Amasomo matagatifu tuzirikana:
Bazabamenyera ku mbuto zanyu
Kuri iki cyumweru cya 8 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturjiya C, amasomo twateguriwe aradukangurira kubanza kwisuzuma tutihenze, tukinjira mu mibereho no mu ntango z’imitima yacu, tukareba koko niba twebwe ubwacu twerera abandi imbuto nziza.
Mu isomo rya mbere, turahamagarirwa gusuzuma umuntu tugendeye ku ijambo rimuturutsemo. Mwene Siraki aradukangurira kubanza kwitonda tugatega amatwi umuntu maze tukamusuzuma duhereye ku byo avuga. Ni koko “ijambo rihishura ibitekerezo by’umutima w’umuntu”. Iyo umuntu avuze, “amafuti ye arigaragaza”, ibitekerezo bye, ibigororotse, ibikocamye cyangwa ibifutamye birigaragaza. Twumvise ikigereranyo cy’icyokezo gisuzuma ubukomere bw’ibibindi by’umubumbyi kimwe n’uko uhereye ku biganiro by’umuntu ushobora kumushungura; imbuto nazo zigaragaza igiti ndetse n’umurima giteyemo. Zaburi yo iratubwira ko umuntu w’intungane “ameze nk’igiti cyatewe mu Ngoro y’Uhoraho, akisanzurira mu nkike z’Imana yacu. No mu busaza bwe aba acyera imbuto, aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire, kugira ngo yamamaze ko Uhoraho ari umunyabutungane, we Rutare rwanjye, ntiyigiramo uburiganya”.
Aya magambo yuzuye ubuhanga n’ubushishozi aratuganisha ku nyigisho y’Ivanjili twumvise. Umwanzuro w’iyi nyigisho uratugeza ku isomo dutahana mu byo twumvise none: “Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa”. Nibyo koko usendereye ineza ayisesekaza ku bandi kandi nabo akayibabonamo naho umugiranabi abona inabi aho ageze hose kandi akayikongeza mu bandi. Imigani Yezu aduciriye iratwereka ko ntawe utanga icyo adafite:
1) Impumyi ntishobora gutanga urumuri ruturuka ku maso mazima kandi nyine yarahumye; Impumyi ntishobora kurandata indi mpumyi ahubwo zombi birangira ziguye mu mwobo w’urupfu;
2) Umwigishwa arangwa no gukurikiza ibyo yigishijwe; agirwa no kwisunga umwigisha we kugira ngo agire agaciro amukomoraho;
3) Ntushobora gukosora abandi utihereyeho, ni ngombwa kubanza kwikosora kugira ngo ubashe gukosora abandi mu buryo bwiza kandi buboneye;
4) Imbuto nziza zigaragaza imbaraga ziba zarakoreshejwe mbere kugira ngo ziboneke. Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Umwigishwa w’ukuri yera imbuto nziza yakuye ku mwigisha we.
Umuntu wese ukurikiza izi nyigisho za Yezu ntaterwa ubwoba n’urupfu, yararukenetse kuko yageze hakurya y’imva, kubera ko Yezu yarutsinze burundu. Pawulo mutagatifu atwijeje ko nitureka kugendera mu nzira z’icyaha, urupfu rutazatugiraho ububasha kuko urubori rwarwo ari icyaha. Pawulo aradukangura kandi adukebura: “nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa”.
Nimucyo rero twisuzume: Nitwirinde uburyarya, ubugoryi n’ubucabiranya kandi duhugukire gutega abandi amatwi kugira ngo tugere ku ntango y’akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Ni koko ijambo ryiza ni murumuna w’Imana. Niduharanire kuvuga ijambo rihumuriza abandi tureke imvugo mbi kuko ‘nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa’ ahubwo twiyubake kandi twubake Ingoma y’Imana.
Koko ntawe utanga icyo adafite. Burya buri wese atanga icyo yari asanzwe afite. Uwaritswe n’inabi ayikongeza mu bandi, nyir’urupfu yishimira kwica abandi kandi ntaterwe isoni zo kubyigamba, nyamara uw’ineza ineza iramusaga, agasagwa n’ibinezaneza maze ibyishimo akabisendereza ku bandi. Imibereho yacu ya buri munsi igaragaza uwo dukurikiye, imigenzereze y’umwigishwa igaragaza uwamwigishije. Imbuto twera zigaragaza uwo dukurikiye. Dushobora kwiberaho mu kinamico y’abafarizayi tubeshya abandi ariko tumenye ko amaherezo byose bizatangarizwa ahabona!
Buri wese afite inshingano zo kwamagana ikibi iyo kiva kikagera maze akamaranira kwimika icyiza. Ikibi kiratujegeza, kikatujujubya, kikadusesereza, kikatuzengereza, kikadusenya, nyamara icyiza kiradusanasana, kikatwunga kandi kigatuma duhamya ibirindiro. Ngo ‘agahwa kari ku wundi karahandurika’ ariko n’akaturiho kagomba guhandurika! Nitubanze guhandura akacu kugira ngo tuzagere ku ka mugenzi wacu dufite ubunararibonye. Nitureke kumwigiraho uko gahandurwa. Nidukosorane bya kivandimwe tugamije gufashanya gutera intambwe igana ijuru, nidusigeho gucira abandi imanza, kubakwena no kubaha akato. Kwigishanya no gukosorana kivandimwe ni intambwe ikomeye mu nyigisho za Yezu Kristu kuko biduha kurushaho gucengera umutima w’Imana, yo igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka. Mbere yo gukosora mugenzi wawe banza wisuzume, wikosore ubwawe kandi ntuhugire kumucira urw’iteka, sigaho kumuhuhura umuhabura kuko yahungeswe n’icyaha ahubwo muhumurize, umusange usendereye impuhwe n’imbabazi hanyuma mwembi mufatane urunana mu rugendo rwo guhinduka by’ukuri mugana Imana.
Imbere yacu hari inzira ebyiri. Inzira y’ineza itugeza ku bugingo bw’iteka n’iy’inabi itugeza ku rupfu. Iyo duhisemo inzira y’umwijima tumera nk’impumyi zishora izindi mpumyi mu rwobo rw’urupfu ariko iyo tugenda mu nzira y’urumuri tuyobora abandi mu bugingo bw’iteka kandi nta bwoba cyangwa gushidikanya tugira kuko tuba tuzi ko turi kumwe n’Imana kandi imigirire yacu igomba kuyobora abandi mu butungane kuko twaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana bityo tukazibanira na Yo ubuziraherezo ijabiro mu ihirwe ridashira.
Dusabe Nyagasani aduhe kuvuga ijambo rinyura abandi kandi ryubaka kuko twera imbuto nziza maze tukabera abandi urugero rw’umwigishwa mwiza ubereye umwigisha we. Niturekere aho gucira abandi imanza ahubwo niba hari abakiri mu nzira z’icyaha tubasanganize imbabazi n’impuhwe, tubagire inama zibayobora mu nzira nziza mu bwiyoroshye kandi tubasabire imbabazi n’imbaraga zo kwigobotora ingoyi y’icyaha. Nitumenye ko twese turi abavandimwe maze dufatane urunana, uguye tumuhagurutse, udandabirana tumurandate, twomore uwakomeretse, tureke gutana ahubwo duhatane dukomeza urugendo nta n’umwe dusize inyuma maze twese hamwe nta n’umwe utubuzemo tuzatunguke imbere y’Imana tuganje ishema n’isheja ryo gutahukana umutsindo, tuzabane na Yo ubuziraherezo mu ihirwe ridashira, ubu n’iteka ryose. Amen.