Amasomo matagatifu tuzirikanaː
Isomo rya mbere: Ivug 26, 4-10
Zaburi 91 (90);
Isomo rya kabiri: Rom 8, 10-13;
Ivanjili: Lk 4, 1-13
Ububasha bw’ukuri ni ukuba indahemuka ku Mana
Guhera ku wa gatatu w’ivu twatangiye igihe cy’igisibo kidufasha guhindura imitima, imico n’imyumvire kugira ngo tugandukire Kristu. Nk’uko twabyumvishe iki nicyo gihe cyacu gikwiye cy’uburokorwe (2Kor 6, 2) niba tubishaka koko. Aya masomo aratwereka ibishuko n’ibyifuzo by’iyi si, ubudakomera bwacu, n’uko dukeneye Yezu ngo adufashe guhangana n’ibishuko bitazabura mu buzima bwacu kuko umwanzi ahari kandi ashaka kutugusha, Yezu we akaba yarabitsinze. Ibi bishuko bya Yezu ni ibya Israheli yose kuva mu mateka yayo ni n’ibyacu muri iki gihe.
Mu isomo rya mbere Ivg 26, 4-10: Musa aributsa abayisraheli ubuhangange n’ubugwaneza by’Imana bikagaragarira mu byo yaremye, mu bimenyetso n’ibitangaza (Ivug 26, 8). Arasaba abemera kudacogora ku mugambi w’Imana kandi akibutsa ko Nyagasani yumva ijwi ry’abe, akabona akababaro n’agahinda bahura nako (Ivug, 26, 7). Mbese Imana izi ibyabo byose kandi ibatabara igihe cyose biri ngombwa. Icyabo ni ukumenya ubwo bugwaneza bw’Imana. Ituro ry’umuganura ni ikimenyetso ko bemeraga iby’Imana yabakoreye byose batajyaga kwishoborera ku bwabo. ni Umuganura wo kwiyibutsa iyimukamisiri. Umuganura ni ituro rya mbere ribonetse mu byeze kubera umugisha wa Nyiribiremwa. Bavandimwe, ituro ry’ishimwe ni ngombwa cyane kuko ritangwa neza gusa n’uwamenye ko Imana yamuhaye umugisha. Ariko ntawe utabona icyo ashimira Imana keretse uwo twakwita “Nyamwangiyobyavuye”. ibyo dutunze byose n’icyo turi cyo cyose ni impano ya Nyagasani, Ririya turo ni ukwibuka ibyo Uhoraho yabagiriye, si uguha Imana ibyo idafite; ahubwo ni ukuyiha icyubahiro. Natwe tujye twibuka ko ubwacu turi impano ihebuje y’Imana; turi ituro rigomba kunyura Imana nayo igaherewa ikuzo muri twe. Zaburi ya 91(90) iributsa ko Uwiringiye Imana imubera ubuhungiro…….: Yezu niwe ufata Se nk’ubuhungiro natwe rero tugomba kumwigana; Imana iri kumwe natwe iyo turi mu bigeragezo nubwo itabidukiza, ntidutererana na rimwe;
Bana b’Imana ubwo dutangiye igisibo nitugitangire twishyira mu maboko y’Uhoraho kimwe n’abayisraheli baririmbaga iyi zaburi bagiye mu ihema, muri iki gihe cyacu tujye tuyiririmba iteka n’ahantu hose kuko dufite ukaristiya itwibutsa urukundo ndengakamere rwa Yezu, dutangarire ibyo Imana yadukoreye kuko kubimenya no kuba indahemuka ku wadukunze ariyo ntambwe ya mbere yo gushimira mbese muri buri misa dutangarira ibyo Imana yakoze tukanashimira dore ko Ukaristiya bivuga gushimira (Eucharistivo), kandi ishimwe rya mbere ni imibereho inyuze Rurema, n’ibyo dutunze dutura ni ikimenyetso cy’uko twebwe ubwacu turi ituro. Dukwiye kujya tuza mu Kiliziya, twizanye nk’ituro rigomba kunyura Imana, tukiyibutsa ibyo yadukoreye cyangwa ibyo yakoreye iyi si n’abayituye, tukaboneraho guhinduka ituro rinyuze umubyeyi udukunda.
Mu isomo rya kabiri twumvishe ko wemera n’umutima bikaguha uburokorwe: hari hari ikibazo cy’inkomoko y’abemera; bamwe bakumva ko kwemera abanyamanga muri Kiliziya ari uguca ukubiri n’ugushaka kw’Imana. Nyamara Pawulo arahamya ko ukwemera kuruta ibindi byose, abemera bakungahazwa ibyiza bitangwa ku buntu, Atari ku kuba babikwiye; nta mpamvu yo kwivangura dushingiye ku bitari ibyacu. Ahubwo abahuje ukwemera bafatanya gushimira, bagashyigikirana mu kuba indahemuka.
Ivanjili itubwiye ko Ubutegetsi, ububasha n’ubukungu byo kuri iyi si ari ibishuko. Byabaye iby’umuryango w’Imana mu mateka yawo kuko guhera kuri Adamu na Eva, umushukanyi ntiyahwemye gushaka kuyobya abayoboke b’Imana kugeza na n’uyu munsi dore ko Sekinyoma yahananturiwe mu isi amaze gutsindwa mu ijuru (Ibyah 12, 7-9). Israheli yarashukitse yemera gutera Imana umugongo ariko yo ikomeza kubakunda. Ibisubizo bya Yezu byose kuri biriya bishuko twumvishe, bishingiye ku ijambo ry’Imana bikagaragaza ko umuryango wa Israheri wari ufite ukwemera Imana imwe, ufite n’uburyo bwo kwitwara mu mubano wabo n’Imana: Gutungwa n’ijambo ry’Imana, kutagerageza Nyagasani, kumusenga no kumuramya. Ibi nibyo biranga umuntu w’indahemuka. Umuntu ntatungwa n’umugati gusa ahubwo n’ijambo rivuye mu kanwa k’Imana. Ivug 8, 3; Iyim 16, 1-36; Ntuzagerageze nyagasani Imana yawe (Iyim1-7 na Ivug 6, 13. 16; uzaramye nyagasani Imana yawe abe ariyo usenga gusa (kudasenga ibigirwamana Iyim 23,20-32). Bari bazi icyo gukora ariko bakarenga bagashukika. Ibi byagombye kutubera urugero natwe ab’iki gihe. Si ibya Yeruzalemu gusa ahubwo ni iby’iyi si yacu. Abayisraheri babaye abahemu kandi Imana ari indahemuka bateshuka kuri izi nshingano uko ari eshatu bazizi neza. Sekibi amaze gutsindwa mu ijuru yigabije abatuye isi. Na n’uyu munsi nibyo bishuko bikomeye duhura nabyo muri iyi si.
Ibishuko by’ubutegetsi ububasha n’ubukungu bigusha benshi muri iyi si ni nayo mpamvu duhora twumva intambara n’imidugararo hirya no hino mu isi, tukumva akarengane mu bantu, tukabona imanga iri hagati y’abakire n’abakene irushaho kwiyongera kandi iyi si irimo ibyatunga abantu bose bayituye, ubutegetsi bw’iki gihe mu bihugu byinshi bwirengagiza Imana mu mihigo n’ibikorwa byabo ugasanga biringira imbaraga zabo cyangwa bagashakira ubuvunyi muri bagenzi babo b’ibihangange kubarusha nko mu gihe cya Akazi aho Imana yamubwiraga gusaba ikimenyetso kimwemeza ko arinzwe n’Imana , kugira ngo areke guhungabanywa cg kwishingikiriza ibindi bihugu bikomeye umwami akabeshya ko ntacyo akeneye (Reba Iz 7). Tuzi ko ubutegetsi bwose buva ku mana (Rm 13,1-7) nyamara abategetsi baha Imana umwanya wa mbere cyangwa se bakaba indahemuka ku masezerano bagiriye abaturage babo , dore ko nabyo ari ukubaha Imana, ni mbarwa.
Yezu umwana w’Imana yaje mu isi kutwereka no kutubera instinzi. Ngo Sekinyoma amaze gushuka Yezu agatsindwa yamuteze ikindi gihe ariko nacyo kigeze arongera aratsindwa. Yezu yizeye kugeza ku ndunduro aziko Uhoraho ariwe wamurokora, Sekibi ati: “niba uri umwana w’Imana byerekane”, Yezu azi neza ko ariwe koko ariko si ngombwa kwigaragaza ahubwo ,aho kubaha umushukanyi, abyerekanira mu kuba indahemuka kuri Se , niwe rugero rwonyine natwe twakurikiza. Duhamagariwe kuba maso tukamenya ko umushukanyi ahari kandi ameze nk’intare itontoma ishaka uwo yaconshomera nk’uko Petero abitwibutsa (1P 5, 8). Duhamagariwe kandi no gutsinda ibyo bishuko bishingiye ku ntege nke za muntu, tuba indahemuka ku masezerano yacu kuko aribwo bubasha bw’ukuri. Yezu rugero rwacu yiyeguriye Imana Se, wese no muri byose, nitumwegerana ukwemera azaduha gutsinda. Nubwo yari asanzwer ari Imana, ntiyagundiriye kureshya nayo, yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu….yemera kumvira kuza aho gupfa, apfiriye ndetse no ku musaraba (Fil 2, 6 -11).
Yezu yatsinze igishuko gikomeye cyo kudahunga umugambi w’Imana (kwemera umusaraba kandi utoroshye) guhunga umusaraba ni igishuko kidukomereye natwe ab’iki gihe: kwakira umusaraba no kwemera ko ariyo nzira y’umukiro wa bose birakwiye. Ibishuko byose abantu bahura nabyo Yezu yahuye nabyo mu mubiri wa muntu yagize uwe, aranabitsinda kugira ngo natwe tuzashobore gutsinda, nta rwitwazo rero tuzabona. Iki gihe cyiza cyo gusubiza ibintu mu buryo nikitubere twese igihe cyo kurushaho kuba indahemuka kuri Nyagasani no kuri bagenzi bacu. Yezu Kristu watsinze abidushoboze, Amen!