AMASOMO MATAGATIFU:
Jambo yigize umuntu mu muryano, arawukuza
Icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Noheli duhimbaza umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu wa Mariya, Yozefu n’Umwana Yezu. Guhimbaza iki cyumweru byashyizweho na Papa Leo wa XIII mu 1893. Yari agamije gushimangira no guteza imbere Iyogezabutumwa ry’ingo n’umuryango azereka Urugo rutagatifu ingo zose z’isi zikwiriye kwisunga no kureberaho. Icyo gihe kimwe n’ubu, ingo zari zugarijwe n’ubuyobe bwinshi, mpakana-mana. Papa yeretse ingo z’abakristu ko muri byinshi zihura na byo, ibyiza n’ibibi, zigomba kurebera ku Rugo Rutagatifu rw’i Nazareti. Nk’uko tubisanga mu isengesho ry’Ikoraniro, ni Imana Data yashatse ko urugo rutagatifu rw’i Nazareti ruba urugero rw’agatangaza rw’ingo zose z’isi.
Rwagati mu bantu, Imana yigaragaza nk’umuntu rwose usanzwe
Mu Ivangili, turabona Yezu Kristu yicaye hagati y’abigisha, abarimu n’ibindi bihangange. Mu bigaragara ni we woroheje ubarimo. Byongeye ni umwana, afite imyaka 12. Nyamara bose barimo gutangarira ubwenge bwe n’ubuhanga bwe. Iyi Vanjili iduhishuriye uburyo urugendo rw’ukwigira umuntu kwa Jambo rukomeje. Yezu Kristu ni Emmanueli: Imana mu bantu kandi nk’umuntu rwose.
Mu yandi magambo, Noheli, ni ukuvuga Ubumuntu bwa Yezu, ntirangirana gusa n’ivuka rye kuri iyi si. Noheli ni urugendo rw’Imana yigira Umuntu, ikabana na muntu, ikabaho nka muntu kandi nta na kimwe imwitandukanyijeho, keretse icyaha. Kuva yakwigira muntu akabana natwe (Yoh 1,14), Jambo yahisemo kubaho mu bumana bwe mu buryo bwa kimuntu. Atarigira Umuntu, Jambo w’Imana cyangwa Mwana yariho iteka ryo nk’Imana mu Bumana bwe. Iyo yigira Umuntu, akanatwiyereka mu ruhande rwa kamere Mana ye, nta n’umwe wari gushoboro kumwakira, kumukunda no kumukurikira. Imana yatwiyeretse nk’umuntu rwose.
Urugendo rw’Imana mu bantu kandi nka muntu rwose rurakomeje
Imana ubwayo yagennye ko ubuzima bwa muntu butangirira mu muryango, akaba ari muri wo burererwa kandi bukahafatira icyerekezo gihuye n’ugushaka kw’Imana.
N’ubwo Ibyanditswe Bitagatifu bitatubwira birambuye ibyaranze Yezu mu bwana bwe, nyamara bitwereka neza ko yavukiye mu muryango wa Yozefu na Mariya. Umuryango niwubahwe kuko Imana yahisemo kuwuvukiramo. Mu rugo rutagatifu rw’i Nazareti niho h’ibanze Yezu yigiye indangagaciro za kimuntu, nko kumvira, kunguka ubwenge no gukura anyura Imana n’abantu. Ni ho nk’Umuntu rwose yitoreje gusenga, gusabana n’Imana no kujyana n’ababyeyi i Yeruzalemu mu minsi mikuru nyobokamana. Mu muryango, niho Yezu yigiye imirimo no gufasha ababyeyi.
Yezu n’ubwo ari Imana rwose, yemeye kubaho kimuntu mu muryango, ahigira kwihangana, gutwaza no kudacika intege mu bigeragezo. Mu buzima buciriritse bw’iwabo yahigiye kwakira imibereho iyo ari yo yose akayibamo mu gushaka kw’Imana. Nta washidikanya ko n’igihe yahungishirizwaga mu Misiri, n’ubwo yari akiri muto cyane yahigiye byinshi. Imana yagennye ko ubuzima bwa muntu butangirira mu muryango, bugatangwa n’umuryango, bukarererwa mu muryango, akaba ari naho bufatira icyerekezo.
Ku bushake bwe, Yezu yisigaje mu Ngoro kugira ngo yibone mu bantu banyuranye, abigireho byinshi kandi abigishe byinshi
AkAataje urugendo rwo kwisanisha n’abantu muri byose uretse mu cyaha cyabo. Nguwo yicaye mu Ngoro “hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza”. Ubu ni ubwiyoroshye: Yezu Kristu, Imana rwose n’umuntu rwose afata igihe cye, akicara rwagati mu bantu, rwagati mu miryango, akabatega amatwi, akabasobanuza ahatumvikanye neza. Umwigisha w’ikirenga, Nyirubutagatifu, yemera kwigishwa n’abantu; ni mu gihe, kuko n’ubusanzwe ntiyazuyaje mu kwemera kubyarwa n’umuntu (Bikira Mariya) no kwigerekaho igisekuru cya Dawudi bizwi neza ko cyarimo ababi n’abeza. Tuzamubona, we Muremyi wa Batisimu yemera kujya mu murongo hamwe n’abanyabyaha akakira batisimu igenewe bo gusa! No ku Musaraba, azemera kubambanwa n’abanyabyaha, ari rwagati muri bo nk’aho ari we ruharwa kubarusha.
Yumva abandi, yafata ijambo, kuko ari we Jambo bose bagatangarira inyigisho ye, n’ubuhanga bwe.
Imbere y’abo bigisha, Yezu yagaragaje ubwenge n’ubuhanga butangaje bituma bamutangarira. Birumvikana cyane ko banatangariye umuryango avukamo, by’umwihariko uburere bwiza awukesha. Ingo zifitemo Yezu zikwiye kurera neza mu ndangagagaciro za gikristu. Uburere bwiza kandi bwuzuye ni ubushingiye kuri Yezu Kristu. Kurera by’ukuri si ugukomatanya ingengabitekerezo zadutse zose cyangwa guheza umwigishwa mu keragati! Kurera ni uguhera ku nkingi ifatika (référence) ugatanga icyerekezo. Inkingi y’ubuntu, ubumuntu bwuzuye n’uburere bwiza turayifite: ni Yezu Kristu, Imana rwose n’umuntu rwose. Ni we wenyine rugero rwa muntu nyamuntu akaba kandi asendereye ubuntu n’ukuri. Ni we watumye uriya muryango w’i Nazereti witwa Umuryango mutagatifu kuko uwawuvukiyemo ni Nyirubugatifu. Yezu Kristu ni we Buhanga bwa muntu akaba n’icyerekezo cye.
Dusabire ingo n’imiryango zubakire kuri Yezu Kristu
Kuri ubu ingo zugarijwe n’ibyonnyi byinshi. Bamwe mu bashakanye barahemukirana kuko bubakiye ku bindi bihimbiye kandi bidashinga, kuko baheje Yezu mu byabo. Muri byose, ingo niziringire Imana. Ikigeragezo cyo kubura urubyaro, nticyatumye haba ubutane hagati ya Ana na Elikani (1 Sam 1,20-22.24-28). Mu bigeragezo, biringiye Imana, bayishingiraho amizero yabo, amaherezo baza gusubizwa, babona umwana, Samweli. Basubijwe, barashimiye maze bamutura Imana.
Ingo zacu nazo zizabaho ari uko ziyumvise kandi zikaguma mu bumwe bwa wa Muryango w’Ubutatu Butagatifu, ugizwe na Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Ni byo Yohani yibutsa abantu bose harimo n’ingo, agira ati: “Nkoramutima zanjye, nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana…Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo” (1 Yh 3,1-2.21-24).
Noheli nziza kandi icyumweru cyiza cy’umuryango mutagatifu.
Padiri Théophile NIYONSENGA
Retour aux homelies