UMUHANUZI IWABO
Tuzi imvugo igira iti runaka uriya, «urabizi cyangwa arabizi, turaziranye. » Uko kumenyana kuvugwa muri ubwo buryo ahanini ntikuba kugamije kuba wakubaha uwo uzi kubera ko mwamenyanye nyine ahubwo kuba kugamije ku kuba wamushyira hasi kubera ko utamuzi gusa mu mbaraga ze ahubwo unamuzi mu ntege nke ze. Ni ho uzumva abantu bavuga undi cyane cyane iyo yateye cyangwa yatejwe intambwe ijya mbere noneho rubanda igahaguruka ikagira iti «uriya nyina yacuruzaga agataro, mushiki we yabyariye iwabo, bahoraga bamwirukana yabuze amafaranga y’ishuri, mu ishuri namurushaga amanota, mukuru we bigeze kumufata yibye igitoki, papa we bigeze kumufunga...»
Bavandimwe, izo mvugo twumva mu buzima bwa buri munsi, ntiziri iwacu gusa. Ni henshi usanga abantu bashungura abandi cyangwa se kubera kumenyerana n’undi bakaba bavuga bati «uyu nta gishya yatuzanira kuko dusanzwe tumuzi. » Mu butumwa bwe, Yezu yahuye n’izo ngorane zo kutakirwa n’abamenyi na benewabo ndetse bageza n’aho bamusaba kubakorera ibitangaza nk’ibyo yakoreye ahandi. Kuko Yezu adakina umukino w’ikinamayobera nk’abagiye bamenyekana bagamije kwemeza abantu cyangwa se gutwika nk’uko bisigaye bivugwa ubu, byatumye atagira icyo abakorera ahubwo abashyira imbere ingero ebyiri zabateye kubisha: umupfakazi wo muri Sareputa ho muri Libani y’ubu, n’umubembe Nahamani wo muri Siriya. Ukwemera kwa Nahamani ni ko kwatumye akira ibibembe. Ukwemera k’umupfakazi w’i Sarepta ni ko kwamukijije inzara. Ubwo rero ibanga riri mu gukunda no mu kwemera Yezu Kristu, nidukore iyo bwabaga kugira ngo tumufungurire imitima yacu, twirinde kumumenyera mu masakramentu duhabwa no mu ijambo ry’Imana dusoma ahubwo dushishoze maze twumve icyo atubwira buri munsi mu bimenyetso tubona maze tumwakire nk’umushyitsi muhire wa roho zacu.
Abantu b’i Nazareti bari bazi Yezu, bamubonye abyiruka none bumvise ibintu bitangaje yakoze kandi bo bari bamuzi nk’umwana w’umubaji gusa. Nyamara ariko, aho hari icyo umuntu yakumva koko. Ubwo Yezu yabatirizwaga muri Yordani nk’uko tubisoma mu mutwe wa gatatu w’iyi vanjili uko yanditswe na Luka ntituzi niba hari abari bagiyeyo mu baturage b’i Nazareti ngo bazatange ubuhamya mu bandi ku byabaye kuri Yezu Kristu ubwo yabatizwaga, ijuru rigakinguka hanyuma Roho mutagatifu akamumanukiraho ameze nk’inuma akabwirwa n’iri jambo ngo «Uri Umwana wanjye, nakwibyariye none.» Aha ni ahafatwa nk’intangiriro y’ubutumwa bwa Yezu ku mugaragaro aho agaragaza imbaraga n’ijambo ry’ububasha bitangaza abari basanzwe bamuzi. N’ubwo navuze ko umuntu yabumva ariko, hari n’umutego baguyemo wo kumva ko bafite ijambo kuri Yezu kuko ari uwabo ndetse bakanashaka kumugerageza bamusaba gukora nk’ibyo yakoreye ahandi birengagije ko ibyo Yezu yakoraga yabikoraga agendeye ku kwemera kw’abamusanga anagamije gukuza ukwemera kw’ababonye ibyo akora.
Yezu Kristu ntatwihishurira mu bihinda ahubwo ni mu buzima bwa buri munsi duhura na we. Witegereza rero ibindi bitangaza nk’ibyo wumvise hehe na hehe ahubwo emera ko Yezu ahari, no mu bucece bw’umutima wawe usenga, arahari. Itegereze ubuzima bwawe, witegereze ibigukikije n’abagukikije urasanga ari ibitangaza by’Imana. Yezu arahari nk’uko yari i Nazareti muri bene wabo, mu buzima busanzwe. Nubwo atabakoreye igitangaza mu byo bari biteze, yakoze igitangaza cyo kuba yari ahari, yakoze igitangaza cy’uko uwo babonaga nk’umwana w’umubaji gusa yatangaje ijambo ry’ububasha barbwire ko ibyanditswe yari amaze gusoma bakabyumva; guhera ubwo byujujwe bityo akora kandi avuga ibirenze iby’umubaji maze batangara bibaza aho akura ububasha. Umwe mu bahanga bashoboye kugera ku kwezi witwa James Benson Irwin yifashishije ibyavugishaga abantu benshi ko umuntu yakoze ibitangaza agashobora kugera ku kwezi, yakoze iyogezabutumwa agendeye ku byari bimaze kugerwaho n’ubushakashatsi maze we aravuga ati: «Igitangaza si uko umuntu yageze ku kwezi ahubwo igitangaza ni uko Imana yageze ku isi mu mwana wayo Yezu Kristu wigize umuntu.»
Bavandimwe, kuba umukristu ni byiza, guterwa ishema n’uko wabatijwe, ugahabwa ukaristiya, ugakomezwa ukanashyingirwa gikristu na byo ni byiza. Ariko hari ikindi cyiza cyisumbuyeho. Ni uguhera kuri ibyo wagezeho hanyuma ugaca bugufi kugira ngo urusheho kunoza umubano wawe n’Imana, umubano wawe n’abandi ndetse n’umubano wawe nawe ubwawe. Mu isomo rya kabiri twumvise, Pawulo mutagatifu yatugejejeho igisingizo cy’urukundo. Muri iyi si, hari benshi bivuga ibigwi ndetse bakabyivuga bagambiriye gucisha abandi bugufi bagaragaza ko babaruta. Uyu munsi, Pawulo mutagatifu arashyira urukundo imbere ya byose. Niba rero urukundo ari rwo gipimo twagenderaho twikorera isuzumabikorwa, aho biroroshye. Ntuzaterwa ipfunwe n’ibyo uzumva cyangwa uzabona iruhande rwawe bitandukanye n’ibyo wowe ukora cyangwa wemera bijyanye n’umuhamagaro wawe ngo niwumva bakurushije kuvugira hejuru bagutuka, birata cyangwa barata ibyabo ucike intege. Igipimo ni urukundo. Umuntu ashobora gusenga, akigaragura mu mukungu, agasimbukira hejuru, akagendesha amavi, agakoma akamo, akavugiriza akabira icyuya, amarira agatemba ariko niba nta rukundo ruherekeza imibereho ye ya buri munsi, azaba umeze nk’ingunguru ibomborana kuko irimo ubusa. Yezu Kristu, ni we uvuga ati «...Muzabamenyera ku mbuto bera. » (Mt 7, 20) Kuba Yezu avuga ati «nta muhanuzi ushimwa iwabo» ni uko yabaye umuhanuzi iwabo, akamenya ingorane zirimo n’ubwo bitavanyeho ko haba n’umusaruro. Ku ruhande rumwe rero dushobora kugira imyitwarire igerageza cyangwa inaniza abandi nk’uko bariya baturage b’i Nazareti babyitwayemo kuri Yezu. Ku rundi ruhande na none, dushobora kuba ari twe tunanizwa ntitwakirwe. Icyadufasha muri byose ni ukurebera kuri Kristu rugero rwacu twibaza tuti aramutse ari Yezu iki kibazo yacyitwaramo ate muri iki gihe?
Ubwo duhamagariwe kwera imbuto kandi tukera imbuto nziza rero, buri wese aho ari naharanire ingabire zisumbuye. Ni bwo buryo bwiza bwo guhora twivugurura kuko tukiri mu rugendo. Ntituragera iyo tujya, ntitugomba kwiruhutsa ngo tuvuge ko twashyikiriye ko ubu turi mu bisubizo. Umunyamakuru ngo yigeze kujya gusura ibikorwa bya mutagatifu Tereza w’i Kalkuta yitegereza uko yozaga umurwayi w’ibibembe, umunyamakuru agira iseseme areba hirya nyuma aza kumubwira ati « Njyewe, n’uwampa miliyoni y’amadolari uriya muntu sinamwegera ngo mukoreho. » Mutagatifu Tereza ngo yaramushubije ati «Nanjye ni uko! » Icyo gisubizo gihishe ubukungu buruta iyo miliyoni: urukundo rwitangira abandi, urukundo rubona ishusho y’Imana mu bandi. Niba urwo rukundo rudahari, ntihazaboneka abitangira abandi, niba nta rukundo uzahabwa akayabo k’amafaranga ngo uyakoreshe ibifitiye abandi akamaro ariko wowe uharanire kubanza gukuramo ayawe utigeze ushyiramo bityo iterambere ridindire n’abakena barusheho kwiyongera. Niba nta rukundo, abantu ntuzababonamo abakeneye gufashwa ahubwo uzabara icyo wowe wabakuramo. Abameze batyo, ni bo Yezu yita ibirura by’ibihubuzi bigomba kwirindwa. (Mt 7, 15)
Bavandimwe, nk’uko rubanda bahagurukiye Yezu bakamusohora mu mujyi wabo bakamujyana hejuru y’imanga ngo bahamurohe ni nako muri ibi bihe turimo hari abatihanganira kumva Inkuru nziza ya Yezu Kristu, ni nako muri ibi bihe hari abahagurukira Kiliziya baterwa isereri no kumva ivugwa bakifuza ko yaceceka, igacecekeshwa ntihagire ijambo ryayo ryongera gutambuka. Ni uburyo bwabo bwo kubisha no gushaka gusohora Yezu Kristu mu mitima y’abantu no kumuroha aho atazongera kuvugwa ngo abone n’uruvugiro. Ikidukomeza ariko, ni uko Kiliziya atari umuryango washinzwe n’abantu ikaba inarenze kure inyito n’ibisobanuro bya muntu kuko ishingiye kuri Kristu ikayoborwa na Roho Mutagatifu. Ijambo ryabwiwe umuhanuzi Yeremiya ni ijambo rikomeza kwirangira muri Kiliziya aho ubutumwa bukomeza kubona abemera kubwitangira bakabadukana ingoga bakitabira umuhamagaro bagakora ubutumwa muri bene wabo cyangwa kure y’iwabo bishingikirije iri jambo ry’ihumure twumvise ry’uwabatoye akanabatuma: Humura turi kumwe, ndagutabara. Mbifurije mwese kugira icyumweru cyiza
Retour aux homelies