^

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA NOHELI UMWAKA C, TARIKI YA 25/12/2021

Publié par:

Amasomo matagatifu:
• Isomo rya mbere: Iz 52, 7-10;
• Zab 98(97), 1, 2-3ab. 3c-4. 5-6;
• Isomo rya kabiri: Heb 1, 1-6;
• Ivanjili: Yh 1, 1-18.

Kiliziya yahimbaje Umunsi Mukuru w’Ivuka rya Nyagasani-“NOHELI”! Umunsi Mukuru w’ibyishimo by’Umwana watuvukiye. Isi yose yabonye agakiza.
Mu guhimbaza uyu munsi Mukuru w’ivuka rya Nyagasani, Kiliziya iradukangurira kandi kuzirikana ku Iyobera ry’Ukwigira umuntu kwa Nyagasani Yezu.
“Mu Ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’lmana, kandi Jambo akaba Imana”.(Yh 1, 1). Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri ( Yh 1, 14).
Muri Yezu hari Ubuzima, Yezu ni Ubuzima, Yezu niwe Mwana w’ikinege w’Imana, wemeye kwigira umuntu, akaza kubana natwe.
Isi n’ibiyiriho byose ni ibya Nyagasani.
Mu kwigira umuntu kwa Nyagasani, Yezu atwumvisha agaciro n’umwanya abantu dufite n’iby’iyi si mu maso y’Imana. Mu Ntangiriro, Uhoraho Imana Data irema, byose isanga ari byiza. Ibyo yaremye ni byiza kandi bidufitiye akamaro.
Mu masengesho twavuze mu gihe cya Adiventi, twasabye ko Nyagasani adufasha kumva agaciro k’iby’isi bihita no kubinyuramo neza, kuko muri iki gihe ari yo akoresha ngo adutoze gukunda no kwibanda ku by’ijuru bizahoraho iteka.
Mu Ivuka rya Nyagasani tuzirikana icyarimwe Ingabire(Inema) dusaba mu Mibukiro yo Kwishima:
• Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana, Dusabe inema yo koroshya.
Umubyeyi Bikira Mariya niwe dukesha ibyishimo by’Ivuka rya Nyagasani duhimbaza kubera ubwiyoroshye na Yego yamuranze agira ati: “ Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho uko ubivuze”. Ubwo bwiyoroshye no guca bugufi byongera kugaragarira mu ivuka rya Yezu wavukiye mu buzima buciriritse.
• Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu, Dusabe inema yo Gukundana.
Ivuka rya Nyagasani Yezu ritwereka agaciro k”ubuzima. Kiliziya Ntagatifu Gatolika ntihwema kutwigisha ko ubuzima bwa muntu butangira agisamwa. No kuri Yezu niko tubisanga. “Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu” (Lk 1, 41)’. Igihe Yezu yari mu nda y’umubyeyi we Mariya yarakoraga, yari umuntu rwose, yateye ibyishimo Yohani Batisita n’Umubyeyi we Elizabeti kandi banuzura Roho Mutagatifu babikesha Yezu wari utaramara n’ukwezi asamwe mu nda ya Mariya.
Agaciro ka muntu agakomora ku kuba yararemwe mu ishusho y’Imana, ntabwo agakomora ku mavuko, ku mutungo cyangwa ku bindi byubahiro.
• Yezu avukira i Betelehemu, Dusabe inema yo kutita ku by’isi.
Yezu yavukiye i Betelehemu. Ntabwo ari ahantu hakomeye, byongeye avukira mu kavure. Ibi bitwereka ko iby’iyi si ntacyo byahinduye ku bumuntu bwe cyangwa ku bumana bwe. Yezu ni Imana rwose n’umuntu rwose.
• Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu, Dusabe inema yo kumvira abadutegeka.
Ababyeyi ba Yezu (Yozefu na Mariya) bumviye Iteka rya Kayizari Ogusito ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. Bari bazi neza ko bazabyara Kristu Umukiza, ariko bumvira itegeko ryatanzwe. Koko Yezu ntacyo yaje guhindura, yaje kunononsora.
• Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Ngoro Ntagatifu, Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu.
Mu ibaruwa yandikiwe abahebureyi, turabwirwa ko Yezu ubwe ariwe utwiyigishiriza:“Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera.”(Heb 1, 1-2).
Noheli, Ivuka rya Yezu ubwaryo ni Inyigisho ikomeye mu buzima bwacu, ni Inyigisho ikomeye mu mibereho y’abemera Imana.
Dore ibyishimo by’Ivuka rya Nyagasani: Ni ibyishimo by’urugo rutagatifu rw’Inazareti, ni ibyishimo by’umuryango mugari w’abana b’Imana, ni ibyishimo bya buri wese, buri rwego kuko twese Nyagasani yadutumiye kuva kera na kare.
Umuhanuzi Izayi araturarika. “Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike, murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu” (Iz 52, 10).
Mbega ibyishimo, hamwe n’abamalayika, hamwe n’abashumba, hamwe n’abanyabwenge baturutse I Burasirazuba. Ni ibyishimo by’agaciro gakomeye.
Yezu Kristu aradutumira twese.
Waba ukennye, waba ukize, ufite agaciro mu maso y’Imana: Ubukene, ubukire, uruhu, ibara ntacyo bihindura ku isura dusangiye n’Imana, ibyo byose by’uducogocogo ntacyo bihindura ku rukundo rusendereye Imana ikunda abantu.
Mu rukundo rw’Imana, yahisemo ko Yezu avukira mu buzima butoroshye, mu mbeho n’umuyaga hamwe n’abashumba bararira amatungo.
Kiliziya mu iyobera ry’Ivuka rya Nyagasani Yezu twahimbaje uyu munsi ituzaniye Urumuri, Ituzaniye Jambo wahozeho.
“Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye.”(Yh 1, 11-12).
Isi yugarijwe n’umwijima w’icyorezo cya Koronavirusi(Covid-19), umwijima w’intambara, umwijima wo kwihugiraho, umwijima w’ubuhakanyi, umwijima w’ubugizi bwa nabi, umwijima w’ubusambo, umwijima w’ubusambanyi, umwijima w’ubwambuzi n’ibindi. Urumuri rwa Nyagasani muri Yezu Kristu ruje kumurikira isi. Urumuri rw’urukundo n’Impuhwe ngo rutsinde icyaha n’urupfu.
Yezu Rumuri rw’isi atuzaniye Ubuzima. “Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.”(Yh 1, 4-5)
Twe abemera, ni ibyishimo byacu.
Abemera urupfu n’izuka bya Kristu, twemera ko Yezu Kristu ariho, ko Yezu ariwe Buzima. Ikibabaje ni uko hari abataramumenye n’abadashaka kumwemera, kandi isi yose n’abayituye ari ibya Nyagasani. Bahitamo kwibera mu mwijima.
Yezu watuvukiye, we Byishimo byacu, aje mu buzima bwacu, bwaba buryohereye cyangwa bushaririye. Amarembo yagutse, inzira z’impuhwe n’urukundo zafunguwe, imbabazi, ubutabera, amahoro bituri imbere.
Twese aradutumira, twese aradushaka ahereye ku baciye bugufi – Abashumba, aradushaka abagabo bose bahagarariwe na Yozefu, aradushaka ababyeyi bose- abagore bahagarariwe n’umubyeyi Bikira Mariya, abakungu, abayobozi n’abategetsi mu Nzego zose bahagarariwe n’abanyabwenge baturutse i Burasirazuba.
Twese Nyagasani aradushaka, twese Nyagasani yadutumiye, twese Nyagasani araduhamagara ngo tuze tumushengerere mu Kirugu, Tumusange mu Masakramentu, tumusange mu Ijambo rye, tumusange muri Kiliziya ye.
Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Noheri Nziza kuri mwese!
Amen!

Padiri Théodose UTUJE

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka