^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 5 GISANZWE, UMWAKA C, TARIKI YA 06/02/2022

Publié par:

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Iz 6, 1-2a.3-8;
Zab 138(137)
Isomo rya kabiri: 1Kor 15, 1-11
Ivanjili: Lk 5, 1-11

“Nyagasani araduhamagara ngo adutume”
Bavandimwe, mu masomo yo ku cyumweru gishize, Nyagasani yaduhamagariraga kuba abahanuzi. Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi turabona Izayi asubiza iryo jwi ry’Imana akemera ku bushake kuba umuhanuzi w’Uhoraho ku muryango we, kandi Izayi ariyizi, aremera ko ntacyo yishoboreye ko ari umunyantege nke mu gukora uwo murimo kuko ari umunyabyaha.

Mu ivanjili turabona Yezu ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti aho yahuriye na Simoni Petero, ndetse n’abavandimwe Yakobo na Yohani, twumvise n’ikiganiro yagiranye na Simoni Petero. Bari bamaze ijoro ryose baroba ariko ntacyo baronka ariko ku ijambo babwiwe na Yezu, bongeye kuroha inshundura maze bararonka bafata amafi menshi. Petero abona ko ari imbere y’umuntu udasanzwe ati: Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha. Bavandimwe umuntu ushobora kwemera ko ari umunya ntegenke, bituma atinya Imana akemera ko ishobora byose, bigatuma yiyoroshya, nawe ikamusanga. Yezu rero abonye ko imitima yabo yiteguye kumwakira yahise abahamagara nabo baramukurikira nta kuzuyaza. Kubera ububasha babona muri Yezu, ubutumwa azabaha bwo kuroba abantu bazi neza ko atari ubwabo, ni ubwa Yezu kandi azababa hafi. Icyumweru gishize, nk’uko nabigarutseho haruguru, twahamagariwe kuba intumwa za Nyagasani; kuri iki cyumweru turabwirwa abitabye iryo jwi ry’Imana bakakira ubutumwa.

Ni umwanya natwe duhawe rero wo gufata icyemezo twabishaka tutabishaka, cyo kuvuga yego igihe twumvise ijwi ry’Imana ndetse no gushaka imbaraga zo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje tubatizwa tukaba twarongeye kubyemerera Nyaasani kuri Pasika. Nyagasani kandi aratwibutsa akanatwereka ko atuzi kugera ku nkebe z’umutima, azi amateka yacu maze akaduhamagara akaduha ubutumwa akurikije uko atuzi.

Mu isomo rya kabiri, turabona Pawulo mutagatifu yibutsa abanyakorinti ndetse natwe, icyo ukwemera kwacu gushingiyeho, ni urupfu n’Izuka bya Kristu akaba ari byo tugomba kwamamaza natwe. Arabibutsa kandi ko n’ubwo yatorewe kuba intumwa y’amahanga atari abikwiye. Ni ku buntu bw’Imana, tuzi uko yatowe kandi yaratotezaga abakristu.
Bavandimwe, aya masomo aratwereka bimwe mu bimenyetso ko Imana iduhamagarira kuyikorera. Ibyo ni nko kumenya no kwibonera ubuhangange n’ubutagatifu bw’Imana, kwibonera ko tutari ibihangange, ko tutari abatagatifu, ko ahubwo turi abanyabyaha bashaka gukizwa. Nyamara igitangaza ni uko mu buhangange bwayo n’ubutagatifu bwayo Imana ntitinya kutwiyegereza no kutwifashisha igamije kudukunda no kuduha agakiza.
Umuntu agira uburyo bwe bwihariye ahamagarwamo. Haba ubwo Imana ikoze igikorwa gihambaye nk’uko byagendekeye umuhanuzi Izayi na mutagatifu Pawulo. Hakaba ubwo igusanze ku murimo wari ugutunze nka Petero, Yakobo, Yohani na Matayo (Levi). Hakaba ubwo hari abandi bakwereka inzira Imana iguhamagarira: nka Andereya wabaye umwigishwa wa Yezu ari uko Yohani Batisita amweretse Yezu avuga ko ari “Ntama w’Imana”.
Uwo Yezu yigombye akamuhamagara ngo amubere intumwa, abona ko umuhamagaye atari umuntu gusa, ko ahubwo ari Imana. Niko byagendekeye Petero kuko yatangiye yita Yezu “Mwigisha”, nyuma yamara kumukorera igitangaza akamwita “Nyagasani”.
Ikindi kigaragara ku muntu uhamagariwe kuba intumwa ya Yezu ni uko ahita agenda atazuyaje, atanareba inyuma kuko aba yavumbuye ko ibanga ry’ubuzima bwiza ariwe urifite. Niko byagendekeye aba bigishwa bahise basiga amato n’ibikoresho byabo byo kuroba bagahita bakurikira Yezu. Niko byagendekeye Pawulo wari mu nzira ajya gutoteza abakristu nyamara yahamagarwa agahita afata ikindi cyerekezo. Ni nako byagendekeye Izayi igihe ahise yitanga ngo atumwe.
Hari abakeka ko umuhamagaro “vocation” ari ukuba umupadiri, umufurere cyangwa se umubikira gusa. Baribeshya. Gushinga urugo nabyo ni ubutorwe bw’Imana bukomeye. Ugushyingirwa n’ubusaserdoti ni imihamagaro yuzuzanya. Icyo ihuriyeho ni ukungura umuryango w’Imana, kuwigisha no kuwutoza urukundo ruturuka ku Mana.
Nimucyo kuri iki cyumweru dusabire umuryango w’Imana ari wo Kiliziya ngo ushishoze, maze umenye icyo Imana ihamagarira abawugize. Dusabire cyane abumva ko Imana ibahamagarira kuyikorera by’umwihariko hamwe n’abarezi babo. Dusabire kandi n’abitegura gushinga urugo kimwe n’ababibafashamo kugirango bose bamurikirwe na Roho Mutagatifu.
Maze twese hamwe duhore twunze ubumwe na Nyagasani kugeza igihe tuzamusanga mu ngoma ye, tuzabane ubuziraherezo. Icymweru cyza kuri mwese.


Padiri Jean de la Croix NIZEYIMANA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka