^

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, umwaka C, tariki ya 09/01/2022

Publié par:

Amasomo matagatifu tuzirikane

  • Iz 40,1-5.9-11
  • Zab 104(103), 1c-3a, 3bc-4, 24-25, 27-28, 29-30
  • Tito 2,11-14; 3,4-7
  • Lk 3,15-16. 21-22

Inema y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane Kuri Roho Mutagatifu bihorane namwe!

Ijambo ryo kuzirikana: “Uri umwana wanjye, nakwibyariye none” (Lk 3,22b)

Guhimbaza Batisimu ya Nyagasani Yezu nibyo birori bitagatifu bipfundikira imihimbazo y’igihe cya Noheri, bigafungura ibihe bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. None dutangiranye n’icyumweru cya mbere cy’ibihe bisanzwe, umwaka C.

Ibimenyetso biherekeje Batisimu ya Nyagasani Yezu  biradusobanurira neza ko umugambi w’icungurwa rya muntu, wuzurizwa muri Yezu Kristu, ari gahunda y’Ubutatu butagatifu: turumva ijwi ry’Imana Data itangaza ko uyu Yezu ubatijwe ari Umwana wayo ikunda cyane, maze kandi Roho Mutagatifu mu kimenyetso cy’inuma akagaragara nk’ugomba kumuherekeza. Aha kandi tuhasanga igisobanuro cya Batisimu: “mu gihe Yezu amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka” (Lk 3,21a): bitwereka ko Yezu ubatijwe ariwe soko y’ubwiyunge bw’Imana na muntu, aho twumva kandi ko uyu Yezu muri kamere muntu atangazwa ko ari umwana w’Imana ikunze, bidusobanurira ko abazakira batisimu ya Yezu Kristu mu Butatu Butagatifu bazagabirwa ubutungane bw’Imana. Bityo rero uhawe batisimu agasukurwa n’amaraso ya Kristu mu ibanga ry’urupfu n’izuka bya Kristu, agakizwa ibyaha byose kandi akamukesha kuba umwana w’Imana uyizihiye.

Mu gihe abandi babatizwaga na Yohani mu mazi ya Yordani ngo babarirwe ibyaha, ibatizwa rya Yezu ryagaragaje ko ariwe Muremyi wa batisimu, akaba ariwe bwite uje gukiza ibyaha bya muntu ndetse akabinoza neza kuko uhawe batimu mu izina rye abikesha guhabwa kuba hamwe na we umwana w’Imana (Yh 1,12).

Umukristu wabatijwe abigaragariza mu njyana y’izi ntambwe zuzuzanya : kunezezwa no kumenya amahirwe muntu afite ku bw’ingabire ya Yezu Kristu, bityo hagakurikiraho kumuhitamo hamwe n’inyigisho ze, akabihamya ahabwa Batisimu n’andi masakramentu amukomezamo Ingabire y’ubwo buzima bushya cyane cyane Penetensiya n’Ukaristiya, no kuba abahamya ba Kristu mu kwitabira imihimbazo mitagatifu ihuza imbaga y’abemera, bikajyana n’ubuhamya bw’ubuzima bw’umukristu mu magambo no mu bikorwa bya buri munsi bihamya Ivanjiri ya Kristu.

Umuhanuzi Izayi  araturangira ko uyu Yezu, wari utegerejwe, ari we Nkuru nziza y’ihumurizwa rya muntu kuko muri we Imana yiyunga n’ibyaremwe byose. Koko rero ntawe ukwiye kubyibeshyaho nk’uko Izayi abitwereka, muntu uhitamo kungikanya ibyaha ku bindi namenye ko arimo kungikanya ibihano bimutegereje. Inkuru nziza ya none ni iy’uko uyu muntu wabaye umucakara w’ibyaha yahawe amahirwe yo kuba yahitamo Yezu Kristu kuko ariwe washyiriweho kuba igitambo cy’abanyabyaha kubw’impuhwe z’Imana bityo mu rupfu n’izuka bye agahanagura igihano cy’umunyabyaha akamurokora ubucakara bw’ingoma y’ikibi (reba Iz 40,2). Inkuru nziza ni uko muntu, kabone naho ibyaha bye byaba bimubereye nk’umusozi cyanga akanunga, mu gihe yakwemera kuva ku izima rye akicuza burya nawe yahinduka, ngiryo ibanga rya Batisimu n’andi masakramentu cyane cyane irya Penetensiya n’Ukaristiya.

Umuhanuzi Izayi kandi ntabura kuburira abazikamye kandi banangira umutima mu ngeso mbi zabo, aho nabo bamenyeshwa ko ibisa nk’ubudahangarwa bafite mu kibi mu kwigomeka  kwabo ku Mana ari iby’igihe gito, kuko ku ndunduro Yezu Kristu amaze kwegeranya abamuyotse, sekibi azatsindwa burundu ahabwe ibihano bimukwiye hamwe n’abamuyobotse bakiyima amahirwe yo gucungurwa n’impuhwe z’Imana. Izayi, ati: “Dore Imana yanyu! Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere” (Iz 40, 9b-10).

Zaburi yakira isomo rya mbere nayo iributsa ko muntu adakwiye kwibeshya, imbaraga n’ubwenge bimurimo ntibishobora kumuronkera umunezero wamuhaza, koko Uhoraho Imana niwe wenyine ushobora guhaza ibyishimo n’ibyifuzo by’umutima wa muntu (reba Zab 104(103), 27-30).

Ni koko nk’uko Pawulo intumwa abyandikira Tito, “igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu, n’urukundo ifitiye abantu, yaradukijije itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri, no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu” (Tit 3,4-5). Uwemeye kwakira uyu mukiro na we hari icyo asabwa na Pawulo mutagatifu: “kureka kugomera Imana, no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu, tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana” (Tito 3,12). Tuvuge iki se? Wenda koko waba warabatijwe ariko nturi kumwe n’Imana niba ugishakira icyubahiro, ubwamamare, ubutunzi n’amahoro yawe mu bikorwa byo kwica, kugambana, gukenesha cyangwa gusebya uwo muvukana, mubana mu rugo, mukorana cyangwa musangiye igihugu. Wenda waba uri mub’imbere mu bijyanye na Kiliziya cyangwa idini, ubu rero niba wibutse batisimu ya Kristu wahawe cyangwa wifuza, ni umwanya wo guhitamo kuyoboka Kristu ugaragariza ububasha bwe mu kwitangira abe binyuranye rero n’uwakwibeshya ko ariho, ko ariwe ushoboye mu gihe ibigwi bye bishingiye ku bugwari bwo kwikunda bikabije bigeza n’aho yamena amaraso y’intungane mbese nk’abavutsa ubuzima abo batwite,ni kimwe n’abagambanira abandi ku mpamvu yo kwigabiza ibyari bibagenewe. Kandi uko Izayi abyibutsa, uwamenye uyu mukiro atumwa kuwushyikiriza abandi kugirango bagire ihumure bahabwa n’uko Imana iri rwagati muri bo kandi ije kubakiza aho agira, ati “rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti “Dore Imana yanyu!”(Iz 40,9b)

Yohani Batista aradutoza ko buri wese yanyurwa n’umusanzu ahamagarirwa gutanga muri iyi si, akabigira yirinda ubunebwe n’ishyari. Mu gihe rubanda bamubwiraga amagambo yo kumukuza, we arahamya ati unkurikiye aranduta kuko we azabatirisha Roho Mutagatifu. Ni koko Kristu ni we kamara ni nawe wo kitegererezo, abandi bose umusanzu wabo ugira agaciro mu rugero uhuza na Kristu

 Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Pie Nzayisenga, Diyosezi ya Nyundo

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka