirengagiza ubumwe
bw’abakundana. Iyo twunze ubumwe, aza rwagati muri twe, ngo tubashe kumwisanzuraho
uko dushaka. Ni byo We ubwe yivugiye agira ati « Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize
hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru. »
Bavandimwe ubwo dutungiwe agatoki, twerekwa uburyo twakoresha ngo dusubizwe na
Nyagasani ibyifuzo byacu tumugezaho, nimucyo dushyire hamwe dusabirane ingabire
yo kugira no kwakira urukundo rwa nyarwo Nyagasani atwigisha kuri icyi
cyumweru, kugira ngo koko icyifuzo cyacu nyamukuru tumugezaho kizasubizwe. Icyo
cyifuzo ni na cyo isengesho ry’ikoraniro ry’uyu munsi rigarukaho: ni ukuzagira
ubwisanzure nyakuri hamwe n’umurage uzahoraho iteka. Mugire
mwese icyumweru cyiza !
Padiri Félix MUSHIMIYIMANA