^

Inyigisho y’icyumweru cya kabiri cy'Igisibo, Umwaka B, tariki ya 25 Gashyantare 2024

Publié par: Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Intg 22,1-2.9-13.15-18;  

Zab 116 (115)

Isomo rya kabiri: Rom 8, 31b-34

Ivanjiri: Mk 9, 2-9

Bavandimwe, mu rugendo rw'iminsi 40 tugomba gukora mu gisibo, kugira ngo tugere kuri Pasika, ubu tumaze kugenda iminsi 10. Ni ukuvuga ko dusigaje kugenda iminsi 30. Iminsi 10 ishize si micye, kuko umubare 10 ungana n'amategeko 10  Imana yaduhereye ku muosozi wa Sinayi ngo atuyobore kuri Yo. Bivuga ko umuntu wagiye azirikana nibura Itegeko rimwe ry'Imana buri munsi muri iki gihe cy'Igisibo, uyu munsi yagombye kuba amaze kuyahetura yose.  Ese wowe muri iyo minsi 10 ishize, urugendo rw'Igisibo urugezehe? Wararutangiye? Ururimo?  uri umufana ? cyangwa igisibo ucyumvira mu binyamakuru? Wabona utegereje guhimbaza Pasika utarahimbahije igisibo?  Ariko birakwiye ko uzirikana iri jambo, “ nta gisibo, nta Pasika”, “nta mubabaro, nta byishimo”,  “nta rupfu,nta zuka”.  niba waracyerewe kwinjira mu gisibo, uhawe andi mahirwe, kuko imbere yawe hakiri iminsi mirongo itatu.

Isomo rya mbere n'Ivanjili byagarutse ku ijambo ryitwa «umusozi». Mu isomo rya mbere twavanye mu gitabo cy'intangiro, umutwe wa 22, twumvise Imana isaba Abrahamu, kujya ku musozi wa Moriya, gutamba umwana we w'ikinege akunda Izaki .  Imana idusaba kuyiha ibyo dukunda cyangwa kuyitura ibyo dukunda cyangwa kuyegurira ibyo dukunda. Kandi ibyo uhaye Imana, ntacyo utakaza, ahubwo urunguka. Ikigenzi ni umutima wumvira ugushaka kw'Imana.  Abrahamo yarumviye ajya gutamba umwana we w'ikinege, agazeyo Imana imwereka intama aba ariyo atamba, kuko Imana yari yaragije kubona umutima we. Umwana yari yamuhawe n'Imana imusaba kuyimutura. Hari igihe tujya twima Imana ibyayo, tukayima ibyo yaduhaye ngo turagire. Ibyo twakiriye nk'indagizo tukabyita ibyacu. Nyirabyo ariwe Mana yabikenera tukabimwima. Birababaje!

Mu Ivanjili yanditswe na Mariko twumvise Yezu azamukana n'abigishwa be 3 ( Petero, Yakobo, na Yohani) mu mpinga y'umusozi, agezeyo yihindura ukundi mu maso yabo, ndetse bahabwa n'ubutumwa mu ijwi rigira riti «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!». Kuri iki cyumweru, Ijambo ry'Imana riraduhamagarira kumvira Yezu. Ese Yezu avugira hehe? Yezu avugira mu mutima wacu. Mu Ivanjili yose  ni Yezu uvuga. Tumwumve, Tumwumvire.

 Ese kuki Yezu yihindurira ukundi mu mpinga y'umusozi? Kuki abigishwa bagomba kuzamuka umusozi kugira ngo bakunde kubona ikuzo ry'Imana? Kuki ibi byose Yezu atabikoreye ahantu h'ikibaya, dore ko no kuzamuka umusozi birushya cyane?

Umusozi muri Bibiliya ushushanya ahantu umuntu ahurira n'Imana. reka tuzirikane ingero zimwe na zimwe:

Mu gitabo cy'Iyimukamisiri ( Umutwe wa 19 n'Umutwe 20), Igitabo cy'Ibarura (Umutwe 3), Igitabo cya Nehemiya ( Umutwe wa 9), batubwira umusozi wa Sinayi ariwo Imana yahereyeho Musa amategeko icumi ( 10).

Mu gitabo cy'Ivugururamategeko ( Ivug 11, 29), Igitabo cya Yozuwe (Yoz 8,33); Igitabo cy'abacamanza (abac 9,7), tuhasanga umusozi wa Garizimu. Uyu ni umusozi abayisiraheli bahererwagaho umugisha.

1)        Mu Ivanjili yanditswe na Luka ( Lk 22,39-41) batubwira umusozi w'imizeti Yezu yasengeragaho.  Haranditse ngo  “Arasohoka, ajya ku musozi w’Imizeti nk’uko yari asanzwe abigenza, n’abigishwa baramukurikira. Amaze kuhagera, arababwira ati «Nimwambaze, kugira ngo mutagwa mu bishuko. Nuko arabitarura ajya ahareshya n’aho umuntu yatera ibuye; arapfukama, arasenga”. Yezu yasengeraga ku musozi.

2)        Mu gitabo cy'Ivugururamategeko  (Ivug 32,49 ; 34;1), ku Musozi wa Nebo, niho Imana yerekeye Musa igihugu cy'Isezerano.

3)        Mu gitabo cy'Intangiriro, umutwe wa 22 ( Intg 22,2) no mu gitabo cya kabiri cy'amateka (2 Matek 3,1), batubwira umusozi wa Moriya. Kuri uyu umusozi niho Imana yohereje Abrahamo gutamba umwana we w'Ikinege Izaki. Twanabyumvise mu isomo rya mbere.

4)        Ku musozi wa Moriya kandi , niho Salomoni yubakiye Uhoraho Ingoro ( 2 Matek 3,1).

5)        Mu gitabo cya mbere cy'Abami ( 1 Bami 18,9), tahabona umusozi wa Karumeli, aho Umuhanuzi Eliya yatsindiye abahanuzi b'ibinyoma  ba Behali bageraga kuri 450.

6)        Muri Matayo, umutwe wa 5 ( Mt 5,1), batubwira ko Yezu yatereye umusozi, akicara, ari kumwe n'Abigishwa be, maze akigisha ikivunge cy'abantu.

Izi ngero zose dufashe ziratwereka uburyo Imana ihurira n'abantu ahantu hazwi. Muri Bibiliya, umusozi ugenura aho umuntu ahurira n'Imana bakaganira, ikamugezaho ugushaka kwayo ( nk'uko Musa yakiriye amategeko yayo ku musozi wa Sinayi), Ndetse n'abantu bakayitura ibyiza batunze  ( nk'uko Abrahamu yumviye ugushaka kw'Imana) yamusabaga gutura gutamba umwana we w'ikinege).

Ese mu gihe cyacu umusozi twahuriraho n'Imana ni uwuhe? Nko mu gihugu cyacu cy'u Rwanda ni uwuhe musozi twahurira n'Imana?  Tuzajye kuri Muhungwe se cyangwa kuri Kalisimbi? Cyangwa se undi musozi muremure utwegereye?  Hoya rwose. Kugira ngo duhure n'Imana si ngombwa gushaka imisozi miremire. Iriya misozi yose yagenuraga Kiliziya . Kiliziya yacu ihagarariye umusozi wa Moriya (kuko tuhaturira Igitambo). Kiliziya ihagarariye umusozi wa Sinayi ( Kuko muri Kiliziya, tubwirwa inzira itugeza ku Mana). Kiliziya yacu ihagarariye umusozi wa Karumeli ( kuko muri Kiliziya Yezu adutsindira Shitani n'abambari bayo). Kiliziya yacu ihagarariye umusozi w'Imizeti ( kuko tuhasengera Imana ikatwumva).  Kiliziya yacu ihagarariye umusozi Yezu yigishirijeho ikivunge cy'abantu ( kuko muri Kiliziya Yezu akomeza kutwigisha). Kiliziya yacu ihagaririye umusozi wa Taboro ( kuko muri Kiliziya Yezu yihindura ukundi muri Ukaristiya ntagatifu maze akatwiha mu bimenyetso by'umugati na Divayi). Muri iki gihe cy'Igisibo rero nimuze tuzamuke tujye muri Kiliziya, niho tuzumva ijwi ritubwira riti: «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!». kandi muri Kiliziya tuzahumvira ijwi ritubwira riti “ Icyo ababwira cyose mugikore” ( Yh 2,5) kuko kizabageza ku mukiro w'iteka ryose. Amen 

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka