^

Inyigisho y’icyumweru cya 6 Gisanzwe, Umwaka C, tariki ya 13/02/2022

Publié par:

Amasomo matagatifu tuzirikana:

 Isomo rya mbere: Yer 17, 5-8;

Zab 1, 1-2, 3, 4.6;

Isomo rya kabiri: 1Kor 15, 12.16-20;

Inavjili: Lk 6, 17. 20-26.

Tariki 11 Gashyantare 1858, hashize imyaka ine Papa Pio wa IX atangaje ihame “Bikira Mariya Utasamanywe icyaha”, Bikira Mariya ubwe yabonekeye umwana w’umukobwa witwa Bernadeta Subiru i Lurude amubwira ko ari Utasamanywe icyaha. Hashize imyaka myinshi iyo tariki ya 11 Gashyantare yarahariwe gusabira abarwayi ndetse n’ababitaho, baba ari abaganga cyangwa se abarwaza. Iki cyumweru kiri hafi yayo ni cyo Kiliziya yahisemo muri uyu mwaka.

Inyigisho ikomeye yo kuri iki Cyumweru iragira iti: « BARAHIRWA ». Amasomo yo kuri iki cyumweru ndetse n’amasengesho aratwinjiza neza muri iyi nsanganyamatsiko yo “Guhirwa”.

Umuhanuzi Yeremiya aratangira adushishikariza gushyira amizero yacu yose muri Uhoraho. Paulo Mutagatifu na we akadushishikariza   kwemera Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kugira ngo natwe tubone kuzagira ubuzima muri We. Yezu we, mu Ivanjiri uko yanditswe na Luka, ibyo yita guhirwa twagira tuti bihabanye ni uko umuntu yabitekereza ku buryo busanzwe. Nawe se ngo abameze neza ni bo bagowe!? Noneho abadafite uko bimereye akaba ari bo bahirwa?

Burya ngo Abanyarwanda bo hambere icyo bitaga guhirwa cyangwa kumererwa neza kuri iyi si, ngo ni uko umuntu yabaga yarageze ku bintu bitatu by’ingezi:

  1. Kubyara: kubyara, ukabyara abana benshi, ukugira umuryango mugari, Abanyarwanda babibonagamo umunezero no kugira amaboko. Gupfa utabyaye bikaba umuvumo ndetse n’ugututse nabi akagira ati « Gapfe utabyaye »! Ariko ukwifurije neza no mu ndamukanyo ati : « Gira abana » ;
  2. Gutunga : kugira ibintu byinshi, bitaga ngo ibya Mirenge ku Ntenyo; amatungo, imirima myinshi, amazu,… mbese kwitwa umukungu cg umukire. Ukwifurije neza ati : « Gira inka ». Naho ugututse nabi akagira ati « Gapfe udakize ».
  3. Kuramba : kumara igihe kinini ku isi, ukarya iminsi ukayijuta, ukabona ubuvivi n’ubuvivure. Nabyo ku Banyarwanda byamye ari kimwe mu bituma bavuga ngo uriya muntu yarahiriwe. Ndetse n’ugututse nabi akagira ati : « Gakenyuke ! ». Noneho uguhamagaye ukamwikiriza mu kinyabupfura ugira uti : « Karame » bivuze ko umwifurije kuramba no kugira impagarike n’ubugingo.

Ariko rero, ibyo byose ubanza atari ku Banyarwanda gusa, mu mico igiye itandukanye dushobora kubisangamo.

Nyamara Yezu aragira ati : « Murahirwa mwe abakene, …mwe mushonje ubu,…mwe murira ubu,… murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa… », ariko nyine Yezu akongeraho icyo baba babahora. Ati : « Babaziza Umwana w’Umuntu…icyo gihe muzishime kdi munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru ». Nyamara dusesenguye neza, twaba tubeshyeye Yezu dushatse kubyumva nk’aho yaba yishimira ubukene. Yezu  ntashaka kwamamaza  inzara, amarira, urwango rumwe ndetse rugera aho kwica, ibitutsi, kuvumana n’ibindi nk’ibyo ngibyo byose. Cyangwa se kwibwira ko n’uwabikorerwa ku mpamvu ibonetse yose yaba ahirwa.

Imana yaturemeye kubaho twishimye. Ntago Imana, yo Bwiza bwahebuje, yaba yaraturemeye kubaho tuzinze umunya.  Gukena ku mubiri ariko cyane cyane ku mutima, burya ni akaga gakomeye ndetse no maso y’Imana. Kuba « Ntahonikora » rwose si ibintu by’i Rwanda !

Agatsinda ariko gutunga iby’isi ukibwira ko ari byo herezo ry’ubuzima, n’ubwo ngo ntawe ubihereraheza, nabyo ni ukwibeshya. Ibyishimo bya muntu ntibiba mu bintu, ntibiba mu mafaranga menshi, mu myambaro, mu biryo, mu makonti acinyiye muri za banki.  Ababyiringira ni bo Yezu yabwiraga ati : « Muragowe mwe mwijuse kuko muzasonza, …muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira,  mukaganya ».  Umuririmbyi yaragize ati : « Uwasogongeye ku byishimo byawe Yezu mwiza, ni iki kindi yararikira Mukundwa ? Ngo « … urukundo rwawe rundutira Feza na Zahabu by’iyi si ». Hari Abatagatifu tubwirwa bagiye basiga byose bagakurikira Yezu Kristu batiziganya kandi batareba inyuma.  Nka Mutagatifu Fransisco wa Assise wavukaga mu muryango ukize, ariko umunsi yahuye na Kristu akabona ko asumba byose, yahise abisiga aramukurikira ndetse ngo n’imyenda yari yambaye, rimwe ayisubiza se ngo hatagira ikimubuza gukurikira  Yezu. Mutagatifu Tereza wa Avila we agira ati : « Byose birahita… Imana akaba ari yo isigara…kandi Imana yonyine iraduhagije… ». Bene nk ‘aba ni bo Zaburi yatubwiraga ngo bahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, bakayazirikana umunsi n’ijoro.

Ijambo ry’Imana kandi uyu munsi riratubuza kwiringira abantu twibwira ko ari bo munezero wacu. Umuhanuzi Yeremiya akavuga ahubwo ko umuntu ubiringira ari ikivume.  Ni byo, kubana n’abantu ni byiza. Ndetse no kubana neza bikaba umugisha. Umunyarwanda agira ati « Kubaho ni ukubana ».   Kubaho uri Nyamwigendaho kandi unavugwa nabi, nabyo kandi si byo Imana yatwifuriza. Ariko rero abantu si bo Mana. Birashoboka ko waba wumva ko  utari kumwe na runaka utabaho, cyangwa se utari inshuti ya runaka, n’abantu runaka utabaho unezerewe, kubera impamvu zitandukanye. Nyamara abantu ni abantu bashobora kugutenguha. N’iyo batanagutenguha kandi ntago umunezero bakugerazo wagereranywa no kwibanira n’Imana.

Kumenya Yezu Kristu wapfuye akazuka, kumwemera no kumukunda biruta byose. Umufite aba ahiriwe kuko aba afite byose. Umubuze akaba abuze byose. Kuba ingoro nyayo ibereye Imana ni byo byishimo nk’uko isengesho ry’ikoraniro ryo kuri iki cyumweru ribivuga.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa 30 w’abarwayi, dusabire abarwayi b’ingeri zose, ku mubiri, ku mutima no kuri roho, dusabire n’ababitaho bose kubona muri Yezu Kristu umunezero usumba byose.

Bikira Mariya, Umubyeyi w’abarwayi, udusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE.

 

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka