Amasomo matagatifu:
1. Isomo rya mbere: Ibar 6, 22-27
2. Zaburi: Zab 67(66), 2b.3, 5, 7.8b
3. Isomo rya kabiri: Gal 4, 4-7
4. Ivanjili: Luka 2, 16-21
Bavandimwe, uyu munsi ni intangiriro y’umwaka w’2022, ubunani. Mugire Umwaka mushya muhire w’2022. Uyu munsi, muri Kiliziya y’isi yse, turahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Mutagatifu Nyina w’Imana n’umunsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro ku isi.
1. Bikira Mariya Mutagatifu Nyina w’Imana
Ubutore bwo kuba Nyina w’Imana
Umubyeyi Mariya ubereye Ubutatu butagatifu, niwe Imana Data yigombye, iramutora ngo abe ingoro nzima y’ubuzima buzahoraho. Mariya, Imana yamwujurijemo amasezerano akomeye yagiranye n’abakurambere b’Umuryango wayo Israheli (Iz 7,14;Mika 5, 1-5). Mariya ni nyina w’Umucunguzi wasezeranyijwe: « Dore ugiye gusama inda ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Nyagasani azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Dawudi ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira » (Lk ,31-33). « Roho mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyirijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa umwana w’Imana. » (Lk 1,35) Mariya ati : « Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho uko ubivuze » (Lk 1,38). Nuko Mariya yakira ugushaka kw’ Imana, yemera kuba Nyina w’Imana. Mariya yaramwakiriye aramutwita, aramubyara, aramurera, amutura Se, basangira akabisi n’agahiye, ibyishimo n’ibyago, ukumvira Imana n’urukundo rwa muntu, ababarana nawe kugeza ku musaraba. N’uko Yezu amusigira Kiliziya ngo ayikorere ibyo yamukoreye byose bityo aba umubyeyi wa Kiliziya n’uw’abamwemera bose.
Kugenya umwana n’ihame rya Nyina w’Imana
Nk’uko ivanjili y’uyu munsi ishoje ivuga, turahimbaza umunsi wa munani w’ukwigira umuntu kwa Jambo. Ni umunsi wo kugenya umwana nkuko mu muco wacu ubaho, akaba yiswe YEZU, izina Malayika yari yamwise atarasamwa (Lk 2,21). Iryo zina rye ryifitemo impumeko y’umukiro dukesha Imana. Kuri uyu munsi umubyeyi ahabwa icyubahiro cyimukwiye nka nyina w’umwana kuko umwanya we aba ari ndasimburwa kandi ukwiye ibisingizo. Kuri uyu munsi rero Kiliziya yashatse ko duhimbaza Bikira MARIYA nka nyina w’Imana kugirango umwanya we uhabwe agaciro kawo kandi tumwisunge tutikanga nk’umugore watoranyijwe mu bandi bose kugirango atubyarire umwana w’Imana, igihe Imana yagennye kigeze nkuko twabyumvise mu isomo rya kabiri (Gal 4,4-7).Mu bisingizo Bikira Mariya ahabwa na Kiliziya, icy’ishingiro ni uko ari Nyina w’Imana (Theotokos). Kuba Nyina w’Imana nibyo byamuronkeye ubutoni bwose afite ku Mana; gusamwa ari umuziranenge (iryo hame ryemejwe na papa Pie IX mu 1854), kuba ari Isugi iteka, kuba Umwamikazi w’ibyaremwe byose, kuba rembo ry’ijuru, kuba yarajyanywe mu ijuru na roho ye n’umubiri we, kuba ubushyinguro bw’isezerano ry’Imana, n’ibindi… Mariya koko ni ikimenyetso nyacyo, umuhuza w’ijuru, ni inzira y’ukwigira umuntu k’Umucunguzi. Mariya NYINA W’IMANA, iryo hame ryemejwe kandi n’inama Nkuru ya Kiliziya yabereye Efezi muri 431, ndetse n’Umubyeyi Bikira Mariya abyivugira mu mabonekerwa anyuranye agira ati : «Ndi Nyina w’Imana, Nyina wa Jambo ......»
Ibi bishimangirwa n’uko inkuru y’ugucungurwa kwacu dusanga mu ndangakwemera no mu isomo rya kabiri ari iy’uko dufite Imana Data ho umubyeyi, uwo Roho mutagatifu aduheramo kwita ABBA DATA (Gal 4,6) ko yatwoherereje umwana we Yezu Kristu, Mana-Muntu wabyawe na Bikira MARIYA ku bubasha bwa Roho mutagatifu, ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko maze duhabwe kuba abana b’Imana yihitiyemo. Bityo rero natwe twazamuriwe agaciro ko kutaba abagaragu ahubwo abana, kandi ubwo turi abana Imana iduha kuba abagenerwamurage, abo isesuraho umugisha wayo n’amahoro iteka ryose.
2.Umunsi wo gusaba amahoro ku isi yose
Bavandimwe, nkuko isomo rya mbere ryatangiye ribitubwira, Kiliziya umubyeyi wacu yahisemo ariya magambo Uhoraho yabwiye Musa ngo ajye aba ay’intangiriro y’umwaka ku bamwemera. Ayo magambo y’Umugisha akubiyemo ibyiza by’ingenzi Uhoraho atwifuriza ngo bijye biduherekeza umwaka wose nkuko yabitegetse Musa ngo ajye abibwira Abayisraheli abasabira umugisha agira ati: Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde!Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze ! Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro!
Muri aya magambo y’umugisha w’Uhoraho hakubiyemo ibintu bitandatu by’ ingenzi buri wese yakwiyifuriza kandi akabyifuriza isi yose uko igabiwe umwaka mushya, bityo umugisha w’Uhoraho ukayizanira ubuzima bushya, ukayisakazamo umwuka mushya. Ibyo bintu ni ibi: Guhabwa umugisha n’Imana, kurindwa nayo, Kurebanwa impuhwe n’Imana , gusakazwaho inema zayo, kwitabwaho n’Imana no guhabwa amahoro nayo.
Nk’uko bigaragara icyiza gisoza uyu mugisha ni amahoro Uhoraho yifuza gusesekaza ku be bose ngo abe umusemburo w’ubuzima buzima koko bwahawe umugisha. Mu gusabira abana bayo mugisha, uyu munsi Kiliziya inasabira isi yose ingingo nterahirwe y’amahoro kugira ngo aganze kandi ayiherekeze umwaka wose. Papa Fransisco, mu gusoza umwaka wahariwe Yozefu mutagatifu umurinzi wa Kiliziya kuya 08/12/2021 yanatanze ubutumwa bw’uyu munsi mpuzamahanga wo gusabira amahoro atanga inzira eshatu mu kuronka amahoro arambye ku isi: Gushishikariza abantu bose kugira ibiganiro bihuza abantu bo mubihe bitandukanye ngo buzuzanye, guhugukira kurera nyabyo nk’umusemburo w’ubwigenge nyakuri, ubwitange n’iterambere, n’umurimo nk’ikirango cy’agaciro nyakuri ka muntu.
Bavandimwe, guhimbaza impurirane y’intangiriro y’umwaka, gukuza Nyina w’Imana no gusaba amahoro bibumbye ubukungu bukomeye. Uyu munsi buri wese niyishimire ko imyaka ye yongeweho undi nk’ikimenyetso cy’inyongera y’ubuzima Nyagasani amuhaye maze bidutere kurushaho kwiringira izina rya Yezu ryiswe Jambo mu kumugenya uyu munsi, turusheho kumutura ubwo buzima atwongerera buri mwaka ngo abutagatifuze by’ukuri kuri roho no ku mubiri.Twisunge ubudatuza Nyina w’Imana n’uwacu, nk’abana b’Imana bacunguwe na Jambo, ngo adusabire ku Mana uyu munsi, uyu mwaka dutangiye no mu buzima bw’iteka, guhabwa umugisha no kurindwa na We, kurebanwa amaso y’impuhwe no gusakazwaho inema na WE, kwitabwaho no guhabwa amahoro na We, bityo dusabire isi yose kugira ngo ibone amahoro nyayo akomoka kuri Jambo wigize umuntu.
Mubyeyi Mutagatifu w’Imana urajye udusabire, tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije.
Padiri Gilbert NTIRANDEKURA