Amasomo matatifu tuzirikana:
Bakristu bavandimwe, turahimbaza uyu munsi icyumweru cya kabiri gisanzwe cy’umwaka C, icyumweru kije gikurikira ihimbazwa rya Batisimu ya Nyagasani, Umunsi mukuru usoza igihe cya Noheli. Mu gihe cya Noheli turangije vuba aha n’iminsi mikuru igishamikiyeho, Liturjiya y’amasomo yadufashije kugenda duhishurirwa Yezu Kristu uwo ari we ndetse n’ubutumwa bwamuzanye ku isi igihe yigize umuntu. Amasomo matagatifu y’iki cyumweru arakomereza muri uwo murongo: None turangamiye Yezu watashye ubukwe bw’i Kana ari kumwe n’abigishwa be hamwe na Bikira Mariya.
Ivanjili ya Yezu mu bukwe bw’i Kana ni umwihariko wa Yohani Intumwa dusanga mu gika cy’Ivanjili yanditse, akagikusanyirizamo ibimenyetso Yezu Kristu yakoreye mu maso y’abantu kugirango bamumenye kandi bemere na Data wamwohereje ku isi. Mu bukwe bw’i Kana, Yezu agaragaza ububasha bwe mu maso y’abigishwa be na rubanda; tubizirikana mu Iyibukiro rya kabiri mu y’Urumuri. Ni Ikimenyetso gisobanura neza rwose ko Ubuhanuzi bwa Izayi twumvise mu isomo rya mbere (Iz 62, 1-5) bufite indunduro muri Yezu Kristu ubwe. Ese ubwo buhanuzi ni ubuhe kandi buvuga iki?
Mu gitabo cya gatatu cya Izayi isomo rya mbere ryavuyemo, Umuhanuzi ahamagarira umuryango wa Israheli kugira amizero ahamye muri Uhoraho. Ni mu gihe uwo umuryango wa Isiraheli wari ukubutse mu buhungiro nyuma y’igarurwabunyago ry’i Babiloni. Ibyishimo byo kuva ishyanga Abayisiraheli batahanye byayoyotse bakinjira mu gihugu kavukire bagasanga ari amatongo: Inkike za Yeruzalemu zaraguye, imirima yabo yarabohojwe, mu ngoro nta rutambiro ntaho gusengera no gusabanira n’Imana y’abasokuruza…muri make, nubwo ubucakara bw’abami b’abanyababiloni buhagaze ariko nta n’ubuzima bushimishije buri mu gihugu iwabo.
Umuhanuzi rero atumwe n’Uhoraho ngo ahumurize umuryango mu mvugo yindi idashingiye mu kwizeza igihugu gitemba amata n’ubuki cyangwa kuvanwa ibunyago: Uhoraho azagirana isezerano n’umuryango we maze nk’umukwe akundwakaze umugeni yabengutse bashyingirane ubuzira gutandukana: “Uko umusore ashaka umugeni w’isugi, niko uwaguhanze azakubenguka; kandi nkuko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe niko izakwishimira” (Iz 62,5). Ngiryo isezerano rishya mu ishusho nshya y’Uhoraho ugiye gushyingirana n’umugeni Israheli. Aho kwitwa “ Itongo” bazayita ahubwo “ Umugeni” n’Inkundwakazi. Imvugo shusho yubakiye ku rukundo no gushyingirana k’Umukwe (Uhoraho) n’umugeni we (Umuryango wa israheli yitoreye) ntabwo yari ikoreshejwe bwa mbere na Izayi ; tuyisanga no mu bitabo by’abandi bahanuzi nka Hozeya, mu gitabo cy’Indirimbo ihebuje byo mu Isezerano rya kera. Ivanjili y’ubukwe bw’i Kana igarukana iyi ngingo y’ubukwe bw’Uhoraho n’umuryango we kuko ibyavuzwe mbere n’abahanuzi byacaga amarenga y’Isezerano rishya rizuzurizwa muri Yezu Kristu.
Dukurikije uko tubibwirwa na Yohani mu Ivanjili ya none, mu bimenyetso birindwi Yezu yakoreye ku mugaragaro agirango abantu bemere Data n’uwo yatumye, icya mbere cyabereye mu bukwe i Kana, maze yigaragaza nk’Umukwe w’umuryango w’Imana kandi yerekana isano ikomeye afitanye nawo: Isezerano ry’urukundo.
Mu ivanjili, turasanga umugeni n’umukwe b’i Kana nta kibavugwaho cyihariye kuko sibo Yohani ashaka kutwereka; uwo kwibandaho ni Yezu Kristu n’ikimenyetso yakoze ahindura amazi Divayi:
Mu yandi magambo, Kristu adahari, ubwo bukwe buvugwa ntibwataha, ni We muhuza w’Imana n’abantu kandi ubwo bukwe nicyo bwerekezaho.
Bavandimwe, mbese nk’uko Yohani Batisita abitangira ubuhamya, Kristu ni Umukwe akaba nyiri umugeni: “Umukwe ni we nyiri umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi. (Yh 3, 29);
Ubwo umukwe atwigaragariza ko yaje asanga umugeni akunda cyane akamwitaho uko ashoboye kose ni ngombwa ko n’umugeni yinjira muri urwo rukundo nyine.
Nk’uko Papa Fransisko abitubwira: Ubuzima bwa gikristu bukwiye kuba nk’igisubizo ku rukundo Imana yadukunze ikatubenguka muri Yezu Kristu. Mbese byagereranywa n’amateka y’aba fiyansi (fiancés) mu rugendo rwo kurambagizanya: Imana n’umuntu barahura, buri wese ashakisha undi aho aherereye, bahura bakishimana, bagakundana bimwe Igitabo cy’Indirimbo ihebuje kitubwira. Andi mateka yose ashamikiye kuri uwo mushyikirano.
Bavandimwe, mu ruhare rukomeye Bikira Mariya yagize muri ayo mateka yo guhura kw’Imana na muntu, uwo mubyeyi turamubona nawe yatashye ubukwe bw’i Kana. Mu kwemera, ukwizera n’urukundo bye, aravuganira ab’i Kana kuri Yezu kandi akabatoza kumwumvira.
Ibyo Bikira Mariya asaba abahereza bo mu bukwe bw’i Kana ni ubutumwa bugenewe abahereza ba Nyagasani aribo twe bahereza ba Kiliziya umugeni wa Kristu, tukaba duhamagariwe gukora icyo Nyagasani ashaka mu bwuzuzanye bw’ingabire twahawe nk’uko tubyibutswa na Pawulo intumwa mu isomo rya kabiri (1 Kor 12,4-11).
Dufatiye urugero ku bukwe n’ubundi, bugenda neza iyo habaye ubwitange bw’abantu, kandi iyo bwateguwe neza maze imirimo igatangwa bashingiye ku mpano n’ubushozi bazi kuri buri muntu. Mu bukwe i Kana, abahereza nibo bavomye amazi maze divayi irinda igera ku mutegeka w’ubukwe aribo bonyine bazi aho yaturutse n’uko byagenze. Nyamara abo nibo bakunze kwibagirana n’uruhare rw’ibyo bakora ntiruhabwe agaciro muri sosiyeti. Ab’intamenyekana nibo Nyagasani ahishurira amabanga ye. Ntidukwiye rero kwirengagiza uruhare rwabo kugirango benshi babeho. Mu buzima busanzwe n’ubwa Kiliziya by’umwihariko, duhamagariwe kumva ko abakuru n’abato twuzuzanya kandi ko nta wavuga ko byose abishoboye ku buryo yapfukirana impano z’abandi. Buri wese nakore ibyo ashinzwe aharanira kubinogereza kandi yishimye asingiza Nyagasani watugabiye impano zidushoboza.
Kuzuza kugeza ku rugara bivuze ko ntacyo batakoze. Nubwo batari bakamenye icyo ayo mazi yose agera kuri litiro magana ane (400L) ari bukore ariko bujuje intango ntibagira n’akanya gasigara, dutekereze iyo baza kubigiramo ubunebwe bagacagasa intango akababaro bari kugira nyuma. Dukunze kugira ukwifuza kuri hejuru cyane y’uko duharanira gukora cyane kandi neza. Imana ikeneye abantu n’umuhate mu butumwa bwabo kugirango idukungahaze, ikenera uruhare rwacu mu gikorwa cyo kudukiza. Tuzera imbuto nyinshi mu gihe dukora twiringiye ko Nyagasani ari kumwe natwe, ko ibyo adusaba ari ngombwa kandi ntacyo twabirutisha.
Bavandimwe, ibura rya Divayi mu bukwe bw’i Kana bishushanya ibibazo bya hato na hato bigwirira muntu muri rusange yewe bikanatungurana n’aho ntako atari yaragize ngo yitegure kandi yiteganyirize, mbese nk’uko tuzi ukuntu abageni batekereza kuri twinshi nkenerwa mu myiteguro yo gushinga urugo. Kuba Yezu Kristu yarabereye abo bageni igisubizo, akabarinda guseba, bishimangira ko ariwe wo kwizerwa mu kuturwanaho aho bishobora kuturenga mu buzima bwa buri munsi.
Muri iki gihe tugenda tubona umubano w’abashakanye wugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo biwutesha agaciro wahanganywe n’Imana, ni ngombwa ko twarangamira Yezu Kristu wemeye gutaha ubukwe bw’i Kana ngo ashyigikire, ahe umugisha kandi atere ibyishimo abiyemeje gushinga urugo.
Ibyabereye rero mu bukwe i Kana ni incamarenga y’ibyo abashakanye bashobora guhura nabyo uyu munsi kandi tugenda tubona hirya no hino: Koko batangira kubana bishimye, barebana akana ko mu jisho, baryohewe no gusangira ubuzima… iyo divayi iryoshye basangizanya ikagenda ishyira ku itari nziza ariyo kwikanyiza, gutongana no kurwana, kwikubira umutungo rusange, guta uwo bashakanye bigeza no kumuca inyuma, … Usanga mu ngo zimwe na zimwe z’ubu divayi ibashirana vuba bataramara kabiri basezeranye. Rwa rukundo rwabahuje hamwe na za nkingi ruzirikanyije z’ubumwe n’ubudahemuka byose bikaburirwa irengero.
Nk’abageni b’i Kana, buri rugo rukwiye gushakira intebe Yezu n’umubyeyi we Bikira Mariya bakababera abashyitsi bahoraho, kuko nibo batubikiye ibanga ryo guhorana iwacu divayi nziza kandi ihorana uburyohe. Amazimano abo bashyitsi badusaba ni isengesho, kuzirikana Ijambo ry’Imana, guhabwa neza amasakramentu, … kandi ibyo nta mafaramga bigura ngo bikeneshe urugo nk’ibindi byateye ubu by’urwiganano bisesagura n’uduke duhari.
Muri iki gihe usanga abantu, aho kumvira Yezu Kristu n’impanuro z’umubyeyi Bikira Mariya, twumvira isi kandi tukiringira imbaraga zacu. Uburyohe isi itureshyeshya ndetse n’ububasha umuntu yiringira iwe ntibiramba. Bimeze nk’igicuruzwa usanga mu mangazini gishashagira bitangaje nawe ukihutira kukigura bwangu; wakigeza mu rugo ukibaza niba ari wowe wagihisemo… ukarangiza utangara ugira uti :”bantuburiye”! Twitoze rero gutumira Bikira Mariya, Yezu n’intumwa ze mu byacu maze batugeze ku bihorana uburyohe karemano, ubuzima bwacu n’ibyo tubamo buri munsi bihorane icyanga cyo kwifuza kubaho no kuzagera aho Kristu atwifuriza kuzatura, hamwe nawe kwa Data.
Mwese mugire icyumweru cyiza !
Padri Thaddée MUSABYIMANA, Diyosezi ya Nyundo
Retour aux homelies