^

INYIGISHO YO KU KUMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI, UMWAKA C, TARIKI YA 02/01/2022

Publié par:

Amasomo matagatifu tuzirikana:

1. Isomo rya rya mbere: Iz 60, 1-6
2. Zab 72 (71), 1-2, 7-8, 10-11, 12-13
3. Isomo rya kabiri: Ef 3, 2-3a. 5-6
4. Ivanjili: Mt 2, 1-12

«None dore n’abanyamahanga nabo bemerewe gusangira umurage umwe natwe…» (Ef 3, 6)
Ku cyumweru gikurikira uwa 01 Mutarama, Umunsi mukuru wa Bikiramariya Nyina w’Imana, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’ “UKWIGARAGZA KWA NYAGASANI”, ni ukuvuga Yezu Kristu yiyereka ba bami baje bamugana, abami bari bahagarariye isi yose nk’uko turaza kubisobanukirwa kurushaho.
Amasomo matagatifu tumaze gutega amatwi, araturarikira kuzirikana ku ngingo y’ “UMURAGE”. Mu isomo rya kabiri, twumvise Pawulo mutagatifu abwira Abanyefezi aya magambo: “None dore n’abanyamahanga nabo bemerewe gusangira UMURAGE umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe na twe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe na twe muri Kristu Yezu, babikesha inkuru nziza”.
Umurage ni iki? Umurage utangwa na nde ? Umurage uhabwa nde ?
Umurage ni ikintu umuntu asigirwa n’ababyeyi, cyangwa se undi muntu w’inshuti magara. Akenshi umuntu aguha umurage nk’iyo agiye kujya mu rugendo rwa kure, ateganya ko mushobora kutazongera kubonana mu gihe cya vuba. Ku babyeyi, turabizi cyane, umurage utangwa iyo bageze muzabukuru babona bari hafi kwitahira. Umurage uba ugizwe ahanini n’isambu cyangwa se ikindi kintu cy’agaciro. Umurage twese turawukunda nubwo rimwe na rimwe ushobora kuba intandaro y’amakimbirane hagati y’abagombaga kuwusangira. Umurage si ibintu gusa ushobora no kuba inama nziza umubyeyi agiriye abana:
“Ngo rimwe umusaza yari ageze mu za bukuru, abona yenda kwitahira. Ni uko ashaka kuraga abana be, ngo ariko nta kintu yari afite usibye ubusabusa bw’agashyamba. Ni uko ngo yihinamo maze aca umuba w’inkoni arazihambiranya maze azizanira abahungu be. Ni ko kubabwira ati, nihagire uvuna zino nkoni maze muhembe. Uwambere ajyaho biranga,uwa kabiri ni uko bose barahetura. Bose bamaze kunanirwa afata za nkoni arazihambura ahera ku yambere avuna agera kuyanyuma, abana be ni ko kumuha urw’amenyo, bati urabona ibyo ari inde utari kubishobora koko!! Ati burya koko gusaza ni ugusahurwa, tumenye ko uri mu marembera. Umusaza ni ko kubabwira ati, ‘ Nk’uko nta n’umwe muri mwe, kabishywe n’abigira abasore wabashije kuvuna ziriya nkoni ubwo zari zihambiranyije, ni ko namwe nta muntu n’umwe uzabashobora igihe cyose muzaba mwunze ubumwe. Naho igihe cyose muzaba mwitandukanyije, n’umuyaga witambukira uzabamara nk’uko nanjye navunaguye ziriya nkoni nyamara nta kabaraga nkigira!’’

Ng’uwo umurage natwe twakagombye kujya dusigira abana bacu. Kubasigira umurage w’ubumwe, kubasigira umurage w’urukundo. Uhawe rero umurage, uba ubaye uwe burundu, ku buryo budasubirwaho. Ibyo hari n’igihe usanga bibaye intandaro y’umwiryane hagati y’abasigaye. Bati runaka kuki bamuhaye biriya byose? Ati burya yamukundaga kuturusha! Nuko intambara ikarota.
Burya n’Imana nk’Umubyeyi usumba abandi babyeyi bose, ntiyari kubura kuduha Umurage. Icyo twebwe nk’abantu dusabwa, ni uko uwo murage twawugira uwacu, ntituwupfushe ubusa. None uwo murage Imana ishaka kuduha waba uteye ute? Umuhanuzi Izayi yasubije icyo kibazo mu isomo rya mbere ubwo yabwiraga Yeruzalemu ati “Uhoraho azakurasiraho n’ikuzo rye rikubengeraneho”. Imana ishaka kudusangiza ku ikuzo ryayo. Ibyo yabitweretse vuba aha ubwo yemeraga kwigira umuntu, muri Yezu w’I Nazareti, wa mwana watuvukiye kuri Noheri.Ni Nyagasani waje gukiza isi, agapfira ku musaraba kugira ngo twese dukire.
Ariko se Isi yari imeze ite mbere y’uko Imana yigaragaza? N’ubundi umuhanuzi Izayi araduha igisubizo ubwo yabwiraga Yeruzalemu ndetse na buri wese muri twebwe aya magambo: “ Dore umwijima utwikiriye Isi, n’icuraburindi ritwikiriye amahanga”. Ni uko isi yacu yari imeze. Isi yari mu mwijima. Kubona ikiza no kugikora byari bigoye cyane. Akenshi abantu bikundiraga ibikorwa by’umwijima, ubuhemu, ubugambanyi, ubugizi bwa nabi, inzangano zidashira n’ibindi.
Mu ivanjili, iyo si y’umwijima yashushanyijwe n’umwami HERODI.
• Uyu Herodi yumvaga yihagije. Ni umwami, wari utuye I Yeruzalemu, yica uwo ashaka, agakiza uwo ashaka. Ateranya abatware b’umuryango n’abaherezabitambo uko abyifuza. Nyamara ubwirasi bwe n’ubugome bwe ntibishobora gutuma abona Imana, ari nayo mpamvu umugambi we ari uwo kubangamira Imana gusa. Twumvise ukuntu ngo Herodi yakutse umutima yumvise inkuru y’ivuka rya Yezu, ariko ngo na Yeruzalemu yose yakutse umutima hamwe na we. Yeruzalemu nayo ni umugi wari warasaritswe n’ubwirasi ku buryo urumuri rw’Imana rwaburaga aho rumenera.
Aha bidutere kwibaza tuti : Ese jyewe, wowe, aho nta ngeso naba mfite imbuza kubona Imana uko bikwiye? Imbuza kubona ikiza muri mugenzi wanjye? Imbuza kubona ko mugenzi wanjye yaremwe mu ishusho ry’Imana kimwe na njye?
• Herodi kandi yari yitungiwe n’ikinyoma. Mu ivanjili twumvise ukuntu yatumije ba banyabwenge rwihishwa, akababwira ati “ nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona muzabimenyeshe kugirango nanjye njye kumuramya”. Ikinyoma cyambaye ubusa! Herodi ntashaka kugaragaza icyo agambiriye, icyo ‘akenyereyeho’. Nyamara icyo ashaka nta kindi, ni ukugira ngo yice uwo mwana akeka ko yazamusimbura. Afite ubwoba. Zimwe mu ngaruka z’icyaha ni ubwoba, ari nako gashinge shitani itera abo ishaka kwigarurira.
Ese aho jyewe, wowe, ntitwaba twibera mu kinyoma nka Herodi? Ese uwo twashakanye njya mubwiza ukuri? Ese ku kazi nkora nkunda kurangwa n’ukuri? Ese mu baturanyi ndi umuntu urangwa n’ukuri ku buryo bamfata nk’inyanagamugayo?
Icyo Imana idushakaho, si ikindi, ni uko twahindura imigenzereze n’imigirire yacu mibi. Uno munsi Imana iratubwira nk’uko yabwiye Yeruzalemu iti “Haguruka”. Ariko se kuki tugomba guhaguruka?
1/ Kugirango dukurikire inyenyeri. Iyo nyenyeri ni ijambo ry’Imana. Ni ryo rigomba kuyobora ubuzima bwacu. Ni ryo rigomba kutuyobora nk’uko ya nyenyeri yayoboye Abanyabwenge ikabageza kuri Yezu, Umukiza w’isi, Umwami w’abami. Natwe iryo jambo ry’Imana rigomba kutuyobora rikatugeza aho Yezu yavukiye. Wasanga ari kuri wa muturanyi tutajya twumvikana! Wa wundi tutavuga rumwe! Mu ivanjili batubwiye ngo “Babonye inyenyeri barishima cyane”. Burya ku muntu wemeye, ijambo ry’Imana rimugeza kwa Yezu, maze na We akamuha ibyishimo byuzuye, bimwe adashobora kwamburwa bibaho.
• Kugirango turamye Nyagasani Imana yacu. Ngo abanyabwenge binjiye mu nzu. Natwe ntitugomba kuguma hanze. Tugomba kwinjira kwa Yezu, maze nawe akiturira mu mitima yacu. Yezu ni we tugomba kuramya, niwe tugomba gupfukamira, aho gupfukamira ibigirwamana, amafaranga, politike, n’ibindi. Kandi tugomba no kumukingurira imitima yacu nk’uko bariya banyabwenge bapfunduye impago zabo maze bakamutura zahabu, ububane n’imibavu. Natwe ni duture Yezu ibyacu byose, imiryango yacu, imirimo yacu, inshuti zacu, ubuzima bwacu n’ibyo dutunze byose.
Ibyo byose icyo bigomba kudufasha si ikindi, ni UGUHINDUKA. Nk’uko bariya banyabwenge batongeye kunyura inzira yo kwa Herodi, inzira ishushanya umwijima, icyaha, ikibi, natwe nitwemere duhinduke tuzibukire ibikorwa byose by’umwijima, inzangano, amakimbirane, n’ibindi. Kimwe na bariya banyabwenge, ni duce indi nzira, ariyo y’urumuri. Kandi urwo rumuri nta wundi ni Yezu. Yezu ni we rumuri nyarumuri, ni we wagombye kutumurikira, tukareka abandi bose, ndetse n’ibindi bintu byose byasimbura Imana mu mibereho yacu. Nyamara guhinduka ni urugamba, si impano cyangwa ingabire umuntu ashobora kuvukana cyangwa akayiragwa n’abakurambere be. Dukunda gusaba Imana ngo iduhe iyo mpano yo guhinduka, nyamara si ko twese tuyakira
. Nituza guhabwa Yezu muri Ukaristiya Ntagatifu, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka kugira ngo natwe tube abagenerwamurage mu ngoma ye izahoraho iteka. Amen. Mwese mukomeze kugira Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire w'2022.

Padiri Donatien NDACYAYISABA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka