Amasomo matagatifu:
ü Isomo rya mbre: Iz 60, 1-6),
ü Zab 72 (71), 1-2, 7-8, 10-11, 12-13)
ü Isomo rya kabiri: Ef 3, 2-3a. 5-6
ü Ivanjiri: Mt 2, 1-12.
Dushakashake inyenyeri ye, tuyikurikire, tumuramye.
Bavandimwe ndabifuriza mwese n’imiryango yanyu yose
gukomeza kugira Noheli nziza, Umwaka mushya muhire, ariko by’umwihariko
mbifurije umunsi mwiza w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Nyagasani natwigaragarize,
tumubone ariko natwe tumwiyereke uko turi kugira tubane, atubemo, tumubemo. Muri iyi nyigisho ngufi, ndifuza kugaruka ku
bintu bine by,ingenzi gusa : igisobanuro kigufi cy’Ukwigaragaza kwa
Nyagasani, Gushakashaka no gukurikira inyenyeri, kubona Yezu no kumuramya no
kuba inyenyeri imurikira abandi ikabageza ku mukiro.
1.
Ukwigaragaza kwa Nyagasani
Ukwigaragaza
kwa Nyagasani kwerekana Yezu nk’Umukiza wa Israheli, Umwana w’Imana n’Umukiza w’isi. Ku
bw’ibyo Gatigisimu ya Kiliziya gatolika igika cyayo cya 528, itubwira ko umunsi
w’ « Ukwigaragaza kwa Nyagasani, hamwe na Batisimu ya Yezu muri
Yorudani ndetse n’ubukwe bw’i Kana, uhimbaza igikorwa cy’ Abanyabwenge
baturutse iburasirazuba baje kuramya Yezu (Mt 2, 1). Abo banyabwenge bari
bahagarariye abandi banyamahanga bakikije Israheli, Ivanjili ibabonamo
umuganura w’amahanga yakiriye Inkuru Nziza y’umukiro ukomoka ku kwigira umuntu
kwa Jambo w’Imana ». Bityo rero, ukuza kw’abanyabwenge i Yeruzalemu
kuramya umwami w’Abayahudi (Mt 2, 2), kugaragaza ko bayobowe
n’urumuri rw’agakiza rw’inyenyeri ya Dawudi, baje muri Israheli gushaka uzaba
umwami w’amahanga. Ukuza kwabo gushaka kuvuga ko abanyamahanga badashobora
kumenya Yezu no kumuramya nk’Umwana w’Imana n’Umukiza w’isi, niba badasanze
Abayahudi, nkuko tubizirikana mu Ivanjili ya Yohani igihe Yezu abwira wa Munyasamariyakazi
ati : « Mwebwe musenga Uwo mutazi, naho twe tugasenga Uwo tuzi, kuko
umukiro uturuka mu Bayahudi (Yh 4,22). Byongeye Yezu yazanywe no kuba umuhuza
w’abantu bose hagati yabo, n’umuhuza w’abantu n’Imana. Ku
buryo noneho nta Muyahudi, nta Munyamahanga, nta mucakara,… twese turi abana
b’Imana. Abanyabwenge rero, bagombaga kuza kuramya Umwami w’Abayahudi, Umwana
w’Imana n’Umukiza w’isi uherutse kuvuka, kandi ngo buzurizweho Isezerano
ry’umukiro Imana yasezeranyije Israheli n’amahanga yose kuva kera. Mutagatifu
Gregoire Mukuru, we avuga ko « Ukwigaragaza kwa Nyagasani kwerekana ko
ubutungane bw’abanyamahanga bwatumye binjira mu muryango w’abakurambere, maze
bagira agaciro nk’ak’umuryango wa Israheli » (S. Léon le Grand, serm. 23).
2. Dushakashake inyenyeri, twemere
kuyikurikira
Bavandimwe, nk’uko abanyabwenge
batari kumenya aho umwami, umukiza, uheruka
kuvuka aherereye, natwe ntabwo dushobora kumenya aho Imana iri, aho Yezu
ari, aho umukiro uri, niba tutemeye kumurikirwa n’inyenyeri. Iyo nyenyeri
ishobora kuba Kiliziya, ijambo ry’Imana, amasakramentu, inyigisho za Kiliziya,
abasaserdoti, abihayimana, abakateshisti cyangwa bamwe mu bavandimwe bacu. Nta
nyenyeri abanyabwenge bari kuyobera kwa Herodi, bari kumwitiranya, bari
kubivangavanga. Urugendo bari bakoze rwari rurerure, barasize igihugu cyabo
n’abavandimwe. Bashoboraga rwose kunanirwa bagacika intege. Ntagushidikanya ko
bashoboraga guhura n’umwijima w’ijoro bakayoba. Ariko inyenyeri yarabamurikiye
kugeza ku ndunduro. Ni ngombwa rwose mu Buzima bwa gikiristu bwa buri wese muri
twe ko avumbura iyo nyenyeri kandi igahora imumurikira ubutaretsa.
3. Kubona Yezu no kumuramya
Bavandimwe kuva kera na kare, inzira
nyobokamana igaragaza ko itanga umukiro wose wo kuri roho no ku mubiri. Ni na bwo buzima bwa Kiliziya. Buri gihe iyogezabutumwa
rifata impare zombi, uruhare rw’iterambere ry’umubiri n’urw’iterembere rya
roho, ni ryo Yogezabutumwa nyaryo. Aba bayabwenge bakaba n’abami babiduhayemo
urugero, igihe bajya kuramya ariko bakitwaza n’impano, amaturo. Zahabu, ituro
ndengakamere ryagenerwaga abami. Risobanura ko rikwiriye noneho Umwami usumba
bose uje kwimika amahoro n’ubutabera. Ububane, bugenewe gukoreshwa mu mihango
yo gutura ibitambo. Bushushanya Yezu Kristu, Imana mu bantu, Igitambo kizima
kandi gitagatifu gihebuje ibindi bitambo byose. Manemane cyangwa umubavu
wasigwaga abatowe(intore). Bishushanya Yezu, Umwami, Imana mu bantu, uwasizwe
kandi watorewe kuyobora umuryango w’Imana. Birakwiye rwose gukurikiza urugero
rwiza rw’aba bami b’abanyabwenge. Gutura Imana abo turi bo n’icyo dutunze.
Erega nta gitambo na kimwe tuzatura kidakomoka ku mbuto yeze ku butaka no ku
murimo w’amaboko y’abantu!
4. Kuba inyenyeri imurikira
abandi ikabageza ku mukiro
Bavandimwe,
uwamurikiwe ni we umurika, ni we umurikira. Uwayobotse ni we uyobora.
Ikimenyetso kigaragaza ko twamurikiwe n’inyenyeri ikatugeza aho Yezu atuye ni
uko natwe tumurikira abandi nka Andreya abwira mukuru we Petero ati: “twabonye
Kristu” (Yh 1, 41). Inyenyeri ntiba ntoya cyangwa nkuru, si n’ubunini bwayo
butuma itanga urumuri. Nitwitoze kuba inyenyeri zimurikira abandi aho kubabera ingusho
n’urutsitariro.
v Dushishikarire kwakira
umukiro dutsinde ubugomerabantu n’ubugomera Mana
Bavandimwe
ni gute hari abashishikariye kwakira umukiro w’Imana mu gihe abandi bakataje mu
bugomera-Mana no mu bugomerabantu?
Nitwitegereze urugendo rw’abanyabwenge, turugererane n’ibitekerezo bya
Herodi. Abanyabwenge batanze igihe cyabo, ubuzima bwabo n’umutungo wabo bakora
urugendo rutaboroheye kugira ngo bajye kuramya Umukiza. Mu gihe Herodi
aratumiza abanyabwenge, abaherezabitambo n’abigishamategeko, mbese agatumiza
inama z’ibyegera bye byose, ngo azajye kwica. Mbega akaga! Herodi abeshya kubi, ni incakura n’indyarya,
ni umugome. Ngo nimugende mumenyere ibyo uwo mwana hanyuma muzagaruke mumbwire
njye kumuramya. Arewee! Mbega ikinyoma kivanze n’Ivanjili! Maze umuntu
akagitwikiriza urukundo ruryaryano! Urugero rwiza rw’abanyabwenge rudukomeze
kandi imyitwarire ya Herodi tuyigaye, tuyirinde.
v Nitwumvira
ijwi ry’umutimana n’iry’Inkuru nziza ntituzayoba
Bavandimwe,
Inkuru nziza, ihimbaje y’Ivuka rya Yezu ni yo yakomeje abanyabwenge, ibatera
imbaraga. Icyakora ku byerekeye gukora urugendo no guhitamo amaturo ahebuje
batura Uwavutse, babikomora ku ijwi ry’umutimana wabo. Ni byo koko Inkuru nziza
kugira ngo igire akamaro ni ngombwa ko igira igitereko mu mutima. Ivuka rya
Yezu n’ukwigaragaza kwa Nyagasani ni igihe cyo kuruhura no guhabura imitima
yahabye, yahabutse. Yahabuwe n’ubukene, inzangano, ibyaha n’ibyago.
Buracya
tuzirikana kuri Batisimu ya Yezu na Batisimu yacu. Nitwiyibutse kandi twibutse
abahabye ko ku bwa Batismu ijuru ryarafungutse, twirinde kongera kurifunga. Nk’uko
Yezu amaze kubatizwa ijuru ryafungutse, ni na ko Batisimu twahawe yadukinguriye
ijuru. Nitwirinde rero kongera gufunga uwo muryango w’ijuru twafunguriwe,
duwutsindagiramo ibyaha byacu. Koko rero, hari igihe koko ibyaha byacu bigera
aho bikamera nk’ibibuye binini by’urutare, ibishyitsi cyangwa inginga z’ibiti
ku buryo kuzivana muri uyu muryango twakinguriwe bitugora. Rimwe na rimwe
umuntu byamunanira kubikuramo akabyihorera, akabaho gutyo gusa. Mbese agahebera
urwaje. Ni ha handi wumva bavuga ko umuntu yabaye rutare, cyangwa akaba akabaye
icwende katoga.
Uwakinguriwe
umuryango w’ijuru agira imyumvire mishya n’imibonere mishya. Nta kindi
kimenyetso cyagaragaye igihe ijuru rikingutse usibye ijwi ryavuye mu ijuru. Ni
ryo jwi natwe tugomba guhora dutega amatwi kuko ritwigisha kumva, kumvira no
kumvikana. Nujya ubona umuntu utumva, utumvira, utumvikana, ujye umenya ko ari
gake cyane yumva ijwi ry’ijuru. Cyangwa witegereze urebe niba ataratangiye
gufunga uyu muryango w’ijuru.
Gukingurirwa
ijuru ni ukugira imibonere mishya. Guhindura indoro cyangwa imyumvire. Ni
indoro ishobora kureba hirya y’urukuta cyangwa inyuma y’umusozi.
Ibi
binyibutsa mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, ukuntu abantu birukaga kuri
Stefano ngo bamwice ariko we ari gutangara cyanee agira ati: “Ndabona ijuru
rikinguye na Yezu yicaye iburyo bw’Imana”. Bavandimwe niduhumure, nimuhumure
hari igihe wahura n’ibigukanga, ibikugirira nabi cya abakugirira nabi ariko
wowe uri kubona ijuru rikinguye. Uri
kubona aho atareba cyangwa azagera yiyushye akuya!
v Byose
tubikore mu byishimo
Bavandimwe,
ibyishimo birahenda. Icyakora duhamagariwe kubishakashaka, kubyakira, kubitunga
no kubitanga. Ni yo mpamva nanjye nkubwiye nti: “Haguruka ubengerane, haguruka
wishime, kaguruka wifurize abandi ibyishimo, kuko urumuri rwawe ari nguru,
kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho”! Niba koko twarakiriye urumiri,
nitumurike, nidutange amahoro, nidusangire ibyishimo. Iwacu habe ineza
n’amahoro, iwacu habe umugisha.
Bikira
Mariya Nyina w’Imana, Inyenyeri yo mu rukerera aduhakirwe!
Padiri
Théoneste NZAYISENGA